logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWIZERWA EP29

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Amasaha yarashize ari atanu, Jackson na Rwigara bageze mu mugi. Bari kuri KARAGWA COMPANY bari gukora arinako Rwigara amenyereza akazi Jackson weguriwe iyo company.
Jackson ari mubiro bye, yicaye asoma amadosiye, telephone ye yarasonnye nuko arayitaba ati:" allo betty."
Betty ati:" bite Jackso?"
Jackson ati:" meze neza ntakibazo pe. Wowe se?"
Betty ati:" njye se n'uziko agashomeri kanyishe wana? Cyangwa akakanya urabyibagiwe?"
Jackson ati:" eeh! Humura hari ahantu ndi gutereta akazi nizirya ndakubwira."
Betty ati:" okey sawa naribi. Ko nkukumbuye se?"
Jackson ati:" yeah nange nuko."
Betty ati:" umva Jackso, n'ukuri mbabarira basi uyu munsi nkubone. Werengagize ibyo ahahise hanjye nawe maze undemere itseko uyu munsi. Ndakwiginze kandi wumve ko mbikeneye."
Jackson ati:" hari ibyo ndimo ubwo nimuguka ndakubwira."
Betty avuga nkushaka kurira ati:" Jackso, please ndagukeneye. Basi binkorere bwanyuma ndagukeneye pe. Sinzi ko ejo nabaho ntakubonye uyu munsi. Ndumva amaso arya, akunyishyuza sha. Kandi noneho amatwi yange akumbuye kumva ijwi ryawe twigeranye. Ibiganza byange bikumbuye kugukoraho ndumva ntazi pe."
Jackson akiraho yumvise ukomanga kumuryango, ahita ambwira Betty ati:" okey ngaho reka mvugane nuyu muntu, ndaje ndaguhamagara mukanya."
Betty ati:" sawa kandi n'umbeshye."
bidatinze Jackson yahise ahaguruka gukingura atungurwa no kubona Niyonkuru baherukana mbere yuko se apfa ariwe uhagaze kumuryango."
Jackson nkutunguwe ati:" umh! Niyonkuru imbere yange?"
Niyonkuru ati:" ndabizi biri mubyagukanga , ariko humura nzanywe no kuganira nawe gusa."
Jackson ati:" ndatunguwe nyine ntibyabura karibu ahubwo."
Niyonkuru yarinjiye yicara kuntebe nziza koko Jackson nawe yicara muye, Niyonkuru ati:" kera nabonaga udashobora kwicara muri uyu mwanya."
Jackson ati:" burya bucya bwitwa ejo. Ejo cyangwa ahawe hahinduka ndetse njye cyangwa wowe ugahinduka."
Niyonkuru ati:" niko kuri dukwiye kubaho nkaho ejo hatabaho tukabana neza mumahoro."
Jackson ati:" cyane n'ubwo imitima ya binshi itabishyigikira."
Niyonkuru ati:" iteka iyo bukeye, tugasubiza amaso inyuma ijambo ritugarukamo kenshi ni iyomenya."
Jackson ati:" iryo jambo riraryana cyane kuritekerezaho, twagakwiye kubaho tutariteganya kuko niribi. Hanyuma se uragenzwa n'iki?"
Niyonkuru ati:" karagwa kera twari inshuti bikomeye ndetse cyane. Ntiyigeze amemukira n'ubwo njye wenda naba narabikoze. Mwana wange rero nje aha kukuguza amafaranga."
Jackson acyumva ayo magambo yahise yibuka umunsi ajya kureba Niyonkuru ngo amagurize amafaranga avuze papa we undi akayamwima ngo nayafite, yibuka wamutse bamuhamagara ngo papa we arapfuye atangira gusenga amarira mu maso arihanagura yinjiza umwuka ati:" urashaka angahe?"
Niyonkuru ati:" miriyoni mirongo ine nzazikwishyura pe. Kandi unyizere kuko mfite igwate y'imigabane yange muri Yvan groupe, naba nyiguhaye ariko ukanguriza."
Jackson yamaze akanya atekereza arinako yibuka ibyo Niyonkuru na Nyabyenda bakoze amarira aramurenga atangira kurira muriwe yibwira byinshi ati:" wari ufite akabati kuzuye amafaranga, icyo gihe Nza nkutakira ngo wenda mawe uraguriza nabare data, ariko nana karibu wamaye munsu iwawe. None ngo nkugurize? Ese ubwo watinyuka we? Ubwo uje gutakira ubabaye kukurusha? Sinayaguha pe."
Niyonkuru we yakomeje atakamba arinako amubwira inzira azanyuramo amwishyura, Jackson we yitonze arihanagura ati:" nayo mfite mbaye nyafite nayaguha."
Niyonkuru we ati:" mfite ikibazo kinkomereye pe unabaye wanguriza."
Jackson ati:" ndi burebe ndaza kukubwira ubu ntayo nabona kandi niyo naba nyafite, naba nifitiye izindi gahunda. Ihangane rero usohoke n'ikomereze akazi."
Niyonkuru yashatse gukomeza kwiginga, Jackson akanda button yari kumeza mu minota mike hinjira abagabo bahita basohora Niyonkuru Jackson we asigara yicaye arinako arira."
ntibyatinze yarahagurutse aza mubiro bya Rwigara, akimubona arikanga ati:" eeh, Jackson ubaye iki?"
Jackson ati:" aje aguza amafaranga."
Rwigara ati:" indese kandi?"
Jackson ati:" Niyonkuru."
Rwigara ati:" Niyonkuru? Umh' angahe?"
Jackson ati:" miliyoni mirango ine."
Rwigara ati:" akazakwishyura ate se?"
Jackson ati:" arikose bundi buriya niyo yabwirango arahita ayatsubiza njye nayamuha?"
Rwigara ati:" nyine mbwira, yavugaga ko azakwishyura ate?"
Jackson ati:" ngo afite imigabane muri Yvan groupe..."
Jackson atararagiza Rwigara akoma mumashyi akebuka areba ahamanitse ifoto ya Karagwa, avuga cyane ati:" Muvandimwe mu Vandimwe , bimwe nagusezeranyije bigiye gukunda."
ese ibyo yamusezeranyije n'ibiki bigiye gukunda? Reka dusubire inyuma cyane ubwo Karagwa yarakiri mubitaro atarashiramo umwuka, Rwigara yaje yiruka aza mubitaro n'imbere yigitanda yararyamyeho amuza iruhande ariko anarira ati:" muvandimwe umeze ute?"
Karagwa avuga aniha ati:" ntabwo ndapfuye uyu munsi sinkurenza."
Rwigara ati:" bimeze bite?"
Karagwa ati:" kuba pfuye mbuze amvuza suko nabura aho nyakura ahubwo n'uko aho ari hose nayagize brock kandi umwana wange Jackson niwe wenyine wemereye kuyafuguza. Kandi ikindi nakoze ikintu kibi ntashaka ko umuryango wange ubimenya."
Rwigara ati:" nonese ko meruka ujya kuguza bashuti bawe byagenze gute?"
Karagwa ati:" tsezeranya ko Niyonkuru na Nyabyenda bazahura n'ingaruka yibyo bankoze."
Rwigara ati:" ndagusezeranya ngaho mbwira."
Karagwa ati:" uzandeberere umuryango."
niryo jambo ryonyine yavuze ahita ashiramo umwuka.
.
sasa tugaruke umunsi wanone, Rwigara yishimye cyane yarebye Jackson aramwitegereza ati:" umva genda umugarure umuzane tugure iyo migabane bizatuma Yvan groupe iba iyacu. Genda umuzane nzakwereka uko nyabyenda tuzamukora ibyo yatwifurizaga."
.
ntibyatinze Niyonkuru yaragarutse ntagutinda bamubwirako kugirango bayamuhe ko aruko bamugurira imigabane ye aratekereza nyuma ati:" aho kugirango nyihe uriya mugome nyabyenda narimfite mo 40% bya amafaranga muyampe nitahire."
Bamubariye amafaranga ye , maze asinyirako atanze imigabane ye arahaguruka arataha......................
.................
......................loading part 30
.
Yvan arajya he niyumvako Jackson yinjiye muri Company ye?
Ese ko Niyonkuru asunduye imigabane ye ajya kwishyura Mama ange yasambanyije , nyuma yibi arabaho ate? Ntucikwe.
.
|::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::|

Comments