logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMWIZERWA EP07

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
duheruka Jackson na mama we bapfunduye agasanduku kigitanda. Ese karimo iki?
.
inkuru ya navio kki dable le
.
mu mutima wa jackson ntakindi yatekerezanga uretse kumva gusa ko agiye kubona ikintu kigitangaza. Gusa na none yarahindukiraga akibwira ati:" byanze bikunze ni amafaranga." akogera ati:" oya nako ubu ni zahabu kuko papa yakundaga kuzicuruza."
ibyo byose yabyibwiraga ahumirije yatinye gufugura amaso ngo arebe.
.
uko yagatinze kureba, yumvise mama we avuga ati:" urwandiko?"
jackson akibyumva abona gufugura amaso mukureba mugasanduku asanga n'ibahasha irimo arupapuro arayitora musi yayo abona akamvirope gafunze neza agiye kugafugura mama we ati:" bureka tubanze dusome uru rwandiko."
Jackson ati:" n'ubundi nari nihuse wa mugani reka tubanze dusome."
.
ntakindi bakoze uretse kwicara ku gitanda maze afugura ibahasha akuramo urwandiko atagira gusoma ati:" tariki 28 z'ukwezi kwa cumi 2018.
kuri madamu wange nkunda cyane shariloti. Wampaye urukundo utambeshya kuri nge navugako wujuje isezerano twasezeranye. Tukibana nari nezerewe ariko umunsi na nezerewe kurutaho ni umunsi wabyariraga imfura y'umuhungu maze ukama igitekerezo cyo kumwita Jackson mugihe nge byari byananiye."
.
jackson agisoma aho ahita ahagarara ati:" burya mama ni wowe wanyise?"
shariloti ati:" kuba narakwese se birakuraho kuba uwuriwe?"
Jackson ati:" burya najyaga mubandi nkavuga ni papa yanyise akazina keza naho burya ni wowe mama? Yewega yewega!"
Shariloti ati:" va muribyo usome nge nifitiye amatsiko."
Jackson ati:" reka nkomeze ariko ibi biraza gusubirwamo."
.
bidatinze yakomeje gusoma ati:" kuva urya munsi rero, natagiye kuzigamira imfura yacu. Narakoraga nibyo ndetse nkakora cyane nkorera umuryango wacu ariko ikintu nyamukuru Nakoraga mw'ibanga nazigamiraga umwana wacu. Wenda hari umunsi nazaba ntari hafi ariko umunsi warebye mwaha uzafate kamvirope ugafugure karemo agatabo ka konti y'umwana iriho asaga miliyoni 12 uzagafate ukamuhe kuko n'ubundi niwowe wamwise izina. Ayo mafaranga nayagize block mvugako ari umwana ubwe uzayibikurira kuko nge nari kuzayarya."
jackson agisoma ati:" burya aya mafaranga yarahari? Iyo mbimenya mbere yabyose sinari gutuma papa apfa nari kumuvuza agakira."
Shariloti ati:" ntiwari guhindura ibyo Imana Yateganyije. Ahubwo se ayo mafaranga turayakoresha iki?"
Jackson ati:" hari ikindi se usibye kurihirira Murendwa na Mukundwa ikigo kizima!"
Shariloti ati:" oya na none aho urihuse dushobora kwihutira kubarihirira nyuma ugasanga arashize, agashira bataragije."
Jackson ati:" yego byo, nabyo birashoboka. None amafaranga turayakoresha iki?"
Shariloti ati:" reka twiregagize nkaho ahari, dukomeze tubeho nkuko twari tubayeho . Ahubwo wowe uge gushaka akazi mumugi wenda uzagenda uyogera nyuma abe yagwira uyakoreshe Ikindi. Kandi byanashoboka ko twabona ikibazo kindi gikomeye tukayifashisha mu kugikemura."
Jackson ati:" icyo gitekerezo ni kiza mama, reka wamugani tube tuyaretse ahubwo nge mumugi gushaka akazi nubundi hari itagazo numvise ngo campany ya yvan groupe irashaka umukozi kandi numvise ibyo basaba byujuje buriya giyeyo nkabikora wasanga nagatsindira kandi na rumvise ngo bahemba ibihumbi magana ne."
Shariloti ati:" ahubwo uzindukireyo."
.
.
sasa kurundi ruhande Nyabyenda n'umuhungu we yvan bari kuganira arinako Bafata kubyo kunywa bihenze,
Nyabyenda ati:" igitumye nkuhamagara rero.....
atararagiza kuvuga Yvan amuca mu ijambo ati:" unyihaganire rwose ibigo byose na sanze imyanya yaruzuye."
Nyabyenda ati:" oya ntakibazo , n'ubundi agumye yige aho yigaga ntakibazo. Ahubwo umva ibyo na guhamagariye."
Yvan ati:" nkuteze amatwi."
Nyabyenda ati:" natekereje ni uwaguha amafaranga menshi uko gera muri iriya Campany yawe ubundi ukajya winjiza menshi ukama kunyungu."
Yvan ati:" haricyo se na bonye igishoro kinshi se papa? Oya Ntakibazo rwose."
.
.
sasa kurundi ruhande Jackson we kuva yamanya ko papa we yamuzigamiye amafaranga umutima wanze gutuza ari gutekereza cyane arinako asoma kumazi.
amaze gusoma kumazi yafashe telephone ubundi ahamagara Ganza ati:" wiriwe ute Ganza?"
Ganza ati:" niriwe neza gusa nari natagiye gutakaza ikizere numvaga utari bumamagare."
Jackson ati:" yego nibyo natinze, ariko uko ariko kuse sinakwibagirwa gusohoza isezerano na sezeranyije umuntu wagaciro nkawe mubuzima bwange."
Ganza ati:" urakoze kuba unzirikana nabyo birahagije."
Jackson ati:" uri murugo se?"
Ganza ati:" sha nyine niho ndi. Ntabuze aho nasohokera."
Jackson ati:" noneho nze nkusure."
Ganza ati:" sha ntakibazo pee! nabwo waba ukoze."
Jackson ati:" sawa reka nitegure nijya kuza ndakubwira."
.
.
sasa tugaruke gato kurundi ruhande Murerwa na Mukundwa nabo bari kuganira.
Murerwa ati:" nkubu ndikwibaza ukuntu giye kogera kuba umururu nkanyuzurwa, kandi aho narindi aringe wagakwiye kuba nyuzura abandi."
Mukundwa ati:" ahubwo se sha jyewe ko ndigutekereza uko nzogera guhigisha izindi nshuti kandi nari mfite amasogi yange neza neza nkumva biracanze."
.
kumbe uko bari kuganira Shariloti yarabyumvaga maze aratambuka arabegera maze ati:" Mukundwa rero, mubyukuri ntawutakumva ikibazo mufite cyo kuba mugiye gusiga izari inshuti zanyu magara mukajya mubatabazi, ariko mwibabara. Erega n'ubundi ntaho inshuti nziza zitaba ahubwo wasanga abo musize aribo bari babi kurimwe ariko ugasanga aho mugiye kujya ariho hari inshuti ny'ancuti imwe uzajya urwara ikagutahana imwe uzajya ugira ikibazo ikagutabara wakenera ubufasha ikagufasha bamwe bicisha bugufi muzaba inshuti zitazashwana ukundi."
Murerwa ati:" yego rata mama n'ubundi abo nitaga inshuti zange bari abirasi bagendaga birata kubandi banda. Ubwo uzi na wamukobwa wo kwa nyabyenda, agenda avuga ngo papa we niwe mukire wambere mu Rwanda ntawe umuhinga. Agakoresha ibyo akubita abandi bana."
Shariroti ati:" yego nyine nibyo mba mbabwira."
.
.
kurundi ruhande jackson yaje iwabo wa Ganza maze arasuhuza yumva ntawumusubiza. Aratambuka arinjira mukugera muri salon abura umuntu akiri aho yumva umuntu umupfutse kumaso atugurwa nuko intoki zoroshye y'umva ijwi rituje ry'umukobwa riti:" fore ninde ugufashe?"
Jackson ati:" ubuse mvuge gwiki ra?"
umukobwa ati:" gerageza yewe."
Jackson ati:" okey. Ndakeka,
umukobwa ati:" ihi.
Jackson ati:" ndakeka uri umwari w'umurerwa , umukundwa mu bakunzi, indatwa murukundo umuhoza nita gihozo umukobwa.....
.
ataravuga umukobwa aramurekura ati:" rekera aho utaregera."
Jackson akebutse abona ni Ganza ati:" nari nabiketse rwose."
Ganza ati:" ibiki se wari waketse?"
Jackson ati:" ntawundi nabonye ufite intoki zoroshye nkizawe."
Ganza ati:" koko se ubu nange pfite intoki zoroshye?"
Jackson ati:" gusa se ahubwo."
Ganza ati:" ibyo tubireke. Ahubwo ni irihe jambo warugiye gukurikiza k'umukobwa?"
Jackson ati:" narigiye kuvuga. Umukobwa ni....................
..................
..........................loading part....8
.
wowe urakeka aririhe jambo agiye kurenza ho?
ese yaba agiye kumubwira ko amukunda? Bibaye aribyo se ni yaba yihuse?
utazacikwa na agakurikira.
.
|::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::|

Comments