logo

NEW TALENTS

Stories Group
VIZIYO

VIZIYO

FREE
S01
Drama, Love-Story
▶ Start Reading
0
📝Story Preview

. Dutangiranye utuganirira ati:" Mugitondo cya kare,nabyutse nihuta kuko nari nacyererewe ku kazi. Narabyutse mfata amazi ndoga noga no mukanwa, hanyuma nditunganya ndambara, bundi jya gutega bus gira amahirwe nsanga irahari ndinjira ndicara. bidatinze, natunguwe no kubona inshuti yanjye nayo yinjira. Yari umusore mwiza ushinguye, wambara neza n'ubusanzwe, twari tumenyanye icyumweru gishize. Yaranyegereye aransuhuza hanyuma dutangira kuganira, twicaranye. Ati:" warumeze ute se Sifa?" Njye ni:" ni amahoro, Ben." Ati:" Ariko kuki ukunda guhina Izina ryanjye? Koko kuvuga Benson birimo amananiza?" Nti:" Oya, biterwa nyine ni uko binjemo, kandi nawe windenganya , ubwawe wabikora. Ikindi kandi no m'urugo ndahamya neza ko barihina." Yarasetse, nyuma ati:" n'ibisanzwe ko burigihe ubona urwitwazo. M'urugo bagira impamvu barihina, Rero wowe ntayo ufite. Ikindi mbikunda urivuze ryose. Kuko, bituma ndushaho kumva ubwiza bw'ijwi ryawe.'' Yatumye nseka, ni:" yego Benson we! Ni wowe, ubasha gutinyuka ukabwira ko mfite ijwi ryiza ,,,," Ntararangiza kuvuga yariyamiriye ati:" eee! Cyane ahubwo. Ufite ijwi ryiza pe! Iyo unganiriza wishimye mbikunda kubi. Sifa, sinkubeshye, gira amahirwe yo guhorana nawe, najya mpora nkushotora Kugira ngo uvuge nkumve. Ntiwazajya umara n'umwanya turi kumwe." Benson buri gihe yaransetsaga cyane. Ubusanzwe, nari niyiziho ijwi rinini, ariko riyunguruye. Rimwe na rimwe hari ubwo navugaga, nkabona abantu Bose barandebye, nkibaza ikibateye kundeba nkakibura. Hari n'ubwo n'umvaga bavuga batangaye, bâti dore umukobwa ufite ijwi ryiza kandi uteye neza. Byo mfite umubiri, Umwe buri Musore yakunda. Merutse no kumva musaza wanjye, anshishikariza kuzajya guhatanira ikamba ry'abamisi.. ariko nyine nagize ngo arimo ariganirira. Ubwo na komeje kuganira na Benson, imodoka irahaguruka, itangira kugenda. Nibwo nongeye kumva Benson ankora mu musatsi, ati:" Ariko se uyu musatsi wawe ushyira mo iki? Uranyerera Kandi urasa neze cyane. Ntawamenya ko Ari natirere." Nari mfite umusatsi w'umukara cyane, Kandi muremure ugwa mu mugongo. Sinajyaga ngura menshi, kuko n'ubundi nabaga nifitiye umusatsi ubegerana. Ni:" ntacyo nshyira mo ni ibisanzwe ntakidasanzwe ." Ati:" Si, ntakubeshye jya nibaza ubwoko bw'amavuta cyangwa umubavu, 'ukoresha. Ufite umubiri mwiza, kandi unoze. Nuri mu birometero nyekako Abona ubwiza wifitiye. No neho byagera ku minwa ya we, aphwa!! Aha rubanda rwararemwe." Numvishe ankabirije ni:" aaah, ariko Ben, please, ntabwo ndi mwiza cyane, hatagira ukumva ukabya." Uwo mwanya, numvise ijwi ry'umumana wari wicaye inyuma yacu ati:" ahubwo se wamugani nakubeshyera?" Narahindukiye ndamureba, duhuza amaso, Nti:" rata urumva atambeshyera?" Umumama ati;" nkurikije Uko usa, ni uko uvuga arakubeshyera. Ari kukuvuga uko utari. Ari gutesha agaciro ubwiza wifitiye. Uri mwiza, ahubwo cyane. Reka mvuge cyane mbitsindagiye, kuko aribwo nabona umukobwa Usa nawe muri iyi Kigali. Uri igitangaza wa mukobwa we! Noneho uko uvuga, ntawarambirwa kumva ijwi ryawe." Benson yahise aseka ati:" akatavuze Umwe. Nakubwiye Kenshi ko uri mwiza pe! Ujye ubigendera, ubyiyemerane kuko urabifite." Umumama ntaravuga, yahise agira ati:" rata aragushuka, ubaye wiyemera ni uko usa, byaba bitajyanye. Sinzi uburere wahawe, Ariko witonda kandi usabana, byarushaho gutera ishema ababyeyi bawe." Njye Nti:" umbabarire ariko, ubusanzwe ntababyeyi ngira. Mfite murumuna wanjye na musaza wanjye, kandi Bose ni bato Kuri njye. Nkora uko nshoboye kose ngo mbarihirire amashuri. Ababyeyi bacu bapfuye umwaka ushize, bazize imanuko. Rero basi iyo baza kuba bariho nzi neza ko aribo bajyaga kubwiza ukuri kubyo muri kumbeshya." Umumama ati:" wihangane kandi ukomere sinari mbizi. Gusa Ariko, ibyo njye ni uyu Musore tukubwira ni ukuri. Uri mwiza pe! Kandi ufite ijwi ryiza. Nakifushe kugushyingira umuhungu wanjye. Ariko niba areba! Ariko ntareba kuko abaye areba, Yaba yarakubonye." Umumama, yari umuti wamenyo pe! Iyo Wenda nahita ngera Aho imodoka insiga, twari bukomeze...

📚 Episodes (14)

Loading...
📢 Kwamamaza

Ibihe...

🎬
S01 EP01
VIZIYO S01 Ep 1
🎬
S01 EP02
VIZIYO S01 Ep 2
🎬
S01 EP03
VIZIYO S01 Ep 3
🎬
S01 EP04
VIZIYO S01 Ep 4
🎬
S01 EP05
VIZIYO S01 Ep 5
🎬
S01 EP06
VIZIYO S01 Ep 6
🎬
S01 EP07
VIZIYO S01 Ep 7
🎬
S01 EP08
VIZIYO S01 Ep 8
🎬
S01 EP09
VIZIYO S01 Ep 9
🎬
S01 EP10
VIZIYO S01 Ep 10
🎬
S01 EP11
VIZIYO S01 Ep 11
🎬
S01 EP12
VIZIYO S01 Ep 12
🎬
S01 EP13
VIZIYO S01 Ep 13
🎬
S01 EP14
VIZIYO S01 Ep 14

Story Info: VIZIYO | S01 | 14 episodes | Categories: Drama, Love-Story

Author: NewtalentsG | Published: 1/14/2026

Rating: 0 ⭐ | Type: Free