Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
DIANE
.
" Ninjiye mu nzu , ntungurwa no kubona bose basa nkabari gutongana. Benson yarambonye, mbona agizemo kwikanga. Inzu yose yari yuzuyemo akajagari, hari mo ibimene byamavasi yindabo. Fiston yaranteye umugongo ntiyari bwambone. Nahise nambuka ndagenda mukora kurutugu, ndamusuhuza. Yihuze cyane yarahindukiye, bitunguranye, akimbona yakubise ukuboko kwanjye anyikuraho. Njye ni:" umeze neza?"
Fiston ati:' ahubwo se uje hano kugira ute?"
Njye ni:" nagombaga kuza kukureba ngo ndebe uko umeze ndetse nkutekere ibyanimugoroba. Naguhahiye twatuntu ukunda, ndatugutekera dusangire, ubundi nkuraze, ndataha mu gitondo jya kwitegura. Ahubwo se wowe ejo nuzaza murugo kureba aho imyiteguro igeze?'
Fiston ati:" imyiteguro yiki?'
Njye nahise ngwa mu kantu, nsa nkuwikanga, ni:" wikwijijisha sherie, urabizi umusibo ejo ni ubukwe. Kimwe mubintu nkumbuye, ni ukuba umudamu wawe byemewe 100%. Umutima uba utera , Urukundo rwabaye rwinshi. Noneho nzagukunda, nzaguha umunezero wibihe byose. Mu rugo rwacu hazahora umunezero.'
Fiston ati:" umh! Urugo rwande nande?"
Njye nti'" wikomeza gukina ariko, ntabwo aribyo. Ahubwo se njye mugikoni? Cyangwa uraza tujyane mbanze nkarange utunyobwa tube duhekenya?"
Fiston ati:" dore umuryango usohoka nsohokera munzu."
Njye nti:" Sherie wabaye iki?"
Fiston ati:" nsohokera munzu se nyine. Njye ntabukwe mfitanye nawe. Kandi sinigize nkukunda, cyangwa ngo nsezerane kubana nawe. Sinkuzi wa mukobwa we. Sinzi aho uvuye ni nubwambere nkubonye. Mbabarira rero genda mva iruhande."
Nahise nangira kumwumvira kure. Natangiye kubona wagirango ahagaze mu mazi numva isi irikaraze. Nagize ngo ndi kurota , ndikabakaba umubiri wose. Narakebutse ndeba Benson mbona nawe yikoreye amaboko. Narateketeza ibiri kumbaho, numvise Fiston ansunitse ati:" nsohokera munzu jya iwanyu nazi ntukaze guteka umutwe aha. Mbisubire mo ntabukwe mfitanye nawe ikindi sinkuzi. Ahubwo se Benson niwe ukuzanye hano."
Njye ni:" Sherie ngo ntabukwe dufitanye?"
Fiston ati:" ahubwo se njye uranzi? Unzi he? Wa mukobwa we unzihe? Njye ni gize nkuhagarara imbere ngo nkusabe kumbera umufasha? Nigize nza iwanyu kugusaba? Nigize nkubwira narimwe ko nkukunda ? Mwagiye mureka imitwe,."....
.
.
Benson aratuganirira, ati:" amarira yatebye ku matama yanjye , numva iminwa iri gutitira. Sinzi , sinigize nanabona ibisa nkibi Fiston ari gukora. Yabwiye ayo magambo yose Diane, ahagaze atanahubya cyangwa ngo anyeganyege. Nanjye byarandenze, numva ndababaye , numva nasimbukira Fiston nkamuniga agashira mo umuka. Diane natunguwe cyane no kubona amanutse yikubita hasi agaramye, nahise niruka kumwegera mbona ntakoma, gusa nsanga ntiyakomeretse yageze amahirwe agwa ahari tapi. Ntaramunyeganyeje ariko ntiyakoma nkoze kumazuru ngo numve niba ahumeka numva wapi. Nahise ndeba Fiston nti:" uramwishe? L,,,,k, vj, Fiston uramwishe? Mana yanjye! Fiston wishe umuntu???."
Fiston ati:" wigize ubona mukoraho?
Sohokana indaya yawe ni wowe wayizanye."
Nakomeje gushitura umutima we, biranga. Nahise mukuramo inkweto n'amasogisi kuko bituma umuntu adahumeka neza. Mufugura nishati yari yambaye ntabwo ntiyakoma. Fiston wi yahise yiyicarira afungura inzoga aba yinywera. Umutima byaracanze. Nahise nekereza gusohoka nkigendera, Fiston akaba ariwe ubazwa urupfu rwe. Na none kandi naratekereje ni ese kuva ndi umuganga naba nkoze iki musize? Reka wenda mutabarize ajye kwa muganga. Na none se mutabarije , akaba yapfuye nanjye sinajya mu bamwishe?? Ntabuze icyo nakora neza neza ubwoba bwuzura umubiri birandenga. Nkore iki koko????
.
.
SIFA
.
" Twahise tujya kwa muganga , nabwo nsubiranayo na Ketty. Fina yari inshuti yanjye, yagiye amfasha byinshi ntabwo namutererana nubwo uburwayi bwe bahora bambwira ko ari Plank bateguye. Nagombaga kumurwaza, kuko nari nabwiwe na Muganga Diane ko bagiye ku muha transféré. Tukihagera, twasanze yenda guturika yabyibye cyane.
Njye ni:" we ko mbona uburwayi bwawe bwabaye seriye?"
Fina ati:" ntabwo nyibabara uretse wenda kubyimba. "
Njye ni:" nubu se urakomeza kubwira ko ari Plank mwateguye?"
Fina ati:" ni wowe ufite ububasha bwo kunkura aha mubitaro ."
Njye ni:" gutese ninjye watumye urwara?"
Fina ati:" nuramuka wemeye ko ubana Fiston., ndizeye ko ndi bukire."
Njye ni:" ariko uri umusazi we? Kurwara wakoze impanuka no gukunda Fiston bihurira he?"
Fina ati:" Sifa, Fiston aragukunda kandi cyane. Byukuri yahagaritse ubukwe yarafitanye na Diane. Yiteguye gukora buri kimwe cyose ngo atsindire umutima wawe."
Ketty ati:" ese koko byukuri yahagaritse ubukwe?"
Fina ati:" cyane niko kuri. "
njye ni:" nonese bihuriye he nuburwayi bwawe?"
Fina yahise yeguka mbona afashe urwembe njye ni:" ugiye kwicyeba se?"
Fina ati:" buretse gato urebe?"
Yatangiye gukata umubiri we , mbona rwari uruhu ruhimbano yari yambaye we ni muzima ntacyo arwaye.
.
.
DIANE
.
Nafunguye amaso nibona ndi kwamuganga, Benson yari anyicaye iruhande mbona nawe arimo gutekereza cyane. Njye nakomeje kumva ya majwi ya Fiston abwira ati:" si nkuzi,,,,,sinzi naho wavuye.... Wigize umbona imbere yawe nkusaba kumbera umugore .....
Nahise nsakuza ni:" ntibishoboka weee, ntabwo wanyanga."
Benson yahise ahaguruka aza anyegera ati:" Diane urakangutse?"
Njye ni:" ese koko sinigize nkundana na Fiston? Ese koko ntitwigize tumenyana? Mbwira ese intekerezo zanjye nizo zimbeshya ko nakundanye na Fiston ? Ese Urukundo rwanjye nawe ntirwabayeho? Ntiyigize ansaba ko tubana? Ese koko ntabukwe twari dufitanye? Mbwira. Yaba arinjye wiremera Urukundo mu ntekerezo??? Bishoboka bite?"
Benson ati:" banza utuze Diane. Biriya Fiston yakubwiye wibyitaho. Banza umere neza ibindi uzabinenya nyuma."
Njye ni:" Ntabwo Fiston kuva namenyana nawe, nako nakwishuka ko namenyanye nawe, ntiyari yamera kuriya. Ahari ninjye wiremera Urukundo rudahari."
Benson ati:" oya Diane. Ubukwe bwawe nawe burahari. Ntabwo ari ukwiremera Urukundo, umusibo ejo muzakora ubukwe."
Nahise byuka kugitanda nibyishimo byinshi ni'" ubukwe bwanjye ntibwahagaritswe? Yewe ahari byose nabirotaga ntibyanabaye ho. Reka ahubwo njye kureba Fiston muganirize mise mu kumbura. Nanjye ndi agasazi pe. Reka ahubwo gende. Nkubu koko kuki nishutse ibyo? Kuki narose Fiston ambwira amagambo mabi? Bundi se kuki utabonye ndota ngo unkangure? Nawe uri umugome.
.
.
SIFA
.
Fina yari yicaye imbere yacu atuje, akavuga nk’aho ari kuri scene y’ikinamico, nyuma yo kwikuraho ya "plank" nk’uko batubwiraga. Ubwo yahise yicara ku gitanda, , asigara avuga amagambo y’ikiniga:
"Byose byari plank nkuko mubibona , yateguwe na Fiston kubwo Urukundo agukunda."
Nararebye Ketty, ambwira buhoro ati:
"Sifa, ibi ntibisanzwe ni ubusazi. Uyu mukobwa afite ikibazo gikomeye. None se umuntu muzima yakwambara uruhu ruhimbano kugira ngo agaragare nk’umurwayi arwanira urukundo rutari urwe?"
Narabyumvise neza icyo gihe. Fina yari agendereye gukoresha umutima ngo agere ku cyo ashaka. Nahise mu bwira ni::"
"Fina, ibyo wakoze si uburwayi — ni ubusazi. Niba Fiston iyo ambonye agira ibyiyumviro, azabivuga ubwe. Ariko sinshobora kubaka urukundo rufite ishingiro ku kinyoma cyawe kimeze gutyo. Uretse nibyo kandi Fiston afite ubukwe."
Fina yarandebye, amarira yisuka ku matama, ati:
"Noneho nimundeke. Ariko muzamenya ukuri kose nyuma. Fiston afite byinshi ahishe mutari kwizera. Ubukwe yarabuhagaritse byukuri kandi kubwawe."
.
.
BENSON
.
Neza neza nabuze aho nahera bwira ukuri Diane, nanjye nari narabyumva neza, ngo nandukanye ibiri byo nibitari byo. Ariko se uretse nawe. Yaba njye cyangwa wowe wakumva ko ubukwe bubura amasaha ngo bube atuzuye umunsi buhagarikwa kubwo urukundo rundi rwitambitsemo? Uretse ubusazi Fiston we azi ibyo ari gukora? Ariko reka nizere ko byose ataribyo ibiribyo ubukwe burahari. Diane nawe yaramaze guta umutwe, ubonako ameze nkuwari mu nzozi. Ese koko bibaye ari ukuri yabaho? Imana ibijyemo.
Diane yahise ambaza niba yataha akajya kureba Fiston kuko we yumvaga akiri kukazi, ntamenyeko namujyanye kuri clinique atari kwa muganga.
Nabuze icyo namubwira neza neza. Yakomeje ku matiriza gezeho ni:" ibyo wumvise, ndetse nibyo wabonye nibyo. Wabibwiwe na Fiston."
Yahise amanuka noneho yikubita hasi kuri sima arahwera.
.
IRAKOMEZA
.
Ese noneho azakanguka????
Birabe ibyuya.
Ariko se Urukundo Fiston akunda Sifa rungana rute kuburyo yahagarika ubukwe yarafitanye na Diane?
Ibya plank byasobanutse.
Ntuzacikwe n'igice gikurikira.
Comments