Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
BENSON
.
Diane yikubise hasi ku sima, umutima wanjye uhita usimbuka nk’ukubiswe ninkuba. Narirutse ndamufata, mbanza kumuhinduranya muryamisha neza umutwe ngo adakomeza kubama, Abantu bari aho hafi bahise badufasha, tumusubiza mu cyumba.
Umuganga yahise aza vuba, aramupima, aravuga ati:
“Ni umunaniro n’ihungabana ry’amarangamutima ye. Aracyahumeka neza, Mumureke aruhuke.”
Nacaye iruhande rwe, umutwe wanjye wuzuyemo ibitekerezo bitandukanye. Ese Fiston ari gukora iki koko? Kuki ibintu byose ari kubigira amabanga, yitwara nkaho ari imikino? Kuki urukundo rwe ruri guhindura abantu bose?
Nakomeje kwibaza, niba koko ibintu ari gukora ari ibyanyabyo, cyangwa niba ari plank, dore ko yajyaga ategura izihungabanya imitima yabantu.
.
.
DIANE
.
Nakangutse buhoro buhoro numva umutwe urya, kandi mbona hari umucyo mucye, numva umutwe uremereye, numva ndi kuzungera. Nafungura amaso mbona Benson yicaye hirya bisa nkaho yarimo atekereza antegereje, amaso ye yuzuyemo impungenge.
Njye ni: “Benson… ndacyariho cyangwa napfuye?”
Benson ati: “Yego Diane. Uriho rwose Tuze.”
Amagambo ya Fiston yongeye kunsakurira mu matwi, ariko noneho nari maze kumva ikintu kimwe neza: hari ukuri guhishwe, ahari ntarasobanukirwa.
Njye ni: “Benson, sinshaka kongera kuryama ndi mu isi yikinyoma. Nshaka kumenya ukuri kose uko kwaba kumeza, n’iyo kwaba kubabaza. Niba ubukwe bwarahagaritswe, mbwire. Cyangwa niba ari inzozi mbi nagize. Niba Fiston yarankunze akanyanga, mbwira Sinshaka gukomeza kuba igikoresho kikinyoma ndi mu isi yurukijo.”
Benson yacecetse akanya, ahumeka cyane byumva.
.
.
BENSON
.
Icyo gihe nahisemo kutongera guhisha. Nari maze kubona ko guceceka kwanjye byari gutuma ibintu birushaho kuba bibi.
Nti: “Diane, ndakubwiza ukuri nk’uko ungiriye icyizere. Fiston yahinduye imyitwarire. Hari igihe yambwiye ko umutima we utakiri kumwe nawe. Sinigeze menya neza niba ari Sifa uri kubitera cyangwa se ari ubwoba bwo gushyingirwa wenda afite. Ariko hari icyo mpamya: ubukwe bwanyu buri mu kaga kandi katoroshye.”
Amarira yahise amanuka ku matama ye atuje, atandukanye n’ayo yari yabanje kurira. Yariraga yiyumbira
Diane ati: “Noneho birarangiye. Nari ndi mu rugendo rwanjye genyine. Urukundo rwanjye rwabaye nk’inzu yubatswe ku mucanga.”
.
.
SIFA
.
Nari nicaye njyenyine mu cyumba, telefoni iri mu ntoki, umutima wanjye uri mu makimbirane. Ibyo Fina yavuze byari byansize mu rujijo. Ese koko Fiston yahagaritse ubukwe ku bwanjye? Kuki atigeze ambwira?
Telefoni yarahamagaye, ndebye mbona n' Izina rya Fiston rigaragara.
Nahise numva umutima utera cyane. Ndeba ecran akanya, ndahumeka, hanyuma ndamufata.
Fiston ati (ijwi riremereye): “Sifa, dukeneye kuvugana. Ubu. Ariko si kuri telefoni mbishaka amaso ku maso.”
Njye nti: “Ukuri kose uri kumisha ni ukuhe?”
Fiston ati: “ uramenya ukuri ni duhura.'
Nahise mfata umwanya ndatekereza, nibaza niba mwemerera.
.
FISTON
.
Nari nicaye mu modoka, amaboko anyeganyega ku gipimo cy’umuvuduko mwinshi. Nari naracitsemo kabiri: Diane ku ruhande, Sifa ku rundi. Ibyo nakoze byose byari byambayeho nk’inzozi mbi nabuze uko nzisoza.
Urukundo ntiruhitamo igihe, Ariko ikinyoma gihitamo ingaruka. Numvaga mfite ubwoba kumutima.
Nari nzi ko isaha yo kuvuga ukuri yari igeze, n’iyo kwaba guhitamo umwe nkabura undi burundu, ntakibazo rwose nari maze kubifatira umwanzuro.
.
.
SIFA
.
Twahuriye ahantu hatuje, kure y’abantu n’amajwi. Fiston yari yicaye, umutwe yawucishije bugufi nk’umuntu umaze gutakaza icyizere burundu wihebye. Nacaye imbere ye, ntegereza ko atangira kubwira. Numvaga njye ntashaka kuvuga.
Njye ni: “Vuga Fiston. Sinshaka amagambo menshi. Ndashaka ukuri kandi ntuce kuruhande.”
Bundi mbere naramwubahaga, mufata nka Manager wanjye. Yego nabonaga anyitegereza, ariko sinabaraga ko gusohokana nawe, byatuma ankunda.
Yahumetse cyane, afunga amaso akanya, ayafungura asa n’uwemeye igihano burundu. Yari yacitse intege, ubona ameze nkumurwayi.
Fiston ati: “Sifa, nakoze amakosa menshi. Naryumye ho ku buryo ntashobora no kwisobanura neza ubu. Ubukwe bwanjye na Diane… bwari bugiye kuba, yego. Ariko umutima wanjye wari waramaze kumuvaho. Ntakubeshye kuva nyikubona, urukundo namukundaga rwatangiye kuyoyika nkivu rihushywe n'umuyaga.”
Naracecetse, umutima kandi numva utangiye kumurakarira.
Fiston akomeza ati: “Nakunze wowe Sifa. Ntabwo byaje muburyo nabashije kumenya. Byaje buhoro buhoro, ariko biza byimbitse. Nagerageje kubihisha no kubyikuramo, ngerageza kwemeza umutima wanjye ko ari ubuswa. Ariko byarangiye utsinzwe.”
Njye ni: “None se Diane yagukoreye iki? Wakinishije ubuzima bwe kubera iki?”
.
FISTON
.
Amagambo ye yatumye nangira kubura umwuka. Icyo kibazo cyari cyo koko, cyari gikwiriye kunshinja.
Nti: “Sinigeze nshaka kumubabaza. Byukuri naramukundaga, ndetse mbere yuko nkubona nkakumenya, muri njye rwaragurumanaga. Ariko aho nkunoneye sinzi iyo rwangiye. Iyo mbimenya Nari kwemerera ibintu bindimo kuri wowe bikagenda. None kubera ko niringira ga ko byoroshye ko bizikemuka vuba, ko ntazagera aho kugukunda, nabirangaye ho. Icyo ni cyo cyambereye icyaha.”
Navuze n’ijwi rishengutse, nti: “Ubukwe narabuhagaritse by’agateganyo. Suko ntashakaga gushyingirwa, ahubwo numvaga ntakwiye gukomeza kubeshya."
Sifa ati:" nonese ukaba wumva amaherezo ari ayahe? Ubukwe urakomeza kubuhagarika, cyangwa urisubiraho?"
Nabuze icyo musubiza, ndaceceka neza ryumaho.
.
.
SIFA
.
Nahise mpagarara, amarangamutima anyuzuye cyane.
Njye ni: “Fiston, urukundo si ukwambura undi ubuzima ngo wowe wiyumve neza. Niba warankunze koko, wagombaga kubivuga kare utari wahura na Diane ngo bigere aho byari bigeze. Niba kandi utarakunze Diane, wagombaga kumureka kare niwirirwe utegura ubukwe nawe.”
Navuze mbabaye ariko mfite imbaraga muri njye, nti: “Sinshobora kuba igituma undi mugore ubuzima bwe bujya mukaga.”
Narahindukiye, ngiye kugenda, Fiston ahita amfata ukuboko arankomeza.
.
.
FISTON
.
Uko nakamufashe ukuboko, yahagaze ho, ariko sinashakaga kumugumana ku gahato, njye nari meze nk’umuntu uhangayitse ugiye gutakaza ikintu gikomeye atarigeze amenya agaciro kacyo neza.
Nti: “Sifa, ntugende gutya. Sinshaka ko ugenda untekereza nabi gusa. Nzi ko nakoze amakosa yego, ariko ndashaka kuyakosora. Sinshaka kubaho ndi umuntu wahemukiye undi. Ariko nanjye sinjye, ndumva kuguhomba, biribumbabaze kurutaho. Sinshaka kukubura.”
Namu kuyeho ukuboko buhoro, amaso ye aranyitegereza ariko ubonako atameze neza nawe.
.
.
SIFA
.
Naramurebye, ariko sinamubona nka wa muntu nari nsanzwe nzi. Ubu nabonaga umuntu washegeshwe n’amahitamo ye bwite, uri kurwana intambara mu mutima.
Nti: “Gukosora se ni ukuhe Fiston? Diane ararwaye kandi kubera wowe, umutima we uri gusenyuka yumva. Wowe uri hano uri kwiruka ku marangamutima yawe. Ukuri si amagambo uvuga ubu, ukuri ni igikorwa. Urakora iki?”
Nacecetse akanya, ndongera nti: “Ikintu kimwe nakubwira ni iki: jya kubwira Diane ukuri kose wowe ubwawe, umusabe imbabazi. Ureba mu maso ye umubwire. Ibyo ni byo bizanyereka niba koko uri umugabo cyangwa uri umuntu wumuhemu. Arega nanjye wamemukira! Rero njye simbirimo pe.”
Nahise nigendera, sinongera kureba inyuma.
.
.
BENSON
.
Mu masaha make yakurikiyeho, nari nyirikumwe na Diane mu cyumba kwamuganga. Yaracecetse cyane, bitandukanye n’uko yari asanzwe. Guceceka kwe, kwarushagaho kumutera amarira.
Nti: “Diane, ihangane. niba hari icyo ushaka kumbaza, umbwire. Sinshaka mbe nkuganiriza ntakibazo.”
Yarahindukiye aranyitegereza, nijwi rye rito ariko rikomeye.
Diane ati: “Benson, sinshaka ibisobanuro byinshi. Ikintu nshaka ni ukumenya niba Fiston agifite umutima wo kubana nanjye, atari ku mpamvu zamagambo y’abantu.”
Nti: “Ukuri ni uku: Fiston arimo kwibaza cyane muri we. Arimo kurwana n’ingaruka z’ibyo yagukoreye. Kabdi nawe ntamahoro ubu afite."
Diane yacuritse umutwe, ahumeka gahoro.
Diane ati: “Noneho mbifashemo icyemezo. Sinshaka gushyingirwa n’umuntu wagize undi akunda. Bundi se mbaye iki? Kubaho genyine nibyo binkwiriye, rero ndabyakiriye, sinyishaka kubana na Fiston."
Yahise andeba, ahumeka cyane.
Njye mu mutima nti: “ byaba aribyiza. Byibura Fiston agiye kugaruka, yazasanga atagisanga Diane yatekerezaga ko yababara kubwe. Akomeye yaramenye agaciro ke.”
.
.
FISTON
.
Nari ndi mu modoka, amagambo ya Sifa anyigaragurira mu mutwe, ijwi rya Diane rindi, rimbaza mu nzozi zanjye niba nyimukunda Aho ni ho namenye ko ntagifite umwanya wo kwiruka, kuri kunsiga.
Nahagaritse imodoka, mfata telefoni, nandikira ubutumwa bugufi Diane,
nti: “Diane, nasabaga ko twahura, nandi umbabarire niba nakubabaje. Nshaka kukubwira ukuri kose kubyari biri kuba. Niba unkundiye, unsage hahandi dukunda guhurira."
.
IRAKOMEZA
.
Yaba se yibutse ko yarafite uwo yari yariyemeje ko azagira umugore?
Nonese ko ahinduye intekerezo, Diane nawe afashe umwanzuro, biragenda gute? Ntuzacikwe.
Comments