logo

NEW TALENTS

Stories Group

VIZIYO S01 Ep 14

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
DIANE
.
Narebye telefoni yanjye igihe ubutumwa bwa Fiston bwari bumaze kugera ho. Amagambo make, ariko aremereye kurusha umutwaro wose ubaho. Nayanyujijemo  amaso inshuro nyinshi, numva umutima ushaka kongera kunyenganyega ngo uhagarare.

“Niba mukundiye…?”

Nasekeye mu mutima gahoro, ariko sibyari ibyishimo, ahubwo ni agaseko k’umubabaro. Ese koko  urashaka ko tubonana? Cyangwa ni ugushaka kunsonga ngo ahagarike umutima wanjye?

Nashyize telefoni ku ruhande, ndahumeka cyane. Benson yari hafi yanjyr, ankubita amaso nk’uwumva ko hari icyo ndi gutekereza.

Njye nti: “aranyandikiye.”

Benson ati: “Arashaka guhura nawe se?”

Nanyeganyeje umutwe nemera.

Njye nti: “Yego. Ngo arashaka kumbwira ukuri ra. ukuri se ndagushaka koko igihe umutima wanjye umaze kwiyemeza kubivamo?”

Nacecetse akanya, hanyuma mvuga ntuje nti: “Ariko sinshobora kwiruka ngo mbihuge umutima wanjye uramukeneye. Niba ngomba guca mu muriro, nzawucamo mbireba mu maso. Ndajyayo kumureba.”

Ikiniga cyahise kimfata amarira arashoka.
BENSON
.
Amagambo ya Diane yansize numva mfite ubwoba ariko nanone nkumva nishimiye imbaraga ze. Nari nzi ko guhura kwabo kuzaba nk’urubuga rw’urubanza rutoroshye, aho ntawe uzasohoka adakomeretse umutima. Disi Diane ni akana keza!!

Nti: “Ndaguherekeza, Sibyo?”

Yaranyitegereje aranyangira buhoro.

Ati: “Oya Benson. Iyi ni intambara yanjye. Ariko ndagushimira ko wahagaze iruhande rwanjye igihe nari ndi hasi. Wakoze kandi nzagushimira byimaze yo.”

Yahise ahaguruka, afata ikote rye, amaso ye yuzuyemo ikintu kidasanzwe: si amarira gusa, si n’ibyishimo gusa, ahubwo ni ukwiyemeza ahari.
FISTON
.
Nari ndi aho twari dusanzwe duhurira. Umutima wanjye wari uri kuvuga cyane kurusha imodoka zanyuraga hafi aho. Narebaga isaha, buri munota nkumva ari isaha yose. Nari naguse amazi yo kunywa, nayadomagaho aho kumira nkacira.


" Ese Diane araza? Cyangwa yamaze kunkuraho ikizere burundu?"

Nari maze gusubiramo amagambo nshaka kunubwira, inshuro nyinshi, ariko ntabona ayo meraho. Ukuri narindi mu  myitozo.

Nabonye igicucu cye kiza buhoro buhoro. Intambwe ze zari nke ariko zikomeye. Narahagurutse mpita mpagarara, umutima ugwa hasi. Ubwoba buranyuzura.
DIANE
.
Nageze imbere ye, mpagararaho gato. Sinashakaga kwicarana nawe pe. Sinashakaga kwicara ngo mu byumve.

Njye nti: “Vuga Fiston. Uyu mwanya sinshaka amagambo menshi.”

Yarsnyitegereje, mbona mu maso he hari umuntu ntakimenya neza: si wa musore nari ngiye gushyingiranwa nawe, ahubwo ni umuntu uremerewe n’amahitamo ye. Si wamusore nzi wigiriraga ikizere. Si wamusore, umwe wambonaga akamwenyura. Natangiye kubona amarira azenga mu maso ye.

Fiston ati: “Diane, ndicuza. Ndicuza by’ukuri kandi sinkubeshya. Nakoze amakosa akomeye kurusha ayo natekerezaga. Nagushyize mu rujijo, ngushyira mu bubabare ntangombaga kugushyiramo.”

Yavugaga arira,bwambere mu mateka, nibwo yararize. Nanjye umutima warandiye nangira kurira.


Nti: “Ese urankunda?”

Ikibazo cyasohotse mu kanwa kanjye nta gutekereza. Cyari nk'umurabyo uhanutse mu kirere.

Yacecetse akanya karemereye cyane, ahumeka cyane.

Fiston ati: “Sinshobora kongera kukubeshya. Naguhaye umutima wanjye mbere yego, nkukunda cyane pe! ariko sinzi icyaneye, ndikumva ruyiyoka. Kandi iyo nsubije amaso inyuma, nsanga naratakaje n’ubunyangamugayo bwanjye.” 

Ayo magambo yampumuye amaso, ariko sinarize. Amarira yari yasohotse igihe, yakamye.

Njye nti: “Murakoze. kuba umbwiye ukuri. Ibyo byonyine nibyo nari nkeneye.”

Nafashe intera, nsubira inyuma gato, mureba bwa nyuma.

Nti: “Nzakwibuka nk’icyigisho gikomeye mu buzima bwanjye. Impaye isomo, ntazibagirwa narimwe mubuzima bwanjye."

Narahindukiye ndagenda, umutima unshaririye cyan. Sinongeye kureba inyuma.
FISTON
.
Namusigaye inyuma mwitegereza, agenda atarira, atantutse, atambajije byinshi. Ibyo byarandenze kurusha igitutsi icyo ari cyo cyose yari kunuka.

Ni bwo namenye ko hari abantu utababaza ngo ubagarure, ahubwo ubatakaza burundu.
Nicaye aho, umutwe mu biganza, numva isi inaniye. Nipfutse mu maso. Numva ndi kure cyane, cyane ariko, numva nsigaye mu isi ya genyine. Ese koko kuki ibi biri kumbah?
SIFA
.
Nari mu nzu, ndeba hanze mu idirishya, numva umutima wanjye ucecetse bidasanzwe. Nari nzi ko uyu munsi hari ikintu kirangiye, byiburacyari hagati yanjye na Fiston.

Telefoni yaravuze, ndebye mbona Izina rya Fiston ryongeye kugaragara.
Sinayifashe.
Nayirebye nkikintu umuntu yanga, mvuga buhoro nti: “Buri wese nahabwe inzira ye yamahoro.”

Nayishyize hasi, mpumeka ninjiza umwuka, niruhutsa  nsubirana amahoro nari natakaje muri njye.
.
Hashize iminsi 7 ibyo bibaye.
.
FISTON 
.
Ijoro ryari riremereye. Nari nicaye mu cyumba cyanjye, amatara azimye, ibitekerezo byiruka kurusha umwijima. Nari naratakaje Diane, kandi uko iminsi yicumaga niko numvaga narabuze igice cyanjye cy’ingenzi mu mubiri wanjye. Diane yarankundaga pe!!

Sinari nkiri gushaka Sifa. Oya. Ibyo byari byararangiye. Ariko icyari gisigaye ni icyuho nari narasize mu mutima wanjye, nkuramo Diane. Icyuho nari nariteye, ari njye nyirabayazana.

Nafashe telefoni, nitegereza izina rye mu itumanaho ryanjye inshuro nyinshi. Sinamwandikiye. Sinamuhamagaye. Kuko ubu sintari nkiri umuntu ukwiriye kumuvugisha.

Icyo nashoboraga gukora, ni kwihindura, wenda nkaba umuntu mwiza.
.
DIANE
.
Nari naragarutse mu buzima busanzwe: akazi, inshuti, k’umunsi ku wundi. Ariko imbere muri njye hari ikintu cyari cyarapfuye kitarashyingurwa.

Sinigeze nifuza Fiston nk’uko mbere nari meze. Ariko hari ibibazo byansigayemo.

Ese koko twari twaribeshye? Cyangwa twatsinzwe n’uko tutigeze twiganirira ukuri ku gihe?

Benson yakomeje kumba hafi, atambwira byinshi, ariko ahari ari we wonyine wabonaga ko umutima wanjye wari ukiri ku rugamba.

Umunsi umwe arambwira ati:
“Diane, hari ikintu Fiston ari gukoraho. Nagusaba ko musubirana, uzamwumve pe! Kuko ndabona arimo guhinduka mu buryo budasanzwe”

Sinamusubije. Ariko ayo magambo yagiye angaruka mu mutwe, bigatuma jya gusoma message yajyaga anyandikira mbere bikimeze neza.
FISTON
.
Nabitangiriye hasi. Natagiye gusaba imbabazi abo nari narasebeje bose: Benson, umuryango wa Diane, n’abo nari narahishe inyuma y’ibinyoma byanjye nka Fina.

Naje no guhagarika akazi kanjye by’igihe gito, njya mu biganiro byo kwiyubaka no kwimenya. Si uko nari nzi ko Diane azangarukira, ahubwo nari nzi ko nanjye ntari nkwiriye undi muntu mu rukundo nkiri uko nari meze.

Hashize amezi atatu. Sinigeze mwoherereza ubutumwa na bumwe.

Umunsi umwe, Benson aranyandikira ati: “nyamara Diane yakumva. Wazaje ugaca bugufi ukamwereka ko wahindutse, ko yakumva mbizi!"

Icyo cyari ikimenyetso cyonyine nari nkeneye.
DIANE
.
Twongeye guhura, ariko twahuye atiri nk’abakundana, ahubwo nk’abantu babiri bahoze basangiye inzozi zimwe nyuma bigapfa. Aba ex.

Yari atandukanye. Nta kwihagararaho, nta kwigira inyangamugayo mu magambo. Yari acecetse, yumva.

Njye nti: “Sishakaga ko wongera kumbwira ko unkunda.”

We ati: “Sinabivuga. Nshaka kukubwira ko naguhemukiye, kandi ko niteguye kubana n’ingaruka z’ibyo nakoze, n’iyo wanyirukana burundu mu buzima bwawe.”

Njye ni:" bibaho kandi narwbyakiriye, mbere nari nziko bitabaho, ariko byambayeho nyine ndabibona.'

We ati:" nciye bugufi imbere yawe, nkusabye imbabazi pe."

Njye ni:" kwihangana kwanjye kwaneye kukubabarira nubwo utari kuza kunsaba imbabazi.'

We ati:" nisubiyeho pe. Kandi warakoze. Gusa nanine ndifuza ko wampa andi mahirwe, tugadubira mubihe byacu byambere. Ni ukuri, niteguye noneho kugukunda, kukoo igihe gishize utandi iruhande nize byinshi kandi bikomeye mubuzima bwanjye. Niteguye kuguha ibyishimo, ukubye kabiri ibyo nakubwiraga mbere. Gusa sinkuhatiriza, bibe uko wowe ubishaka."

Icyo cyari ikintu cya mbere cyankoze ku mutima. Numvuga wagirango ni isengesho ari gusenga. Namusabye igihe cyo kubitekerezaho.

Ntitwahise dusubira na, Twatangiye urugendo rurerure buhoro buhoro: ibiganiro bikomeye, guceceka kubabaza, no kongera kwiga kuvugisha ukuri.

Hari igihe naje kubwiraga nti:
“Ntuzigere wongera gushaka ko  wongera kunsiga koko nguhaye andi mahirwe kandi nanjye nyiha.”

Yansubije agira ati:
“Ni yo mpamvu ngomba kubaho buri munsi nkwibutsa ko nahisemo kugumana nawe ubuziraherezo.”
SIFA
.
Mu gihe Diane na Fiston barwanaga n’ibyahise, njye nari ndi mu ntambara nshya.

"Ketty."

Yari inshuti yanjye kuva twamenyana, azi byose kuri njye. Yari azi uko umutima wanjye wigeze gukomereka, uko nigeze kwibaza niba urukundo runkwiriye.

Twamaraga amasaha tuvuga. Nta kintu kidasanzwe. Ariko hari amahoro numvaga ndi kumwe na we ntigeze numva mbere.

Umunsi umwe arambwira ati:
“Sifa, wigeze wibaza niba urukundo rutagira isura imwe?”

Icyo kibazo cyanteye ubwoba.

Ntibyari ibyifuzo. Byari kwiyumva.

Natangiye gukururana nawe bidasanzwe. Uyu mukobwa ra! Iyo twahuraga wabobaga ko amfitiye ubwuzu nangira kugenda nanjye numva mukunze, kandi twembi turi abakobwa.
Icyo cyatumye birushaho kuntera urujijo n'ubwoba.
.

Hashize umwaka.

Diane na Fiston bari baranyuze mu muriro. Muri bo ntawe wigize wongera guhisha ukuri. Nta n’uwongeye gukurura ikinyoma ngo atazabaza mugenzi we.

Ubukwe bwabo bwarasubukuwe, ariko si nk’ubwari bwateganyijwe mbere. Bwari butuje, bwuzuyemo ubwoba n’icyizere gike, ariko bwari ubw’abantu babiri bamenye igiciro cy’urukundo.

Sifa yari yicaye kure, iruhande rwa Ketty. Amaboko yabo afatanye, ariko umutima wabo wari uri mu biganiro bikomeye batarangiza, baganira kubyo bazi kuri Fiston na Diane, Fina nawe akaza akungamo irindi, baryoherwa nubukwe bwarimo bacye.

Barabanye, Baranabyara abana babiri ubuzima burakomeza. Ketty na Sifa nabo bakomeje gukururana birakomera, batera abantu ubwoba ko baba ari abatinganyi, ariko Ketty yaje gushaka umugabo, Sifa nawe ategereza uwe.
.
IHEREZO.
.
ngayo nguko ibyurukundo rwo muri Visiyo. Ese iyi Nkuru yaba hari icyo igusigiye? Tubwire muri comments niba hari naho yakubabaje. Ntuzacikwe nizindi zitandukanye.

📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments