Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Sifa
.
Nari mu nzira jya guhura na Fiston, ariko umutima wanjye wari mu rujijo. Nibukaga amagambo ya Ketty, wari wagiriye inama yo kwirinda kugwa mu rukundo rudafite icyerekezo. Ariko se, ni gute nakwirinda umutima unkunda? Kwirinda ibyiyumviro, by’ukuri ntibyashobokaga.
Nageze ahantu nahuriraga na Fiston. Icyumba cyari cyiza, amatara yacyo yaka atanga urumuri rwiza, ariko ku mutima wanjye nta mwanya wari uhari wo kwishima. Fiston yari anegereje, yambaye neza nk’ibisanzwe, ariko ijwi rye ryari ryahindutse. Yagaragaraga nk’umuntu ufite impungenge.
— “Sifa,” yatangiye, ashyira ikiganza cye imbere nkushaka kunsuhuza, “nashakaga ko tuganira ku kintu gikomeye.”
Namurebye mu maso, nitegereza uburyo yari ameze. Nyeka ko Hari ikintu cyihishe inyuma y’amagambo ye.
— “Ni ibiki se?” nabajije, n’ijwi rigaragaza ko nifitiye icyizere.
Fiston yitsamuye gato, asa n’uwashakaga amagambo aboneye yo gutangira abwira.
— “Nzi ko ngukumbuye, ariko si ibyo nshaka kuvugaho. Ubu igitekerezo cyo gushyingiranwa nawe kirimo kirasatira iherezo ryo gufata umwanzuro, kandi ndumva umutima wanjye udatuje. Urabizi mfite ubukwe mu cyumweru gitaha, kandi n'undi mukobwa. Ariko sinzi impamvu Ari wowe ndi gukunda cyane.”
Numvise ayo magambo, umutima wanjye urasimbuka. Nari nzi neza ko Fiston agiye gushyingirwa mu minsi icyenda, ariko kuki nari nangiye kwibaza ku rukundo rwe Kandi Afite ubukwe vuba?
— “Fiston, birakomeye,” navuze, mwenyura gahoro. “Mu minsi icyenda uzaba ufite urugo rwawe. Ibyo bigomba kuba ari byo by’ingenzi.”
Fiston yacogoye gacye, yitsa umutima. Yandebye nk’ushaka kubwira ikintu kinini ariko adashaka kugitangaza.
— “Sifa, sinzi uko nabivuga, ariko ndumva ngufite mu mutima. Nubwo niteguye gushyingiranwa, ndacyumva ko hari icyuho.”
Ibyo numvaga byari urusobe. Nari nzi neza ko hagati yanjye na Fiston hari urukundo rw’ukuri, ariko se koko ni iki nashoboraga gukora? Ese koko naguye mu mutego w’amarangamutima?
— “Fiston, turaziranye bihagije. Niba hari icyo ushaka kumbwira, mbwiza ukuri.”
Yahise aceceka, gusa nk’uwabuze aho ahera. Mu maso ye, harimo ikintu kitari gisanzwe.
— “Sifa, urukundo rwacu , ndabizi biragoye kurwumva, "
Namurebye mu maso, numva ibitekerezo birwanira mu mutwe. Ntiyari yiteguye ko ibi biganiro byongera kubaho. Yari azi ko buri kimwe cyamaze kurangira.
— “None se urashaka iki, Fiston? Urabizi wambwiye ko ngomba kugufata nka musaza wanjye. None ubihinduye ute?”
Fiston yitunze urutoki ku gahanga, aratuza.
— “Sinshaka kukubabaza, ariko ndashaka kumenya niba koko wari ufite ikindi ugambiriye.”
Nahagaze gato, ndatekereza.
— “Fiston, burya urukundo nyarwo si amagambo, ni ibikorwa. Wowe ubwawe uziko uri hafi kubaka urugo. Sinshaka kuba impamvu yatuma ubura amahoro.”
Fiston yahumetse gahoro, areba hasi. Yari azi ko nari umuntu utazigera uhubuka mu gufata ibyemezo.
— “Ntabwo nshaka kugusiga ufite ibikomere, Sifa.”
— “Nta kibazo, Fiston. Kuri njye nkufata Nka musaza wanjye. Rero ubaye wubatse urugo rwawe njye ntakibazo nagira.”
Twacecetse akanya, buri wese atuje. Ibyo byari ukuri kudashidikanywaho.
Fiston arakomeza ati: ntakibazo. Sifa basi nyemerera ko nubwo nakubaka urugo rwanjye, uzakomeza kumbera inshuti, umuvandimwe n'umujyanama?.
Naratuje , Nti:" ntakibazo Fiston."
Gusa nubwo namusubije uko, muri njye n'umvaga mukunze, n'umvaga nakwemera nkakora ibishoboka byose akaba arinjye twibanira. Twakomeje kuganira, birangira dutashye.
.
.
Navuye aho twari twahuriye na Fiston, umutima wanjye ukiri mu rujijo. Nageragezaga gusobanukirwa impamvu Fiston yifuzaga ko ubucuti bwacu bukomeza, nubwo yari hafi gushyingirwa. Ese ni we ubwe utashoboraga kumureka, cyangwa ni ninjye wabuze umwanzuro?
Nicaye mu modoka, ntumbiriye hanze. Amagambo ya Fiston yansubiragamo mu mutwe wanjye:
"Nzi ko ngukumbuye, ariko si ibyo nshaka kuvugaho. Ubu igitekerezo cyo gushyingiranwa nawe kirimo kirasatira iherezo ryo gufata umwanzuro, kandi ndumva umutima wanjye udatuje. Urabizi mfite ubukwe mu cyumweru gitaha, kandi n'undi mukobwa. Ariko sinzi impamvu Ari wowe ndi gukunda cyane."
Ibyo yari yavuze byatumye ndushaho kugira impungenge. None se, koko nari kuguma hafi ye, cyangwa nagombaga kwirinda, nk’uko Ketty yangiriye inama?
geze mu rugo, nahise nicara ku buriri, mfata telefoni, nandikiye Ketty ubutumwa:
— "Ketty, ndumva nabuze amahoro. Fiston arashaka ko tugumana ubucuti, ariko mfite ubwoba ko bishobora kumbuza amahoro."
Ketty ntiyatinze kunsubiza:
— "Sifa, ntugomba gukina n'ibintu bimeze gutyo. Niba afite ubukwe, jye nakugira inama yo kugira aho ugarukira. Bitabaye ibyo uzisanga aho udashobora kwikura."
Nahise shyira telefoni hasi, nibaza niba koko nabishobora. Ubusanzwe, nari nzi neza ko ubucuti bwacu bwari bwiza, ko Fiston yamfashije muri byinshi, ariko ibi byari birenze.
— "Ese nshobora kugumana ubucuti na we, ntibimugireho ingaruka cyangwa ngo bimbabaze?" Niko natangiye kwibaza.
Muri ako kanya, telefoni yongeye kumenyesha ubutumwa bushya. Ni Fiston wari unyandikiye:
— "Sifa, ndabizi uri kwibaza byinshi, ariko sinshaka kugutakaza nk'inshuti yanjye. Umbabarire niba nakubangamiye."
:
— "Nta kibazo, ariko ndibaza niba bidashobora kudukomeretsa twembi."
Nakomeje gutekereza. Sinari nizeye neza icyemezo cye, ariko namenye ko nkwiye kwitonda. Nubwo numvaga nyifitiye Fiston ubucuti bukomeye, nagombaga kumenya uko nzabugumana nta we bibabaje.
.
Mugitondo
.
Nari nkiri mu buriri, ibitekerezo byanshagaye mu mutwe. Ijoro ryose sinasinziriye neza, amagambo ya Fiston yansubiragamo. Sinari nzi niba yari amarangamutima ye amugenza cyangwa se niba yari mu rujijo nk'uru rwanjye.
Mu kanya gato, telefoni yanjye yarasonnye. Narebye kuri ecran, mbona izina rya Fiston. Umutima wanjye urasimbuka, sinzi impamvu, ariko nagize akanya gato ntekereza mbere yo kwitaba.
— “Allo.”
— “Sifa, waraye neza?” Ijwi rye ryari rituje, rimeze nk'iry’umuntu utekereza byinshi.
— “Yego, nagerageje… wowe se?”
— “Simfite amahoro. Ndi kwibaza byinshi… niyo mpamvu nshakaga ko tuganira.”
Nacecetse gato, ntegereza ibyo agiye kumbwira. Nari nzi neza ko uyu mugoroba wahise utari gukurikizwa Ibintu byiza.
— “Sifa, burya wigeze utekereza ku hazaza hawe? Uburyo wifuza kubaho, umuryango ushaka kuzagira?”
Icyo kibazo cyankomerekeje mu buryo ntari niteguye. Nari nzi aho ashaka kugana.
— “Fiston, nagize inzozi, ndazigira… ariko hari ibihe ubuzima buduhitamo kuruta uko twe tubuhitamo.”
— “Nibyo… nibyo, ariko se, ni gute umuntu yirengagiza amarangamutima ye?”
— “Fiston, urimo kunsaba iki?” Navuze nkoresheje ijwi riciriritse, kuko n'umvaga Afite ikintu Ari guca kuruhande.
Fiston yahise yitsa umutima, akanya gato araceceka.
— “Sifa, ni wowe numva mu mutima wanjye. Muri ibi bihe, ndifuza ko waba hafi yanjye… ndetse na nyuma.”
— “Ariko…” Ntabwo nari nzi uko nabisubiza pe! Numvise bindenze. Na none Kandi yari yongeye kubigarura???
— “Sifa, ndashaka ko tubana… ariko ndabizi ko bishoboka , ari uko… ari uko…”
Nahise numva aho ashaka kugana. Gusa yabivuganaga ikiniga, asa nkuri Kurira.
— “Fiston, ntugomba kubabara kubera njye. Ufite umugore wawe mugiye kubana, kandi nzi neza ko umukunda. Sibyo??” namubwiraga Numva nanjye ambabaje, kuko nahise nibaza impamvu arizwa nanjye.
— “Sifa, urukundo rufite inzira nyinshi. Nubwo mfite ubukwe mu minsi ibarirwa ku ntoki, numva nkigukeneye. Ese ushobora kumbwira ko ntacyo wigeze umpa? Nanjye sinzi impamvu umutima uri kumatira wowe. Ndumva Ari wowe nakabaye nkunda”
Ibyo yari ambwiye byankomerekeje umutima cyane. Sinashakaga gukomeza gusenya Urukundo rwe.
— “Fiston, ibyo umbwira ni bibi. Sinshaka kukugira nk’umuntu uri mu rujijo. Wowe ubwawe urabizi ko ushaka kuba umugabo w’umugore wawe…mwiza ukunda. None aho uri kugana ni he?”
Yahise aceceka. Nari niteze ko ansubiza, ariko sinamenye icyo agiye kuvuga.
— “Sifa, uri umuntu w’agaciro kuri njye. Sinshaka kukubura, sinshaka ko uba umuntu uva mu buzima bwanjye. Niba nshaka kukugumana, none hari ikosa mfite? Mbwira niba Ku gukunda Ari ikosa??
Nahise nzamura ijwi.
— “Niba ushaka kumbona nk’inshuti, ndahari. Ariko niba wifuza ko ngusenyera urugo rutaraba, ndagusabye, ntitugakine n’ibihe, warushaho kubabara.”
— “Oya, Sifa… si uko mbivuze.”
— “Noneho sigaho, Fiston. Nguhaye umugisha, ndifuza ko utera imbere mu buzima bwawe. Ntabwo nshaka kuzabaho mbabara cyangwa nkabera abandi ikibazo.”
— “Sifa…”
— “Humura. Ndakomeza kuba inshuti yawe, ariko ntabwo nzemera kuba impamvu y’icyuho mu rugo rwawe.”
Twacecetse akanya gato, buri wese atekereza.
— “Mbabarira niba nakubangamiye, Sifa.”
— “Nta kibazo, Fiston.”
Narangije kuvuga, mita nkupa telefoni, numva umutima wanjye uremerewe.
.
Nyuma y’icyo kiganiro na Fiston, numvise umutima wanjye utangiye gutuza. Nari maze kumenya icyo nshaka. Sinashakaga kubaho nk’umugore wa kabiri mu buzima bw’umuntu.
Nafashe telefoni, ndeba izina rya Ketty. Yari inshuti yanjye magara, twasangiye byinshi. Nahise mukunda. Nihuse ndahamagara telefoni Ahita ayifata.
— “Bite, Sifa?” Ijwi rye ryari rituje.
— “Ni byiza, ndashaka kuza kukureba. Uri mu rugo?”
— “Yego, ndahari..”
Nihuse nambara imyenda yoroheje, nca hanze mfata moto,sinashakaga Guhamagara shoferi. Muri iyo minota mike nari mfite ibitekerezo byinshi mu mutwe, ariko numvaga nifuza kuganira na Ketty. Yari umuntu unsobanukirwa cyane nubwo twari tumaranye igihe.
Ubwo nageraga kwa Ketty, nakomanze ku rugi. Sinigeze numva igisubizo. Nagerageje gukomeza gukomanga, ariko numva imbere haratuje cyane.
Nafashe telefoni, muhamagara arinako ndushaho gukomanga.
— “Ketty, nahageze.”
— “injira. Urugi rufunguye.”
Nahise nkanda kuri poignée, ndinjira. Umutima wanjye wahise ukubita insigane ubwo ninjiraga mu cyumba nkasanga Ketty yambaye ubusa buri buri!
Nikanze cyane.
— “Ketty…!” Nahise nihisha mu maso, sinzi uko nabigenje. Bwari ubwambere mbonye ubwambure bw'umukobwa tungana
— “Oh my God! Sifa, mbabarira!” Yihutiye gufata igitenge kiri ku buriri, arikinga.
Nagaruye umutima, ariko umutwe wanjye wakomeje kujya kure. Kuki yambaye ubusa Yari azi neza ko nza?
— “umbabarira… Sinari nzi ko ugiye guhita winjira.” Ketty yavuze akeye Ku isura, ariko nabonye ko afite isoni.
Nicaye ku ntebe, nunganya akajipo kanjye.
— “Sifa, ndabizi ko wikanze, ariko byose ni ibisanzwe. Nari ndimo niyiyumvira byinshi. Dore ko hariho n'ubushyuhe n'uko mitamo kwikuramo byose.”
— “Ntakibazo, ariko… Ketty, uri kumera gute? Hari ikibazo?”
Yarimo yibebeza bimwe abasore bita gukaranga akanyobwa sinzi aho babikuye.
Ketty yahise ahindura isura. Mbona amarira atangiye kumubunga mu maso.
Yiruhutsa cyane ati:"
— “Sifa, ndabikeneye… ndagukeneye cyane.”
Yegoko Oooh!!!!
...
IRAKOMEZA
.
Singaho? Uyu se we akeneye ibiki??
Fiston arabura iminsi micye ngo ubukwe bwe bube, Ariko Niko Ari kurushako gukunda Sifa. Bizarangira bite???
Yiswe Viziyo ntuzacikwe.
Comments