Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Fiston ahamagaye Sifa, amubwira ko amukeneye cyane. Ni mugihe Sifa we yaragiye gusura barumuna be Ku ishuri. Ikibazo. Ese aremera abanze ajye kureba Fiston?
.
Ads
.
Sifa ati:" akimara gukupa, nahise nibuka Aho kuba tuvugana byatangiriye, nibuka amagambo yose twaganiriye, nibuka ibihe byiza twagiranye muri hôtel, nibuka ko namwemereye ko giye kujya mufata Nka bro wanjye, numva neza nagiye kugwa mu mugezi ndimo ndohama. Ntamwanya ntamuto yampaga, atamaye sms, ngo cyangwa amamagare. Natunguwe na James, wambazaga Aho tugiye kujya ati:" mabuja, nonese tugiye he ngo duhaguruke ko ahari n'aba ndi kugucyerereza?"
Njye nahise nshigukira hejuru ni:" umh! Nonese ntabwo uri kugenda.'"
We ati:" aha tuhahagaze iminota isanga 15. Kandi Ntabwo nari buhaguruke ntazi Aho tugiye."
Njye nahise muhereza adress Ketty yari yampaye nahise niyemeza ko nza kujya kureba Fiston nyuma mvuye gusura barumuna banjye. Iyo mbanza kujya kumureba nacyetse ko Yaba Ari akazi ashaka ko nkora dore ko twari tugeze mu gihe cyamakwe menshi, abakiriya bakodeshaga imyenda bari benshi. Nahise mvuga ko rero ngomba kujya kumureba Ariko mvuye gusura barumuna banjye."
Uko yagatsimbuye ngo agende, natangiye kwibaza kuhazaza hanjye na Fiston Igihe twakomeza kuvugana nkuko byari bitangiye. Yari bitume ahari mukunda kuko n'umvaga nangiye kubyiyumvamo niteguye kumukunda muri njye. Nyamara nahitaga nibuka ko Afite umukunzi bagiye kurushingana numvako n'aba ndi kwinika umutima wanjye mu biziba byibibazo ntazabasha kwikura mo.
.
.
Nongeye gutungurwa na telephone imamagara, nungurwa biruseho
nsanze Ari Fiston wongeye kumamagara. Kumufata, nakanzwe no kumva avuga ameze nkuri Kurira ngabanya volume ngo James atabyumva, Fiston ati:" Sifa, Umutima uri Kurya ndumva mfite umusonga mu bitekerezo byanjye. Ndumvu nari butuze ntakubonye, ndumva ndushaho kugukumbura."
Njye ni:" gusa Ariko pe, unyihanganire, ubu nafashe umuhanda ugana ku'ishuri gusura barumuna banjye. Gusa ndaza gukoresha iminota micye nze kare ndakugera ho."
We ati:" sinzi impamvu ndikugorwa no kwiyumvisha ko undi kure. Ndikwibuka ijwi ryawe, Umutima ugasimbukira mubirometero."
Nahise gerageza kumwibutsa ko Afite umukunzi bagiye kurushingana, ni:" ariko wibuke ko hasigaye iminsi 9, ngo wubake urugo."
We ati:" ndabizi kandi Urukundo nkunda madamu wanjye rukubye urwo njye nikunda. Sifa niba ujya umugirara ikibazo, ndaje ndaza gushaka uko nza kubahuza nawe akumenye ko uri Mushiki wanjye."
Njye ni:" byaba Ari byiza cyane, kuko nifuza no kumumenya."
We ati:" yitonda nkawe,uretse ko umurusha ubwiza n'ijwi ryiza."
Nahise nikanga ni:" Fiston ubwo ni ubuhoro ko ubwo utangiye kundutisha umukunzi wawe?"
We ati:' Sifa sinatinyuka guca kuruhande ukuri, naramukunze yego , Ndetse ndacyamukunda, kandi nzakomeza no kumukunda. Ariko ntacyambuza kuvuga ko umurusha ubwiza kandi Ari ukuri."
Nahise mubwira ni:" rero bureka nsure barumuna banjye ubwo ndaza kukubwira."
Yahise akupa adasezeye cyangwa ngo anyemerere, nahise nibaza niba Yaba arakaye.
Twari tugeze Aho Ketty yabwiye naramuhamagaye , ati:" mbari inyuma mutsimbure mugende ndaza mbakurukiye.'
James yahise ambwira ko we yari yambonye akabaza akamubaza akoresheje ibimenyetso nawe akamwemerera."
.
.
Twaje Kugera ku'ishuri duparika imodoka mbanza kuvamo, James we ayisigaramo, nyigera hanze nabanje gusuhuza Ketty hanyuma nawe aranyishimira turahoberana ansoma kwitama aseka ati:" ntakiryoshye nko kuba tuziranye. Biranshimishije kuruta uko naba nasohokanye n'abasore."
Ketty yari umukobwa mwiza usetsa cyane, nanjye natangiye Ku mwishimira. Twahise dukomeza tugera kuri réception, baratwakira mvuga Abana tuje gusura, uwo mwanya nabonye barumuna banjye bananutse, baza biruka baza kunsuhuza, Diane Mukuru yarafite imyaka 15, naho Gahozo muto yarafite 11. Nahise mbaza Diane Nti:" we ko mwananutse?"
Diane asuhuza Ketty ati:" ariko ko numva wibagiwe ubuzima bwaha mu'ishuri?"
Ketty ati:" akureke rata, ubu tuje kubondora muhumure murahita mubyibuha."
Twese twahise duseka njye Nti:" uyu rero ni Inshuti ya njye yitwa Ketty."
Ketty ati:" rata arababeshye ndi Tâte wanyu."
Baratwishimiye, Ketty arakomeza ati:" njye nyihera Gahozo, wowe utware Diane bundi buri wese yondore uwe Ubwo turaza kureba unezerwa cyane."
Nahise mu bwira ni:" Oya twara Diane, njye ndatwara Gahozo."
Yarabyemeye, turabasaba hanyuma batwemerera ko tubasohokana birangira dusohotse, tubinjiza mu modoka zitandukanye, Gahozo Ahita Ambaza ati:" si, washatse umugabo?"
Njye ni:" wapi Kubera?"
We ati:" uyu se ni de nyiri iyi modoka?"
Yambazaga James, njye ni:" ntabwo Ari umugabo wanjye, Ahubwo ni umushoferi wanjye. Iyi modoka ni iyanjye.'
Yahise yiyamira ati:" eeeh, waguze imodoka we? Se ubu nzaruhuka ryari ngo nze uyinyigishe."
Njye ni:" Iga nugira amanota meza nzayikwigisha ujye uyitwara."
Yarishimye cyane, James nawe ahagurutsa imodoka jya kugurira Gahozo Ibintu byose yarakumbuye nibyo akunda, mugurira imyenda n'amakayi, Muha n'ibihumbi 15 byo kujya anywa amata.
Hanyuma tugaruka mu kigo Kugira ngo tutarenza amasaha macye bari baduhaye. Twahuriye na Diane na Ketty nabo bari baguze ibikenewe byose, twahise tujyana kwishyura amafaranga yishuri, y'umwaka wose, giye kwishyura, Ketty ati:" have utishyura Kabiri , bakivuga umubare nishyuye. "
Nahise nungurwa nibaza impamvu nawe Ari kumfasha kuko aribwo bwambere duhuye, birancanga. Nahise mereza amafaranga Diane ngo nawe ajye agura amata,ambwira ko ketty yamuhaye 30k , narikanze ndahindukira ndeba Ketty, ni:" wakoze Ketty."
Ketty ati:" aba mbabereye Tate wabo, rero wikwirirwa unshimira."
Ibyo byarabaye,turabasezera turasohoka turagenda, tubanza guca ahantu kuganira Ari na ko natwe twifata neza. James nawe yarimo yifata neza natwe Aho turi tuganira.
.
.
Nyuma yo gusohokana na Ketty no kuganira bisanzwe, twicaye ahantu hatuje kugira ngo twisanzure. Ketty yari umuntu usetsa, ugira urugwiro, kandi wagiraga amatsiko ku buzima bw’abandi. Ntabwo byatinze, yahise anyitegereza asa n’ufite icyo ashaka kumbaza.
— "Sifa, nagirango nkwibarize akantu gato, ariko ntutinye kunsubiza!" yavuze aseka.
— "Erega wambaza nta kibazo, niba ari ikintu nshobora kugusubiza."
Yahise amwenyura, arongera ati:
— "Ese wowe urakunda?"
Nakubise agatwenge gato, ndangije nitsa umutima. Sinari niteze icyo kibazo, ariko sinashoboraga kukirenza ingohe.
— "Ketty... Urabizi, si ikintu nasubiza mu magambo make."
— "Aho ntibivuze ko hari umuntu uremereye umutima wawe?" Yongeyeho aseka.
Naracecetse akanya gato, maze ndamubwira:
— "Ni byo... Nakunze umuntu. Ariko ikibazo ni uko afite ubukwe mu minsi 10 iri imbere."
Ketty yahise akinga amaso nk’uwumiwe, arangije arambaza:
— "uvuze?"
— "Nakunze boss wanjye, Fiston. Kandi we... Ari hafi kurushinga."
Ketty yahise ahekenya amenyo, aramwenyura gato nk’ufite icyo yibazaho.
— "None se Sifa, uri kwishora mu rukundo rudafite icyerekezo? Ubona bifite ukuri gukunda umuntu ugiye gushyingiranwa n’undi?"
Naratuje, ndamwitegereza. Sinari nigeze nibaza ibyo bintu ku buryo bwimbitse, ariko uko yabimbazaga niko nari ntangiye gukanguka.
— "Ketty, sinzi uko nabivuga... Sinari natekereje kuri ibyo byose. Sinzi uko byangezeho."
Ketty yarongeye aramwenyura, arambika ikiganza ku cyanjye, ati:
— "Sifa, niba Fiston agiye kurushinga, icyo gihe ntiyigeze agira umwanya wo kugutekereza nk’uko wowe wamutekereje. Si wowe yahisemo. Ndumva wakagombye kumwikuramo hakiri kare, kugira ngo utazisanga mu bibazo."
Ayo magambo ye yanyuze umutima nk’inkota isongoye. Numvise uburyo inshuti nziza ishobora kukugira inama y’ukuri itakubeshye, itagambiriye kukubabaza. Narebye Ketty, numva koko ari umuntu mwiza, nubwo twari tumaze igihe gito tuziranye.
Ariko se koko nari kwibagirwa Fiston? Nari mfite ubushobozi bwo kumwikuramo? Kuki numvaga ko nubwo agiye kurushinga, ari kumwe nanjye mu mutima?
Nashatse kugira icyo mvuga, ariko mbura amagambo. Umutima wanjye watangiye kurwana intambara hagati y’ibyo numvaga n’ibyo nari nkwiye gukora.
.
.
Nyuma y'ikiganiro na Ketty, natashye numva umutima wanjye uremerewe. Ayo magambo ye yanshyizemo akantu, ariko nanone sinari nzi uko nabyitwaramo. Nararyamye, ariko sinashoboye gusinzira neza, nubwo nari geze m'urugo bwije.
Mu masaha make gusa, telefone yanjye yarasonnye. Narebye ku izina ryari kuri ecran, umutima urandya. Fiston.
Nahise mfata telefone, ntuje.
— "Allô?"
Ijwi rye ryumvikanye, rigaragaramo igihunga gito:
— "Sifa, ndashaka kukubona. Ubu nyine."
Natuje gato. Sinzi impamvu, ariko numvise umutima wanjye wihuta. Kuki yashakaga kumbona ubu, mu ijoro? Kuki numvaga ko iki kiganiro kigiye kuba ingenzi kuri twe bombi?
— "Uri he?" namubajije buhoro.
— "Ngwino aho dusanzwe duhurira, kuri ya hôtel ndaguhategereje."
Nafashe igikapu cyanjye, nambara inkweto. Niteguraga gutangira ikiganiro kirekire na Fiston. Ikiganiro cyari buzansubize ku byiyumvo byanjye. Ese yari bumfashe kwihangana, cyangwa yari bugire icyo ampamiriza ku rukundo rwanjye?
Narakomeje nerekeza aho twari buhurire, umutima wanjye wuzuyemo ibibazo birenze ibisubizo.....
.
IRAKOMEZA
.
Hacerembe!! Umukobwa wacu, yakunze. Nyamara uwo yakunze Afite ubukwe. Bagiye guhura, biraherera he? Baraganira iki?? Inkuru yiswe Viziyo ntuzacikwe n'igice gikurikira.
.
Comments