logo

NEW TALENTS

Stories Group

VIZIYO S01 Ep 4

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Duheruka Sifa Ari gusoma Fiston dore ko yaramaze Kumwishimira cyane. Ikibazo se byagarukiye Aho?
.
Ads
.
Dukomaze.
.
Sifa arakomeza atunganirira ati:" nyimara kumusoma, bwari nk'ubwakane mbigerageje gusoma umuhungu, sinari inzobere muri ibyo Bintu. Gusa we ahari yarabisobanukiwe kundusha. Yamfasha inyuma y'umutwe, yoroheje ikiganza, ankorakora mu musatsi, nangira kwiyumva neza. Yageze ho ararekera andeba mu maso amfashe Ku matama yombi, ati:" Sifa, ni ukuri nejejwe no kuba ndi Inshuti ya we. Nejejwe Kandi no kuba aka kanya turi kumwe,  sinarinziko twahura ngo bigere aha. Ni bimwe mu byo narotaga mu nzozi, nakanguka, nkaseka nkanezerwa nkiganiriza Ijoro ryose. Iyo nakwibukaga, n'umvaga ubushagarira bwiruka muri njye, umubiri wose. Ibaze ko nagiraga Imbeho nkumva Ntari butuze ntakubonye. Bundi nkahita ndeba ifoto ya we umunsi ugashira intekerezo wazihariye."
Namwumvaga Ari Ako nitegereza umunwa we,  n'umvaga Aho bigeze noneho, namushegeye. Namufashe kubitugu, mureba mu maso, Nti:" noneho urankunda?"
Namubajije nyina, sinumvaga yankunda kuko yarafite ubukwe nyuma y'ibyumweru bibiri. Narimfite amatsiko yo kumva ibyo ansubiza, kuko nahise mbona acitse intege, areba hasi andeba kubirenge, dore ko nari nambaye inkweto  zigaragaza inzara nagatsitsino. Nabonye aharangariye, nanjye ndahareba. Kuhitegereza, natangiye kubona mfite uturenge twiza. We yazamuye Amaso gacyeyaaaaa, kugeza ageze Ku bibero, nari nambaye ikanzu igera Gato hejuru yamavi Nka centimeter 20. Nari mfite utwoya twumukara noneho  kandi ndi inzobe inoze cyane, ahageze arahitegereza cyane. Natangiye kumva ahumeka Nkuri gutegurwa, umwuka usohoka nkuwahagira. Nagize ubwoba, uwo mwanya yihuse, yahise amobera, Numva arimo aratitira, aramfata cyane aranyiyegereza, bintunguye nagiye kumva Numva aranteruye, Ahita ansoma,,, aranwara tugera kuburiri araryamisha neza, arangije anyicara iruhande, andeba mu maso, ariruhutsa ati:" narakunze, kandi niyemeza kutazahemukira Urukundo rwanjye."
Yahise ankoza urutoki Ku munwa, asa nkubwira ngo nceceke, ati:" uri mwiza, gusa narakunze byarabaye. Mfite ubukwe mu minsi 10 igiye kuza. Reka dutahe."
Nabonaga Afite byinshi atinya kubwira, Kandi nkabona muri we ntatuje. Naramwitegereje, mita neguka ndamufata ndamusoma ndamumabura ndamuryamisha mujya hejuru nkomeza kumusoma.
.
.
Nagarutse kuruhande, nyuma arabyuka aragenda nsigara kuburiri genyine. Fiston yariyubahaga kuburyo utabyumva. Akigenda, natangiye kwibaza natunguwe no kubona adashaka ko turyamana, nyamara narimaze kubyiyumvamo, niteguye kubimukorera kuko n'umvaga nishimiye kuba ndi kumwe nawe. Nari namushegeye, cyane. Cyane Ariko ubyumva.  Nibajije impamvu atari gushaka ko turyamana, nyamara njye narabishakaga, bituma ndushaho kwibaza impamvu. Nakomeje kubitekerezaho, Aho agarukiye Ahita yambara ishati n'inkweto, ati:" byuka witegure dutahe, umushoferi aragutegereje."
Naratunguwe, nibaza Ku Mugore we, yari uwamahirwe, Kugira umugabo nkuwo. Nibwo nari mbonye umusore, udashigukira kuryamana n'umukobwa.
Narabyutse jya gutunganya umusatsi, nisiga amavuta, iyo hoteri yarifite ibyakenerwa byose.  Nararangije, ndaza nambara inkwito nari nazanye, mfata na ryakote yari yanyambitse rirerire,  ndahaguruka ntaragenda yahagaze imbere yanjye, arandeba ati:" nakifuje kujya morana nawe tuganira. Ariko ntibyakunda. Gusa ubu icyo nifuza, ndashaka kuba Umwe munshuti zawe ufata nk'abavandimwe."
Nahise mubwira Nti:" ibyo biroroshye, rwose nacyo nzajya nkufata Nka besto."
We ati:" hoya. Wapi rwose. Besto arakura akazavamo ikindi kiciro ndashaka kuba nkumuvandimwe wawe."
"Wanjye?"
Niko namubajije nshaka kureba ikintu yarimo ahisha inyuma ye. Gusa ntiyankundiye ko nyireba, nahise mubwira Nti:" ntacyo nzajya nkufata Nka bro wanjye. Ngaho nyereka icyo kintu ufite."
Ati:" humiriza, ufunge Amaso."
Narabikoze agezeho ati:" yafungure "
Nyiyafungura , natunguwe no kubona Afite phone Nini ihenze cyane, ikabakaba hafi 500k. Yarayimaye, ati:" iyi ijye ihora ikwibutsa ko turi abavandimwe. Ijye ukubera ikimenyetso ko tuziranye. Kandi nkukunda cyane."
Byarantunguye ndatekereza cyane. Nibaza ikiri kumutera kumpa no kunkorera ibyo byose. Naribajije ni:" ubu ni ubushuti, cyangwa hari icyo anshakaho?"
Byarimo amayobera utamenya ikiri kumutera ibyo. Bwari ubwambere duhuriye ahantu twenyine, ikindi bwari ubwambere tunaganiriye umwanya muni. Nibajije impamvu arinako nitegereza iyo telephone, we Ati:" iyo ni iyawe. Sifa,ndashaka ko umenyako umutima n'ubwiza ugira, bikwiye ibyiza gusa. Guhera none, nzajya nkuha ibyo nagahaye bashiki banjye ntagira. Izo mpano zose, zikwereke agaciro n'icyubahiro nguha. Ndakubaha cyane Kandi nkagukunda."
Byarandenze, amarira ananga Imbere, ndamuhobera, ndamushima cyane.
.
.
Twaratashye, tugeze Ku muryango, nsanga hari imodoka ebyiri, Inwe twajimo, n'indi yarimo umusore. Yaramobeye ati:" iriya n'iyo modoka ya we uzajya ugendamo, urimo ni umushoferi wawe."
Nongeye kumushimira, bidatinze aragenda yinjira imodoka ye, arigendera. Namukurikije Amaso nyuma ninjira muri iyo modaka, mbaza uwo Musore Nti:" bite se?"
We ati:" ni Sawa mabuja."
Byarantunguye kunyita mabuja, ni:" wapi sinitwa mabuja, nitwa Sifa."
We ati:" ntabwo ntatinyuka kukwita Izina ryawe, Kandi uri umukoresha wanjye."
Njye ni:" eeh, bakwita nde se?"
We ati:" nitwa James. Nijye ugiye kuba umushoferi wawe, ibihe byose. Kandi unyizere kuko Nta category nt'imwe ntafite. Nzi imodoka, kandi mbifitiye expérience."
Njye ni:" Sawa kata uwo muhanda uri Iburyo, twihute ndashaka kuruhuka."
We ati:" gusa boss arakubaha pe! Uziko ni umugore we bagiye kubana atamwubaha nkuko nabonye akubaha?"
Njye ni:" wabibonye ute se ko tutari kumwe?"
We ati:" mu kanya mbonye uburyo akongorera, ubusanzwe atajya abikora. Namutwaye igihe kirekire, ariko ntiyigeze mbona yogorera umukunzi we n'uburyo nabonye we abikora."
Narahigimye, ndamwihorera. Nawe yagendaga adahindukira ngo andebe, yagendaga areba Imbere gusa, yanyuzamo akandebera muri tolovizeri."
Nitwatinze twageze yo, neza aparika Imbere y'irembo , Nti:" aha niho m'urugo."
We Ati:" ntakwinjiza imodoka se nkaba ariho nyisiga?"
Njye ni:" hoya, ugende urebe ahandi."
Namuhakaniye Kuko ntashakaga ko yinjira m'urugo kandi arinjye jyenyine uhari.
We ati:" Sawa n'ubundi dusa Nkaho duturanye. Akira n'imero yanjye nujya ugira urugendo ujye umpamagara, iminota 2 nzajya MBA nkugeze ho."
Njye nshaka gusohoka Nti:" Oya nzajya Nega."
We ati:" boss ariko yabwiye ko iyi modoka Ari iyawe Kandi ko uzajya uhora uyikoresha mugendo zose ukora.'"
Nahise nibuka koko ko yayimpaye, narinziko akina. Nahise mfata n'imero za James ndasohoka Nti:" Sawa ndaza kukuvugisha nigira urugendo."
Nahise nsohoka ndagenda, ndakingura maze kwinjira ndacyinga. Numva yakije imodoka aragenda. Nyinjira munzu, nabonye ifoto ndi kumwe na barumuna banjye, ndushaho kubakumbura.
Nitegereje message ya amafaranga fiston yari yampaye ngo nzabishyurire ishuri. Umutima urushaho kwibaza impamvu Fiston Ari kumfasha.
.
.
Bwari bwije,nahise jya kwiryamira, panga gahunda yo kuzajya gusura barumuna banjye, doreko nari nahawe konji y'iminsi 10.
Mugitondo cya kare nakanguwe na telephone ya Fiston wari umamagaye. Nyimufata ati:" bonjour sisi?"
Njye ni:" bonjour.'"
We ati:" nkagutse numva umutima utera cyane nkubajije impamvu uti uragukumbuye, mitamo kuguhamagara ngo numve uko Umeze."
Njye nahise tsekamo Nti:" ohh! Mèze neza ntakibazo. Ndashima Imana."
We ati:" good, byiza cyane. Nonese nkusabe agaserivisi?'
Njye ni:" okey, ntakibazo."
We ati:" ndumva nshaka kukubona, kumugoroba waza kunsaga kukazi mugihe cya raporo, nkakubona?"
Numvishe kandi atangiye kuzana ibyamvuna, mbura ubumuhakanira ndemera. We ati:' Sawa ndagutegereje, kandi merci ugire umunsi mwiza."
Yamaze gukupa, numva Kandi simerewe neza, koko sinifuzaga ko njye nawe byagera Aho Umwe muri twe akumbura mugenzi we. Nahise numva Ibintu byaba bigiye k'urundi rwego.
.
.
Nahise byuka, nditegura ngo njye gusura barumuna banjye ku'ishuri, 
Ndagije mamagara James ngo aze tugende, Ambwira ko agiye kuza. Igihe nari mutegeteje, téléphone yarasonnye, kureba mbona ni n'imero ntazi, ntagutinda nditaba numva ni ijwi ry'umukobwa, wagiraga ati:" waramutse mukobwa mwiza?"
Narikirije nyuma ati:" ni Ketty wamukobwa waguze umwenda cyagihe."
Njye ni:" eeeh, nakumenye. Uziko ntacyekaga ko wamamagara!"
We ati:"  nabuzwa Niki se kuguhamagara kandi uri umukobwa mwiza. Njye nabonye wavamo Inshuti nziza, rero kumenyana nawe ni ibyagaciro."
Njye Nti:" ni ukuri pe, ntacyo bitwaye."
We ati:" ahubwo se waje kunsura tukaganira?"
Njye ni:" giye kuri visite, gusura barumuna banjye, gusa ejo ntacyo nzakora nzaza."
We ati:" apu biroroshye, giye kukoherereza address, uze tujyane ntakibazo n'ubundi nari free.".
Naratunguwe ni:" ariko nari mfite imodoka yindi giye kujyendamo."
We ati:" hari icyo se, tujye kubahisha barumuna bawe, dutware ebyiri.'"
Nahise numva ntacyo bitwaye , ikindi numva byashimisha barumuna banjye, ndemera .
We ati:" Sawa ndagutegereje adresse na zohereje."
Yahise akupa, James nawe aba arahageze, ndasohoka, ninjira mu modoka Nti:" waramutse neza."
We ati:" Meze neza mabuja, nonese ko no kukureba byakiza indwara!"
Njye ni:" Oya se Kandi, ntugaka,,,,".
Ntararangiza phone, yarasonnye mbona ni Fiston ndamwitaba, ati:" Sifa, wakwihanganye, ko nkushaka cyane hari icyo nshaka kukubwira, mbere yo kugenda ukabanza ukaza kukazi nkakubwira? Birihutirwa, igore uze nkubwire "............
.
IRAKOMEZA 
.
Singaho? Fiston se ahuye n'ikihe kibazo?
N'iki kihutirwa ashaka kumubwira?
We se arajyayo?
Ketty we kuki yemeye kujyana nawe gusura barumuna be? Yiswe Viziyo ntuzacikwe n'igice gikurikira.
.

Comments