logo

NEW TALENTS

Stories Group

VIZIYO S01 Ep 3

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


.
Duheruka Sifa wacu yemereye boss we ko amusohokana, twasize arimo kumubaza Nemero ya konti ya bank ngo amuhe amafaranga azishyurira barumuna be. Ikibazo, ese koko arayamuha ayamuhere ko yemeye ko basohokana?
.
Ntuzibagirwe ko izi nkuru zice buri munsi Kuri website yacu, newtalentsg.co.rw. uze kuyikanda ho bundi wiyandikishe mu minsi 2 gusa application nayo ikugeraho, bundi ukaryoherwa n'imvura y'uburyohe bw'inkuru.
.
Dukomaze.
.
Sifa arakomeza atunganirira ati:" nibazaga ikintu nyamukuru gitumye ansohokana,  yaramaze kunyoherereza million 1 n'igice, n'umvaga bidasanzwe. Nari mu modoka ye, gusa intekerezo atariho ziri. Umuntu mudasanzwe mufitanye ubushuti kuguha Ayo mafaranga yose, ntibyari bisanzwe. Nanyuzaga mo nkamwitegereza,  gusa ntavuga. Nageze ho amarira ananga Imbere arashoka. Bidateye Kabiri  aba yabibonye ati:" eehh, ko urira se ufite ikihe kibazo?"
Njye nihanagura Nti:". Boss, rwose byandenze kubona umpa amafaranga angana gutya ngo nishyurire barumuna banjye. Ndikwibaza icyaba gitumye ubikora."
We ati:" Sifa, iyo uri mwiza, uba ukwiye ibyiza. Nzi uko umererwa, iyo Wumvise barumuna bawe birikanwe Ku ishuri, Kubera udufaranga ducye. Guhera ubu rero ibyo byibagirwe, umfate Nkaho ndi musaza wawe, ujye ubwira ikibazo ufite, mbishoboye nzajya nkufasha. Kandi ntibigutere ubwoba ngo ucyeke ko kuba nabikoze, nshaka kuryamana nawe, cyangwa se hari ikindi kintu nkufitiye nshaka kugukorera. Oya, urabizi mfite ubukwe vuba giye kubaka. Ntabwo rero ngambiriye ikintu kibi Kuri Wowe. "
Narindimo Numva neza amagambo Ari kubwira , mwitegereza. Imodoka yayitwaraga gacye gacye, Kandi Ari Nako arushaho kunganiriza. Narimbizi ko afite ubukwe, n'umukobwa w'umuganga wakoraga mubitaro by'umwami fayisari. Yaritondaga kandi, ntamico mibi nari muziho. Yakomeje ambwira ati:'" njya nibuka umunsi mbona akazi kubumanager hariya, boss ntiyaramfitiye ikizere dore ko bwari ubwambere mbonye akazi kuva naragiza kwiga. No kugakora nari mfite ubwoba. Ariko nkubwiye ko bitewe n'uburyo ukora, nyuma y'iminsi micye, neretse boss agera Kuri million 20 zinyungu, zari zibonetse ntakwezi gushize ampaye akazi. Ntuwakwiyumvusha uko yaje kunyogeza umushakara awukubye inshuro enye.  Ubu buri uko mu murikiye inyungu twungutse, Ahita ampereza million 4 zagashimwe. Uzi igihe bitwara Kugira ngo ayimpe? Umunsi umwe gusa, Kubera akazi wowe ukora. Gute rero n'aba mpabwa ibihembo byakabaye ibyawe, njye nkakubona uri kurira urizwa ni uko barumuna bawe babuze ayishuri? Impossible."

Ubwo yabwiraga ibyo emotion Zaramfashe kwakurira kuriyongera. Nahise Numva impamvu nyiri zina yatumye ashaka ko dusohokana. Ubusanzwe nari umukozi mwiza, ariko nanone sinakoraga njyenyine. Nahise mumbwira Nti:" ariko boss, ntabwo Ari njye gusa ukora. Nkorana na Fina, kandi nawe ni umukozi mwiza."
Yahise ambwira ati:" witerwa ubwoba na Fina kuko we n'amaze Ku mushimira.'"
Byarantunguye Nti:' ngo?!!"
We ati:" Fina twaraganiriye, ndamushimira, Ndetse buriya we Muha prime."
Njye Nti:" ohh! Gute Fina amisha Ibintu nkibyo? Twaba twangana bingana bite? Nkabona disi rimwe na rimwe ashaka ko njye nduhuka we agakora , Burya ni uko we yahabwaga prime? Gusa Yaba Ari akagome."
Boss ati:" Oya, naramububije. Ikindi naramwiginze ngo azabike iryo banga kuko n'umvaga nshaka kugutungura. Gusa nyine naragutinyaga, kuko n'ubundi utinyitse. Rero guhera ubu, buri mwaka nzajya nguha million 1.5, nkagashimwe."
Yabimbwiye yahagaze, sinari namenyeko twageze iyo twajyaga. Yahise ansaba gusohoka, ibindi twari bubivuge twicaye. Nyigera hanze yimodoka, yahise anshyiraho ikote rye rirerire ukuntu kubitugu byange, dore ko hari hamaze guhinduka, imvura igiye kugwa. Maze amfata akaboko, twinjira muri hoteri nkabakundana. Yagezeho arabwira ati:" ufite ibiganza byoroshye cyane, noneho byakubitira Ku noki ndende ufite, n'inzara nziza sidasize bimwe byateye ubu, byatuma umuntu atekereza ibindi."
Mwenyura Nti:" koko se? Reka biriya simbikunda, cyera mama yarabimbuzaga."
We ati:" cyakora mama wawe, narahombye kutagira amahirwe yo kumubona. Byashoboka ko yari umubyeyi mwiza asa nawe."
Nasetsemo Nti:" wapi njye nasaga na papa, ahubwo musaza wanjye ni we usa na mama."
We ati:" ahh, ni uko akenshi mushaka gukunda ababyeyi baba papa cyane, abakobwa mugashaka ko musa. Ariko se utabeshye hari umupapa wasa nawe kugeza Aho yaguha isura ye ugasa uko? Ntibishoboka pe."
Njye ni:" wamugani. Gusa ariko boss, ,,"
Ntararangiza kuvuga, yabaye nkuhagaze, andeba mu maso , ati:" maze rero guhera ubu unkundire wihangane ntiwongere kunyita boss. Byanshimisha Ku kumva uhamagara Fiston mu ijwi ryawe nabikunda ntanicyaryohera kumva nkabyo."
Nahise mubwira Nti:" ohh sorry, ndagerageza."
Kumuhamagara mu Izina , n'umvaga bitaba Ari byiza ariko nyine nahise byiyemeza, mfata umwanzuro wo kwiga kumwita Izina. Yandekuye ikiganza amfata kurutugu dukomeza kugenda.  Abo twanyuraga ho, barushagaho kutwitegereza. Ariko njye n'umvaga ntakibazo mfite, kuko uwo twari kumwe ntibyaneraga imfunwe kuko sinamukundaga cyangwa we ngo ankunde, ngo binere kwitegereza ko hari ikibazo Yaba Afite cyangwa se njye n'aba mfite.  Twageze Kuri réception, baratwakira, hanyuma ahava yandikishije ibyo tuza gukenera, asiga ikarita, turakomeza, tujya kwicara ahantu ha twenyine, cyari icyumba kirimo byose. Uburiri bwiza bushashe neza, douche hirya, télévision na frigo irimo ibyo kunywa bitandukanye, intebe nziza n'ameza meza, Ndetse n'inkweto zo kogana. Igihe narindimo nitegereza ibyo, we yakuyemo ushati, yambara agapira hanyuma ajya frigo Areba mo ibyo kunywa bitandukanye, icyanangaje, yasanye Fanta gusa. Yego njye sinanywaga inzoga, Ariko narinziko we azanywa. Yansabye Kwicara apfundura imwe, Asuka mu birahure bibiri, hanyuma nawe aricara, akuramo inkweto yambara open.

Ati:" iki cyumba ni kiza cyane, nkuko ubibona ni privé. Ntawundi wakwinjira hano cyereka muhamagaye. Nta camera zibamo,,"
Atarakomeza nahise gira ubwoba, nibaza impamvu Yaba anzanye mu cyumba cya privé kitagira na camera , birancanga. Yarakomeje ati:"  ..kubwo umutekano wawe n'uwanjye,  hatagira udusigarana mu ma vidéo yabo. Ikindi yugize ikibazo kihutirwa, Akira aka Kantu ugafate iyo Ushaka gutabaza ukanda iyo button itukura, waba ushaka service ugakanda Ako kicyatsi."
Nitegereje Ako Kantu yarampaye, nanone nibaza impamvu anyeretse button itabaza, binera gutekereza cyane.
We yahise ambwira ati:"  kuko tumara iminota 30 hano, navuze ko nyuma y'iminota itanu bazana Ibyo Kurya. Ariko baraza mbabwiye. N'ubishaka wiyumve Nkaho Ari m'urugo, wagenda ukugo, douche ibamo isume, amavuta yo kwisiga atandukanye, ibitunganya umusatsi, nubishaka ugende. Sinshaka ko muri iyi minota tugiye kumara hano wumva Nkaho uboshye. Ikindi sindibuguhatire icyo kunywa gibyo nubishaka uranywa."

Byaranyobeye pe! Narimo nibaza impamvu Ari kubwira ibyo,we yarimo ahindura inkweto, yarangije afata ikirahure cya Fanta ati:" k'ubuzima bwacu."
Nanjye naragitoye bundi nsomaho nyuma ndatinyuka Nti;" ese kuki wahisemo kunzana aha?"
Yikije umutima, nyuma ati:" nakubwiye ko iyo uri mwiza uba ukwiye ibyiza. Kandi nkubwira ko, udakwiye Kugirira ubwoba kuko ntagamije Kukugirira nabi."
Njye ni:" pe sinkubeshye, ndumva umutima uri Kurya."
Yandebye mu maso, ati:" Sifa, nakubwiye ko mfite umugore. Ni mwiza,  yego niyo Yaba adasa nawe, Ariko anyuze umutima. Rero sinaguhemukira, cyangwa ngo we muhemukire muce inyuma. Namukunze nkubona, ikindi ndakuruta, kandi intego yanjye kwari ukubana ni uwo tungana. Rero wihangayika, ngo uvune umutima wawe."

Nariruhukije, Fiston ubusanzwe yaritondaga, sinari Muzi ho imico mibi. Bikubitiye rero Kuri Ayo magambo yabwiye, ndeba Nako Kantu yampaye ko gutabaza muye n'ikibazo, bituma Umutima wanjye utuza. Sinongeye Kumugirira ubwoba, cyangwa ngo numve ntatuje. Twakomeje kuganira, hashize iminota icumi, bazanye ibyo kurya bigizwe n'inkoko, ifiriti,umureti amagi, umuceri n'imbuto, hanyuma ambwira ko niba nshoboye, turushanwa kubimara. Nanjye nkuwari umaze kwisanzura, nahereye Ku mureti, nkurikizaho amagi, nsoreza Ku nkoko, kuyimara biranga kuko n'umvaga maze. We iyo yaryaga yarayimaze, nyuma areba ku isaha ati:" mu minota 30 twihaye, hasigaye 7. Reka twiborose, hanyuma tugende, n'ubona umwanya tuzagaruka."
Yari seriye cyane kuburyo bitari butume arenzaho n'isagonda. Twagiye koza mukanwa tugezeyo, hari minwari Nini wibonamo wese. Yari kuye, nanjye ndi kuyanjye. Yahise ambwira ati:"  ndagushimira, uburyo wemeye ko dusangira. Nabajije boss, akwemerera akaruhuko kiminsi 10. Ugende usure barumuna bawe, nawa mushoferi uzajya ugutwara, namuhamagaye urataha mu modoka ya we."
Akivuga imodoka yanjye, nahise musubirishamo Nti:' uvuze?"
We ati:" naguhaye imodoka. Ni iyawe, uretse ko mushoferi nzajya muguhembera. Guhera ubu ntuzongera gutega."
Nahise musimbukira, ndamuhobera cyane, ntazi uko bije amarira araza, Nti:" urakoze cyane. Ntabwo narinzi ko Ibi Bintu wabinkorera."
Yandebye mu maso, ati:" guhera ubu ujye umfata Nka musaza wawe, nzajya nkukorera ibyo nshoboye,ntukagire ikibazo mari."
Yaweee!!! Ni wakumva uburyo numvishe mukunze, émotion zari zamfashe, ndi kurira nabuze icyo mvuga. We yahise ambwira ati:" iminota 30 yarangiye reka dutahe."
Njye ibyo sinari nyibyitaye ho, nahise mutungura, ndamusoma, ndamufata ndamukomeza ..........
.
(Irakomeza)
.
Ngaho,' uyu se we niyasabye iminota 30?
Ariko se koko Fiston Ibintu Ari gukora ntacyo agamije ra?"
Barahita bataha se cyangwa?
Yiswe Viziyo ntuzacikwe.
.

Comments