logo

NEW TALENTS

Stories Group

VIZIYO S01 Ep 2

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


.
Duheruka, Sifa agiye gusubiza boss we, dore ko yari ya murembeje ngo arashaka ko bajya gusangira. Ese mwiza wacu aremera cyangwa arahakana?
.
newtalentsg.co.rw
.
Dukomaze.
.
Sifa arakomeza Ati:" boss yarafite amatsiko, menshi cyane, nabibwirwaga ni uko yandebaga. Nanjye rero nyuma yo gutekereza, nahise mu subiza Nti: boss, biragoye guhita byiyumvisha ubu, Ariko mpa umwanya nekereza jye mu kazi, birajya Kugera igicamusi, nafashe umwanzuro ndaguha igisubizo."
Yikije umutima, ariruhutsa ati:" ntakibazo, Kandi ndakwizeye, buriya uraza kubwira. Sawa kandi urakoze ugire akazi keza."
Najunguje umutwe nemera, ndahaguruka ngo nsohoke, nyihindukira, nabonye Fina muri screen Nini yuzuye urukuta boss yatureberagaho Ari Nako acunga umutekana w'ibintu natwe Kuri camera. Natinze magaze Aho ndeba uburyo Fina yarimo uvugana n'umukiriya, mindukiye Gato ngaruye Amaso Kuri boss, mbona yatwawe no kunyitegereza mu ntege no Ku mabuno. Nabaye nkuyanyeganyeza ngo ndebe koko ko Ariyo Ari kureba, yahise yikanga arakanura cyane ati:" yoooh!"
Namwenyuye mo, mita nsohoka  ndigendera, muva mu maso.

Boss yari umusore, w'imyaka 28, yandushaga 6. Gusa nawe yaritondaga , sinari Muzi ho imico mibi. Naramanutse nsanga Fina arimo aringinga umukiriya, warimo Ushaka umupira w'imbeho,yari umusore Gusa bananiranwe ibiciro. Nahise n'ikoza kurutugu rw'uwo Musore, Nti:" rata Sherie , Ari kuguhenda?'"
Umusore yabaye nk'uwikanze Ahita andeba, duhuza amaso, ati:" cyane."
Nitegereje umusore mu maso, ntungurwa ni uko yatangiye kuzenga amarira menshi mu maso, Ndetse atangira gushoka. Nahise muhanagura, nsa nkumupfuka mu maso ngo Fina atabona arize, cyangwa se boss akabibona Kuri camera Nti:" Ari kuguca angahe se? Ndabizi uyu mukobwa hari igihe azamura ibiciro bitewe ni uko akubona."
Umusore maze kumuhanagura amarira, yarebye hasi ati:" arimo aranyaka 12k, Kandi nyamara ni menshi Kuri uyu mupira."
Njye nahise Nagara ngarura Amaso Kuri Fina Nti:" ahubwo se we, ko uri kumuca macye? Ibaze ko wa Musore wundi uvuye aha, umuhaye Umwe wari Umeze nkuyu Kuri 20k. Ndakubonye hari Abo uhendurira bitewe n'ubwiza bwabo. Rero Ubwo ubonye ukuntu uyu Musore yitonda Kandi Ari umubogari uti reka mu kurireho 8k? Ahh narumiwe!"
Umusore ati:" noneho uyu mupira ugura 20k?"
Njye ni:" cyane kandi niyo macye."
Umusore ati:" have rero utanyicira isoko, reka nigendere nyamuhe Ayo yacaga."
Fina ati:"  ahubwo gira vuba uyu mukobwa adahita awuha uriya Musore wundi uje."
Umusore yahise yishyure, njye Nti:" ibutaha uzagaruke ,njye ndabizi tuzagura neza "
We ati:" genda Sha wowe numvishe wahenda. Cyakora Ayo waca umuntu yose yayatanga bitewe n'uburyo umwitaho."
Njye na Fina twahise duseka, umusore arasohoka, nyamara ahubwo twari tumuhenze bundi uwo mupira wari kugura 8k. Rero kwishyura 12k twari twungutse nkabagurishije ibiri.
Fina yahise anshimira, ati:" Uzi gucuruza pe! Ariko se boss, akubwiye iki ko watinze yo?"
Njye nahise ndeba muri camera Nti:' ni ibanga ryanjye, gusa ntakidasanzwe, yambazaga impamvu nakererewe."
Fina yahise atungurwa ati:" we Ibintu bikubayeho rimwe manager ahise abibonamo ikibazo?"
Nahise musekera Nti:" niyabitinzeho ariko da, ntiyabikomeje. Gusa uyu mwanya uracuruje?"
Namubajije uko bitewe ni uko narimaze kubona message z'ubwishyu n'umubare wa fagiture zimaze gutangwa. Yahise ansubiza ati:" ahubwo uranyibukije."
Njye ni:" iki?"
We ati:"  haje master wa Gahozo, ,,"
Atararagiza nahise mubaza ni:" Gahozo se hari icyo yabaye? Bamwirukanye se? Cyangwa yarwaye? Mbwira?"
yahise ambwira ati:" Ariko ntukihutishe Ibintu. Se ubwo uhabuwe ni uko mvuze Izina gusa?"
Njye ni :" disi mbwira mfite ubwoba."
We ati:" ahh, ngo ameze neza ntakibazo cyakoza ngo arashaka ko uzajya Ku musura."
Nahise niruhutsa, Gahozo yari Mushiki wanjye muto, rero kumva hari ikibazo yagize, byarambabazaga Ndetse bikanera ikibazo. Fina we yahise akomeza ati:" gusa, ntugire ikibazo, namuhaye ibihumbi 10, ngo aze kumuha."
Njye nishimye Nti:" ya we, cyakoza wakoze. Ahubwo se we, wa mugani uziko ntaheruka Ku musura Kubera ko ntakonji meruka?"
Icyo kibazo, cyatumye nibuka ko, boss yayinyemereye mugihe namwemerera ko tujyana gusangira. Byatuma jya kure nanone m'ubitekerezo. Umutima wahise umatira kubyemera, kuko nari nkumbuye barumuna banjye, ikindi kandi byari butume menya ni uko bameze, sinabaherukaga.
Uwo mwanya nyibaza ibyo, urugo rwari hafi Aho twari twarakodesheje imyanda y'ubukwe, barahamagaye batubwira ko niba byakunda twajya kuyizana. Fina yahise yitanguranwa ati:" jya kuzana iyi myenda, ndasigara ntakibazo."
Sinari bureke kujyayo, kuko nakundaga Fina, icyo yabwiraga nicyo nakoraga.

Nahise mfata phone, hanyuma ningofero aringaniye, bundi ndasohoka jya muri uryo rugo.
Ntihari kure, kandi hari hiyubashye, byatumye nwara agasharupe ndacyenyera bundi ndagenda ndakomanga, bwambere ntihagira unyumva, Kabiri Numva hari uje gukingura, yari umwana muto w'umukobwa, njye ni:" m'urugo barahari?'
We ati:" igo barahari."
Nahise ninjira arakinga akimara gukinga , ati:" ariko uri mwiza!"
Njye nseka dore ko nibajije ikintu gitumye abivuga Nti:' nawe uri mwiza Sherie, kundusha kandi."
Umwana ati:" Oya Sha ntukambeye ntabwo n'aba nsa nkawe."
Naramwihoreye, ajya Imbere agenda yiruka ati:" ngwino munzu."
Uko nakamukurikiye, nawe agenda yiruka yinjira mu nzu, ahamagara uwitwa Jimmy, Aho amwitabiye , umwana ati:" ngwino urebe umukobwa mwiza kurusha miss."
Yewe! Narikanze, gusa na none ndatangara, uko nakinjiye munzu, nahuje Amaso n'umusore muremure, ariko nyine ukeye, ufite ubwanwa bwiza ukuntu, yarimo anyitegereza, ahagararanye ni uwo mwana. Narasuhuje, umusore atunguwe ati:" ngo???!🥹🥹"
Njye ni:" mwaramutse neza?"
Umusore ati:" ni wowe urikuvuga se, Cyangwa inyuma yawe hari undi?"
Njye nseka ni:" wapi Sha, ndizanye."
Umusore ati:" gusa ntibinatangaje, n'uburyo usa. Uri mwiza pe! Uri igitangaza ndakubwiye!!'
Njye ni:" reka urwenya wana."
Ni nako nari maze kumwegera, yandangariye cyane. Nahise ndeba inyuma ye, hari hicaye umupapa,n'mumama. Narasuhuje Nti:" ninjye uje kureba ya myenda, kandi ndahuze, bibaye byiza nakwihuta."
Umu mama yahise ahaguruka ambwira ko agiye kuyizana, nanjye nahise nicara, umusore nawe anyicara Imbere, arushaho kunyitegereza n'uwo mwana.

Umusore ati:" harya ukora hano mubazungu?"
Njye Nti:" yego, niho nkora buri munsi."
Umusore ati:" naho utaniye nabo pe! Ahubwo unabarusha ubwiza."
Umwana ati:" ahubwo jimmy uzamugire  umugore wawe."
Papa wabo yahise aseka ati:" sibwo bébé agushimiye Jimmy?"
Umusore atari yasubiza umumama yahise aza , nawe byasaga nkaho yabyumvise, amereza igikapu, Ariko avuga ati;" Uyu mwari ndabizi aritonda, bébé niyaba yibeshye ashimiye Jimmy."
Uwo mwana ati:" mama rata urabona Atari mwiza uwo mukobwa?"
Umu mama yarasetse ati:" bebe nawe urasetsa."
Nirinze kuvuga mfata igikapu ndahaguruka ndagiheka, nsezera mereye Kuri papa wabo, nkurikizaho uwo mu mama, nsoreza Kuri uwo Musore, nyimuhereza ikiganza, yanze kundekura, ati:" bakwita nde se?"
Naramwenyuye Nti:" banyita Sifa, ihangane nihute , mfite akazi."
Umusore ati:" biratangaje kuba Ntari nkuzi Kandi ukora hafi yo m'urugo."
Njye ni:" ikibazo ni wowe rero, uzaze Ku dusura. Ubuse n'umenye?"
Jimmy ati:"  sinajyaga nkunda kuhagurira ikintu ariko ubu niho giye kujya nza."

Bose barasetse, Nanjye mwenyura mo, kubwamahirwe arandekura ndagenda. Nasohokanye Nako kana Gato kirukaga kajya gukingura.  Nasanze yahagaze k'umuryango, Ahita abwira ati:" Sifa, ndakwiginze uzagaruke kudusura."
Nahise nseka, ni:" Kubera iki se Ushaka ko nzagaruka ?"
We ati:" nagukunze cyane. Ni uko bitakunda naza tukajyana."
Njye ni:" ni hano hirya mba ndi, ujye usaba uruhushya uze tuganire."

Umwana yarashimishije, yarazi kuganira cyane. Nahise musezera, hanyuma ndihuta Kugira  ngo jye gufasha Fina, dore ko yari amasaha, tuba dufite abakiriya benshi.

Kuhagera nasanze koko Ariko biri, mita mufasha vuba vuba, dushiduka hasigaye, umukobwa umwe warimo yitegereza ipanaro ya deshire.
Nahise nwegera Nti:" bite Sherie ?"
We avuga andeba ati:" ni ibyiza gusa n'abuze amahitamo."
Yari umukobwa mwiza nawe winzobe Yaka cyane, uteye neza. Yarafite inyinya y'umukara, ubona nyine ko Ari mwiza. Nahise manura ipanaro yarimo areba nyigera ho Nti:" iyi panaro ninziza pe! Yanakubera."
Yaranyitegereje, nyuma ati:" Ubwo uyishimye reka nkwishyure. ni angahe se?"
Njye mwenyura nti:" iyi panaro urabona ko nanjye nyambaye yambera. Ahubwo uze kundagira mu rugo ijye nza kuyigutira. Ndabizi ntiwayinyima uritonda."
We ati:" ntakibazo ndaza kukurangira. Wowe mbwira ibiciro."
Njye girango ntere urwenya ni:" Sha iyi igura 80k."
Mugutungurwa kwinshi, umukobwa yahise abaza code, bidatinze yishyura Ayo mafaranga yose. Nikanze mo, ubusanzwe iyo panaro ntiyari kurenza 11k. Kubona rero yishyuye mirongo inani, ntibyari bisanzwe. Nikanze mo, nshaka kumubwira ko Ari menshi, ariko nyine nari umucuruzi rero kwisubira ntibyaribyo. Nahise ngarura Amaso muri camera, nibaza niba boss abibonye, giramo n'ubwoba. Umukobwa twaramupfunyikiye, agiye kugenda Ati:" mpa n'imero zawe, nzaguhamagare uze unsure."
Nahise nzimuha, nyuma ati:" nitwa Ketty, nuye inaha."
Nanjye dore ko nari nyiri gutekereza Ayo yishyuye ni:" ohh' nanjye nitwa Sifa nkora aha."
Umukobwa yasetsemo, Ahita asohoka, icyantunguye , yahise yinjira mu modoka itabonana ya VIGOR (VIGO) 🚘, ihita ihaguruka.
Naratangaye pe! Bwari ubwambere mbonye umukobwa turi mu kigero kimwe, ugenda yitwaye mu modoka nkiyo.

Fina yahise ambwira ati:" ubu dushatse twakinga Kuko Ayo utumye twunguka muri iyi minota, aruta Ayo twungukaga umunsi wose."
Ntaragira icyo mvuga, boss yahise amamagara ambwira ko anshaka, mita nzamuka mfite ubwoba, nyeka ko Ari ukubera nciye menshi umukiriya. Nyimugera Imbere, yahise ambwira ati:"  none ko amasaha yageze ukaba utaransubiza?"

Ohh, nahise Numva atari ibyerekeranye ntibyari bimaze kuba, nahise Numva Ari yagahunda ye. Nahise musubiza ni:" boss ntakibazo nemeye, twaza kugenda."
Yahise yishima Ahita ahaguruka aza ashaka kumobera,ariko nyine njye sinabishidukiye, byatumye amereza ikiganza ati:" urakoze ni ukuri. Sinaboba uko nkushima. Genda ubwire Fina ko muhaye ikiruhuko, akinge atahe ajye kuruhuka. Hanyuma twe tugende kugira ngo tuze kuza kare nkuhuze nawa mushoferi uzajya ugutwara."
Njye ni:" gusa Ariko turamara iminota 30."
Boss ati:" ntakibazo rwose. Ahubwo nsigira n'imero ya bank 🏦 , nkushyirireho yamafaranga yishuri ya barumuna bawe...............
.
(Irakomeza)
.
Uyu mu boss ra? Koko se arayamuha?
Barasohokera he? Iminota 30 se araza kuyubahiriza? Ntuzacikwe ni ikurikira yiswe Viziyo.
.

Comments