logo

NEW TALENTS

Stories Group

VIZIYO S01 Ep 1

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


.
Dutangiranye utuganirira ati:" Mugitondo cya kare,nabyutse nihuta kuko nari nacyererewe ku kazi. Narabyutse mfata amazi ndoga noga no mukanwa, hanyuma nditunganya ndambara, bundi jya gutega bus gira amahirwe nsanga irahari ndinjira ndicara. bidatinze, natunguwe no kubona inshuti yanjye nayo yinjira. Yari umusore mwiza ushinguye, wambara neza n'ubusanzwe, twari tumenyanye icyumweru gishize.

Yaranyegereye aransuhuza hanyuma dutangira kuganira, twicaranye. Ati:" warumeze ute se Sifa?"
Njye ni:" ni amahoro, Ben."
Ati:" Ariko kuki ukunda guhina Izina ryanjye? Koko kuvuga Benson birimo amananiza?"
Nti:" Oya, biterwa nyine ni uko binjemo, kandi nawe windenganya , ubwawe wabikora. Ikindi kandi no m'urugo ndahamya neza ko barihina."
Yarasetse, nyuma ati:" n'ibisanzwe ko burigihe ubona urwitwazo. M'urugo bagira impamvu barihina, Rero wowe ntayo ufite. Ikindi mbikunda urivuze ryose. Kuko, bituma ndushaho kumva ubwiza bw'ijwi ryawe.''
Yatumye nseka, ni:" yego Benson we! Ni wowe, ubasha gutinyuka ukabwira ko mfite ijwi ryiza ,,,,"
Ntararangiza kuvuga yariyamiriye ati:" eee! Cyane ahubwo. Ufite ijwi ryiza pe! Iyo unganiriza wishimye mbikunda kubi. Sifa, sinkubeshye, gira amahirwe yo guhorana nawe, najya mpora nkushotora Kugira ngo uvuge nkumve. Ntiwazajya umara n'umwanya turi kumwe."

Benson buri gihe yaransetsaga cyane. Ubusanzwe, nari niyiziho ijwi rinini, ariko riyunguruye. Rimwe na rimwe hari ubwo navugaga, nkabona abantu Bose barandebye, nkibaza ikibateye kundeba nkakibura. Hari n'ubwo n'umvaga bavuga batangaye, bâti dore umukobwa ufite ijwi ryiza kandi uteye neza. Byo mfite umubiri, Umwe buri Musore yakunda. Merutse no kumva musaza wanjye, anshishikariza kuzajya guhatanira ikamba ry'abamisi.. ariko nyine nagize ngo arimo ariganirira. Ubwo na komeje kuganira na Benson, imodoka irahaguruka, itangira kugenda. Nibwo nongeye kumva Benson ankora mu musatsi, ati:" Ariko se uyu musatsi wawe ushyira mo iki? Uranyerera Kandi urasa neze cyane. Ntawamenya ko Ari natirere."
Nari mfite umusatsi w'umukara cyane, Kandi muremure ugwa mu mugongo. Sinajyaga ngura menshi, kuko n'ubundi nabaga nifitiye umusatsi ubegerana. Ni:" ntacyo nshyira mo ni ibisanzwe ntakidasanzwe ."
Ati:" Si, ntakubeshye jya nibaza ubwoko bw'amavuta cyangwa umubavu, 'ukoresha. Ufite umubiri mwiza, kandi unoze. Nuri mu birometero nyekako Abona ubwiza wifitiye. No neho byagera ku minwa ya we,  aphwa!! Aha rubanda rwararemwe."
Numvishe ankabirije ni:" aaah, ariko Ben, please, ntabwo ndi mwiza cyane, hatagira ukumva ukabya."
Uwo mwanya, numvise ijwi ry'umumana wari wicaye inyuma yacu ati:" ahubwo se wamugani nakubeshyera?"
Narahindukiye ndamureba, duhuza amaso, Nti:" rata urumva atambeshyera?"
Umumama ati;" nkurikije Uko usa, ni uko uvuga arakubeshyera. Ari kukuvuga uko utari. Ari gutesha agaciro  ubwiza wifitiye. Uri mwiza, ahubwo cyane. Reka mvuge cyane mbitsindagiye, kuko aribwo nabona umukobwa Usa nawe muri iyi Kigali. Uri igitangaza wa mukobwa we! Noneho uko uvuga, ntawarambirwa kumva ijwi ryawe."
Benson yahise aseka ati:" akatavuze Umwe. Nakubwiye Kenshi ko uri mwiza pe! Ujye ubigendera, ubyiyemerane kuko urabifite."
Umumama ntaravuga, yahise agira ati:" rata aragushuka, ubaye wiyemera ni uko usa, byaba bitajyanye. Sinzi uburere wahawe, Ariko witonda kandi usabana, byarushaho gutera ishema ababyeyi bawe."
Njye Nti:" umbabarire ariko, ubusanzwe ntababyeyi ngira. Mfite murumuna wanjye  na musaza wanjye, kandi Bose ni bato Kuri njye. Nkora uko nshoboye kose ngo mbarihirire amashuri. Ababyeyi bacu bapfuye umwaka ushize, bazize imanuko. Rero basi iyo baza kuba bariho nzi neza ko aribo bajyaga kubwiza ukuri kubyo muri kumbeshya."
Umumama ati:" wihangane kandi ukomere sinari mbizi. Gusa Ariko, ibyo njye ni uyu Musore tukubwira ni ukuri. Uri mwiza pe! Kandi ufite ijwi ryiza. Nakifushe kugushyingira umuhungu wanjye. Ariko niba areba! Ariko ntareba kuko abaye areba, Yaba yarakubonye."

Umumama, yari umuti wamenyo pe! Iyo Wenda nahita ngera Aho imodoka insiga, twari bukomeze kugenda tuganira. Yarahagaze ndahaguruka, ntaragenda amfata ukuboko ati:" utuye he?"
Njye nseka kuko nari nunguwe, ni:" harya neza imodoka yadukuye, Nta munota urimo ugera mu rugo."
Umumama ati:" nzasaba Imana nyiginga, tuzongere duhure. Ni twa mama Emmy niyo mazina azwi na benshi."
Naramunezerewe, ndamusubiza ni:" Nanjye nitwa Sifa, ubwo nibyemera tuzasubira."
Yarandekuye, nsezera Benson, hanyuma ndasohoka, gusa nari nishimye, bitewe na mama Emmy, wari wanganirije. Nahindukije Amaso,, mbona we na Benson, Nako hafi imodoka yose, arinjye bakurikije amaso. Byatumye nibaza muri njye, Nti:" *gute umukobwa w'imyaka 22, akurikizwa Amaso n'abantu bangana batyo?"*
Yego pe, naragendaga nanjye ubwanjye nkiyumva neza, Kandi nkumva nteye neza. Nari mfite taye nziza, n'amabuno aringaniye, ndi muremure bitari cyane, amabere meza ishinze, Munda zeru, inzobe inoze, ikindi mfite inyinya y'umukara, n'amenyo yankundiye akera. N'umvaga umutima wanjye mbohotse, newe ishema n'iwo ndi we. Nashyiraga ifoto social media, nkabona like na comment mu bihumbi.  Abenshi babwiraga ko ndimwiza, hari nabanyandikiraga babwirako bankunda, bakansaba amafoto ngo banezezwa no kuyitegereza, kuko bayarangarina, ngo Ntawe uhaga kuyareba. Nta mukunzi nagiraga, kuko abenshi banyekaga ko mfite umusore nkunda, bigatuma Ntawe unganiriza ibyinkundo. Uretse ko nanjye Ntari bubyemere, kuko nari naravuze ko nzabijyamo Ari uko Mushiki wanjye muto na musaza wanjye, barangije kwiga. Nijye wabitaga ho, kuko ninjye bari barasigaranye mukuru. Nagombaga Rero gukora ibishoboka byose ngo babeho neza. Nageze Aho nakoraga, yari company yabazungu, yacuruzaga imyambaro y'ubukwe Nandi madisgna atandukanye. Twandikaga Ku myenda, Ndetse tukanayicuruza. Bampembaga neza, kuko iyo navugishaga umukiriya, Ayo namucaga niyo yishyuraga, ntiyakatuzaga, cyangwa ngo ayange. Ntumbaze impamvu, ariko boss yabwiraga ko Ari ukubera ijwi ryange n'ubwiza mfite. Ariko ibyo sinabitindaga ho. Nageze ku kazi, nsanga umukobwa w'inshuti yanjye twakoranaga, ni we uri mukazi akimbona yaratangaye, ati:" yegoko Sifa!! Ko watinze we?"
Njye ni:" Sha byihorere uyu munsi naryamiriye. Icyakora ndagushimira iyo utanyandikira sms sinari bubyuke."
We ati:" usanze Rero boss aribwo akihagera, kandi ngo aragushaka. Genda muvugane, njye turaganira ugarutse. Cyakoza wambaye neza pe! Iyo kanzu irakubereye. Kandi n'ibara ryiza, bijyanye ni uko usa."
Narasetse ndigendera, iyo nguma Imbere ya Fina, siyari butume genda, Kandi yaramaze kubwira ko boss anshaka. Ibyo Rero byatumye musigira igikapu nari mfite, hanyuma nzamuka hejuru muri office ya boss, ndakomanga , ama karibu ndinjira ati:" ohh'?', ese ni wowe Sifa? Fata ibyicaro wicare tuganire."
Njye ni:" umbabarire boss, natinze ho, cyakoza byatewe no kubura imodoka."
We ati:" ntukirirwe usaba imbabazi kuko no kuvuga kwawe, mbiguhera imbabazi."
Nahise nungurwa, sinagira ikindi ndenzaho, ntagutinda yahise ambaza ati:" harya watindijwe no kubura imodoka?"
Njye ni:" yego. Natinze ho Gato iyajyaga inzana nsanga yagiye bituma negereza Indi."
Mu byukuri narimo mubeshya kuko n'umvaga ntacyindi cyatumye amamagaza mubiro bye, kuko ntiyarasanzwe abikora. Namubwiraga uko Rero ni defander ngo atambaza Cyangwa akamanira iryo kosa.
Yahise ambwira ati:" guhera ubu ndagushakira imodoka n'umushoferi ajye aza kugufata anagutahane buri munsi. Kandi Aho Ushaka kujya hose ujye umutwara Ndetse umujyane naho Ushaka."
Njye nahise n'ishima Nti:" urakoze  boss, ndagusezeranya sinzogera gucyerererwa, cyangwa ngo ninde."
We ati:" Oya ntakibazo rwose. Hanyuma Rero ikintu ntaguhamagariye, nagirango nkubaze, waza kwemera Ku mugoroba tukajyana gusangira muri hôtel?"
Narikanze nangira gutekereza cyane. Narimo nibaza igisubizo Muha, gusohokera Cyangwa gutembera muri hôtel ndi kumwe n'umusore noneho dukorana , bwari ubwambere byaba bigiye kumbaho. Nahise nibaza icyo namusubiza, nyuma we arakomeza ati:" maze igihe ndota turi kumwe, muri hoteri tuganira. N'umvaga Ari byiza , Kandi byamfasha kuruhuka neza. Ni ubu sanzwe iyo nkumva uvuga, umutima wanjye ufatwa n'ubushagarira nkumva ubwoba bunyuzuye. Ndakwiginze mfasha inzozi zanjye zibe impamo. Niyo byaba iminota 20, ndagusezeranya ndayubahiriza Kandi ndakugeza m'urugo. n'ubinkorera, nawe insabe icyo ushaka cyose ndakiguha. Harya n'ufite barumuna bawe biga? Ndaguha Ayo bazishyura umwaka wose. Ikindi n'ubundi bufasha Ushaka cyangwa uzajya Ushaka ujye ubwira nzajya nkufasha. Ariko nyemerera ibyo maze iminsi ndota bibe impamo. Ndashaka twicarane ahantu hatuje, dusangire niyo byaba iminota micye, ndagusezeranya ndaba nyuzwe. Ni washaka ndahita nkuha na konji ujye kuruhuka usure inshuti zawe unezerwe uruhuke. Uranyemereye se turasangira? Uramfasha inzozi maze iminsi ndota zibe impamo? Urankundira unyize ubu bushagarira mfite k'umutima? Mbwira urankundira?"....

Narumiwe, ubwanjye nangira gususumira umubiri wose, akarusho umunwa, waratitiye nangira kumva ruje nisize, zanshizeho. Natangiye kumva Imbeho umubiri wose. Nagize ngo nambaye ubusa, ni mfuka k'umunwa , ndasusumira cyane.  Yansabaga yazenze amarira mu maso , nawe ubona ko Ari kwitura umutwaro. Ibyo yansezeranyaga, byinshi muri byo nibyo narinyennye, nifuzaga Kenshi. Umutima warandiye, nkoresha ubwonko ,ntekereza icyo musubiza gusa mfite ubwoba, nawe yatuje,anyitegereza. Nyuma nafashe umwanzuro, niyemeza Ku musubiza............................
.
(Irakomeza)
.
Ngayo nguko, ese aramusubiza koko? Aramusubiza iki? Aramwemerera se, Cyangwa aramuhakanira? Gusa uko nabyumvishe boss arabishaka cyane ni nayo mpamvu yamusezeranyije byinshi bitandukanye. Ariko se ni ubuhoro?
Ntuzacikwe ni ikurikira yiswe Viziyo. Cawu cawu, dusubire.

📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments