Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Sifa aratunganirira ati:"
Twamaze hafi iminota 10 ducecetse, ndebana na Ketty bitewe nibyo twari twumvanye Fiston. Dore ko nawe yahise aceceka arebana na Diane, umwanya utari muto. Nibazaga igisubizo amuhaye, nkabyishyiraho nkumva arinjye naba ntarize. Gusa na Diane yari yatangiye kuzenga amarira mu maso, uko umwanya washiraga, amarira yagezeho atemba kumatama, arihanagura agezeho arira ati:" niko kuri ntabukwe ufitanye nanjye Fiston?"
Fiston abitsindagira ati:" yego ntabukwe mfitanye nawe."
Ubwoba njye bwaranyishe, numva ubushagarira buri kunyiruka mu mubiri wose. Nanjye nazenze amarira mu maso ndumirwa.
Diane ati:" Fiston ntabwo byanugura. Iminsi yose ishize, nguhamagara wanga kumfata sibyanungura pe! Cyakoza uramemukiye."
Fiston amwenyura rwose ubona ko ntakibazo afite ati:" ahubwo se ubwo ntiwanyumvise nabi??'"
Yamubajije arinjye areba, ubwoba buranyica girango agiye kumubwira ko arinjye akunda.
Mana yanjye!! Natangiye gusenga muri njye, ngo Imana imbabarire ibyo sibyumve. Ubwo numvaga akomeje kuvuga, nafunze amaso ndikanyaraza umutima umera nkuhagaze, ageze ho ati:" navuze ngo ntabukwe mfitanye nawe...gusa sinari bwaragize ubutumwa bwanjye wahise unca mu ijambo. Warumbajije niba ubukwe aribwo bwaneye stress , gusa njye narigiye kukubo ntabukwe mfitanye nawe bwanera stress. Kubutegura byararangiye, igisigaye ni ukuryama,nkategereza umunsi tukibanira."
Numvise nduhutse, mumeka umwuka mwinshi cyane, mfunguye amaso, ntugurwa no kubona Diane amuhobeye cyane, ari kumwenyura, ati:" sherie nawe uri akagome warumabuye, utuma mbabara."
Fiston ati:" cyakoza mbonye ko plank zagutungura cyane , giye kujya nzikora ari nyinshi, wenda uzazimenyera. Uzi ko nkukunda,. None ndibaza impamvu utekereza ko nahagarika ubukwe bwacu. Ndagukunda cyane Dia, ndetse cyane birenze ubushobozi bw'ubuzima bwanjye.'"
Yawe,ntabeshye , numvise kandi nanze Diane kuko kumva Fiston ari gutaka no kubwira undi ko amukunda, byambabazaga cyane. Sinzi impamvu numvaga ntasenyera Fiston, kandi na none nkumva na mwikundira. Natangiye rero kureba igitsure Diane, Ketty aba andiye urwara ati:" kombona urakaye kandi Imana iri kuguha aho uhera ushwana na Fiston ?"
Njye ni :" umuhh, ntabwo ndakaye ni uko gusa ndambiwe ibyabo."
Ketty ati:" ako si agashiha, no gufuha. Ndabizi nawe ukunze uriya mugabo, ariko ntushaka ku musenyera. Iyo ntambara uri gutangiza mu buzima bwawe, kuyirwana no kuyikuramo bizakugora."
Njye ni:" yego nibyo naramukunze, ariko sinageraho bigora muri njye."
Ketty ati:" ibyawe biracanga pe!!."
Twagiye kuva mu iganiro, hirya cyaryoshye, bari gusomana baganira , baseka.
Fiston yari yafashe Diane ku matama yombi, amureba mu maso, ati:" ahubwo se iminsi ko mbona iri gutinda, ubu buzagera ryari ngo nkobone hafi ndahirira kuba umugabo wawe, nawe urahirira kuba madam wanjye?? Ndumva mfitiye amatsiko menshi iryo joro ryambere, ndaranye nawe, nkora hirya nkakumva bikanyobera neza neza bikandenga."
Diane ati:" humura ni iminsi itatu, umusibo ejo bundi tukabana. Urabizi ndagukunda Fiston. Umutima wanjye, uzaba uwawe ibihe n'ibihe byose. Imana izaduha umugisha, nzakubyarira abasore n'inkumi beza bibikomangoma. Nzajya nkushyuhiriza amazi yokonga, ntuzicwa n'irungu mu rugo rwacu."
Yoo, sha numvise ariwe ukwiye Urukundo rwe, kuko disi numvaga anarufitinga. Yarakomeje ati :" none se ko urihano? Waje utanabwiye ngo wenda nsabe agahushya, tujye gusangira ibyumugoroba."
Fiston ati:" ahh, ntakibazo. Uyu wakoze Imanuka , yewe nuyu waje kumureba ni abakozi dukorana."
Yavugaga anunga urutoki, ubwo Diane nawe aba ahindukije amaso aranyitegereza nkutari wambonye.
.
.
Diane nawe aratunganirira ati:"
Yanyeretse uwo mukobwa, sinari namenya izina rye.
Gusa nahise koko mbona ko Fiston ankunda byukuri. Nibajije ukuntu yasize umukobwa w'ikizungerezi bakorana mbona mu maso yange, sha, pe nahise mbona ko ankunda. Naramweyuye ngarura amaso kuriwe nawe nabonaga yitegereza uwo mukobwa, ni:" ufite abakozi beza bitonda."
We ati:" urebye bitonda cyane. Ahubwo se uriya byagenze gute??"
Yambazaga kurwaye njye ni:" urebye ntakomerewe cyane, uretse kuba yabyimbiwe gusa ejo cyangwa ejo bundi byashira kuko urabona uko biri byagabanutse. Ahubwo wandangaje cyane mfite umurwayi w'umubyeyi, reka njye kumureba, kumugoroba turavugana."
Fiston ati:" okey ntakibazo."
Nahise nibuka ko ntamubajije izina ryuwo mukobwa w'ikizungerezi, naringeze ku muryango, ni:" ahh ariko uwo mukobwa mukorana yitwa nde??"
We ati:" uravuga uyu se, yitwa Sifa ni umwana mwiza ntakibazo."
Njye ni:' ohh, uko asa ni nako yitwa."
Bahise baseka njye ndasohoka, nyigera hanze mura nda Benson dukorana, mita mubwira ko akwiye kwinjiramo akaba yita kuri Fina kuko nubwo twabyoroshyaga, impanuka yari yamuzahaje. Nawe yarankundiye aranyemerera nanjye jya kureba uwo mubyeyi.
.
Benson aratunganirira ati:" nabyemeye ariko ntabishaka ari ukubura uko mbigenza. Narinziranye cyane na Sifa, ariko sinashakaga ko amenya ko ndi umuganga. Yaraziko nyiga kaminuza. Ariko byose byaterwaga ni uko namutinyaga cyane. Nari naramukunze, ariko narabuze aho nahera mu bwira ko mu kunda. Umutima watangiye kunyereka ko ari igihe kiza cyo kubimubwira kuko nubundi aba amenye neza azi icyo nkora byukuri. Nageze kumuryango ndahumeka, ninjiza umwuka ndagije ndinjira nyinjira numva Sifa avuga ati:" ufite umukunzi mwiza , rwose muzagira urugo rwiza."
Numva ijwe ry'umusore wavuganaga nawe ati:" Sifa, uzi ukuri. Sinatinya kuvuga niyo haba mu banu bagana bate ko ari wowe nkunda. Ntukangwe nibyo nabwiraga Diane. Niyo naba mukunda, cyangwa niyo twaba tugiye kubana, azahora aza ku mwanya wa kabiri inyuma yawe."
Sifa ati:" rekera aho gukabya Fiston, Diane aragukunda, rero rambika agapira hasi , mubane neza nkuko wabimusezeranyije. Njye sinagukunda cyangwa ngo nimere gokomeza kuvugana nawe, nzi neza ko ugiye gusezerana na Diane mu mategeko. Uriya niwe mugore winzozi zawe. Njye rero ndeka."
Fiston ati:" Sifa, njye ntacyo ntahagarika, igihe waba umenyereye ko dukundana. Njye ubukwe bwanjye na Diane nabuhagarika, nkaba arinjye nawe twibanira."
.
Nahise numva uwo musore muzi. Yari Fiston umusore tubana mu gipangu kimwe, dukodesha hamwe. Narinze neza ko agiye kubana na Diane cyane, kuko Diane ubwe ajya amunumaho cyangwa Fiston akamunumaho. Ariko nanone ibyo numvaga ari kubwira Sifa numvaga ntabisobanukirwa neza. Numvaga asa nkaho akunda Sifa, kandi nzi neza ko akunda Diane. Byaneye imbaraga zo kwinjira vuba ngo ndebe ko koko ari Fiston nzi, na Sifa nzi. Nyinjira, nakubiswe n'inkuba. Ndikanga, mbonye Fiston nze na Sifa basatiranye hafi yo gusomana. Sifa wari watangiye kurira byasanga nkaho bari batangiye kuganira kare.
Fiston yarakomeje ati:" icyo utari uzi. Fina we waruzi neza ko nkukunda byukuri, Yakoze impanuka aje ku kubwirira ko nkukunda cyane we yarazi ukuri."
Yego ko, Sifa yahise ahindura isura akebuka aharyamye umurwayi arakaye ati:" Fina koko waruzi neza ko Fiston yahagaritse ubukwe na Diane ku bwanjye?"
Fina ati:" nabiyoberwa ne kandi Fiston ari musaza wanjye."
Njye numvishe nari gusovanukirwa ibiri aho ndasohoka ndigendera.
.
Sifa aratuganirira ati:" ntibishoboka."
Umutima wanjye wafashwe n'amashanyarazi, byaranunguye cyane, kubona Fiston afite imapuro zigaragaza ko gusezerana mu mategeko na Diane byamaze guhagarikwa. Noneho birushaho kunyobera numvise burya Fina wabwiraga ko nawe ari imfumbyi , ko ari musaza we ko yiyoberanyije azi ukuri ko musaza we ashaka ko tubana nkamubera umugore. Gusa sinababajwe cyane nibyo ahubwo nababajwe ni kumva Fiston yahagaritse ubukwe nyamara mukanya ka shize yabwiraga Diane ko amukunda.
Fiston yahise abwira ati:" Sifa, ntiwakumva impamvu navuye muri company yanjye nkaza gukora hariya ko byose yari wowe nkurikiye. Ntiwakumva ko njye na sisi wanjye twateguye iyi plank yo kuza kwamuganga ngo mbone uko magarika urukundo rwanjye na Diane kumugaragaro no kukwereka ko ari wowe nkunda."
Naguye mukantu, ni:" plank???🥹 Iyihe Plank ubwo??.
Fiston ati:" kuza kwamuganga kwa Fina nitwe twabipanze ndetse no kuzanwa aha, ninjye wamuzanye."
Njye ni:" none se ubwo bishoboka bite ko wemeye ko Fina akora impanuka kubushacye? Ubwo se iyo ahaburira ubuzima?"
Fiston ati:" yabura ubuzima ate se kandi byose ari plank twateguye."
Njye byarancanze, ndebye Fina aho aryama mbona yuzuye ibipfuko kumubiri hafi wose mbona kandi yabyimbaganye, nibajije iyo plank avuga bateguye birancanga.
.
IRAKOMEZA
.
Ese koko ni plank bateguye?!
Ibaye ari plank bayiteguye bate??
Ubukwe ngo bwahagaritswe , Diane nabimenya aritwara ate? Inkuru yiswe Viziyo, dusubire mu ikurikira.
.
Comments