logo

NEW TALENTS

Stories Group

VIZIYO S01 Ep 10

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Benson aratunganirira ati:"  Navuye aho bari bari byacanze byanyobeye. Narimo nibaza koko niba ibyo nimvuse aribyo, ko ubukwe bwa Diane na Fiston buhagaritswe. Nahise nihutira kujya kureba Diane ngo mubaze ko koko ibyo abizi, ko ubukwe bwe bwamaze guhagarikwa. Nyigera ku muryango nabanje  guhagarara, ntekereza ko biri ngobwa ko mubaza, gusa na none nkumva naba nihuse.  Nahise nibuka ko impamvu ubukwe bwahagaritswe ari uko Fiston yakunze Sifa. Byambereye impamvu itsunikira kubibwira Diane, kuko nifuzaga gukunda no kugundwa na Sifa none akaba yabwiwe na Fiston ko amukunda, nahise ninjira vuba vuba, kubwamahirwe yange nsanga Diane ari wenyine ahita ambaza atunguwe,
  - umh! None se ko utaye umurwayi bite?"
  - umurwayi ameze neza wana, Ahubwo hari ikintu nshaka kukubaza."
  - kijyanye nuko arwaye se, niba ari ibyo, najye byanyobeye. Kuko amasaha ashize uriya mukobwa atewe selomo irimo imiti ibyimbura vuba, yakabaye yabyimbutse, none ahubwo ararushaho kubyimba. Indwara ye ni amayobera."
  - Ibyo sibyo nshaka kuvuga. Ahubwo nagirango nkubaze , ubukwe bwawe na Fiston buzaba??"

Yahise aturika araseka, ati:" ariko ntukigire nkaho utabizi. Urumva se ari iki cyabuhagarika? Ahubwo ube warateye ipasi kare, dore harabura iminsi ibiri bukaba."
Njye nabuze aho nahera mvuga ko numvise Fiston avuga ko yabuhagaritse, nti:" eeh, nabonaga ntacyo bikubwiye mbona utashyushye nkabo jya mbona."
  - njye imyiteguro narayirangije Ben, ubu kandi Fiston yabwiye ko igisigaye ari umunsi tukibanira.  Ntiwakumva ukuntu ibinshuro byenda kunyica, kubera ko numva umunsi watinze. Numva nshaka kurarana na Fiston cyane nkamuryama mugituza nkasinzira ari kunkorakora ku mabere, anyuzamo ampa utubizu two kubitama. Iyyyiii! sha ntiwakumva ukuntu mbikumbuye. Ntubizi se ko Fiston ari musore dukundanye nkumva ko mbifillinga? Ndamukunda bye."

Erega yavugaga ubona yatumbagiye mu byiyumviro arinako azuguza amabuno yigize sexy cyane byakomeye! Narimbizi ko akunda Fiston cyane, bwo yari na mwiza afite taye wagirango ni nuza umwe wabaye miss, ari inzobe yaka, gusa na none ntiwamugereranya na Sifa. Sifa amukubye nk'inshuro utabara.   Numvise ubukwe bwabo bukomeje, gutekereza kubyo numvanye Fiston biragabanuka ubwo ndasohoka nsubira mu kazi kanjye.
.
.
Sifa aratunganirira ati:" nafashe impapuro Fiston yarafite mu noki zange, hanyuma nsuma nitonze, nsanga koko Fiston yamaze guhagarika ubukwe burundu. Ndetse mbona ni icyemezo cyasinwe ho n'umuyobozi w'umurenge. Fiston yahise abwira ati:" Urukundo nkukunda rurara rugurumana muri njye, sinyisinzira ntaremererwa nawe ko dukundana. Ndakubona umutima ugasimbuka, nkabaho nkuwishwe n'imbeho. Sifa ndagukunda cyane. Ahari ubanza byararenze no kugukunda, aho nsigaye numva na kwiremera , ukaba ikiremwa nigengaho. Mba numva wakabaye uziranye nanjye gusa. Mbanumva unkundiye nagukunda birenze uko ubyumva. Nakuremera urukundo rutarabaho, nkuko nawe kukubona nyeka ko ndi mu nzozi.'

Sifa ati:"  Fiston Diane aragukunda, wishaka kumuhemukira. Urukundo agukunda rurenze urwo wumva wankunda. Wagiye ugakunda ugukunda njye ukandeka. Njye sinkukunda Fiston."

Yahise yitanguranwa ati:' ntacyo wowe winkunda, basi njye undeke nkukunde. Wowe ntuzigere unankunda, ariko njye mpa akanya nkukunde. Ariko ubu ntunareba imbaraga nasize mugukora plank imeze uku uko zingana? Byose ni uku nkukunda."

  - ariko bundi uri kuvuga iyihe plank?"
  - iyi yo kuba Fina arwaye.
  - nonese bundi ntarwaye niyakoze impanuka? Ahubwo ntanumutima ugira. Urabona umuntu yabyimbaganye mu maso hose  ntiwamenya uwariwe, abagaga bateye Selomo barushye ngo kurwara ni plank! Sha ntanubumuntu ugira."

Nahise numva ijwi rya Fina agira ati:" ni  Plank sherie. Ibyo Fiston avuga nibyo."
Njye ni:" plank!! Ariko noneho namwe mwambonye. Iyihe plank se ra?"
Fina ati:" njye ntamanuka nakoze , ibe nibyo twateguye.*
Njye ni:" wateguye kubyimbagana no kuremba bigeze aho kubwa Fiston ngo yice ubukwe bwundi mwana ngo arankunda?".
Fina ati:" musaza wanjye aragukunda cyane Sifa. Kandi uje ukamubera umudamu, ntiwazigera ubabara. Urukundo agukunda nirwo natwe nkumuryango twazagukunda."
 Njye ni:" ariko bundi ko wabwiye ko uri ipfumbyi, uri kumwita musaza wawe kubera iki?"
Fina ati:" byose byari umupangu twateguye. Byukuri ni uko twagirago Urukundo agukunda uzarwakire neza."

Baracanze neza, ngaho ibya plank , ngaho ngo  abaye musaza we kandi yariyarabwiye ko ari ipfumbyi, birancanga. Nahise mfata ukuboko Ketty watwumvaga acecetse adakoma turisohokera tubasiga mu ma plank yabo.
.
.
Fiston aratunganirira ati:" yasohotse muhamagara gusa arenda arenga atongeye gukebuka ngo andebe. Narabababaye nkubita ibipapuro kuburiri nicaraho. Mu mutima nibaza icyo nakora ngo Sifa abone ko mukunda. Nacyekaga ko umukobwa wese yakwishimira kubona umugabo umukunda, ariko Sifa yanyeretse ko ahari nibeshya. Nari nahagaritse byukuri ubukwe bwanjye na Diane, kugira ngo Sifa niyemera gato duhite dukora ubukwe dusezerane tunabane. Nari kwemera gushora akayabo kamamiriyoni ngo Sifa akunde abe madamu wanjye. Twateguye niyi Plank girango bizamwimeza ankunde, ariko byanze. Natangiye kwibaza icyo nakora ngo nsindire umutima we, biranshanga. Nyiri kwibaza, Fina ati:" ubuse ndakomeza ndwara tubona biri no kwanga?"
Njye ni:" urabizi neza ko ariyo nzira yonyine ishobora gutuma Sifa yemera tukabana. Uraguma aha kugeza agarutse umuganirize neza ubimwumvushe , ndabizi muri inshuti ntiyakwanga kugaruka."
Fina ati:" erega ikibazo aziko ndipfumbyi. Kandi koko niko biri. Boss rwose akazi wampaye ndabona kugashobora bigoye."
Fiston ati:" ihangane ukomeze ugerageze. Nibicamo ayawe nzayakuba kabiri."

Fina ati:" boss uzama milioni imwe na magana abiri??""
Fiston ati :" cyane. Wowe bikore bicemo. Ubu ikibazo mfite ni uko naba nahagaritse ubukwe na Diane, Sifa nawe akanyanga nabo mpombye byikubye kabiri. Yego sinshaka kubana na Diane, ariko ndabizi ko ankunda,ariko nanone muhombye, nkanahomba Sifa, ikiruta napfa , kuko ntacyo naba ndicyo. Rero ndakwiginze ukore ibishoboka byose. Sifa yemere. Kuko Diane, we ibye na njye byarangiye."

Fina ati:" nonese boss Diane ntaramenya ko wahagaritse ubukwe wari ufitanye nawe?"
Njye ni:" ntanubwo nshaka ko abimenya ubu. Nzabimubwira yiringiye ko bucya tubujyamo."
Fina ati:" ndumva ushaka kumubabaza cyane. Ubwo uziko watuma yiyahura."
Njye ni:" aramaze wana, bundi se ndamukunda? Gupfa kwe cyangwa kubaho kwe,ibyo biramureba. Yakabaye afite undi akunda atarinjye. Wagize ngo iyo nza kuba ntaramuhaye umwanya ubu Sifa naba abaye uwanjye? Erega ndabizi ko Sifa ankunda ariko ikibazo aziko mfitanye ubukwe na Diane."
Fina ati:" rero boss kugirango Sifa abyemere, birasaba kuzabwirwa na Diane ko ntabukwe mufitanye."
Njye ni:" ubwo wowe akazi karakunaniye ubwobutangiye kunyereka uwo nakabaye naragahaye."
Fina ati:" oya ntikananiye, kandi nzanagakora pe, gusa byaba byiza ariwe ubimubwiye."
Njye ni:" wapi rero Diane mureke, wowe gerageza ibindi ubireke. Ndatashye rero ubwo nagaruka uraza kubwira uko byagenze."
.
.
Fina aratunganirira ati:" kurwara utarwaye burya nabyo biravuna, nari natangiye kurambirwa kuryamira iruhande rumwe kuko iyo mindukira byari butume babona ko norohewe kandi ngomba kuremba cyane kugira ngo Sifa aze agume iruhande muhuze byimbitse na Fiston. Milioni imwe n'igice kuyatsindira ntibyari bunyorohere kuko kwemeza Sifa ngo akunde Fiston boss wacu, byari butsabe imbaraga zirenze. nahise nunguka igitekerezo cyo kubwiza Diane ukuri kubiri kuba, nuko kubwamahirwe aba arinjiye akigera iruhande ati:" ese we ko mbona aho kubyimbuka uri kubyimba kurushaho ubwo nuri kuviramo imbere."

Ubwo njye nahise ninihisha ni:" ntabwo ndupfuye muganga we !"
We ati:" humpura nibukomeza turaguga transfer ujye kubagwa no guca mucyuma. Hanyuma se abagusuye batashye?"
Njye ni:" yego na boss Fiston yabwiye ngo nkusezere."
We ati:" nakabaye naje tukaganira, ariko akazi ntikankundiye, ubwo ndamuvugisha kuri telephone."
Njye ni:" ariko ubanza umukunda cyane?"
We ati:" kubera iki se?"
Njye ni'" mubigaragarira amaso uba ushaka kumuba hafi cyane. Kandi uretse ibyo uramukumbura ukabura uko ubigenza."
We yikije Umutima nyuma ati:" sha ntiwakumva ukuntu mu kunda. Mbega mba numva afite uruhare mu kubaho kwanjye. Mbanumva ariwe soko y'umwuka mu meka. Mbega avuze byinshi cyane kuri njye ni we utuma mbaho. Ni we mpamvu yanjye yo kubaho, apfuye napfa arwaye na rwara. Ndamukunda cyane.'"

Yooog!! Numvise mugiriye impuwe, birandega cyane. Nahise nibaza uko yamera, abaye yimvise ko Fiston yahagaritse ubukwe. Numvise narira. Ese mbimubwire cyangwa mwihorere?
.
IRAKOMEZA 
.
Ese koko arabimubwira cyangwa arabireka?? Ese nabimenya arabyakira ate? Umuntu wumva ko no gupfa bapfana, aho ari bubeho acyumva ko bashwanye!? Plank ikomeje kuba urujijo ngo baramuha transfer ngo ajye kubarwa, kandi ari plank?? Yiswe Viziyo ntuzacikwe n'igice gikurikira.
.

Comments