logo

NEW TALENTS

Stories Group

VIZIYO S01 Ep 8

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


.
Sifa
.
" Umuriro mwinshi cyane numvise unzamutse umubiri wose, amahoro narayabuze, natangiye kwibaza umuntu umamagaye avuze uri kubitaro, umutima uradiha kandi. Narimfite amatsiko menshi avanze n'ubwoba. Byarandenze, mana we! Mbura ubuhaguruka cyangwa uburyama.

Ketty yahise ambaza ati:"  ngo ari mu bitaro?"

Nari natangiye no kurira , burya iyo umutima udatuje, ntumenya aho amarira avuye, nti:" kubitaro nyine."
Ketty ati:" ihe amahoro utuze. Reba uko uhise umera utazi nuri kuri ibyo bitaro."
Njye ndira ni:" reka sha ubwose usanze ari barumuna banjye koko bahuye nikibazo?"
We ati:" ndabyumva ariko kuba bahuye nikibazo ntibivuze ko bapfuye, kandi uzitera kurwara umutima!! Wagiye wigirira impuhwe."

Narahumetse,nsohora umwuka, numvaga wamugani abwira ibiri byo. Ni:" ese wamugani uretse kuba abwiye ko hari urwariye kubitaro, ndamenya ibyo bitaro ari ibihe?"

Ketty yavuze anyambura téléphone, ati:" sibyo nkubwire se, urabura kumuhamagara ngo wumve nibitaro ibyari byo , waheze mu kurira utazi nuwapfuye. Si impuhwe ugira, uzazizira."

Yahise ahamagara iyo ni mero, amufashe ati:" mwatubwiye kuri ibyo bitaro, tukaza tukareba uwo murwayi?"
Umudamu ati:"  ni kuri ibi bitaro bya Clinique ya nuza ukase inyuma ya hotel ya nuza mu mugi.( Guys ntawabwiye ngo mwamamarize)."

Ketty ati:" ya nuza? Ubwose ndamenya ari hehe?"
Umudamu ati:" ni clinique ya *NewtalentsG* yewe. Gira vuba ahubwo."

Twahise tuhamenya,  ubwo bwira Ketty ni:" mubaze umurwayi uwari we."
Umudamu yahise anyumva ati:" umurwayi ni Fina, yatubwiye ko mukorana kandi ngo ni wowe wamugeraho vuba. Yakoze impanuka yamoto ubwo bibaye byiza wamugeraho."

  - Fina yakoze impanuka?? Yesu we!! Umva reka nze."

Nyumva ko ari Fina wa mukobwa dukorana, numvise ahubwo ndushijeho kubabara kuruta uko nari gusanga ari barumuna banjye. Nawe yaribanaga, iwabo ni mucyaro yaje Kigali ashaka ubuzima. Yabwiye amateka y'ababyeyi be, numva barutwa no kuba utabafite. Nahise mamagara Fiston ngo numve ko yabimenye,  ati:" Sifa umeze ute? Sha ntiwakumva uburyo narinkumbuye kumva ijwi ryawe. Uhamagaye , nanjye narigiye kubikora."
Njye ni:" bosss ariko,,,"
Nararagiza yahise yitanguranwa ati:"  ariko Sifa, nzageze ryari nkusobanurira, Kugira ngo wumve ko ntakunda iryo zina ? Byibura ujye unyita iryanjye ntakibazo."
Njye ni:" nako Fiston wamenye ko Fina yakoze impanuka??"
We ati:" oya, njye meruka mubwiye ngo atahe aze kugusura arebe uko umerewe muri konji."

Nahise Kandi ndushaho kubabara kubwo kumva ko yakoze impanuka arinjye aje kureba.

Fiston yarakomeje ati:"   none se ari he?"
Njye ni'" arwariye mu mugi, muri clinique ya NewtalentsG.*

Yahise ankupa byasanga nkaho ahari abyumvuse, Ketty nashidutse yarangije kwambara ati:" gira vuba wambare uze tujye kureba munshuti wawe."

Nahise n'ishima mo, Ketty yageragezaga kumba hafi bikomeye. Ngaho kujya gusura barumuna banjye , none nubu yemeye ko tujyana gusura Fina? Nako abyishyizemo ntanubwo nari nabimusabye."

Twahise dusohoka, Ketty yatsa imodoka tuzamuka mu mugi. Bwari ubwambere giye kuri clinique ya NewtalentsG, numvaga nyine mafitiye n'amatsiko. Twagiye tuganira.

  - ariko buriya boss wawe yerekanye iki kugukupa acyumva ko umukozi we yakoze impanuka?''
  - Ketty nawe ntukambaze Ibintu ntafitiye igisobanuro. Ubu koko mubereye mu mutima ngo ndamenya impamvu? Wenda yarahuze araza kumamagara abwire uko yabyakiriye.
  - none se ko utamubereye mu mutima ngo uramenya impamvu ye, ukaba utangiye kumuvugira?"
  - mbabarira Ketty.

Nahise nicecekera ndamwihorera. Numvaga natuje muri njye, nari bushiduke yanteye umutima mubi ugasanga mu bwiye nabi.

Ntibyatinze rero, twageze kuri clinique, twihuta dusohoka, tukihagera twakiriwe n'umukobwa mwiza wudutama, ufite inzobe nziza mure mure ukuntu, ufite n'umubiri bigendanye. Yarafite amenyo y'urwererane, ni nyinya ariko idakabije kuba nini, nudutoki nakunze tureture tworohereye. Yaradusuhuje, mu ijwi ryiza ati:" muraho, murarwaye tubafashe?"
Njye ni:" oya ntabwo turwaye, ahubwo aha twakiriye Amakuru ko ariho munshuti wacu yazanywe nyuma yo gukora impanuka."
We ati:" ohh! Uravuga umwali witwa Fina?"
  - yego ni uwo, ameze ate?
  - tumaze gupfuka ibikomere, ariko ntabwo arebye cyane. Arwariye muri kiriya cyumba mukase muri uriya muryango."

Twahise dukomeza, ntaratera intabwe nyinshi, numvise ijwe ry'umusore wavuganaga ni uwo mugaga twari kumwe, avuga ati:" uriya mukobwa se ubonye atari mwiza?"
Umudamu ati:' ni akana keza nagakunze. Ahubwo se kuki utashaka nimero ze?"
Umusore ati:" uriya mukobwa turaziranye, gusa ntiwabasha kumutinyuka kuko ubona ko atinyitse. Naho ninero ze ndazifite, bamwita Sifa."

Numvise avuze izina ryanjye numva nahindukira nkamureba. Twari tugeze k'umuryango yatubwiye, ndebye inyuma ngo ndebe uwo Musore mbona twageze aho tutabasha kubareba. Ntamuganga twari tuziranye w'umusore, byatumye gira amatsiko yo kumenya uwo wavugaga ko tuziranye.  Twakomeje kwinjira, tugera aho Fina yararyamye, yari yuzuye ibipfuko mu maso, kumaguu, ko maboko no mu mutwe, njye ni: " yawe, sha warupfuye pe.'
Fina arira ati:" Sifa uraje? Ntabwo ndi kubasha kureba ubu, gusa ijwi ryawe sinariyoberwa."
Njye ni:" yego ni njye, humura uraza gukira, ari ko se byagenze gute?"
Fina ati:" nateze umumotari, sinamenya ko yasinze ubwo ariko ururimi ntirwavaga mukanwa, ubwo narigiye kuza kukureba birangira nyene agwishije hasi muri kaburimbo."
  - yewe, ubwose ubwo kuki wemeye ko agutwara yasinze?"
  - kandi nkubwire ko nabimenye nyuma turi kugenda, njye se iyo mbimenya yari bunware?"
  - humura uraza gukira ariko mbabajwe nisura yawe nziza igiye kuzuramo inkovu."

Ketty ati:" hari imiti ariko ivura inkovu bayimuha."
Njye ni:" ubwose nuvuga imwe yo kwitukuza ko ariyo numvaga bavuga?"
Fina ati:" inkovu ntacyo bitwaye mfakuba gusa nyihumeka."

Twakomeje kuganira mu mwanya muto wa muganga watwakiriye yahise yinjira ati:" yabashije kuvuga se?"
Ketty ashyenga ati:" Ahubwo se hari umurusha amagambo?"
Muganga ati:" oya se kandi wimubeshyera."
Fina ati:" rata barambeshyera."
Muganga ati:" hari ikibazo ubona kibangamye?"
Fina ati:" ubu si ndi kubasha kureba, ikindi kuryamira iruhande rumwe biri kumvuna."
Muganga ati:" impamvu utari kureba, wabyibye cyane mu maso, ariko selomo twaguteye, yarimo imiti ibyimbura vuba uraba umeze neza. Naho kurambirwa kuryamira iruhande rumwe, urihangana , wibuke ko ahandi ufite ibikomere."
Fina ati:" ntakibazo."
Njye ni:" bundi se Fi, wabasha kurya ngo ndebe utwo nkugurira hafi??"
Fina ati:" cyereka unzaniye akareti ndagakumbuye."
Njye ni:" ibyawe na amagi ntimuca ukubiri."

Ubwo natangiye gupanga uko muzanira  umureti, dukomeza kwiganirira na muganga , yaraganiraga pe! Muri uwo mwanya, twumvise umuryango ukinguka,  twese duhindukizwa no kureba uwinjiye,  natunguwe no kubona ari Fiston winjiraga. Gusa ntiyakomeje yahise ahagarara aratwitegereza byasaga nkaho nawe atunguwe.

Njye kugarura amaso kuri muganga, nawe mbona yabuze ububumba umunwa yari yabumbuye avuga, cyangwa ubugenda. Ngaruye Amaso Kuri Fiston,mbona reka nawe byakomeye. Naguye mu kantu, Fina utaruri kureba ati:" muhise musohoka se ko mudakoma?"

Fiston yarinjiye, aza gacye gacye asatira muganga, agiye kumuhereza ikiganza ngo amusuhuze, muganga we yahise amuhobera cyane aramufata aramukomeza , arira ati:" Sherie nari nkukumbuye cyane. Hari hashize igihe tutabonana, Imana ikuzanye aha irakoze.'

Naratunguwe cyane, gusa na none ndishima.  Muganga yari mwiza afite umutima mwiza, gusa icyanunguye ni ukuntu yahobeye Fiston anarira, ubona ko amufitiye urukumbuzi.

Ketty
.
Kuri njye nahise nyeka ko uyu muganga ko ariwe mukunzi wuyu muhungu winjiye. Umuhungu sinari muzi, gusa byatumye nanjye nifuza umukunzi. Byatumye nangira kwibona mukimbo cya muganga, nangira kumva arinjye wahobeye uwo musore. Yari yambaye neza, aberewe kuburyo utabyumva abyibushye biringaniye ubona nyine ari byiza. Gusa ariko ntiyari proud y'umukobwa kuko wabonaga asa nkushaka ku mwikura mugihe undi yarushagaho kumufata cyane no kumusomagura kwitama.

Sifa
.
Uko yamusomaga byaneraga ikibazo , mana we! Mu mutima nari nkunze Fiston, gusa sinashakaga gusenyera umukunzi we ntarinzi. Nyine uko muganga yamusomaga, nabonaga Fiston atabishaka, nyeka ko ashobora kuba ari nkamushiki we wenda bari bakumburanye, bakaba bafitanye urukumbuzi.
Nagiye kumva numva muganga avuga ati:"  Ese sherie,  nubonako nari nkukumbuye kuki uri kunyirengagiza? Ese wowe ntiwari unkumbuye?  Bea cyangwa gutegura ubukwe biri kugutera stress? Umva byigutera stress buzagenda neza kandi urugo rwacu ruzarushaho kuba rwiza cyane Imana izaduha umugisha,  kuko nayo irabizi ko Dukundana cyane."

Yoooo! Amagambo macye meza yaremaga agatima. Niko nayimvaga, mita mbona ko muganga ariwe mukunzi wa Fiston. Gusa koko baraberanye, Imana izabahe urugo rwiza, ibarinde icyabatandukanya.

Uko niko nibwiraga mu mutima, gusa ariko kera kabaye Fiston yaratinyutse aravuga, giye kumva numva agize ati:" ntabukwe mfitanye nawe Diane.......

.
IRAKOMEZA
.
YEE??! oya se. Ngo ntabukwe afitanye nawe?? Bishoboka bite? Nyamara kandi avuze izina rye koko niwe mukunzi we. Ahha, ntimuzacikwe na Episode ikurikira , yiswe Viziyo, wasanga nabyo ari Viziyo.

Comments