
.Mu kinyarwanda, iyo umuntu avuze IRIBA wumva aho abantu bavoma amazi yo gukoresha ibitandukanye. nonese mu rukundo ho bivuze iki? iyi nkuru iradusobanurira birambuye, icyo IRIBA bivuze mu rukundo. wowe niyo waba udafite umukunzi ariko hari aho uvoma umunezero. nkusabye gusoma iyi nkuru, kuko ivuze byinshi Kandi yakwigisha..Inkuru yanditswe na Navio kki dabble le, kubwa new talents idahwema kubategurira ibyiza, mbahaye ikaze mu izina rya New talents stories group..Mugutangira inkuru yacu, tuyitangireye ku muryango umwe, ni mu masaha ya mu gitondo, birumvikana bari gufata Breakfast. ni byishimo gusa,bari kuganira nk'umuryango wuje amahoro. ni umubyeyi w'umupapa, n'umumama mwiza witonda kubi, ndetse n'umwana w'umukobwa, mwiza birenze uko umwe wese yabitekereza. arashinguye, n'inzobe, afite mu maso harehare, gusa huje impuhwe. ateye neza ibyo buri musore wese yakunda. afite ubwoya nakwita bwiza cyane umubiri wose, byashoboka ko abikomora kuri mama we kuko nawe nibwo gusa. umupapa yaramwitegereje, atinda kumukuraho amaso, umumama arabibona ati:" ese ko uri kwitegereza Scovis cyane?"Umupapa ati:" ndabona atameze neza. Sco, ufite ikibazo ko mbona udatuje?"Mu ijwi ryiza ritangaje, ryuzuye rukuruzi, usa nkuvugira kure ati:" ntacyo papa, ni uko gusa ndi gutekereza, kuri Graduation day yanjye. ndumva bizaba Ari byiza."Umupapa ati:" eeh, birumvikana. urumva, nemeye Kugura ikintu cyose ushaka ko kizaboneka uriya munsi. Kandi erega uba uduteye ishema. kurangiza kaminuza,benshi bizabatungura."Umumama ati" ahubwo se Sco, mbwira, mbona hari akantu umisha. uriya musore ejo mwazanye bite bye?"Scovis ati:" ohh! uravuga Kevlar? mama uri musore turigana. niwe nyiri iriya company, ya Keep meja. mama, ntiwakumva ukuntu mwishimira. aritonda, agwa neza cyane."Mama Scovis ati:" cyangwa murakundana?"Scovis ati:" ntababeshye, njye ndamukunda, ariko we, ntanikimenyetso aranyereka ko ankunda. ntarabibwira, nubwo njye numva Ari kuntindira."..kuruhande Kandi, hari umusore nyine koko umusore, uve kuri bimwe byabasore babiterwa no guterura ibyuma, uyuwe ntiyigize anabikinisha. ni umusore upitse. aho Ari, yarimo yambara, yitunganya ngo ajye mukazi. yamaze gutunganya umusatsi, afata isaha yari kuruhande ayambara ku kuboko kwiburyo, uwo mwanya Akiri kwambara isaha, haje umwana w'umukobwa gusa ukiri muto, akimubona aratangara cyane. umukobwa ati:" eeehh! Kevlar oya rwose. kabisa urampa amafaranga wambaye neza cyane."Kevlar ati:" ujye umvana ho gukabya Lilly, ubuse aka gashati kamacye na gapanaro kadashinga Niko uri kubwira?"Lily ati:" Wenda ni uko nabikubwira ntubyemere, ariko waberewe bye. ahubwo se ugiye kukazi, cyangwa ni ahandi hantu ugiye?"Kevlar ati:" ibyo tubireke, ahubwo umva nkubwire."Lily yateze amatwi, undi areba hirya no hino,abonye ntawe umubona, aratambuka aramwegera, amubwira gacye ati:" umva se. nushaka ko nkuha ya telephone? rero umva ibyo nakubwira."Lily ati:" mbwira ndakumva "Kevlar ati:" urabona, mukanya hari umukobwa uzakuza kundeba, uze kumumpera aka gapapuro, Kandi ntugapfundure ubwo Ari wowe ndakuzi."Lily ati:" ni nkora ibyo urahita umpa telephone? igo?"Kevlar ati:" aha, umvase Kandi wibivuga cyane. niyo mama yaba ahari, ukamuhe ntarabukwe."Lily ati:" sawa ndakamuha. ariko se ndabwirwa n' iki uwo nkaha ko ushakwa na benshi?"Kevlar ati:" uwo ubona nawe yambera mwiza cyane kuburyo namukunda."Lily ati:" okey, ndakuvumbuye, wahishe murugo ko ufite umukunzi,none ubirimo?"..kuruhande, hari undi mwana mwiza w'umukobwa, ariko utumva mwise umwana, ngo nawe ubigire impamo. ni umukobwa, ubyibushye mo gusa bitari cyane w'inzobe yaka cyane hafi kurusha umuzungu. SI muremure nkawe usoma iyi nkuru, ahubwo agusumbaho nka cm 1. Akiri aho umwana muto cyane yamuzaniye telephone, yarimo isona, kureba umuhamagaye, ahita amufata vuba vuba. ati:" bite Sco?"Scovis ati:" meze neza Ani, wowe se?"Anitha yahise asekamo ati:" oh, am fine dear. unyanzeho."Scovis ati:" ntumbeshyere. umva se ahubwo we. ndaje nkurebe, hari aka map nshaka ko dukina."Anitha ati:" am waiting ...
Ibihe...