Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Scovis, asabwe n'umwarimu kwerekana umukunzi we, twasize ari kwitegereza Kevlar. Yaba se agiye kuvugira mu ruhame ko amukunda? Ikibazo se Kevlar ntiyamuhakanira mu ruhame bikamuteza ikibazo gikomeye?
.
Inkuru n'iya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze muri Product ya New talents stories group.
.
Scovis yamaze umwanya munini yitegereza Kevlar, nawe kandi yaramwitegerezaga, abandi bo bategereje kumva uwo Scovis avuga. Kuruhande, mama we nawe yarimo amwitegereza, ubonako ategereje kumva icyo Scovis avuga. Scovis yariruhukije agarura amaso, amwenyura ati:" yeah, ntamukunzi mfite. Gusa naza nzababwira."
bose bahise biyamira, byasaga nkaho batunguwe, Kuri Kevlar, nawe yahise ahaguruka aragenda, kuko bose bari batangiye kumwitegereza. Ibirori byarashoje, Anitha aza yihuta agwa mu byano Scovis, ati:" umusherie, birabaye."
Scovis ati:" sha ni ukuri ndanezerewe cye. Ntiwakwiyumvisha ukuntu muri njye nejejwe nuko ndagije Masters."
Anitha ati:" iyi kanzu irakubereye cyane."
Scovis ati:" sha ariko ni ubwo nishimye, ariko hari ikintu mbura. Gute bishoboka ko ntamukunzi mfite? Sha ntakubeshye, kiriya kibazo cyankomereye."
Anitha ati:" ndabyumva umusherie, nabonaga unamureba cyane."
Scovis ati:" ntabwo ankunda Ani, ndetse ubanza atankunda. Urukundo mukunda, nkomeje gutya nasara."
Anitha ati:" genda umusuhuze amuganirize."
ibyo yabyumvishe vuba agihindukira ngo agenda, yahise ahuza amaso na Samu. Samu ati:" congratulation munshuti."
Scovis ati:" thanks."
Samu yakomeje kumwegera, ahereza ukuboko Anitha amusuhuza, ageze kuri Scovis, arambura amaboko ati:" wowe se si ukumobera?"
Scovis rwose yarabyemeye, amugwamo, Samu ati:" nari nkukumbuye."
Scovis ati:" uba uhugiye mukazi kawe ntuboneka."
Samu ati:" akenshi ariko ndaguhamagara kandi ntabwo ujya umfata."
Scovis ati:" ubwo nanjye mba muze. Warumeze ute se?"
Samu ati:" nkibisanzwe, narindi kugutekerezaho. Umubiri wanjye umaze kumenyera, iyo ntagutekerejeho n'irirwana umunabi."
Scovis ati:" gusa mba mbona ukabya we."
Samu ati:" ntabwo ari ugukabya, byose mbiterwa n'urukundo nkukunda. Ahari ni uko utabyizera, ariko ndagukunda pe, kandi cyane."
Bakomeje kuganira, Anitha we y'ubura amaso, agihindukira ahuza amaso na Kevlar, wari uhagaze kure yabo gato ahugiye muri telephone. Anitha akimwitegereza, yatunguwe no kumva telephone isona, kureba, abona ni iya Scovis yarafite mu noki, kureba umuhamagaye abona ni Kevlar. Yahise ahamagara Scovis ngo ayimuhereze, kureba abona reka ikiganiro cya ryoshye hagati ye na Samu, kandi Kevlar nawe yarushagaho kumuhamagara cyane. Anitha we yabuze uko ayimuha, ahera murungabangabo, kuko yabonaga ko naramuka ayimuhaye, ari bube yishe ikiganiro cye na Samu, kandi akareba kandi ko naramuka atayimuhaye, Kevlar ari burakarire Scovis. Yaragiye arabangamirwa, neza umutima uratumba, Kevlar ahamagara inshuro zirenga 7, abonye atari kumufata, ararekera arakupa. Scovis we, yakomeje kuganira na Samu, ubonako yamwishimiye, Samu we ati:" erega sinzi impamvu utabibona. Kuba naguha iyi mpano, si kubwo ubunshuti gusa, ahubwo, ni kubwurukundo nkukunda. Kandi impamvu iruta izindi ni kubera ko uri uwagaciro mubuzima bwanjye."
Scovis warimo yitegereza aka box Samu yaramuhaye, ati:" nkamfundure?"
Samu ati:" ugapfundure uri wenyine utuje kuko ndabizi nibwo uri bwiyumvishe ikirimo cyane, kuruta ubu."
Scovis ati:" okey, gusa ariko uneye amatsiko."
Samu ati:" humpura araza gushira. Ahubwo, reka gende, turaza gusubira kuri telephone."
Scovis, yahise yikiriza, dore ko yarakiri kwitegereza aka box, Samu we ahita yigendera, uwo mwanya, Anitha ahita amwegera, amukomanga kurutugu, ati:" Sco, va mubyo urimo."
Scovis ati:" n'iki kibaye?"
Anitha ati:" Kevlar yarimo aguhamagara, kandi agushatse inshuro nyinshi."
Scovis yahise aba nkuwikanze ati:" Ari he?"
Anitha yamutungiye agatoki, ati:" yarahagaze hariya uretse kn ahavuye akagenda."
Scovis akibyumva, yahise azinga ikanzu yiruka agana aho amweretse. Anitha nawe yahise amukurikira, agenda amuhamagara ngo ahagarare, dore ko abantu barimo bamwitegereza ari benshi."
.
.
Kurundi ruhande, ahari wamugabo John, Samu nyuma yo gutandukana na Scovis, ni ho yahise aza amwicara imbere, amwereka ikarita yakazi ati:" nitwa Iraguha Samu. Ndi umukozi wa RIB Muri aka karere."
John ati:" eeh, uragenzwa n'iki se?"
Samu ati:" hari ibyo business yanyu ndetse namwe ubwanyu muri kuregwa."
John yikanze mo, ahita atereka icupa hasi yarimo anywa, Samu we arakomeza ati:" nyamara kandi nimwe mwakabaye mubirwanya kuko bibangamira abakora business nkiyo mukora."
John ati:" n'ibiki se turegwa? Twe business yacu, ntawe ibangamira, ahubwo iha akazi benshi batandukanye, kandi natwe ubwacu, ntawe tubangamira."
Samu yahise amushyira urupapuro imbere, nyuma ati:" iyo n'imisoro mutarishyura. Hanyuma kandi uru rupapuro rugaragaza amakuru y'uburyo mukora ubucuruzi butemewe, mu kagurisha product zanyu muburyo butemewe, bityo biteza igihombo kubabigura kuko babyamburwa batararenga umutaru. Rero nibibahama, murafugwa."
John yikanzemo, amara umwanya yitegereza imapuro, uwo mwanya Papa Scovis yahise nawe ahagera akicara, John amuhereza imapuro, ati:" ibyo turabiregerwa."
Papa Scovis akibikubita amaso, yahise yikanga, Samu we yahise afata imapuro ze ati:" amakuru aracyashakwa, ariko nagirango nkumenyeshe ko mwabiregewe. Sawa reka nigendere, ariko mu isuzume mubikemure hakiri kari. Mwishyure iyi misore ndetse nabo mwagurishije impari zitemewe."
.
.
Kurundi ruhande, Scovis na Anitha bakomeje guhiga aho Kevlar yaba ari, araheba neza. Anitha ati:" reka tumuhamgare kuri telephone."
Scovis yarababaye kukigero cyaho yatangiye kuzenga amarira mu maso, mu kiniga kinshi ati:" Ani, ahari kudankunda kwe, ninjye ubigiramo uruhare. Aranshaka akambura, yamamagara simboneke. Urumva koko atari njye kibazo?"
Anitha ati:" wikwirenganya Sco, ikibazo ahubwo ninjye ahari wanze kumuguha akigushaka. Ariko reka tumuhamagare twumve aho ari."
Scovis yarabyemeye, bafate telephone barahamagara, Kevlar akimufata ati:" sorry ntakubuze, ariko ikintu nagushakiraga, nagutumyeho mama wawe. Araza kukubwirira."
Scovis ath:" am sorry, telephone sinjye wari uyifite. Cyakora, basi uce amande ndayishyura."
Kevlar ati:" ntakibazo Sco, nonese n'ubundi ko icyo nagushakiraga nagikoze, ahubwo congratulation, kabisa, Imana ikomeze iguhe imigisha nanyuma yuko urangije, iguhe nakazi. Sawa ndi gutaha, nimbona uburyo ndaza kuza kukuvugisha."
yahise akupa, bituma Scovis ajya kure cyane mubitekerezo. Anitha we ath:" reka niba yagutumye kuri mama wawe, tujye kumurebe, twumve ibyo yamubwiye."
.
.
Kurundi ruhande, Kevlar we aho yari mu modoka ataha, nyuma yo gukupa Scovis, yahise ahamagara Emera, agenda baganira. Kevlar ati:" wiriwe ute rukundo rwanjye?"
Emera ati:" sha meze neza ntakibazo. Gusa ariko ndagukumbuye."
Kevlar ati:" nanjye pe! Ndumva ibicuro, bigose amaso yanjye, ahari byakira uje nka kubona."
Emera ati:" ahh, ndakuvumbuye. Uba ushaka ko nza tugahura."
Kevlar ati:" yego sinabyanga, kuko umwanya muto turi kumwe, bindutira umunsi wose mba niriwe njyenyine. Ntiwakwiyumvisha ibyishimo gira iyo ndi kumva impumuro yawe."
Emera ati:" nanjye mba nezerewe, iyo ndi kumva undi hafi. Gusa ariko ndanakwikundira. Uranezeza pe. Mu kanza narimo ndeba sms wanyandikiye, pe uba wanyeretse ko unyitaye ho, ndabigushimira."
Kevlar ati:" ninjye ahubwo wakagushimiye, kuko ntabona icyo nitura umwanya wafashe ukanzira mu buzima bwari bwigunze. Thanks my sherie, nzahora nkukunda, paka kumera z'ubuzima."
.
.
ariko mana! Reka twiyizire kurundi ruhande, Scovis na Anitha baje imbere ya Mama Scovis, Scovis yihuse ati:" mama, ntawakunumyeho?"
Mama Scovis ati:" wahe?"
Scovis ati:" nyine nkumuntu waba wakumereye nk'ubutumwa ngo ubugeze ho?"
Mama scovis ati:" wapi ntawe. Hari ubikubeshye se?"
Scovis yahise acika intege, yitegereza Anitha, kurira atazi uko bije biba biratangiye, ariruka ahobera Anitha, arira ati:" Ani yambeshyaga. Ngomba kumwikuramo."
Mama Scovis yibajije icyaba kimurijije, ati:" ntabwo yakubeshye, ni koko yakunumye ho."
yooh! Scovis yahise arekera kurira, arahindukira, yitegereza mama we, ati:" rahira?"
Mama Scovis yafashe ibahasha ati:" akira. Enda ubutumwa yampaye."
Scovis yaramwegereye, yongera kumwenyura, afata ibahasha areba Anitha, nyuma ati:" ndumva mo urupapuro ubanza nyuma nanyuma abibwiye."
.
.
Kurundi ruhande, John na Papa Scovis, baje imbere ya papa Kevlar, John ati:" Kali, ubanza ibyacu byose byamenyekanye. Rib yasohoye imapuro zidushinja kunyereza imisoro, n'ubucuruzi butemewe."
Kalisa papa wa Kevlar yarikanze, agwa mu kantu ati:" yee! Ubwo turakora iki?"
Papa Scovis ati:" ntabwo twabona miliyari yo kwishyura imisoro. Murabizi ko ibi byose twabitewe n'ubundi no guhomba, rero ntabwo twabona ubwishyu."
Kalisa ati:" ariko hari igitekerezo. Reka tumenye uri inyuma yiyo dosiye, tumuhe amafaranga macye ayihagarike."
.
.
Kurundi ruhande, Scovis na Anitha binjiye mucyumba cya Scovis, bicara kugitanda, Scovis afungura ibahasha yitonze, koko asanga mo urupapuro, amatsiko yari yose yibaza icyanditseho, mu mutima yarimo abisengera ngo Imana imufashe asange yamubwiye ko amukunda, akizingura urupapuro, yahise agwa kuri check yamafaranga, gusa urupapuro narwo rwanditseho amagambo ariko atari menshi. Check yahise ayihereza, Anitha, Anitha we kureba abona ni amafaranga ibihumbi 100, Scovis we yafashe urupapuro neza atangira gusoma.......................................
........................loading episode...5
.
kokose Kevlar yaba yamwandikiye ko amukunda? Gusa ariko ubanza abaye amubwiye ko amukunda, Scovis yamwitaho birenze kuko we amukunda cyane? Aha! tuzareba. Naha dusubikiye episode yuyu munsi,
.
.
|:::::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::|
Comments