Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Kevlar ari gusoma Emera abwira ko akunda birenze. Nyamara nawe hari uwa mukunze, Scovis aribaza icyo yakora ngo abwirwe ko akunzwe azabigeraho se?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, kubufatanye na New talents stories group. Mbahaye ikaze."
.
Scovis na Anitha, bakomeje kuganira, Scovis akomeza kumuganirira urukundo akunda Kevlar, Anitha we ati:" sha nkubwije ukuri, ntabwo nahamya neza ko Kevlar afite umukunzi. Iteka ryose duhurira kukazi, sindamubonana n'umukobwa, cyangwa se ari kuri telephone. Aba yigunze nkudafite umukunzi nyine."
Scovis ati:" nonese we, nkore iki kugirango ankunde. Njye iyo mubonye umutima urarya pe! Ahari, nzanasara. Kuko, hari igihe mara ijoro ryose ndigushaka kumuhamagara, bikarangira gize ubwoba mbiretse."
Anitha ati:" inama naguha rero, shirika ubwoba, nawe umubuze amahoro. Ahari azagenda agukunda gacye gacye. Cyangwa se bundi wa kwikundiye Samu ko mbizi neza ko agukunda? Kandi nawe ntacyo abaye."
Scovis ati:" sha ntacyo abaye yego, ariko njye sinakunda umuntu ukorera RIB."
Anitha aseka ati:" uracyeka se ko yagufunga?"
Scovis ati:" oya, ariko n'ubundi ntiyanzamo, kuko njye umutima wanjye urashaka kevlar cyane."
.
.
kurundi ruhande sasa, Kevlar we nyuma yo gusomana na Emera, baje kuruhande, batera udutebe kurubaraza, azana ibyo kunywa, baregerana, basangira baganira.
Kevlar ati:" si ubwambere ugeze murugo ra?"
Emera ati:" cyane. Nonese ko wari waramishe."
Kevlar ati:" ubu rero, ibutaha ntugasabe uruhushya rwo kuhaza. Ujye uza, kuko aha, ni undi muryango wawe."
Emera ati:" oya sha ntukambeshye."
Kevlar ati:" urabizi ndagukunda cyane Emera, imbere yanjye uri malayika, rero kuba nakuzana ngo ubere umukazana uyu muryango, si naba nibeshye. Ndashaka ko iminsi yose nshigaje kubaho, nzaba ndi kumwe nawe, amanwa na n'ijoro, mu mvura no mu zuba. Ibihe byose nkumva iruhande rwanjye."
Emera ati:" ndashimye nubwo mfitiye ubwoba ko bitazakunda."
Kevlar ati:" wowe nyizera. Mbikubwira nkomeje. Bitabaye ibyo uyu mwanya turi kumwe nakabaye ndi gukora ibindi."
.
.
kurundi ruhande, Samu akiva mu kabari yaje ahasa nkahari office, hari umugabo yasanzemo, yicaye imbere y'amashine, ati:" sir, narinje."
Umugabo ati:" icara tuvugane."
bidatinze yaricaye, Umugabo amuhereza urupapuro ati:" iki kirego kigomba kurangira. Bariya bagabo barahemutse cyane. Rero igihembo cyabo ni ugufungwa, ndetse imirimo yabo igahagarara."
Samu ati:" sir, gusa ariko byaba byiza tubanje gushaka ibimenyetso bibashinja. Kuko kuba John na Kalisa bacyekwaho gucuruza magendo, bitwaje inganda bafite, yewe ukongera ho kunyereza imisoro no kwambura abakozi babo, ntakimenyetso dufite kibashinja. Rero byatugora."
Umugabo ati:" ntabwo uri umwana mu kazi. Nawe nyine ni inshingano zawe gushaka icyo kimenyetso."
Samu ati:" gusa na nonene, umuhungu wa Kalisa, baracyeka ko yihishe inyuma ya byose. Gusa ni amakuru avugwa n'abantu ntashingiro dufite."
Umugabo ati:" Samu, wimpa amakuru njye ntayo nyeneye. Ikigenzi, genda ushaka amakuru yose akenewe, uragize ikirego nyine. Naho kubibwira, ntacyo njye byamfasha. Genda ahubwo utangire."
.
.
Kuruhande, Kevlar yakomeje kuganira na Emera, urugwiro ni rwose. Emera nawe nubwo wenda atari inzobe yaka nk"abandi, agakara ke karanoze, uko Kevlar yarushagaho kumureba mu maso, niko yarushagaho kumwegera. Byarangiye yimuye intebe, amufata ukuboko, atuje ati:" ndagukunda Emera, Kuva wanzira mu buzima, umutima wanjye waratekanye. Ntiwakumva umunezero unzanira, iyo umwenyuye, ndagukunda pe, kandi nzahora nkukunda."
Emera yazamuye ukuboko, amufata kuzuru asa nkumuzunguza ati:" ahh, wikomeza kunera isoni. Yego ndashimye kuko wampaye agaciro ukankunda. Kandi nanjye ndagukunda pe. Ndetse cyane. Kandi ndagushimira uburyo unyitaho."
Kevlar yarushijeho kumwitegereza, birangira amwegereye, batangira gusomana, Lilly aho we yari ari kubarebera mu idirishya, yatangiye kuremererwa nibyo yarimo abona."
kuri bo, bakomeje gusomana gacye gacye, buhoro buhoro, Emera yazamuye amaboko, amufata inyuma kumutwe, Kevlar nawe yimuka gacye, yerekeza kumatwi, atarahasoma, telephone irasona, yeguka gacye, kureba umuhamagaye, asanga ni Scovis, aramukupa, bidatinze arongera arahamagara, undi aramukupa. Yongera inshuro ya gatatu, nawe arongera aramukupa. Kunshuro ya Kane, Emera amwambura telephone, ati:" wikongera kumukupa. Mufate wumve icyo akubwira."
Kevlar yaramwitabye, atungurwa no kumva ijwi ryuzuye ikiniga, bisa nkaho yahoze arira. Scovis ati:" umeze ute se nshuti? Unyihanganire ndi kubiterwa ni urukundo nkukunda, gusa niba uhuze twaza kuba tuvugana."
Kevlar yatunguwe mo ati:" wabaye iki ariko Sco?" yamubazaga arinako yitegereza mu maso ya Emera, nawe wabonaga afite amatsiko yo kumva icyo bari kuvugana. Scovis ati:" ntakibazo mfite ubwo tuvuganye. Urahuze se?"
Kevlar ati:" ndahuze reka ndaza kukuvugisha."
Emera yahise amwegera atega ugutwi neza, ameze nkumuhobeye, atungurwa no kumva Scovis avuga ati:" sawa umugoroba mwiza, kandi ndagukunda."
Kevlar yahise amukupa, Emera areguka ati:" ko utamusubije? Mubwire ko nawe umukunda."
Kevlar ati:" iyi n'inshuti yanjye bisanzwe, tuba dukina."
Emera ati:" gusa arababaye bitewe nuko numva ari kuvuga. Nimba munakina, aragukunda."
Kevlar ati:" ahh, tubireke wana, niko avuga ni ubusanzwe."
Emera ati:" okey."
Kevlar ati:" ahubwo araturogoye."
Emera ati:" wapi giye gutaha. Mfite utuntu jya gukora."
Kevlar ati:" okey, ntakibazo, basi se tuzongera ryari? Urabona ndashaka uburyo bwose bushoboka, tukazaganira birambuye, kandi wakoze kuza, ndagukunda cyane."
Emera yarahagurutse amusoma kwitama, arangije ati:" i love you."
.
.
kurundi ruhande, ahari Scovis, yari kuri machine yicaye muri salon, yambaye ikanzu gufi, imwegereye imugaragaza neza cyane. Uko yarari kuri machine, mama we yarinjiye ati:" Ariko nanubwo uri burye?"
Scovis ati:" nari ndi kuganira n'inshuti, cyane ko ejo ari ikirori cyanjye. Mama ntiwakumva ukuntu n'ishimiya graduation day yanjye. Siniyumvisha uburyo giya kurangiza amashuri mfite masters. Kumyaka yanjye noneho?"
Mama scovis ati:" urakuze we, imyaka ufite 29, ni myinshi."
Scovis ati:" mama ndacyari muto kuko nzafata indi micye yo gushaka akazi mbone gutekereza ibindi."
Mama scovis ati:" buriya uzi ukuntu byaba ari byiza uhise werekana umukunzi muteganya kurushinga mu kirori nkakiriya?"
Scovis bitunguranye, yahise azenga amarira mu maso, ati:" mama, ntabwo arinjye wanze kugira umukunzi."
Mama we ati:" hanyuma se harabura iki? Uri mwiza Sco, ufite uburanga, kandi n'igikundiro. Mpamya ntashidikanya ko, mu basore bose muri mukigero kimwe, yewe nabakuruta bifuza kukugira umukunzi wabo. Amaso yabo ni wowe bayahanga, iyo bakubonye hari abakwifuza ho byinshi. Kandi unateye neza cyane mukobwa wanjye. Gute wambwira ko ntamukunzi ufite?"
Scovis ati:" mama, ahari ntagikundiro mfite. Kuko mbaye nyifite, nakurwa n'uwo umutima wanjye wishimira."
Mama Scovis ati:" wamwana we abakobwa benshi impamvu badakundwa nabo bifuza, cyangwa se badakundwa nkuko babishaka, bagira defo. Bakora ikoza rikomeye cyane, bakigira inshuti zisanzwe, kubakabaye abakunzi babo, bamara kuba inshuti, umuhungu akamufata nkuwo bafitanye isano, nyuma akazifuza gukundwa nawe, bitagikunze. Mwana wanjye ibyo ntuzabikore, uzumve ibyo umuhungu akubwira, niba umukunze umwemerere cyangwa umuhakanire, hapana kumuhindura inshuti isanzwe yawe."
Scovis acyumva ayo magambo, yamukoze kumutima, atangira kumwibutsa, uwari umunsi umwe, ubwo yahuraga na Kevlar bwa mbere. Bigaga kukigo kimwe, gusa batandukanye cyane mubyo bigaga. Uwo munsi Kevlar yaramwegereye ati:" umeze ute se?"
Scovis ati:" meze neza wowe?"
Kevlar ati:" meze neza cyane ntiwabyumva. Nari ndi kukureba ndi hariya, numva ndakwishimiye cyane."
Scovis ati:" ubwise ubitewe n'iki?"
Kevlar ati:" sha uri mwiza pe. Sinzi uko nabivuga. Ntanuwakurusha ubwiza muri iki kigo cyose."
Scovis ati:" wikabya ariko."
Kevlar ati:" ntabwo ari ugukabya. Ufite umukunzi se?"
Scovis ati:" wapi, kubera?"
Kevlar ati:" biragoye kubona umukobwa mwiza nkawe, ntamukunzi afite."
Scovis ati:" ndi usanzwe kimwe nkabandi ntabirenze."
Kevlar ati:" okey, sha njye rero nagukunze. Ndumva nanezezwa no kukugira nku mukunzi wanjye. Ukampa umwanya mu mutima wawe, ukambera umwamikazi, nkakubera umwami. Nkajya nkuganiriza buri munsi, nkwita amazina meza, y'uzuye ibirungo by'urukundo."
Scovis ati:" umh! Byiza pe. Wareka se tukibera inshuti bisanzwe ko byaba ari byiza kuruta ibyo?"
Scovis yamaze kubyibuka, urushaho kuzenga amarira mu maso. Yahise yihanagura ati:" mama, ahari nanjye nibyo biri kumbaho. Na kunze wa musore nakubwiraga, ariko uyu munsi yabwiye ko amfata nka mushiki we."
.
.
Kurundi ruhande, Kevlar we yagarutse murugo nyuma yo guherekeza Emera, kwinjira munzu asanga Lilly aracyahagaze iruhande rwidirishya, Kevlar ati:" bite Lilly?"
Lilly aho kumusubiza arahigima nyuma ati:" uriya se ni we mukunzi wawe nakabaye nahaye agapapuro?"
Kevlar ati:" cyane ahubwo wamemukiye, telephone ntayo ukibonye."
Lilly ati:" sha ntiwashaka uyihorere. Gusa ariko ntabwo akubereye. Uriya mwana yari mwiza, ateye neza kandi afite ubwiza. Avuga neza kandi agwa neza. Noneho afite ubwoya n'umusatsi byiza nakunze. Aseka neza, atandukanye n'uriya kure. Kandi ndabizi yakwemera. Va kubwa rero."
Kevlar yahise ahindura isura, ati:" ndakwiyamye riri. Winukira umukunzi. Kandi niba wakunze Scovis, uzamugire umukunzi wawe."
Lilly ati:" sha ntacyambuza kuvuga ukuri nkubona, ntakubereye pe!"
Kevlar ati:" ucunge ururimi rwawe muko. Kandi umenye neza ko, ntakunda nkibyo ukunda. Emera andutira Scovis nkinshuro ijana."
Lilly ati:" yeeehe! Ubwose igikara cyahurira he niriya nzobe yaka kuriya? Wowe urafata amanwa akayagereranya n'ijoro? Total different. Biratandukanye rwose. Uriya niyo wamugaburira ute, ntiyanatera neza nka Scovis, cyakora niba ushaka gusebya umuryango go ahead."
Kevlar ati:" umva nkubwire Lilly inkureho amagambo ntaguceka."
Lilly ati:" aha, reka nigendere ariko umenye ko uriya ngo ni Emera, niba ari Emera ibiki, ataza aha ngo muhe intebe yo kwicara ho wanze ka Scovis."
Kevlar yaramwitegereje, undi arinda arenga umuryango, arimyoza ahita agenda.
.
.
kuruhande bwaracyeye, ikirori nyuma yo ku Graduatinga, Scovis bagiye bamubaza ibibazo bitandukanye. Umu mama umwe wamwigishaga arahaguruka ati:" congratuations mukobwa wanjye. Hagati aho ariko reka twizere neza ko nyuma yibi byishimo, ugiye kudusangiza ibindi, ugiye gushinga urugo."
undi mukobwa ati:" bundi se Sco, byanga byakunda aha ntihabura umukunzi wawe, wadutungiye agatoki?"
Scovis yamwenyuye mo, gusa kumutima ashira, ahindukiza amaso areba ahari Kevlar dore ko nawe yari yamuziye mu birori, aramwitegereza cyane
nyuma ati:".......................................
..........................
..................................loading episode...4
.
Reka turebe ko yaba hari icyo agiye kumuvugaho? Cyangwa agiye gutinyuka avuge ko amukunda? Ahubwo se abivuze Kevlar ntiyamuhinduka? Ni aha dusoreje igice cyuyu munsi nkwibutsako gukora share nibyo bifungura igice gikurikira. Ndetse gutanga comment biguha amahirwe yo gutsindira nes point zubuntu zikwemerera gusoma inkuru.
.
|:::::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::|
Comments