logo

NEW TALENTS

Stories Group

IRIBA RY'URUKUNDO EP2

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
 Duheruka, Kevlar atunguwe ubwo yabonaga Scovis wari umutegereje, nyamara we yaje yishimye. haba se hari icyabaye cyamutunguye?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, new talents stories group hafi aho. Tubahaye ikaze.
.
Kevlar agikubita amaso Scovis, yaratunguwe cyane nkuwari utabyiteze.  ntiyakomeje guhagarara, ahubwo yarakomeje aramwegera, gusa ibyishimo yarazanye,byagabanutse. kumwegera yahise amwicara imbere atamusuhuje, Scovis nawe wari mo asoma ku ka wine  atereka ikirahure hasi, ati:" uraje se?"
Kevlar yahise yikoroza, ati:" umh, yego ndaje, wari umeze ute se?"
Scovis yatangiye kubona ko atabyishimiye, gusa ntiyabitindaho, nawe araceceka aramwihorera.
ubwoya bwiza butangaje ku maboko, umusatsi mwiza wirende, inzobe itsindagiye mu maso he, iminwa uwari we wese yarangarira, ubwiza burenze ukwemera, Kevlar yagiye abobona ubwo nawe yahindukizaga amaso amwitegereza cyane. yagizeho, ati:" umbabarire natinze. ninjye wari kuba nageze hano mbere, nyine nagize akazi katumye ndangara ndatinda."
Scovis ati:" ntakibazo ikingenzi ni uko nkubonye, gutinda ntakibazo nanjye byambaho."
yaba Kevlar cyangwa Scovis, buri umwe yari yatinye mugenzi we.  Kevlar yateye intabwe akurura intebe yegeza imbere, atangira kumukora kuntoki, buhoro buhoro gusa asa nkuwatinye. Scovis yubitse umutwe, agezeho ati:" nishimiye uyu mwanya,,,"
Kevlar ati:" nkufata nk'inshuti yanjye Sco, kurinjye uri nka mushiki wanjye, nkunda uburyo bwose uba ugaragara turi kumwe. rero kuba nagutumiye ngo uze dusangire uyu munsi, ntagitangaza."
Scovis yahise yumva ababaye, we yari yagize ngo ni kubwo urukundo rwatumye amutumira. nyuma ati:"  ntabwo uri musaza wanjye Kevlar. wowe uri umusore nk'abandi, wankunda akansaba nkamubera umugore. rero ntukongere kuvuga ko ndi mushiki wawe "
Kevlar ati:" ninyutse kuvuga ko nkukunda, naba nishe isano dufitanye."
Scovis ati:" iyihe sano? ntabwo mvukana nawe. nyine turi inshuti, ariko ibyo byahinduka tukaba n'abakunzi."
Kevlar yajuguje umutwe, nyuma ati:" ubuse byavamo ra, umhu."
Scovis yahise yimyoza ubundi aramwishikuza. ati:" ndekura. niba Ari ibyo waje kubwira, nakabaye ndi murugo ryamye, ukabibwira kuri Whatsapp. nari bubyumve kuruta ubu turi kumwe nkureba mu mboni zanjye."
yikije umutima, arahaguruka nyuma ati:" sawa ndatashye uze kumamagara tubivugeho."
byasaga nkaho Scovis afite ikindi kintu ashaka kubwirwa. yahise asohoka arigendera Kandi ubona ko ababaye."
Kevlar nawe yahise asa nkwiruhutsa, kugenda kwe ntacyo byari bimubwiye. wa musore ukora muri super market, yahise aza byasaga nkaho Ari mu gakari kayo. yaramwegereye ati:" boss none ko mbona yababaye ntimuganiriye neza?"
Kevlar yikije umutima ati:"  ntabwo ariwe narinegereje. narinegereje undi utari uriya kabisa. ahubwo ka Lilly kamemukiye urupapuro karuha uriya Kandi Atari we."
Umusore ati:" gusa uyu ni mwiza cyane. boss mubaye mukundana, Bose bajya batangazwa n'agacouple kanyu."
.
.
Kuruhande, ni papa wa Kevlar warimo aganira n'undi mugabo. Papa Kevlar aseka ati:" nyine twarahobye byararangiye. ariko dufite Andi mahirwe John, byanga byakunda hari uburyo twakora tukarokora business yacu."
John ati:" ndabona amaherezo turi bwisunge umuhungu wawe, tukagura imigabane m'uruganda rwe."
Pap Kevlar ati:" njye ntabwo nakwisunga Kevlar, ubuse naba nasaze? uriya ni uwo gufashwa nanjye SI uwo kwaka ubufasha. ahubwo ikingenzi,  dutekereze ikindi dukora, ibyo tubireke."
John ati:" reka dutuze, twige kubaho ntakazi dukora. igihe gito biraba bikemutse."
.
.
Kurundi ruhande, ni mukabari runaka, hari umusore warimo wisomera kugacupa arinako areba umupira kuri television. Yakomeje kukanyinyira, mu minota micye telephone irasona, kureba umuhamagaye, icupa aritereka hasi, aritaba, akitaba, umuhamagaye ati:" bimeze bite Samu?"
Umusore ati:" am fine sir."
Umugabo ati:" location?"
Samu ati:" nari hafi."
Umugabo ati:" byaba byiza uje kuko nkukeneye cyane tukavugana."
Samu yahise yikiriza akupa telephone, agotomera icupa vuba vuba, arangije arahaguruka, aragenda arishyura arasohoka."
.
.
kurundi ruhande, Scovis akimara gutandukana na Kevlar, yahise aza iwabo wa Anitha, akimubona barahoberana, utubizu twinshi reka sinakubwira, Anitha ati:" umeze gute igikobwa?"
Scovis ati:" ntakubeshye ntabwo meze neza Ani."
Anitha agwa mu kantu ati:" umh! Wa mugani ariko ubanza utameze neza? Scovis nzi, ni wamuntu wabaga yishimye. Kukubona umeze nkuku umeze, byagorana. Byagenze gute se? Ngwino twicare umbwire."
ibyacu ntibitinda bahise bicara ubundi, Scovis ati:" ahari ubanza hari uwandoze. Gute nshobora kureba umuntu, nkababazwa ni uko hari icyo atari kubwira?"
Anitha yahise aseka ati:" mp'amakuru we."
Scovis ati:" Ani, uri inshuti yanjye, ntacyo nareka kukubwira. Sha nakunze."
Anitha ati:" ohh, miss se noneho yaba abonye ugwa mu bikari by'ubwiza bwe? Umutima wawe, ntawe utakwifuza kuwutura mo, bitewe n'ubwiza ufite."
Scovis ati:" wapi sha, kuko yonza kuba ndi mwiza, sinari kuba ndi kwitwa n'uwo nakunze mushiki we. Yakabaye ari kubwira ko ankunda."
Anitha ati:" uwo nindi utangiye kugutesha umutwe?"
.
.
kurundi ruhande, Lilly we yakomeje kurambirwa n"umukobwa, wakomeje guhatiriza ngo amubwire aho Kevlar yagiye. Lilly ati:" erega nkuko n'abikubwiye ntabwo nzi iyo yagiye, cyereka niba uhazi, ukaba ushaka kuhabwira."
umukobwa ati:" sawa reka gende, basi naza umubwire ko naje kumureba."
Lilly ati:" mubwire ko urinde?"
Umukobwa yagiye kwivuga, inyuma ye yumva umuhamagara ati:" Emera?"
Emera guhindukira? Yahise ahuza amaso na Kevlar wari wahagaze hamwe. Yahise yihuta, amugwa mu byano, amuhobera ubutamurekura ati:" nari nkubuze."
Kevlar ati:" ohh! Sorry."
Lilly we yarabitegereje, ahita yimyoza, byasaga nkaho atishimiye Emera. Kevlar we, yatangiye ikiganiro, akomeza kuganira na Emera. Kevlar ati:" nari natangiye kurakarira ibihe, nagize ubwoba ko nari bukubone uyu munsi."
Emera ati:" yeah, nanjye nari nkukumbuye. Gusa nujya ugenda ujye umbwira."
Kevlar ati:" yeah nzajya mbikora. Reka nizere ko basi tugiye kuganira bwarimwe, urukumbuzi rugashira."
.
.
kurundi ruhande, Scovis na Anitha, nabo bakomeje kuganira. 
Anitha ati:" mana we! Kevlar ntabwo yareka kugukunda. Byashoboka ko wenda atarabona uburyo abikubwira, kuko nawe ntiyabasha kunesha imbaraga ufite mu bwiza bwawe."
Scovis ati:" none se we, nzabimwibwirire ko mu kunda? Mbanumva nabimwibwirira, aho kugirango nkomeze kuvunwa narwo ku mutima."
Anitha ati:" oya na none ntiwabivuga, byagaragara nabi. Ahubwo gerageza kuganira nawe kenshi. Ujye umuha umwanya munini, mushotore umwandikire, muhamagare kenshi umubaza uko ameze. Isaha nigera azatinyuka abikubwire, ndabize aragukunda."
.
.
kumbe uwo avuga ngo aramukunda, we akomeje kuyavugana na Emera. Emera ati:" wagirango umbwire iki?"
Kevlar ati:" ndagukunda Eme, ndetse cyane. Gira umunezero, iyo turi kumwe tuganira. Ntabwo wa kwiyumvisha, urukundo nkukunda."
Emera ati:" nanjye ndagukunda."
Kevlar ati:" ndifuza ko ahazaza, twazahagera tukiri kumwe. Unyongorera ko unkunda, nanjye inyikirizo ari ndagukunda."
Emera ati:" nanjye jya mbisengera, kuva ku munsi wambere ubibwira nubwo nacyekaga ko umbeshya."
Kevlar yaramwegereye, amufata mu maboko yombi, agenda amwegera gacye gacye, birangira basomanye............................
...................
..............................loading episode...3
.
Scovis ubanza bizamugora, ko uwo akunda akunda undi, aho azashobora kwegukana uwo mutima wa Kevlar awukure mu biganza bya Emera? Naha dusubikiye igice cyuyu munsi kora share, bifungure episode ikurikira."
.

.
|::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::|

Comments