logo

NEW TALENTS

Stories Group

IRIBA RY'URUKUNDO Ep01

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Mu kinyarwanda, iyo umuntu avuze IRIBA wumva aho abantu bavoma amazi yo gukoresha ibitandukanye. nonese mu rukundo ho bivuze iki? iyi nkuru iradusobanurira birambuye, icyo IRIBA bivuze mu rukundo. wowe niyo waba udafite umukunzi ariko hari aho uvoma umunezero. nkusabye gusoma iyi nkuru, kuko ivuze byinshi Kandi yakwigisha.
.
Inkuru yanditswe na Navio kki dabble le, kubwa new talents idahwema kubategurira ibyiza, mbahaye ikaze mu izina rya New talents stories group.
.
Mugutangira inkuru yacu, tuyitangireye ku muryango umwe, ni mu masaha ya mu gitondo, birumvikana bari gufata Breakfast. ni byishimo gusa,bari kuganira nk'umuryango wuje amahoro. ni umubyeyi w'umupapa, n'umumama mwiza witonda kubi, ndetse n'umwana w'umukobwa, mwiza birenze uko umwe wese yabitekereza. arashinguye, n'inzobe, afite mu maso harehare, gusa huje impuhwe. ateye neza ibyo buri musore wese yakunda. afite ubwoya nakwita bwiza cyane umubiri wose, byashoboka ko abikomora kuri mama we kuko nawe nibwo gusa. umupapa yaramwitegereje, atinda kumukuraho amaso, umumama arabibona ati:" ese ko uri kwitegereza Scovis cyane?"
Umupapa ati:" ndabona atameze neza. Sco, ufite ikibazo ko mbona udatuje?"
Mu ijwi ryiza ritangaje, ryuzuye rukuruzi, usa nkuvugira kure ati:" ntacyo papa, ni uko gusa ndi gutekereza, kuri Graduation day yanjye. ndumva bizaba Ari byiza."
Umupapa ati:" eeh, birumvikana. urumva, nemeye Kugura ikintu cyose ushaka ko kizaboneka uriya munsi. Kandi erega uba uduteye ishema. kurangiza kaminuza,benshi bizabatungura."
Umumama ati" ahubwo se Sco, mbwira, mbona hari akantu umisha. uriya musore ejo mwazanye bite bye?"
Scovis ati:" ohh! uravuga Kevlar? mama uri musore turigana. niwe nyiri iriya company, ya Keep meja. mama, ntiwakumva ukuntu mwishimira. aritonda, agwa neza cyane."
Mama Scovis ati:" cyangwa murakundana?"
Scovis ati:" ntababeshye, njye ndamukunda, ariko we, ntanikimenyetso aranyereka ko ankunda. ntarabibwira, nubwo njye numva Ari kuntindira."
.
.
kuruhande Kandi, hari umusore nyine koko umusore, uve kuri bimwe byabasore babiterwa no guterura ibyuma, uyuwe ntiyigize anabikinisha. ni umusore upitse. aho Ari, yarimo yambara, yitunganya ngo ajye mukazi. yamaze gutunganya umusatsi, afata isaha yari kuruhande ayambara ku kuboko kwiburyo, uwo mwanya Akiri kwambara isaha, haje umwana w'umukobwa gusa ukiri muto, akimubona aratangara cyane. umukobwa ati:" eeehh! Kevlar oya rwose. kabisa urampa amafaranga wambaye neza cyane."
Kevlar ati:" ujye umvana ho gukabya Lilly, ubuse aka gashati kamacye na gapanaro kadashinga Niko uri kubwira?"
Lily ati:" Wenda ni uko nabikubwira ntubyemere, ariko waberewe bye. ahubwo se ugiye kukazi, cyangwa ni ahandi hantu ugiye?"
Kevlar ati:" ibyo tubireke, ahubwo umva nkubwire."
Lily yateze amatwi, undi areba hirya no hino,abonye ntawe umubona, aratambuka aramwegera, amubwira gacye ati:" umva se. nushaka ko nkuha ya telephone? rero umva ibyo nakubwira."
Lily ati:" mbwira ndakumva "
Kevlar ati:" urabona, mukanya hari umukobwa uzakuza kundeba, uze kumumpera aka gapapuro, Kandi ntugapfundure ubwo Ari wowe ndakuzi."
Lily ati:" ni nkora ibyo urahita umpa telephone? igo?"
Kevlar ati:" aha, umvase Kandi wibivuga cyane. niyo mama yaba ahari, ukamuhe ntarabukwe."
Lily ati:" sawa ndakamuha. ariko se ndabwirwa n' iki uwo nkaha ko ushakwa na benshi?"
Kevlar ati:" uwo ubona nawe yambera mwiza cyane kuburyo namukunda."
Lily ati:" okey, ndakuvumbuye, wahishe murugo ko ufite umukunzi,none ubirimo?"
.
.
kuruhande, hari undi mwana mwiza w'umukobwa, ariko utumva mwise umwana, ngo nawe ubigire impamo. ni umukobwa, ubyibushye mo gusa bitari cyane w'inzobe yaka cyane hafi kurusha umuzungu. SI muremure nkawe usoma iyi nkuru, ahubwo agusumbaho nka cm 1. Akiri aho umwana muto cyane yamuzaniye telephone, yarimo isona, kureba umuhamagaye, ahita amufata vuba vuba. ati:" bite Sco?"
Scovis ati:" meze neza Ani, wowe se?"
Anitha yahise asekamo ati:" oh, am fine dear. unyanzeho."
Scovis ati:" ntumbeshyere. umva se ahubwo we. ndaje nkurebe, hari aka map nshaka ko dukina."
Anitha ati:" am waiting you. ndi murugo ntacyo ndi gukora sawa ubanguke."
yahise amukupa kuko hari undi wari umuhamagaye. yabanje guhumeka mo,  nyuma ati:" wi Sherie."
Umusore ati:" umeze ute Bea?"
Anitha ati:" nari nkukumbuye cyane."
Umusore ati:" wandusha se Sha? njye umutima uri guterera mu mbavu zombi, ukunyishyuza."
Anitha yasetsemo ati:" hhh, James we, Sha uwo ukunda ndumva azajya uvunwa nibyo uzajya umubwira."
James ati:" mukuye he se Sha? ubu urazi ukuntu nicwa n'irungu Sha nabuze n'umbeshya ko ankunda."
Anitha ati:" uzamubona humpura. u Rwanda rwose rwuzuye abakobwa Kandi basa uko ubyifuza. bafite nyashi nkuko uhora uyivuga."
James ati:" ndakwiyamye wanjye. ibyo bya Nyashi mbivuga nyina."
Anitha ati:" narigize ngo ntubivuga Wenda ndakubeshyeye.  hagati aho se umamagariye iki?"
James ati:" umva se, mfite amakuru ngo uyu munsi baraza kuvuga kubijyanye no kutwogeza umushahara."
Anitha yariyamiriye ati:" eeh, udatuma jya ku KAZI nari mu gakonji."
.
.
tuvuye kuri abo,  Scovis yaje murugo iwabo wa Kevlar. Lily akimukubita amaso, yari munzu amuboneye mu idirishya, yahise atangara, mu mutima ati:" wow! umwana mwiza kabisa. umva ko n'igenje. eeeh, cyakoza. byanga byakunda,uyu niwe kevlar yabwiye. reka ahubwo muvugishe."
kuruhande rwa Scovis, we yarimo areba hirya hino ngo arebe ko hari uwo yabona uri aho, araheba, akiraho inyuma ye Lily ati:" bite?"
Scovis guhindukira ati:" ohh, bite Lily?"
Lily atunguwe ati:" umh! Iranzi se?"
Scovis ati:" cyane, Kevlar ajya akunda kukubwira."
Lily yahise yumva ko byanga byakunda ko ariwe Kevlar yamutumyeho, yahise amuhereza agapapuro, ati:" ndumva uri inshuti cyane nawe. hagati aho yakunumyeho ngo nkuhe aka gapapuro "
Scovis avuga afata agapapuro ati:" ntawe uhari se?"
Lily ati:" oya ntawe uhari, yagiye ku kazi."
Scovis we, yahise agapfundura, atangira gusoma ibyanditseho, ati:" bite munshuti? nizeye ntashidikanya ko umeze neza. umutima wanjye ntutuje, kuko uri kumpatiriza ngo nkubwire ko, nifuza kuganira nawe.  ukibona uru rwandiko, ndaba nkutegereje, muri super market hafi y'uruganda. ubanguke nkufitiye amakuru "
Scovis yahise asekamo, ibyo byaramunejeje, kuko biri mubyo yifuzaga. yahise asezera Lily, asohoka murugo aragenda.
.
.
kuruhande, ni kuri company keep meja, nkuko bigaragara kukirango cyayo. kwinjira mu imbere, ni uruganda rukora inkweto n'imyenda yo kwambara. abakozi Bose nkuko bimenyerewe, buri muntu Ari munshingano ze. hirya hari office nziza iteguye neza, za computer na za screen zuzuye ku nkuta. niho muri control room. Kevlar niho yibereye Ari kureba kuri buri camera uko abakozi bakora. akiraho, phone yarasonnye, kureba abona ni message yohererejwe na nimero yanditseho my mom of all generation. gusoma, yari yanditse, ati:" nabaho Lilly, urantunguye. niba Ari uyu mukobwa wambwiye, niwashaka telephone wanyemereye uyihorere. ni mwiza wee!!! cyakoza mama amuboneye, yaguha buri kintu cyose ushaka ariko ukazabana nawe. bro namuhaye kagapapuro, Kandi yakacyiriye neza." 
Kevlar yahise yisetsa, mu mutima ati:" njya kukwemeza ko Ari wowe wanyuze umutima wanjye, sinigize nibeshya.ni ubwambere umutima wanjye waretswe n'amaso uwagaciro karenze. nzakora ibishoboka byose inkunde."
yamaze kuvuga uko, ahita ahaguruka afata ikote na telephone, ubundi arasohoka."
.
.
kuruhande nanone, hari undi mukobwa mwiza gusa w'agakara, ariko kanoze. uwo mukobwa, yarimo yisiga bimwe abandi basiga kumunwa wabo ngo horohe. ariko njye mvuga ko Ari ugushaka ubwiza Kandi koko buraboneka. umukobwa yamaze kwisiga, arangije afata akamaleti, na telephone areba ku isaha, ati:" ohh, natinze pe. reka nihute."
yahise asohoka akigera ku irembo ahura n'umumotari, ahita amutega aragenda.
.
.
kuruhande, Scovis yaje kuri super market nkuko yabisomye kugapapuro yahawe na Lily, akihagera, uwo yahasanze, yahise amuyobora ku i table ahita amuzanira icyo kunywa akikibona ati:" urakoze njye sijya nywa Vino."
umusore ati:" gusa ariko boss yari yatubwiye ko uri buze ku mureba ayikunda cyane."
Scovis ati:" ohh, nakinaga ndagakunda. ubwo wumvaga nkomeje?"
.
.
kurundi ruhande, wa mukobwa wateze akamoto yaje iwabo wa Kevlar, kuhagera abaza Lily, warimo amwitegereza cyane, ati:" Kevlar ntawe urimo?"
Lily ati:" wamushakaga se?  Sha ntawe uhari Kandi sinzi naho yagiye."
.
Kuruhande kuri super market, Kevlar yaparitse imodoka, arinjira, wa musore wakiriye Scovis ati:" yaje Ari kuri table ya munani."
Kevlar yasetse mo aratambuka aragenda. abona koko aho yicaye gusa umuturutse inyuma. uko yakomeje kumwegera, yarikanze bikomeye, akimukubita amaso. yahise ahagarara mu mutima ati:" oya se Kandi. ntibishoboka...........................
....................
........................... loading episode...2
.
Ngaho re! Ko yaraje yishimye se bigenze gute? 
cyangwa asanze hari ikidasanzwe cyabaye?
yari episode yambere, bivuze ko tugitangira. ntuzacikwe n'ikurikira.
.

.
|:::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::|
📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments