Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Ubwo Duheruka, twasize reka Scovis ari gusengera urwandiko Kevlar yamwandikiye, ngo asange yamwandikiye ko amakunda. Ntiyari yitaye kuri check y'ibihumbi ijana yamuhaye. Ese koko yaba yamwandikiye ko amukunda nkuko Scovis abyifuza?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Scovis, yarafite amatsiko arenze ukwemera. Anitha nawe ubwo yarimo amwegera ngo bafatanye gusoma iyo bahasha. Gusa kuri Scovis, ubwira yarafite ajya gusoma urupapuro, bwatumye acurika urupapuro, atangiye gusoma abona nibisomeka, Anitha aramuseka, Scovis acurukura urupapuro ati:" ariko ubwo usetse iki we? Reka nisomere nkwihorere."
yahise atangira gusoma, amatsiko yabaye menshi ati:" uraho nshuti y'umutima? Umwe rukumbe nyesha kwishima kwanjye, roho yanjye. Nshimishijwe nuko urangije kwiga iki kiciro, rwose Imana ishimwe. Nakugeneye Impano, uyiguremo kakantu ukunda, ndagukunda cyane." yahise yiyamira, ava kuburiri amfukama hasi, ati:" mana urakoze." abisubiramo inshuro eshatu, nyuma arahaguruka yicara kuburiri, ati:" Ani, ndishimye, niwakumva ukuntu nejejwe ni uko abwiye ko ankunda. Yewe! Nyuma na nyuma koko arabibwiye? Sha ndishimye pe!" yubuye amaso areba kugisenge mu itara, dore ko bwari bwije, bayacanye nyuma ati:" nanjye ndagukunda Kevlar, ndetse nkukunda birenze uko ubyumva. Umunsi wanjye ugenda neza, iyo nekereje izina ryawe. Iyo umvugishije, nerwa n'ibyishimo. Ninze kukubona ngo nkuhobere maze nkongorere ko nkukunda." yagaruye amaso kuri Anitha wari wumiwe, ati:" arankunda Anitha, ndetse kuruta uko nabitekerezaga." yasomye urupapuro, ibyishimo ari byose. Anitha yahise amwaka urupapuro, arusoma bucece, atungurwa cyane we nibyo yabonaga byanditseho, bitandukanye cyane nibyo Scovis yaramaze gusoma.
yahise amwitegereza, Scovis we ati:" urabona atabibwiye?"
Anitha ati:" Sco, uramukunda cyane pe! Ariko,, mbuze n'ukuntu mbikubwira. Ntabwo ibyo wasomye aribyo yanditse."
Scovis ati:" ngo? Ahubwo wowe wasaze. Njye nasomaga ibyo nabonaga, kandi byiza we! Cyane. Reba neza ahahera yanyandikiye ko ankunda."
Anitha ati:" ahahera yanditse ngo congratulations ntango yanditse ngo aragukunda, akira. Reba neza wongere usome."
Scovis yahise amushikuza urupapuro, arangije atangira gusoma gacye noneho yitonze ati:" bite nshuti yanjye? Ndabize ubu ibyishimo nibyose. Sha sorry nakabaye naragushyigikiye mbere, ariko ngaya amafaranga wigurire akantu. Kandi uri umuntu w'umugabo. Kandi congratulations."
yawe! Yahise azenga amarira mu maso, agahinda ari kose, yahise akorwa n"isoni, bidatinze araturika ararira."
.
.
kurundi ruhande, Kevlar we nkutari witaye kurukundo akundwa na Scovis, yari yibereye kuri telephone, ari kuganira na Emera. Emera ati:" yeee, sha uranunguye. Sinarinzi ko uzirikana isabukuru yanjye."
Kevlar ati:" umva ye. Naba nzi ibara ukunda nkayoberwa itariki wavutseho?"
Emera ati:" sha nyine uranunguye pe! Cyakoza nanjye nzakwishyura."
Kevlar ati:" iyanjye ntiwayimenya. Ahubwo se we, ntakuntu ejo waza ukandeba koko? Ndagukumbuye pe! Ndashaka noneho ko waza, maze tukaganira umwanya munini. Nirebera mu maso yawe, kuko byibura biri mu bituma nishima."
Emera ati:" ejo se? Ntango byakunda pe."
Kevlar ati:" please. Basi iminota mike, mbashe no kwiyumvira imumuro yawe."
Yariyumviriye, nyuma ati:" umh! Okey. Nzaza, ariko sinzatinda."
.
.
Kuruhande, Scovis wa mukunze we yarimo arira. Anitha yakomeje kumukomeza, ati:" ihangane."
Scovis ati:" kuba ngaragara neza, ntacyo bimariye. Bundi se ubu yamaga amafaranga yabonaga ariyo nyeneye? Mereza iyo check ejo nzayimusubiza."
Anitha ati:" wimera nkuwivumbura, aho nanone waba umwiyeretse nabi. Ahubwo uze kumuhamagara, ucishe make, umushimire, kandi ubyishimiye. Yego nibyo sibyo wari umukeneye ho, ariko nanone ntiwabimusubiza uko. Ukeneye koko kumwereka ko uri mwiza. Yaba ku isura, cyangwa mu mico. Ugomba kumwereka ko ari wowe akeneye kugirango amere neza, bundi agukunde, Uranyumva."
Scovis yihanaguye amarira nyuma ati:" ariko bundi kuki ariwe nakunze? Kuki ari mbona ukwiye kumbere umukunzi? Kubera iki numva ariwe waza tukaba turikumwe, kandi tukazahorana? Nanjye rwose ndabona giye kubivamo nkatangira kwiga kumwikuramo, nkamureka."
Anitha ati:" ibyo nibyo byakubera byiza kuruta ibindi byose. Niba atagukunda, wakabaye uhindura paje. Ukamufata nkuko ashaka ko umufata. Ukamubera inshuti bisanzwe. Ndabize, uzabona ugukunda birenze uko yarikujya agukunda. Azakurutira byose. Yuzuze ibyo ushaka byose. Rero , rwose hindura page, nibyo bizaguha amahoro."
Scovis ati:" thanks Ani, ngiye kumwikuramo."
.
.
ibyacu nibitinda, twatangiye undi munsi ni mu masaha ya mugitondo, ni kuri company, keep meja. Uruganda navuga ko rukomeye rwa Kevlar. Niho Anitha akora, yaje muri office imwe, harimo undi musore nawe wambaye neza cyane, akimukubita amaso, yahise ahaguruka, arambura amaboko yitegura kumuhobera. Anitha nawe yagiye yiruka, aramuhobera rwose, nyuma ati:" warumeze ute James wanjye?"
James ati:" narinkukumbuye."
Anitha yahise amwiyaka, amureba mu maso, nyuma ati:" nanjye ni uko."
James ati:" hagati aho ariko watinze mukazi."
Anitha ati:" hari raport nagombaga kubanza kujyana kuri bank."
James ati:" koko se we byukuri tugiye kongezwa imishahara?"
uwo mwanya yumvise undi umusubiza ati:" cyane." yubuye amaso abona ni Kevlar winjiraga, ati:" Anith, ndagushaka muri office yanjye, hari ibyo girango tuganire ho."
James yahise ahindura amaso, yitegereza Anitha, we nyuma ati:" sawa boss. Ntakibazo ndahita nza."
.
.
kuruhande ni aho Kalisa papa wa Kevlar yari kumwe na John, arinako baganira banasoma agakahwa.
John ati:" agiye kuza niko ambwiye, nidusanga ariwe ubiri inyuma turahita tumuha amafaranga ubundi dosie ayirangize."
Kalisa ati:" cyane. Kuko dukomeje kudabagira, twazicuza."
bakomeje kuganira, uwo mwanya Samu yaraje arabegera ati:" sorry natinze."
John ati:" ntakibazo. Ahubwo se unywa iki ngo bakikuzanire?"
Samu ati:" akenshi iyo ndi mukazi, ntacyo kunywa mba nshaka. Kugirango nkakore nabangamiwe."
John ati:" ariko wanabibara nkikiruhuko, rwose bikagenda neza tugasangira."
Samu ati:" oya. Kuko kiriya kirego muregwa kirakomeye cyane. Ahubwo wenda nimba mu mamagariye kuza ngo mubirangize mwishyure ariya mafaranga, aho ndabumva. Ariko niba atari byo, mwitegure gufungwa."
Karisa ati:" oya nanone. Ahubwo reka tuguhe miliyoni 5, ubisibe. icyo kirego ukiduhanagureho burundu utugire umwere."
Samu yaguye mukantu ati:" umh! Miliyoni 5?"
John ati:" cyane. Turayashyira kuri account yawe, hanyuma ugende ikirego ukiragize."
.
.
kurundi ruhande, Anitha yaje mu biro bya Kevlar, afite amatsiko menshi kucyo ashaka kumubwira. Yaratambutse amuhagarara imbere, Kevlar ati:" nagirango tuganire ho gato."
Anitha ati:" ntakibazo rwose."
Kevlar ati:" uri nshuti cyane na Scovis. Nagira ngo umbwire, bite bye?"
Anitha yabaye nkuwikanze, gusa niyabitindaho ati:" Scovis, aragukunda. Icyo nicyo nzi. Ntamwanya yewe n'isagonda, ryashira atakuvuzeho. Ibaze ko ajya anarira iyo aguhamagaye ntumufate."
Kevlar yarimyoje, nyuma ati:" ariko rero, yagakwiye nanjye kunyumva. Uze kugenda umwumvishe ko ntakwiye kumuvuna. Umubwire ko mfite umukunzi. njye Scovis mufata nk'inshuti yanjye. Rero we sinzi pe."
Anitha ati:" ariko Scovis ni mwiza asa neza bikomeye. Aritonda, kandi aranubaha. Muramutse mukundana, mwaba muberanye."
Kevlar yarasetse, nyuma ati:" ibyo simbizi basi uze kuza kumunyumvishiriza ko mfite umukunzi, nawe ashake undi, kandi nzamutwerera neza."
.
.
kurundi ruhande, Samu yahakaniye ba John yivuye inyuma, ababwirako bagomba kubibazwa. Abonye batari kubyumva neza, yahise ahaguruka arigendera agisohoka. Yahise ahura na Scovis, ahita ahagarara bararebana."
Scovis yahise amuhereza ikiganza, ngo amusuhuze, undi arambura amaboko ngo amuhobere, Scovis rwose aratambuka aramuhobera, Samu ariruhutsa ati:" yeah, ndumva twagumana."
Scovis ati:" ahh, ndekura wana."
Samu yaramurekuye, amufata kurutugu, ati:" warumeze utese nshuti? Njye narinkukumbuye ntiwabyumva. Kandi ndacyeka ubu ukiri mu byishimo."
Scovis we ati:" eeh, ahubwo we uranyibukije kaka box kawe, sinigize nkapfundura kubera guhuga."
Samu ati:" ohh, sorry ubwo uraza kuba ugapfundura. Kandi ndabizi neza ko, biri bukubere ikimenyetso. Kikwereka ko nkukunda."
Scovis ati:" okey thanks."
Samu yamufashe mubiganza, amureba mu maso ati:" ndagukunda Sco. Pe kandi ubyumvi. Ndagukunda cyane."
Scovis ati:" thanks. Gusa narindi kwihuta iyo basi ureka tukaza kuvugana kuri telephone."
yavugaga amuca kuruhande yigendera, undi asigara aho amukurikiza amaso arinako amuhamagara, birangira atongeye kumwitaba, Samu azuguza umutwe aranimyoza cyane, kuruhande John na Karisa barimo bamwitegereza....................................
.......................
................................loading episode...6
.
Aha! Gukunda utagukunda, n'inkimvura igwa mu butayu. Samu ubu azawuva gukomeza gukunda Scovis atamwitayeho? Scovis we niki yiringiye? Ni uwuhe mugani ubaye uziranye na Scovis wa mucira? Naha dusubikiye igice cyuyu munsi, dusubire.
|:::::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::|
Comments