Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Scovis ariye sign Samu, ni mugihe John na Karisa barimo babareba. Biraherera he?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Dutangiriye kuruhande, Kevlar na Emera, byasaga nkaho basohokeye ahantu runaka, barimo basangira icyo kunywa arinako baganira. Kevlar ati:" erega kuba nkukunda, ndabizi hari benshi bibangamira. Ariko sineze kubireka. Nzahora nkukunda, paka kwiherezo tuzaba turi kumwe."
Emera ati:" ahubwo se sherie, ndashaka guhura n'inshuti zawe. Ndashaka kujya nganira nawe, ariko nzi n'inshuti zawe."
Kevlar ati:" ntakibazo nzareba umwanya nkutembereze nkujyane mbakwereke. Kandi nizeye neza ko uzabakunda. Ndetse bamwe buri bo uzahita ubagira inshuti zawe."
Emera ati:" ariko bea nawe waranatinze."
Kevlar ati:" si cyane. Cyane ko nawe utaranyereka izawe."
Emera ati:" sinjye se wakubwiye ngo uze hano. Wenda nibyo byatumye makubwira."
Kevlar ati:" rahira! Sha nanjye aho nahita mbona ko mfite ikibazo."
Emera ati:" nibyo rero byatumye nkuzana hano. Niba ushaka kumenyana n'inshuti zanjye ndabakwereka. Ndashaka ko unkunda unzi cyane. Ariko kugirango ubonane nabo hari bicye usabwa."
Kevlar ati:" umva ye, ubwo urumva se nabishaka? Abo hari byinshi cyane bazajya bamfasha, ahubwo se bari he?"
Yamubazaga areba imande zombi, bari ahantu hatuje, hatari abantu benshi, gusa byasaga nkaho ari ahantu habera ibirori bitandukanye. Kuko hari hateguye neza hari jaride nziza. Ubusitani bwiza cyane bubengerana. Emera yahise amuhereza agatambaro, ati:" okey. Giye kugupfuka kumaso rero, kugirango mbashe kubakwereka."
Kevlar yemeye atajuyaje, undi arahaguruka amushyira agatambaro ku maso, ubundi amusaba ko ahaguruka afata telephone arahamagara ubundi arakupa, nyuma ati:" hari ubwo uri kureba?"
Kevlar ati:" wapi sherie, ahubwo ugiye gutuma amatsiko aturitsa umutima wanjye."
Emera yamuhagaze inyuma, afata agatambaro akamukura ku maso, Kevlar nawe ntiyahita areba, Agenda afungura amaso gacye gacye, agikanura, yaratunguwe cyane bikomeye, kuko yahise ahuza amaso na Scovis. Yahise akebuka Emera ati:" nuriya se n'inshuti yawe?"
Emera ati:" cyane, ahubwo ya hafi. Muraziranye se?"
Kevlar ati:" cyane, n'inshuti yanjye."
yavugaga akomeza kureba muri izo nshuti zarimo Scovis, wari wahagaze ubudakoma, ndetse nundi mukobwa tutaramenya izina rye, n'umusore umwe. Kevlar nyuma yo kubitegereza, yamuhaye ikiganza ati:" kabisa ufite inshuti nziza."
Emera ati:" kandi utarabamenya? Uyu musore, yitwa Jimmy, n'inshuti yanjye cyane, kuko kuri njye n'umujyanama ukomeye. Hanyuma uyu mukobwa bamwita, Vanesa, nawe n'inshuti yanjye cyane. Uyu we numvise umuzi. Uyu rero umubabaje, waba uri gusenya umubano wose twaba dufitanye. Uretse nibyo kandi aje akabwira ko wamubabaje, ntitwazongera na rimwe kuvugana. Uretse kuba turi inshuti, dufitanye n'isano y'amaraso. Uyu Scovis n'impanga yanjye kuko papa we avukana na papa, kandi turanangana mumyaka. Ubyumve mukunda cyane. Rero niba koko unkunda umwitondere."
Kevlar yumvishe mo ikintu gikomeye, bituma amukunda cyane. Bidatinze, yabahaye ikiganza, ahereye kuri Jimmy asoreza kuri Scovis utarakomaga. Ntibyatinze baricaye bakomeza kuganira. Jimmy bidatinze abaza Emera ati:" nonese Quee, ko utatubwiye ikintu upanga nuyu musore? Nawe se n'inshuti bisanzwe nkatwe?"
Scovis nawe ati:" ese wamugani? Ahubwo njye nakabajije Kevlar, kuko nawe turaziranye cyane."
Vanesa ati:" gusa ariko njye namaze no kubicyeka, ariko nyine ndi gushidikanya. Ahubwo natubwire umutima wanjye udahagarara kubera amatsiko."
Emera yasetsemo, nyuma ati:" ahh, nawe aho waba ukabije. Ariko, reka mbabwire. Nyine, uyu ni boyfriend wanjye."
Scovis yahise yikanga arashiduka yenda kwikubita hasi, Vanesa ati:" uratunguwe se Sco?"
Emera we arakomeza ati:" kuri njye ni byose, kuko ambera itara rimurikira mu mwijima. N'icyomoro kimara kwigunga, n'isoko yo kwishima kwanjye, mu bibazo ambera umutaka, kuko iyo turi kumwe, imyambi y'ibibazo ntinkoraho. Ndamukunda cyane."
Kevlar ati:" rata arababeshya."
Scovis kubyumva, yahise yitsa umutima, araruhuka. Emera we agwa mu kantu, ati:" umh!"
Kevlar we yahise amureba mu maso, nyuma ati:" ahubwo ninjye umukunda cyane. Kuri njye ntamufite sinabaho."
Scovis akibyumva, yahise agira ubwoba muri we, emotion ziramufata atangira gutitira iminwa, ari nako azenga amarira mu maso."
Kevlar we yarakomeje ati:" hari uburyo niyumva iyo turi kumwe, kuko ambera umubavu, ukaba umuti umvura stress mu buzima bwanjye. Kumva impumuro ye gusa, yonyine irahagije ngo umunsi wanjye nirirwe neza. Gukorwa ho nibi biganza bye, biri muri bimwe binduhura, nabyumva nkishima. Uyu ureba ndamukunda, Niwe shingiro ry'ubuzima bwanjye. I love yo my the one and only, kugeza ibihe byose, yaba no mu nzozi zanjye, uzahora uri mu maso, no mu mutima wanjye. Uzahora untemba mu minsi nkamaraso. Uzahora ugaragara mu nseko yanjye, impumuro yawe azamora mubitekerezo. Kuri njye, nzahora nkukunda."
mana we! Scovis kubyumva, kwihangana byaranze, araturika ararira, bose bamushyiraho amaso, bidatinze ahita ahaguruka agenda yiruka ava aho, bose bararebana, Vanesa ati:" reka ndebe icyo abaye ndaje."
nawe yahise ahaguruka, aramukurikira, Jimmy we nkuwari waryohewe nibyo yumvaga ati:" rata njye mukomeze mu nyibwirire ibyurukundo rwanyu."
.
.
kurundi ruhande, John na Karisa, bahise baza iwabo wa Scovis, papa we abakira neza, abaha icyo kunywa, bicara muri salon baraganira. Papa Scovis ati:" ndacyeka muje ngo dufatanye kwiga uko twacyemura ibibazo dufite. Murabizi ko nituramuka tutabikemuye vuba, ubwacu dushobora gufungwa cyangwa imitungo yacu agatezwa. Mureke rero tubivuge ho."
Karisa ati:" amafaranga twamuhaga, yayanze. We akomeje kuvuga ko tugomba kwishyura miliyari 1 na miriyoni 20. Twakomeje kumwiginga ngo tumuhe akantu kamafaranga yose ashaka ariko ya byanye."
John ati:" ahubwo vuga ko twatangiye kubivuga ho, agahita ahaguruka akigendera. Uriya muhungu azapfa ari umukene. Ibaze ko twaje kumwandikira ko dushaka kumuha miliyoni 20, zikaba ize akatwiyama ngo tumukureho ubugegera."
Papa Scovis ati:" ko numva bigiye kutugora?"
Karisa ati:" ariko hari iturufu twabonye, dushobora gukoresha, dosie, agahita ayihagarika."
John ati:" sha, hariya rwose twaba tumuciye inege."
Papa Scovis ati:" eeh, ahubwo se kuki tutarimo kuyikoresha? Niba mubona yabyakira dosie akayikura mu zindi, ikibagirana, ahubwo mwatinze kuyikoresha."
Karisa ati:" iyo turufu iri mubiganza byawe. Niwowe ufite ububasha bwo gukoresha iyo turufu, ubundi dosie igahagarikwa."
Papa Scovis atunguwe ati:" njyewe? Gute se ubwo?"
John ati:" cyane ni wowe ugomba guhagarika iriya dosie."
Papa Scovis ati:" ngaho mubwire numve. Ninumva mbishoboye ndabikora."
.
.
Kurundi ruhande, Vanesa yaje akurikiye Scovis, kumwegera yahise atungurwa nuko yasanze yenda guhogora. Amarira yendaga kumukama mo. Yaramwegereye, amufata kurutugu, ati:" ubaye iki Sco?"
Scovis arira ati:" ndeka Vane."
Vanesa ati:" nonese ko twaje wishimye bigenze bite? Kandi Sco, narinzi ko wowe ukomeye, none reba utangiye kurizwa n'utuntu tudashyitse. Ibaze ko twari mubyishimo, wowe ukaba uhagurutse urira? Ubwo se turabyita ngo iki?"
Scovis yihanaguye amarira, avugana ikiniga ati:" ahubwo se, kuki arinjye bibaho? Kuki arinjye uvoma amarira, ku iriba nakabaye mvomaho ibyishimo? Kuki arinjye urizwa nibyo nakabaye ndi kwishimira? Buri gihe byuka neza, nishyizemo ko ngomba kwishima umunsi wose, ariko uwakabaye arinjye ashimisha, arambabaza akandiza. Ahari ninjye kibazo Vane, ninjye urema, ibitazahumeka."
" umh!" Vanesa yaguye mu kantu, yumvaga atari gusobanukirwa neza nibyo ari kumubwira. Byaramurenze, burundu burundu biramucanga ati:" uri kuvuga ibiki Sco? Ubwose ndamenya ibikuriza ari ibihe? Rero njye ndumva bindenze, ihangane uze tujye mu bandi, ubwo ibyawe turi bubiganireho nyuma."
Scovis yajunguje umutwe ati:" njye ndatashye ntabwo ndibugaruke hariya."
Vanesa ati:" uratashye?"
" Cyane." niko yahise amusubiza, arinako agenda amujya kure, Vanesa ati:"nizere ko utari Seriye kubyo ugiye gukora. Ubwo reka nizere ko uri gukina. Kuko ntiwakwica gahunda twahanye."
Scovis yarahindukiye aramureba ati:" ndi seriye Vane, kuko aho kugirango nsubire hariya, mwazaca mande nkayishyura."
ntibyatinze koko yarakomeje aragenda, arega umuryango aragenda, Vanesa akiri aho amukurikiza amaso............................
.......................
............................loading episode...7
.
Ese koko ni seriye cyangwa si seriye? Wowe uri nkawe wakwihanganira kumva ibyo uwo wakunze atagukunda ari kubwira mucyeba? Naha dusubikiye igice cyuyu munsi dusubire mu gakurikira.
.
|::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::|
Comments