Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Scovis yivumbura agataha ubwo yumvaga uwo yakunze ari gutakagiza bikomeye inshuti ya Scovis. Biraherera he? Scovis azakomeza arwane intambara yo gukunda utamukunda?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze."
.
Ibyacu n'ibitinda, nyuma yuko Scovis atashye, abandi bo bakomeje ikiganiro, bakomeza gusangira urukundo rwa Emera na Kevlar. Amasaha yaricumye birangira batashye. Mu gutaha, Emera, Vanesa na Jimmy, baje iwabo wa Scovis, akibakubita amaso, yahise ajya munzu, arakinga. Abandi barakomanze, Scovis abaha ikaze baricara batangira kuganira.
Vanesa ati:" ubu noneho umeze neza?"
Scovis ati:" cyane, ndatuje."
Emera ati:" ariko nkubaze Sco, twavuye aha, dusezeranye ibyo tugiye gukora. Nagerageje kwerekana agaciro kawe nkumuvandimwe wanjye, imbere y'umukunzi wanjye. None buriya isura wamweretse ni iyihe? Ibaze kudusiga ukagenda utanasezeye?"
Scovis yikije umutima, abura ibyo avuga, Bari bamurakariye bikomeye cyane. Jimmy we ati:" oya rwose wigaye Sco, ibaze nawe tubigukoze uko byagenda. Tekereza utujyanye nkinshuti zawe, ngo utwereke umukunzi wawe, hanyuma tukagusiga tukigendera. Ese uracyeka wowe byakubera byiza?"
Scovis uko bamubwiraga basa nkabamutonganya, yatangiye gutemba amarira kumatama, biramurenga neza. Bose bongeye gutungurwa, no kubona ari kurira, bararebana. Nikiniga kinshi ati:" umbabarire Emera. Urabizi uri umuvandimwe wanjye, rero sinakuwe hariya nurwango. Oya. N'impamvu zanjye, kandi ntatinyuka ngo mbabwire aka kanya. Gusa n'ibyiyumvisha, nzabiba bwira."
bose bamugiriye impuhwe, mubyukuri ntakindi kintu cyari gutuma Scovis, abahemukira nkicuti." ntibyatinze Emera na Jimmy barasezeye ngo batahe, Scovis, asigarana na Vanesa baganira.
Vanesa ati:" Sco, njye ntabwo nagenda ngo nkusige, kandi umeze nabi mbibona. Sinakinisha kugenda ngo nkusige gutyo. Ahubwo ndakwiginze mbwira ikibazo ufite nkufashe."
Scovis yihanaguye amarira, nyuma ati:" Vane, niba ushaka ko nkubwira ukuri, ndakwiginze, bigume hagati yacu, yaba Emera cyangwa Jimmy ntihazagire ubimenya."
Vanesa ati:" rwose irekure ubwire, urabizi singira umunwa."
Scovis yariruhukije nyuma ati:" Kevlar uriya, ndamukunda."
Vanesa yirikanze, agwa mu kantu, Scovis we arakomeza ati:" gusa ikibazo we ntiyankunda. Buri uko mwibutse, umutima wanjye urarya. Mu ijoro sinyisinzira ndara ntekereza amanwa na n'ijoro icyo nakora byibura ambwire ko ankunda niyo yaba ambeshya."
Vanesa ati:" Sco, birakomeye pe! Nonese ntabwo waruziko akundana na Emera?"
Scovis yahise aturika ararira ati:" ntabyo narinzi. None nyine kubimenya, byambereye umutwaro ntazi uburyo nzitura."
Vanesa ati:" ubuse nkufashe iki? Ariko, ukwiye nyine kumwiyibagiza. Sco, uri mwiza bihagije, buri musore wese ya kwifuza. Rero singobwa ngo uvunwe na Kevlar. Hagati aho bitazagutanza na Emera. Gerageza rero ubyikuremo, ntacyo Kevlar afite abandi batangira. Sibyo?"
Scovis yariyumviriye, koko yumva akwiye kwikuramo Kevlar, kabone n'ubwo byamugora. Nyuma yo kwiyumvira yageze ho ati:" niko nanjye nabyumvaga. Giye kumwikuramo, gusa biratuma mara igihe nabonana na Emera."
Vanesa ati:" ntakibazo rwose nzabigufasha mo. Sawa reka nahe, ubwo uzajya ubwira nkufashe."
.
Vanesa yaramusezeye arasohoka, agisohoka, Papa Scovis wari wasinze. Yahise yinjira nimbere ya Scovis, ati:" Sco, hari ikintu gikomeye, girango tuganire ho."
Scovis ati:" yego ndakumva papa."
Papa we ati:" wakwishimira ko jyanwa muri gereza gufungwa?"
Scovis ati:" umh,! Oya, kubera iki se wafungwa?"
Papa we ati:" none se wakwishimira ko imigabane mfite mu ruganda yabura nkaba umukene?"
Scovis ati:" oya, bundi se n'iki gitumye uri kuvuga uko?"
Papa we, yarahindukiye araba mu muryango, nyuma aramwegera avuga gacye amwongorera ati:" rero mwana wanjye, niba utakwishimira ibyo, ndakwiginze, genda ukundane na Samu, uzamubere umugore akubere umugabo, ni n'umusore mwiza cyane yakubera."
Scovis ati:" ngo ngwiki papa? Njye nkundane na Samu? Hhh, sha. Ntamwanya mfite wibyo. Niba aribyo byatuma muhomba imigabane yanyu ndamutse ndetse gukundana nawe, ntabyo nakora n'imushake muhombe burundu musubire ku isuka."
.
.
sibwo amutsembeye! Reka twiyizire kurundi ruhande, ibyo byarabaye birarangira, kurundi ruhande sasa, twatangiye undi umunsi, Kevlar nkuko bisanzwe yabyutse yitegura ngo ajye kukazi, kureba telephone ye arayibura, areba hirya no hino araheba, kureba muri salon abona Lily reka ari kuyivugiraho, n'uburakari agenda amwegera agiye kuyimwaka Lily arayihugisha, Kevlar ati:" mpereza telephone yanjye se nyine uzagure iyawe."
Lily ati:" ntayo nkuha ndayiguha aruko umpaye iyo wanyemereye."
Kevlar ati:" yego ye. Ibyo twumvikanye se warabikoze? Kuyikorera byarakunaniye, rero sinaguha iyubuntu. Mpereza ahubwo uri kunyerereza."
Lily yabirakariyemo, gusa ariko birangira ayimuhaye, nyuma ati:" harya uwo nagahaye siwe ukunda? Sawa. Nkuko uyinyimye, ni nako ugabanyije ikizere cyari hagati yawe na Emera. Sawa. Nutabona ukundanye na Scovis, njye Lily uzamenyeko ntabwenge gira."
Kevlar yavuze asohoka ati:" ahubwo se nyine urabugira? Ko ukimara gutekereza uko bwamaze kukuvamo."
yakomeje kugenda yegera umuryango, uwo mwanya Emera yahise amwandikira ubutumwa bugufi, undi kubusoma ati:" waramutse rukundo? Reka nizere ko umeze neza cyane. Nanjye meze neza, kuko waraye mu nzozi zanjye. Gusa ariko, sinzi uko ndibwirirwe, kuko ubu nkukumbuye cyane. Umunsi mwiza n'akazi keza tuze kubonana kumugoroba, ndagukunda cyane."
yamaze kubusoma, ahagarara umwanya muto ari gutekereza, bidatinze arasohoka, aragenda."
.
.
kurundi ruhande, Scovis we yazindutse ari imbere ya computer, ni mapuro nyinshi imbere ye. Uwo mwanya mama we yaje amwicara iruhande, amuhereza kacyayi ati:" ariko ko mbona waramukiye muri ibyo ugamije iki?"
Scovis ati:" mama, ndi gutegura ya Business yanjye yo kubaka ikinyamakuru. Ubu nibyo ndimo, kandi nenda kugera kumusozo."
Mama we ati:" hanyuma se yamafaranga warayabonye?"
Scovis ati:" mama yego koko bisaba amafaranga menshi, ariko niyo mpamvu ama banki ariho."
Mama we ati:" eeh, ariko se, reka nkubaze, uriya musore ibahasha yaguhaye yarimo iki? Byaba se byerekeranye n'urukundo umukunda? Nyine nawe yaba yarakubwiye ko agukunda?"
Scovis ati:" ahubwo se mama, ntakuntu nawe wamwibagirwa? Ubu, sinyimutekerezaho. Sinyishaka ko twanagirana nindi sano hagati yanjye nawe. Kuko nasanze ari ukwagiza umwanya wanjye."
Mama we ati:" ntarukundo noneho ugikeneye?"
Scovis ati:" mama nyeneye igihe ndi njyenyine. Umutima wanjye ukeneye kuruhuka, nkava muri ibyo byinkundo, nkabanza nkishakira akazi kanyinjiriza amafaranga."
Mama we ati:" ndumva umaze kumenya ubwenge. Ndumva umaze kumenya inzira nyayo ikugeza ku tsinzi."
Scovis ati:" uravuga ibiki mama?"
Mama we ati:" urukundo nyarwo urubona witonze. Utagirango uwo mwanzuro wafashe ni wo kugukuramo uriya mu sore. Oya, ahubwo kuba wihaye akaruhuko mu mutima wawe nibwo ugiye kubona icyo wakabaye ukora ugatsindira umutima we. Buriya kuba yangaga ko mukundana, n'uko wowe wamwerekaga ko umukeneye cyane, ubwo umwihoreye araje ajye akwihigira."
.
.
koko se? Reka twiyizire kurundi ruhande, Emera arimo agenda mu muhanda, yahuye na Lily, kumwegera ngo amusuhuze Lily yanga kumusuhuza, Emera ati:" ariko se Lily dupfa iki?"
Lily ati:" dupfa yuko wihoma kuri musaza wanjye kandi atagukunda."
Emera ati:" ngo? Nihoma kuri musaza wawe?"
Lily ati:" cyane. Njye ntabwo jya mba inshuti n'umuntu wihoma. Buriya se ubona agukunda? Nzi neza ko utamubera mu iza, cyimwe natwe. Afite undi akunda, kandi benda no kubana. Ubishaka rero wareka kwihoma kutagushaka."
Emera yatunguwe n'amagambo y'umvanaga Lilly, byatume atekereza cyane yibaza byinshi."
.
.
kurundi ruhande, Scovis yaje kuruhandi, ni ahantu yaraje kureba inzu yo gukodesha ngo ikinyamakuru ashaka gushinga kizahakorere. Yamaze kureba inzu, arayishima gusohoka, yahuye na Kevlar, ntiyakoma ngo amusuhuze, ahita aca kuruhande, Kevlar we nkuwari wamubonye, yahise amufata ikiganza ati:" umeze ute Sco?"
Scovis ati:" meze neza ntakibazo. Ko ndi kwihuta se wareka nkigendera?"
Kevlar yarahindukiye bararebana, nyuma ati:" hari ikintu nshaka kukubwira."
Scovis ati:" aha! Mbwira nkuteze amatwi."
Kevlar ati:" urabona, ndabizi ko unkunda cyane. Ndetse ndabizi ko, kenshi nkubabaza, ariko ndakwiginze nyumva."
Scovis byamuteye amatsiko kumva amagambo Kevlar yaratangiye amubwira, byatume amutega amatwi yitonze."
Kevlar we yarakomeje ati:" urabizi kuva nakera, wari inshuti yanjye bikomeye. Njye nawe twigana twafashanyaga muri byinshi. Wararwaraga nkagusura, kenshi nza kukureba ngo dutemberane. Twasangiye byinshi ikiruta nagiye nkuha impano zitandukanye."
Scovis yaratunguwe, avuga amureba mu maso ati:" umh! None? Urashaka kunyumvisha iki?"
Kevlar yarebye kuruhande, abanza guhumeka mo, ariruhutsa, nyuma ati:" ndagukunda."
Scovis yikanze ati:" ngo??"
Kevlar ati:" biriya byose nagukoreraga, byerekanaga uburyo nkwiyumvamo. Ahubwo njye sinzi impamvu utabibonaga. Byose nabiterwaga n'urukundo nagukundaga. Kandi ntaho rwagiye, ndacyagukunda.......................
...................
.............................loading episode....8
.
ngaho re? Ibi se n'ibiki? Aka kanya se yebagiwe ko akunda Emera? Cyangwa se hari aho byaba bihuriye nibyo Lily yabwiraga Emera? Scovis we arabyakira ate? Naha dusubikiye igice cyuyu munsi, dusubire mu kubutaha. Gukora Share cyane nibyo bifungura igice gikurikira.
.
|::::::::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::|
Comments