Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Kevlar ari kubwira Scovis ko amukunda. Ese koko aramukunda? Cyangwa aramubeshya? Twe tuziko akunda Emera, yaba se abeshya Emera?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Scovis yamwitegereje mu maso, bombi bahuza amaso, bararebana umwanya utari muto, Scovis umutima watangiye gusa nibyo umubwira uti:" mana we! Nyuma nanyuma, ibyari inzozi zanjye bigiye gusohora. Nifuje kenshi gukundana nawe, namaze amajoro menshi mbisengera. None nyuma na Nyuma, koko ubwiye ko unkunda? Ubuse muhobere cyangwa arambeshya?" yibajije byinshi, umutima utangira gutera cyane, amera nkufite ubwoba, nyuma kugirango anyomoze, yahise amubaza ati:" umbwiye ngo iki?"
yafunze umwuka, ntiyahumeka, ategereje kumva indi nshuro ko amubwira ko amukunda na none."
Kevlar nawe yamwitegereje mu maso, dore ko bari bengeranye, yaramwitegereje cyane, atangira kubona ubwiza nyabwo, Scovis yarahagaze. Yari mwiza afite amaso yererana, umunwa yashyizeho ibirungo, n'ubwoya bwiza cyane bw'umukara, umusatsi ufite ibisoso, wenda kugera kumunwa, ameze nkufite ubwanwa bumwe bita favure. Kevlar mu kumusubiza, yari yitonze rwose. Ntakibazo ntanurwicyekwe afite kumutima, ati:" uri inshuti yanjye Sco, ndagukunda cyane, kuko nkufata nkuko nafata mushiki wanjye. Ndashaka ko kumunsi w'ubukwe bwawe nzaba mari nkakuzanira Impano, nkakongorera ngo uzagire urugo ruhire mushiki wanjye nkunda. Bundi nkajya nkusura, ukanyakira nkamusaza wawe."
Yagiye kurangiza kuvuga, Scovis we amaso yahinduye isura, umuvu wa marira uri gushoka kumatama. Yaraturitse ararira, kwihangana biranga, arangije avuga arira ati:" reka nkusabe akantu kamwe. Ndakwiginze, basi ubushuti twari dufitanye burangirire hano. Sinshaka kongera kwitwa nawe inshuti yawe ukundi. Kandi ntuzongere kumagarika unyibutsa ko ndi mushiki wawe. Kuko kubyumva, bituma ibisongo by'urukundo nkukunda, binjombagura mu mutima. Njye ndagukunda, ndetse bikomeye byageze aho ntashobora kwihangana. Ndakwiginze rero ntuzongere kubwira ibyo." yamaze kumubwira ayo magambo, ntagutinda, yahise amusunika, amukura imbere ye, arakomeza arigendera."
.
.
kurundi ruhande, Emera yarimo aganira na Vanesa, dore ko bari inshuti bikomeye zakadasohoka. Bakomeje kuganira bagera kuri Scovis. Emera ati:" ariko ko ejo bundi wowe twagusiganye nawe, yakubwiye ko impamvu yatumye atwikuramo akagenda anarira ari iyihe?"
Vanesa ati:" yambwiye ko yari arwaye ko aricyo cyatumye agenda."
Emera ati:" eeh, narigizengo n'ibindi. Hanyuma se wowe umukunzi wanjye wamubonye ute?"
Vanesa ati:" Kevlar ni umusore mwiza pe, gusa njye uko mbibona, ndabona kugirango mubane uzamurwanira n'abandi. Kukn uburyo yitonda, si wowe mukobwa wenyine umureba."
Emera aseka ati:" nawe se wamukunze?"
Vanesa ati:" reka, nanjye mfite uwanjye."
Emera ati:" cyakoza wowe na Jimmy mwaba muberanye."
Vanesa ati:" ahubwo se wagizengo hari umusore wandutira Jimmy?"
Emera ati:" buriya rero, ntuzi ukuntu byanshimisha uramutse ubanye nawe, noneho mwembi muri n'inshuti zanjye."
Vanesa ati:" byaba aribyiza byo, kandi nawe twabiguhembera dore ko ara nawe waduhuje."
Emera ati:" hanyuma umukunzi wanjye wamubonye ute?"
Vanesa ati:" Kevlar ni umwana mwiza, aritonda cyane, ikindi kandi agwa na neza. Ahubwo ikibazo, uzamugumana?"
Emera ati:" kubera iki? Arankunda ndabizi, kandi nanjye ndamukunda. Urumva ariki cyatubuza kugumana?"
Vanesa ati:" ntabwo ari wowe mukobwa wenyine ufite amaso areba neza. Ndahamya nashidikanya ko afite benshi bamwifuza."
Emera ati:" njye niteguye gutamba n'ubuzima bwanjye, ariko urukundo rwa Kevlar, nkarugumana. Buriya nuzi uburyo mwishimira iyo turi kuvugana. Ni umwana mwiza cyane."
Vanesa ati:" umh! Niba umukunda nawe agukunda ni byiza. Ubwo Imana nayo izabarindira urukundo."
Emera ati:" sinkubeshye hagize nuwitambika hagati yacu ubwo ubuzima bwe yabari kubushyira mukangaratete."
.
.
Kurundi ruhande, Scovis akimara gutandukana na Kevlar, yahise aza kuruhande, asangira icyo kunywa na Anitha, arinako baganira.
Anitha ati:" ariko niba kumwikuramo byaranze, haguruka urwane intambara, ukore ibishoboka byose umutima we uwutsindire."
Scovis ati:" kenshi ndabigerageza, ariko umutima ukarya. Ni ukuri ndamukunda, ntamahoro nabona ntamufite nk'umukunzi wanjye. Ni ukuri mbanumva na narira, iyo nekereje ko akunda undi. Ntakubeshye, ahari nzanapfa. Sinzi impamvu, umutima wanjye umushaka cyane."
Anitha ati:" ndakumva umusherie, ariko nyine nawe wikabya. Ubwose urumva ibyo byakwica?"
Scovis wari watangiye kurira, amarira arimo ashoka, ati:" umh! Sha Ani, ahari ntanubwo uri kwiyumvisha umutwaro mfite kumutima wanjye. Uwawuguha, wenda nibwo wakumva uburemere bwa byo. Iyo umunsi yasutse umunyu mu gikomere cyanjye. Ni ukuri ndumva ntamahoro mfite. Kuki koko Kevlar atari kubona ko mukunda? Kuki atari kubona ko ariwe nshaka? Kuki atari kumva ububabare mufitiye?"
Anitha nawe agahinda ka mushuti we, kamuteye kurira, nawe amarira atangira gutakara, arihanagura, nyuma ati:" Sco, reka nkufashe turwane iyo ntambara. Byanga byakunda, agomba kugukunda."
.
.
eeeh! Amaherezo arajya kwa makuza. Reka twiyizire kurundi ruhande, uwamuteye kurira, we yibereye mu kazi ke ntakibazo namba afite. Akiri mu mapuro, telephone ye yarasonnye, kureba umuhamagaye abona ni Emera, kumwitaba ati:" oui sherie.?"
Emera ati:" wiriwe ute se my king?"
Kevlar ati:" ndi kuruhukira, mu ngoro y'ibyishimo wazanye mubuzima bwanjye. Ndi guhumeka umunezero, nkure mu guhumeka kwawe."
Emera ati:" cyakora, amagambo umbwira, iteka ankora kundiba yumutima, ukanera kugukumbura."
Kevlar ati:" sha ntiwandusha, ndagukumbuye birenze uko ubitekereza, ahubwo se ntakuntu twahura tukaganira?"
Emera ati:" ntakibazo umusherie, nuragiza akazi, umbwire nze nkurebe."
.
.
kuruhande, Scovis nyuma yo gutandukana na Anitha, yahise ataha, kugera murugo asanga Hari umodoka iri gusohoka, arakomeza arinjira asanga mama we ahagaze mu muryango, aramwegera ati:" mama iriya modoka ni iyande?"
Mama we ati:" papa wawe bagiye kumufunga."
Scovis yarikanze ati:" ngo? Yakoze iki?"
Mama we ati:" we nabagenzi be bakorana, banyereje imisoro. Niyo mpamvu."
Scovis yahise yibuka amagambo se yamubwiraga yasinze, yibuka amusaba ko yakundana na Samu, uwo mwanya yahise afata telephone ahamagara Samu, ati:" ni wowe utwaye papa?"
Samu ati:" nyumvira nawe. Aho kumbaza uko meze dore ko narinkukumbuye, uhise imbaza ibyapapa wawe?"
Scovis ati:" niba umutwaye kuko nanze ko dukundana...."
atari yaragiza Samu yamuciye mu ijambo ati:" oya Sco, ntabwo papa wawe mutwariye ko tudakundana. Oya rwose. Mutwariye ibyaha yakoze. Nibikemuka aragaruka humura. Naho kubijyanye no kunkunda, sinaguhatira kubikora, kukigero cyaho nafunga na papa wawe. Kunkunda ni uburenganzira bwawe, kuba warabyanze naho bihuriye na papa wawe. Kuko urukundo nkukunda, si urwo guhata."
Scovis ati:" nagirango nkubwire ko niyo byaba aribyo, sinagukunda ngo ni uko umutwaye. Kandi kutagukunda n'uburenganzira bwanjye."
Samu yamwenyuye mo ati:" Sco, wirakara. Mwizina ry'uruganda rwa papa wawe, kuko afite mo share agomba kubazwa impamvu bakoraga ubucuruzi butemewe. Ndi kubikora kuko ari akazi kanjye, si kubwo urukundo nkukunda utabifata uko bitari."
Scovis ati:" ukore ibyo ushaka kugukunda sinagukunda ngo ni uko wabikoze."
.
.
kuruhande ibyacu ntibitinda, Kevlar agisoza akazi, yahise ahura na Emera, bamara umwanya batavuga, bohoberanye gusa. Nyuma, Kevlar yatangiye kumwongorera ati:" bea, urahumura neza cyane."
Emera yamusomye ku itama, ati:" nawe Sherie, narinkukumbuye."
Kevla yamufashe mu mugongo, undi nawe amafata ku matama, barebana mu maso, Kevlar ati:" iyo nitegereje mu maso yawe nkwegereye, umutima wanjye witera hejuru ukabyishimira. Uri mwiza sherie, mu maso yanjye ntawe uzakuruta, wambereye udasanzwe, niyo mpamvu tuzakundana urudasaza."
Emera ati:" nanjye ndagukunda sherie, ni ukuri mora nsenga ngo tuzabane, uzambere umwami mu buzima bwanjye iteka ryose nkubere umwamikazi, busigihe njye mora nkwirebera mu maso nkwegereye."
Kevlar yaramwitegereje cyane, agenda amwegera gacye gacye, atangira kumusoma."
umh! Buhoro buhoro, ahindura icyerekezo, gacye gacye, uwo mwanya telephone ye yarasonnye ntakureba umuhamagaye ahita amufata kumufata, acyumva ibyo bamubwira yarikanze ahita amurekura ati:" ngo??"
Emera ati:" akubwiye iki sherie?"
Kevlar ati:" bea, unyihanganire, turaza kuvugana, mfite kugenda nonaha."
Emera ati:" habaye ikise?"
Kevlar yafashe ikote rye, ubundi amufata kwitama ati:" bea ndaza kukuvugisha..................................
..........................
......................................loading episode...9
.
bigenze bite? Ninde umuhamagaye? Niki kibaye? Scovis we akomeje gutsembera Samu, bizaherera he? Nyamara akomeje kubabazwa ni uko yakunze afite undi yikundira. Ni aha dusubikiye igice cyuyu munsi, ntuzacikwe.
.
|:::::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::|
Comments