Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Kevlar afunguye se na papa Scovis kubera kwishyura imisoro yose yaregwaga uruganda rwa se. Kevlar yari yishimiye kubona se na papa Scovis bagarutse mu buzima busanzwe, ariko kandi yari afite ibyifuzo byinshi by'uburyo uruganda rwe rwakomeza gutera imbere no kugumana icyizere cy'abakiriya. birangira bite? Scovis yagaruriwe ikizere, biraherera he?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le. mbahaye ikaze.
.
Kevlar amaze gutaha hamwe na se, papa we yaratuje, agira ati: "Kevlar, ndagushimira cyane ku bw'ubwitange bwawe. Ibyo wakoze birerekana ko uri umwana w'umuhanga kandi ukunda umuryango wawe. Nkufitiye icyizere cy'uko uzakomeza gusigasira uru ruganda n'icyubahiro cy'umuryango wacu."
Kevlar yicaye iruhande rw'umubyeyi we, amufata ukuboko, ati: "Papa, ndishimye kubona uri kumwe nanjye. Icy'ingenzi ni uko twese turi kumwe kandi tugakomeza kubaka uruganda rwanjye. yego urwawe rwarahombye, ariko ndashaka ko uza tugakora tukubaka urwanjye, Emera nawe aranshyigikira cyane muri ibi bihe."
Papa Kevlar yamwenyuye, ati: "Ndabibona ko Emera ari umukobwa mwiza kandi ugufitiye urukundo rudasanzwe. Mwembi mufite ubushobozi bwo gukora ibitangaza. Ndagusaba gukomeza kumugumana no kumukunda uko bikwiye."
Kevlar yaramwenyuye, ati: "Ndabizi papa, Emera ni we wanjye. Tuzakomeza kubaka ubuzima bwiza twese hamwe."
Nyuma y'icyumweru kimwe, uruganda rwa Kevlar rwari rwongeye kugaruka ku murongo. Abakiriya bari baragarutse ndetse n'amafaranga yatangiye kwiyongera. Kevlar yafashe umwanzuro wo gutumira Emera n'inshuti ze mu birori byo kwishimira iyi ntsinzi.
Mu birori byabereye mu ruganda rwa Kevlar, abantu bose bari bishimye. Scovis nawe yari yatumiwe, ndetse n'inshuti ze za hafi Vanessa, Anitha, na Jimmy. Scovis yari yishimye kubona uburyo ibintu byahindutse neza, ndetse yishimiye kubona Kevlar na Emera bafite urukundo rukomeye.
Kevlar yamanutse imbere y'abari bateraniye mu birori, afata mikoro, ati: "Nshuti zanjye, ndabashimira cyane kuba mwaje kwifatanya natwe muri iki gikorwa. Twahuye n'ibibazo byinshi ariko twabashije kubyikuramo dufatanyije. Uru ruganda ni urwacu twese kandi tuzakomeza kuruteza imbere."
Abantu bose bakomeye amashyi, ndetse bifuza ko Kevlar akomeza kugera ku ntsinzi.
Scovis yahagurukanye umunezero, nawe afata umwanya ati: "Kevlar, ndagushimira cyane ku bwo kunyizera. Narakoze amakosa menshi, ariko wampaye andi mahirwe yo kwikosora. Ndifuza ko ukomeza kuba umunyamuryango mwiza w'ikinyamakuru cyanjye, tukajya dukorana."
Kevlar yamwenyuye mo, ati: "Sco, ndagushimira ko wiyemeje guhinduka. Icy'ingenzi ni ibikorwa. Twese hamwe tuzakomeza gutera imbere."
Mu gihe ibirori byakomezaga, Kevlar na Emera basohotse gato ngo baganire mu bwitonzi.
Kevlar ati: "Emera, ndabizi ko ibi bihe byari bibi, ariko byaduhaye imbaraga zo gukomeza gukundana no kwiyubakira ahazaza heza."
Emera yamwenyuye, amufata ukuboko, ati: "Nanjye ndabizi Kevlar. Tuzakomeza gukundana no gushyigikirana muri byose. Ndagukunda cyane kandi nzahora nkuri iruhande."
Kevlar yahise amuhobera, ati: "Nanjye ndagukunda Emera. Tuzubaka umuryango mwiza kandi ukomeye. ntakizigera gihungabanya Urukundo nkukunda. ntakababi karwo kazatakara, njye nawe tuzahora turuvomerera tuzahora rutoshye "
.
Mu gihe ibirori byari bikomeje imbere mu ruganda, Bosco yari yafashe umwanya wo gutekereza ku byabaye byose. Yatekereje ku buryo Kevlar yamutwaye abakiriya ariko kandi agatekereza ku kuba atarigeze amwifuriza ibibi.
Bosco yahagurutse, asanga Kevlar, ati: "Kevlar, ndashaka kuganira nawe."
Kevlar yamwenyuye, ati: "Bosco, ngwino tuganire. Ikaze."
Bosco yicaye iruhande rwa Kevlar, ati: "Kevlar, natekereje byinshi mu minsi yashize. Narabonaga ko uri umunyamwuga mwiza kandi ukora cyane. Ndagushimira cyane ku bwo kugumana indangagaciro nziza n'ubunyangamugayo."
Kevlar yamwenyuye mo, ati: "Bosco, ndashimira cyane ku byo uvuze. Icy'ingenzi ni ugukorana neza no guharanira ko twese tugera ku ntsinzi. Tuzakomeza gufatanya mu bucuruzi bwacu."
Bosco yahise amuhereza ikiganza, ati: "Ndabyemeye Kevlar. Tuzafatanya kandi dushyigikirane muri byose."
Kevlar yahise amuhereza ikiganza, bagirana isezerano ryo gukorana neza no guharanira icyiza cya buri wese.
Scovis, Vanessa, Anitha, na Jimmy bose bari bategereje kureba uburyo ibintu bihinduka neza hagati ya Kevlar na Bosco. Uyu mubano mushya wahaye icyizere buri wese ko ubucuruzi bwabo buzatera imbere kandi bugafasha abantu benshi.
Mu gihe ibirori byari bigikomeza, Kevlar yitegereje abantu bose bari aho, yumva ari mu mahoro n'ibyishimo. Yari azi ko gukora ngo ateze imbere uruganda rrwe bitari byarangira, ariko kandi yari afite icyizere cy'ejo hazaza heza hamwe na Emera, umuryango we, n'inshuti ze.
Iyi ntsinzi yari intangiriro y'ibihe bishya, kandi bose bari biteguye gukomeza urugendo rw'ubuzima bwabo hamwe, baharanira icyiza n'urukundo.
.
ntibyatinze ikirori kigisoza, yegereye Scovis, baganira mo. Scovis yarafite urwicyekwe, yumvaga byanga byakunda agiye kugaruka kubyo yakoze. ubwoba birumvikana bwari bwose, byatumye aramureba mu maso.
Kevlar ati:" Sco, ndabizi nawe kuba uruganda rwanjye ruri gutera imbere, hariho imbaraga zawe. sinyeka ko iyo bakugira nkufite ikinyamakuru,sinari bubashe kumenyesha abantu ubyuruganda rwanjye. ariko kubera Wowe,rwabaye ikirangirire kugeri zose bararuzi. ndashaka kugushimira, wakoze akazi gikomeye."
Scovis yakije umutima araruhuka nyuma Ati:" byose ni wowe wabikoze.sinjye wabikoze ahubwo ni wowe umba mu,,,," yahise aceceka abura ubuvuga ko amuba mu mutima, yatinye ko byakongera kubatanya. k'umutima we yarakomeje we, ariko nanone yagomvaga kurinda ikizere, Kevlar yari yongeye kumugirira.
Kevlar Ati:" ahubwo Sco, ndashaka ko twandika indI nkuru. Kandi iyo nkuru ndabizi nuyinkorera tuzaba inshuti birenzeho "
.
.
ntibyatinze baratandukanye, ariko
Scovis kugera mu rugo yasohotse mu nzu ajya ahantu hitaruye kugira ngo atekereze ku byo Kevlar yari amaze kumubwira. Icyifuzo cya Kevlar cyamushimishije ariko na none cyamuteye impungenge. Kevlar yashakaga ko yandika inkuru isa nkiyamamaza uruganda rwe. Scovis yari umwanditsi wigenga kandi wubashywe, ntiyashakaga ko inkuru ze zifatwa nk'izo kwamamaza gusa.
Nyuma y'iminota mike, Kevlar yaramuhamagaye:
"Sco, urimo gutegura inkuru?"
"Ndi gutekereza ku miterere y'inkuru n'uburyo nakwemeza abasomyi mu buryo bwiza," Scovis yasubije, akagerageza guhisha amatsiko yari afite.
"Ndabyishimiye cyane! Reka tujye ahantu hatuje tuganire neza, tuzajye kure y'umugi kugira ngo tugire umwanya wo gutekereza."
Scovis yeremeye, kandi bahuza gahunda yo kugenda bukeye. Icyo gihe, Emera ntiyari azi imigambi yabo. Yari mu rugo yitegura gukora akazi ke.
Kevlar na Scovis bafashe imodoka bagana ahantu hatuje mu nkengero z’umugi. Inzira yabaye urujya n'uruza rw'ibiganiro bitandukanye, Kevlar asobanura neza icyo yifuza mu nkuru.
"Buriya wamenye uburyo nashoboye gutangiza uru ruganda rwanjye, urabizi ntabwo byari byoroshye. Nshaka ko abantu bamenya urugendo rwanjye, uko narwubatse kuva ku busa kugeza aho ruri ubu. Nshaka ko inkuru yawe ituma abantu bumva neza ibyo nanyuzemo kandi bikabatera ishyaka," Kevlar yabisobanuriye Scovis.
Scovis yaramwumvaga kandi yakomeje kwandika mu gatabo ke udusobanuro twose Kevlar yamuhaga. Amaze gufata amakuru yose akeneye, bamaze kuruhuka no kuganira byinshi, yewe baranasangira, Scovis yari yabyishimiye cyane kuko byari mubyo yifuzaga kenshi, ntibyagarukiye aho, kubera kwegerana cyane, Scovis kwihangana byaranze, yaramwegereye aramusoma, Kevlar nawe aramukundira barabikora biratinda. nyuma yibyo, basubiye mu mujyi.
mu gutaha, bahuye na Emera utari wamenye gahunda yabo. Yabashimiye uburyo bari gusabana nyuma yibibazo bagiranye, ntiyigize abitindaho ariko yari yiteguye kuganira na Kevlar no kumenya uko Scovis afashwe. Kevlar yamusobanuriye ko ashako ko Scovis yandika indI nkuru, ariko ntiyamubwira iyariyo.
"Emera, hari byinshi byiza twaganiriye, kandi nizeye ko inkuru ya Scovis izaba ihambaye," Kevlar yamusobanuriye, yirinda gusobanura byinshi kugira ngo adakanga Emera.
Emera yashimishijwe no kumva ko hari ibyo bashoboye kugeraho, ariko yabaye n'utiyumva neza ikigamijwe mu biganiro byabo bya kure y'umugi.
Mu masaha make yakurikiyeho, Scovis yatangiye gukora ku nkuru yanditse mu buryo buhamye, butandukanye na za nkuru z’ubucuruzi zisanzwe. Yashakaga ko inkuru yorohera umuntu wese usoma ndetse ikamuha ishyaka ryo gukora cyane no kugera ku nzozi ze.
Yari mu rugo iwe, yicaye imbere ya mudasobwa, ari gutekereza uburyo ashobora gukora inkuru ivuga kuri Kevlar, uruganda rwe, ndetse n’urugendo rwe rwose, ariko ikanatuma abantu bagira ishyaka ryo gukora ibikomeye mu buzima bwabo.
.
.
Scovis yaranditse, inzozi za Kevlar agerageza kuzushyira neza mu magambo ye, buri kintu cyose cyatekerejweho neza. Umunsi umwe, yicaye mu rugo yandika, yagize icyiyumviro. Yatekereje ko inkuru igomba gushingira ku nkuru mpamo, ariko ikaba ifite umwihariko wayo, ikiyumvamo neza icyatumye Kevlar agera ku ntsinzi.
Yahamagaye Kevlar, amubwira ko afite ibitekerezo bishya byo gushyira mu nkuru, Kevlar nawe arabyishimira.
"Kevlar, ntekereza ko inkuru yawe igomba kuba ifite umwihariko utuma abantu bumva ko urugendo rwawe rwuzuye urukundo n'imbaraga. nakuntu twashyiramo n'inkuru y'urukundo rwase? Uratekereza iki?" Niko Scovis yamubajije, gusa faire ubwoba bwicyo agiye kumusubiza.
"Ndabikunze, Sco! Nzi ko uzashobora kubikora mu buryo buhambaye. Reba ukuntu wabisobanura mu buryo buhumuriza, kandi bunyura abantu," Kevlar yamushubije yishimiye cyane.
Bakomeje kuganira ku buryo inkuru izaba ifite ibyiyumvo byiza, ikerekana uburyo Kevlar yashoboye kugera ku nzozi ze, kandi Scovis yakomeje gufata inyandiko zose mu buryo bw'umwimerere.
Bukeye bwaho, Scovis yarangije inkuru, ayisoma inshuro nyinshi kugira ngo yemeze neza ko yuzuye neza kandi idafite ikosa na rimwe. Yaranditse inkuru yerekana urugendo rwa Kevlar, uko yahanganye n'ibigeragezo, uko yabonye ubushake n'imbaraga zo kudacika intege, n'uburyo yaje gutsinda ibihe bikomeye byose. ndetse avuga no m'urukundo rwe.
Scovis yohereje inkuru kuri Kevlar kugira ngo ayisome. Kevlar yasomye inkuru, maze aramuhamagara.
"Sco, inkuru yawe irahambaye! Uko wayanditse, uko wanyuzemo ibiganiro byose, ni byiza cyane. Sinzi uko nakwitura iki gikorwa gikomeye wakoze."
"Icy'ingenzi ni uko wishimiye inkuru, Kevlar. Niyo mpamvu nanjye nishimiye gukora iyi nkuru," Niko Scovis yamusubije.
Kevlar yari afite icyifuzo cyo kwereka Scovis ishimwe rikomeye. Niyo mpamvu yamuhamagariye kuganira ijoro rimwe hanze y'umugi no none, aho bashobora kuganira bisanzuye no kwishimira ibyiza bamaze kugeraho.
Kevlar amaze kubimubwira, yarakomeje ati"Emera ntabwo azabimenya, uzaze twisanzure kandi twiganirire ku bindi byihutirwa,"
Scovis yabonaga ko Kevlar ari umusore mwiza kandi wubashywe, kandi yashakaga kumva neza impamvu bahisha Emera. Ariko nubwo yari afite impungenge, yemeye kujyana na Kevlar.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru, Kevlar na Scovis barahuye, bajya kure y’umugi. Bageze ahantu hitaruye, basohoka mu modoka, bagenda ku maguru baganira.
"Scovis, ndagushimira cyane ku nkuru wakoze. Izadufasha cyane mu kwamamaza uruganda rwanjye, kandi ni ukuri inkuru yawe izatuma abantu benshi bakunda ibyo dukora," Kevlar yavuze, yitegereza inyenyeri mu kirere.
"Ndishimye ko ibyo nakoze bigiye kugira akamaro. Gukora inkuru ifite agaciro ni ibintu by'ingenzi kuri njye," nawe yungamo.
Bamaranye amasaha menshi, baganira ku buzima, ku nzozi, ku mishinga y’igihe kizaza. Kevlar yabonaga ko Scovis ari umuntu w'ingenzi mu buzima bwe, kandi yishimiye cyane uko bamaze igihe bavugana. nawe kuri iyo nshuro, yateye intabwe aramusoma, Scovis ashesha urumeza.
Kevlar Ati:" giye kubana na Emera, ariko ndabizi ko unkunda. simbivugiye kikubangamira, cyangwa ibindi ahubwo ni ukugusaba imbabazi. nagakunze cyera Sco, ariko nyine kubera ko wabyanze nawe muburyo utayibewe, baje gukunda Emera, rero sinamuhemukira, gusa urabona undi ugukunda nawe, Kandi beza." barongeye barasomana, barahoberana, gusa Scovis amarira atemba ku matama. ntabwo yabyiyumvishaga. ibyo byararangiye,
bagaruka mu mujyi mu gicuku, Emera we yari yiryamiye. Kevlar na Scovis bakomeje kuganira ku buryo inkuru izatangazwa, bakora gahunda yo kuyishyira ku rubuga rw’uruganda rwa Kevlar kugira ngo abantu bose bayisome.
Ibyo byari intangiriro y'ubufatanye buhamye hagati ya Kevlar na Scovis, kandi byatumye bombi bamenya ko hari byinshi bashobora kugeraho babifashijwemo n'ubushake n'ubwitange bafite mu byo bakora.
.
.
Scovis na Kevlar bakomeje gukora ku nkuru kugeza igihe bayishimye bose uko ari babiri. Nyuma yo kwemeza ko inkuru ihamye kandi ifite ubutumwa bukomeye, Kevlar yashyize inkuru ku rubuga rw'uruganda. Inkuru yitwaga "Urugendo rw'Imbaraga n'Urukundo: Ibyo Kevlar Yanyuzemo." Yari ifite amafoto meza ya Kevlar mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe, hamwe n’ibisobanuro by’inkuru yari iteye ubwuzu.
Igihe inkuru yashyirwaga hanze, abantu benshi batangiye kuyisoma no gusangira ku mbuga nkoranyambaga. Inkuru irakundwa cyane, kandi abantu bayivugaho amagambo meza. Kevlar yari afite icyizere cyinshi ko bizazamura isura y'uruganda rwe kandi bigatanga impinduka nziza.
Naho Emera, atari azi ko Kevlar na Scovis bari barakoze kuri iyo nkuru. Umunsi umwe, ubwo yari ari ku kazi, yaje kubona link ishyirwa ku mbuga nkoranyambaga z’uruganda rwa Kevlar. Byaramutunguye kuko atari azi ko hari ikintu gishya kiri gukorwa. Yakanze kuri iyo link maze atangira gusoma inkuru.
Amaso ye yazuye mo amarira, amarangamutima aramwuzura.byose yabitwe no kubona uburyo inkuru yari yanditswe neza kandi ifite impumeko y'urukundo n'ubwitange. akarusho nawe avugwa mo.Inkuru yamucengeye mu mutima cyane, kandi yatangiye kumva uburyo Kevlar yabashije kugera ku ntsinzi binyuze mu buryo butandukanye, harimo no kumufasha kugira amahirwe no kubona uburyo bwo kugera ku nzozi ze.
Emera yamaranye akanya gato ibitekereza biri kuri iyo nkuru. Yari atangajwe cyane n'ukuntu Scovis yashoboye kwandika inkuru ifite ubukungu mu buryo bwo kwerekana urugendo rwa Kevlar, kandi byamuhaye isura nziza mu maso y'abantu. ndetse n'uburyo yamugaragaje nk'umukobwa wihangana ufite Urukundo rudasanzwe.Yahise afata telefoni maze ahamagara Kevlar.
"Kevlar, natunguwe no kubona inkuru yawe ku rubuga. Ni byiza cyane! Ibyo Scovis yakoze ni by'agaciro cyane," Emera yavuze, ijwi rye ryumvikanisha ko yishimye.
"Yego, Emera. Scovis yakoze akazi gakomeye. Narabitekerejeho cyane, kandi nishimiye ko wabonye inkuru urimo nawe." Niko Kevlar yamushubije n'ibyishimo byinshi."
"Ndishimye kandi byamaze kumpa ishusho nziza y'ubuzima bwawe. Uri umusore mwiza cyane, Kevlar. Nta kintu na kimwe narinkuziho yavuze. byose ni bushya, yarakuzi kundusha."
Kevlar yashimye ibyiyumviro byiza bya Emera. Yaratekereje ku rugendo rwe no ku bwitange bwose Scovis yatanze ngo inkuru igire ireme. Yari ashimishijwe cyane n’uko Emera yayishimye kandi bikaba ari ibyo gutanga ishema n’isura nziza ku ruganda rwabo.
Scovis, nawe aho yari yishimiye ko inkuru yashimwe kandi ikagera ku bantu benshi. ntibyatinze iminsi yaricumye, Emera asezerana na Kevlar kubana akaramata, benshi barabutaha Kandi baranezerwa. Scovis we, yari afite agahinda k'uko atari we ubanye na Kevlar. Yararyaga akaryama, yibaza ku rukundo rwe rwa Kevlar, ariko akagerageza kwihangana no gukomeza gushimangira ko yishimiye intambwe ishimishije yari yateye mu kazi ke.
Kevlar na Emera bakomeje kubana mu rukundo rukomeye, bafatanya muri byose kandi buri wese agerageza gutera imbere mu buryo bw'ubuzima bwabo bwa buri munsi. Scovis yaje kwemera ko urukundo rw’ukuri rutava mu buriganya kandi ko ibyiza biri imbere bimusaba gukora cyane no kwizera ejo hazaza. nawe atekereza ko Imana uzamuba Uwe, areka Samu, yemera gukomeza kwibera single atekereza undi azishimira.
.
IHEREZO
.
Inama zikomeye ku bantu bari mu rukundo:
.
1. Kuvugana no gusangira ibitekerezo: Itumanaho rihoraho kandi rikorwa neza ni ingenzi mu kubaka umubano ukomeye. Mugomba kuvugana neza no gusangira ibitekerezo byanyu byaba ibyiza cyangwa ibibazo.
2. Kwizerana no Kuganira kenshi: Icyizere ni inkingi ya mwamba mu rukundo. Mugomba kumenya ko mwizerana kandi mukubaha amagambo yanyu n'ibikorwa byanyu.
3. Gufata umwanya mu Nini muri kumwe: Nubwo mwaba mufite gahunda nyinshi, ni ngombwa gufata umwanya wo kuba hamwe, kuganira, no gukora ibikorwa bishimangira urukundo rwanyu.
4. Kwita ku marangamutima y'umukunzi wawe: Icyo ni ugutega amatwi ibyiyumviro by'umukunzi wawe, kumenya igihe afite ibyishimo cyangwa ibibazo, kandi kumwereka ko umwitayeho.
5. Kubaha imipaka ya buri wese: Kumenya aho umuntu ageza imipaka ye kandi ukayubaha ni ingenzi mu guha buri wese umudendezo mu rukundo.
6. Gushyigikirana: Mugomba gushyigikirana muri byose, haba mu bihe byiza no mu bihe bigoye. Kwifatanya n’umukunzi wawe muri byose bishimangira ko mufitanye urukundo rw’ukuri.
7. niba Kandi uwo Wowe ukunda atagukunda ntukwuye kumuhemukira cyangwa gukoresha izindi mbaraga ngo akunde agukunde. kuko Urukundo ntiruhatirizwa, buri wese agira uwo yiyumvamo kandi akunda, kutagukunda si ikosa ryawe cyangwa rye, ahubwo ni uguhigura umusaruro mu misitwe. uwawe arahari, azaza agukunde rwose uko urushaka, just waiting igihe kiragera bigakunda.
.
.
|:::::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::::::|
Comments