Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Kevlar atunguwe n'inkuru yasanze ikinyamakuru cya Scovis cyanditse, ese iyo nkuru uravuga iki?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze
.
.
Dutangiranye na Kevlar yibereye mu ruganda rwe, ari kugenzura imyenda mishya bagiye gusohora ku isoko, afite icyizere ko byose biri kugenda neza. Mu gitondo cyo kuri uwo munsi, yakiriye impapuro z'ikinyamakuru cya Scovis, *New Talents Stories*. Yahinduye page, bwari ubwambere agiye gusoma ikinyamakuru Scovis yashinze. birumvikana yarafite amatsiko Ibyo yanditse kuri uwo munsi. ntibyatinze,
Yafunguye ipaji ibanze, asoma umutwe w'inkuru wagiraga uti: "*Uruganda rwa Kevlar rwongeye gukora imyenda itujuje ubuziranenge?*, Yahise yikanga, akubitwa n'inkuba, dore ko bitari ubwambere iki ikinyamakuru kimwanditseho Ibyo Bintu. yagize amatsiko avanze n'umujinya Mu nkuru, Scovis yari yanditse ko hari amakuru mashya y’uko uruganda rwa Kevlar rwakomeje gukora imyenda idafite ubuziranenge, kandi ko amakuru y’iperereza arimo gukorwa ari kugerageza kugaragaza ukuri. Ibi byatumye leta ifunga uruganda rwa Kevlar by'agateganyo mu gihe cy'amezi atatu kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.
Kevlar yararakaye cyane, yumva umujinya umuzamukamo. Yahise afata telefoni ye ahamagara Emera, amubwira iby’inkuru nshya ya Scovis.
Kevlar: "Emera, birakomeye. Scovis yongeye kwandika inkuru mbi ku ruganda rwanjye. Ntabwo nzi icyo gukora."
Emera: "Humura Kevlar, tugomba gusobanurira abantu. Tugomba gushyiraho itangazo ryihutirwa twerekana ko ibyo bavuga atari ukuri."
Kevlar yafashe umwanzuro wo guhita atumiza inama yihutirwa n'abakozi be bose. Yababwiye ku nkuru nshya ya Scovis, babwirana ko bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo bashimangire ubuziranenge bw'imyenda yabo. Bahise bategura inama n'ibinyamakuru, bitunguranye Scovis ntiyaza. Kevlar na bagenzi be, bakoze ibishoboka, basobanura uko ibintu bihagaze ndetse n'icyo bakora kugira ngo imyenda yabo ikomeze kuba nziza.
Mu gihe Kevlar yari ahugiye muri ibyo, Scovis we nyuma yo kumenya ko Kevlar yange gufasha Bosco mu ikibazo yarafite, yahise ajya kureba Bosco kugira ngo baganire, Wenda yumve ko yamukoresha mu gushaka kwegukana Urukundo rwa Kevlar. Yari yumvise ko Bosco nawe yeguriwe uruganda, kandi ko amaze kubona ko uruganda rwa Kevlar rumurusha abakiriya, maze acyeka ko byatuma amufasha.
Scovis kumugera imbere, yamuhaye umwanya batangira kuganira, Scovis ati: "Bosco, urabona ko uruganda rwa Kevlar rwashinze imizi mubaturage ubu arakurusha abakiriya. Ariko njye hari uko mbibona bigatuma abakiriya baza aha iwawe."
Bosco Ati:: "Scovis, urabizi ko nafunguje uruganda rwange, ariko nanone ntabwo nakwifuriza Kevlar ibibi. yego yanze kumfasha,. Ariko Reka tubanze menya neza ko ntamuhemukira. kuba yarakoze biriya ntibyatumye nsirwa."
Scovis yabuze ikindi arenzaho, arahaguruka arigendera.
.
.
Kuruhande,Emera yakomeje guhagarara ku ruhande rwa Kevlar, amuba hafi muri ibyo bihe bikomeye. Yari azi ko Kevlar akunda uruganda rwe kandi ko akora ibishoboka byose kugira ngo akore ibintu neza. yaje kumureba nyuma yo gutandukana n'itsngaza makuru, baraganira.
Kevlar Ati:" Emera, ndashaka gukora ibintu neza, nkerekana ko uruganda rwanjye, rukora imyenda ifite ubuziranenge."
Emera Ati:" Ndabizi sherie, kandi ndabona ubikora neza. Tuzakomeza gushyigikirana, kandi ibyo byose tuzabitsinda."
Kevlar yararushye cyane bitewe n’ibibazo by’uruganda. Yafashe umwanzuro wo guhura na Scovis, kugira ngo amusabe ko yagaragaza ukuri ku nkuru yanditse. Yaragiye agera ku biro bya Scovis, aramwinginga.
Kevlar at: "Sco, ndagusabye, garagaza ukuri. Ibyo wanditse ntabwo ari byo, kandi uruganda rwacu rurafunze. Ntabwo turi gukora, nyamara bitewe n'ibinyoma wakwirakwije."
Scovis yaratuje, aramureba abona ndatuje abona ko abafe ikibazo gikomeye. amaso yari yatukuye, ubona ko amarira Ari kumutembera mu maso,nyuma ati: "Kevlar, nshobora kugaragaza ukuri, ariko hari icyo ngusaba. Ugomba kwemera kumpa urukundo rwawe no gutandukana na Emera. urabizi ndagukunda, rero Reka dukundane, utandukane na Emera Nanjye ndagaragaza ukuri."
Kevlar yumvise atunguwe cyane, ariko yari azi ko ari bwo buryo bwonyine bwo gukiza uruganda rwe. Yaratekereje cyane, umwanya utari muto, arinako yitegereza Scovis, maze azunguza umutwe ahakana, nyuma n'uburakari bwuzuye agahinda Ati: oya."
arakomeza ati: "Oya Sco, ntabwo nshobora gutandukana na Emera ngo ngukunde. Ndagukunda nka musaza wawe, ariko ntabwo nshobora gupfukamira ibyifuzo byawe ngo mbe nagukunda ku ntego zo gukiza uruganda rwanjye, rudafite ikosa namba."
Scovis yagize agahinda k'umutima, n'ubwo yari aziko ibyo ari kugerageza kubwira Kevlar bidashoboka. Kevlar yamweretse ko urukundo rwa nyarwo rudashobora kugurishwa cyangwa guhatirwa.
Kevlar ati: "Ndasaba ko utubabarira kandi ukagaragaza ukuri ku nkuru yawe. Uruganda rwanjye rufite ubuziranenge, kandi ndashaka ko rubaho neza ku bw'abakozi bacu n'abakiriya bacu."
Scovis yafashe umwanya wo gutekereza ku byabaye byose, mugihe yarimo atekereza, Kevlar yahise asohoka aragenda .
.
.
Scovis yari mu bihe bikomeye nyuma y'uko Kevlar yanze ibyo yamusabye. Yari yiyemeje kuganira n'inshuti ze, zikaba n'inshuti za Kevlar na Emera: Vanessa, Anitha, na Jimmy. Yabifuzagaho inama z'uko yatsindira umutima wa Kevlar.
Scovis yateranyije inshuti ze mu kabari gaherereye mu mujyi rwagati. Bose bari bahari, biteguye kumva ibyo yabageneye.
Scovis wabanje kumara umwanya yiyumvira, ati: "Muraho nshuti zanjye. impamvu itumye mbahamagara, murabona uruganda rwa Kevlar rwarafunzwe kubera inkuru nanditse. Kevlar yandakariye, kuburyo dushobora kutazongera kuvugana.Ndagira ngo mbasabe inama z'uko nakongera kwiyegereza Kevlar nyuma y'ibyo nakoze."
Vanessa, yamurebye mu maso, aramubwira. ati: "Sco, ibyo wakoze ntibyari byiza. Kwandika inkuru mbi ku ruganda rwa Kevlar kugira ngo ukomeze umubano wanyu ntabwo byari ubunyangamugayo. Kubanza kwemera ko wakoze ikosa ni intambwe ya mbere."
Anitha nawe yamukomye mu nkokora ati: "Ni byo Vanessa avuga. Ugomba gusaba imbabazi Kevlar n'abo byagizeho ingaruka. Urukundo ntirwagakwiye guterwa n'uburiganya cyangwa guhatira umuntu."
Jimmy at: "Ndumva aribyo koko. Nta muntu wifuza ko agirwa umunyamakosa kugira ngo akunde agire icyifuzo. Kevlar agomba kukubona nk'umuntu w'ubwiza kandi uzi kwiyubaha. ubwiza ufite, yagakwiye no kububona kumutima."
Scovis yumvise amagambo yabo, akorwa n'isoni. yumva ko bamukunda ariko kandi bamugayira ibyo yakoze.
Scovis ati: "Ndagira ngo mbashimire ku nama zanyu. Ndumva koko ibyo nakoze bitari byo. Ngomba kwiyubaka no kwerekana ko ndi umuntu mwiza uzi kubaha abandi. Ariko se, ubu Kevlar azongera kunyizera?"
Vanessa ati:"Nibyo koko, ariko byose bigenda buhoro buhoro. Ushobora gutangira usaba imbabazi Kevlar, bikarangira uko umwiyereka bitumye aguha urwo rukundo umushaka ho. Birasaba kwihangana no kugaragaza ibikorwa bifatika byerekana ko wahindutse."
Anitha nawe ati: "Wibuke ko kugira indangagaciro nziza ari byo by'ingenzi. Ushobora no kumushimira kuba yaragaragaje ubunyangamugayo n'ubutwari bwo kutagushwa n'uburiganya bwawe. Bizamwereka ko wize isomo."
Jimmy ati: "Ndetse, uzamwereka ko wifuza kumubera inshuti nyayo, ko utari ushishikajwe n'inyungu zawe bwite gusa."
Scovis yatekereje kuri izo nama zose, yumva ko agomba gutangira urugendo rwo kwisubiraho no guhinduka umuntu mwiza. Yiyemeje guha Kevlar igihe no kumuha icyubahiro akwiye, ndetse no kwerekana ibikorwa byiza byerekana ko yahindutse.
Yafashe umwanya wo kwandika ibaruwa isaba imbabazi Kevlar, asobanura uko yabyitwayemo nabi, kandi ko yize isomo. Yashimangiye ko azakora ibishoboka byose kugira ngo yerekane ko yahindutse, kandi yifuza kumubera inshuti nyayo.
mu ibaruwa y'uzuye amaranga mutima, Scovis ati: "Kevlar, ndasaba imbabazi ku byabaye byose. Narakosheje kandi ndabizi. Ndifuza ko wampa andi mahirwe yo kugaragaza ko nahindutse. Nifuza kukubera inshuti nziza, kandi n'umbabarira, ndemera kugaragaza ukuri kose uruganda rwawe rufungurwe"
Kevlar yasomye ibaruwa ya Scovis, yumva ko ashobora kumuha andi mahirwe yo kwerekana ko yahindutse. Yemeraga ko umuntu wese ashobora gukora amakosa, ariko kandi akemera kuyakosora no kwiga isomo.
Kevlar yaramusubije kuri téléphone, ati: "Sco, ndakubabariye. Icy'ingenzi ni ibikorwa. Werekane ko wahindutse, kandi nditeguye kugusubiza mu buzima bwanjye nka inshuti y'ukuri."
Scovis yishimiye kubona ko Kevlar amuha imbabazi, bimutera kwisubiraho. Yiyemeje guharanira guhinduka umuntu mwiza no kwerekana ibikorwa bifatika.
Inshuti ze zose zishimiye kubona ko yiteguye guhinduka no gufata icyemezo cyo kuba umuntu mwiza.
Vanessa ati: "Sco, ni byiza ko wemeye amakosa yawe. Ubu rero, komeza inzira yo kwiyubaka no kwerekana ko ushobora kuba umuntu mwiza."
Anitha ati: "Ntugire ubwoba bwo gukora indI nkuru ivuguruza iriya wari wanditse.
Ugomba kwiyubaha no kubaha abandi."
Jimmy ati: "Turagushyigikiye, Sco, n'ukomeza gutyo, Uzatsinda urukundo rwe azaruguha."
Scovis yahisemo gukurikiza izo nama z'inshuti ze, yifashisha igihe cyose yari afite kugira ngo yerekane ko yahindutse. Kevlar na Emera bamubonye nk'umuntu mushya ufite intego nziza, kandi umubano wabo wakomeje kuba mwiza kandi uhamye. Urukundo rw'ukuri rwaratsinze, kandi bose babona ko ubuzima bwiza ari ukubaho uharanira indangagaciro nziza n'ubunyangamugayo. ntibyatinze yanditse indI nkuru, avuguruza iyambere, yerekanye ko amakuru Atari yizewe, maze bidatinze uruganda rurongera rurafungurwa.
.
.
Kevlar yagize intimba y'uko yabuze icyizere cya Scovis. nubwo yabyirengagizaga, Ariko yabonaga ko Scovis amukunda.Yakomeje gukora cyane kugira ngo uruganda rwe rugende neza nyuma yo gufungurwa, ndetse akomeza kubaka umubano we na Emera mu bwitonzi.
Emera nawe yumvise intimba y'uko Kevlar yahanganye n'ibyo byose, ariko yari azi ko Kevlar yari afite indangagaciro z'ukuri. Yahisemo kumuguma iruhande, amuba hafi muri byose.
Scovis yifuzaga ko urukundo rwe na Kevlar rugenda neza, ariko Kevlar yabonaga ko bitamworohera gukunda umuntu udafite indangagaciro z'ubunyangamugayo. ntibyatinze barongeye barahura, baganira mo, gusa Scovis afite urwicyekwe.
Kevlar ati: "Sco, ndagushimira ko wemeye kugaragaza ukuri, ariko ndumva ntashobora kugukunda nk'uko ukeka. Emera ni we mukunzi wanjye kandi nzahora mwubaha."
Scovis yarababaye, ariko yamenye ko urukundo rw’ukuri rutagurwa cyangwa ngo rutegekwe.
Kevlar yakomeje gukora cyane kugira ngo uruganda rwabo rugende neza, ndetse akomeza kubaka umubano we na Emera buhoro buhoro, urukundo rurushaho gukura. Ibyo byose byamuhaye icyizere cyo kuzubaka umuryango mwiza kandi ufite intego y'igihe kirekire.
Mu gihe gito, uruganda rwa Kevlar rwatangiye kubona ko ibintu bihinduka. Abakiriya batangiye kugaruka, kandi abantu benshi bari basubiye kugura imyenda yabo. Ibyo byatumye Kevlar yumva ko ari gutsinda urugamba rwasaga nkaho rwamwitambitse.
Bosco nawe yifuzaga ko uruganda rwe rugenda neza, ndetse ko ibintu byose bijya ku murongo. Yabonye ko Kevlar ari inshuti y'ukuri, kandi yiyemeje kugumana nawe neza, ntiyamugirira ishyari ngo ni uko amurusha abakiriya.
.
.
Scovis yateye intambwe yo kwisubiraho, maze atangira urugendo rwo kwerekana ko yahindutse. Yafashe icyemezo cyo kwandika inkuru nshya, iyi ikaba yari itandukanye cyane n'iya mbere. Yashakaga gukosora amakosa ye yo mu minsi yashize no kwerekana ubunyangamugayo.
Inkuru nshya ya Scovis yagaragazaga ibyiza byose uruganda rwa Kevlar rwagezeho. Yanditse ku bwiza n’ubuziranenge bw’ibicuruzwa, uburyo rufasha abakozi kurushaho gukura, n’uruhare rwarwo mu iterambere ry’aho ruri. Yatangaje amakuru y'uko uruganda rwatsindiye ibihembo bitandukanye kandi rukomeje gutera imbere ku buryo bugaragara.
Iyi nkuru nshya yahise ikundwa cyane, ikinyamakuru cya Scovis gitangira kugira abakunzi benshi. Abasomyi barashimye uburyo yagaragaje ukuri n’ubutwari, ndetse n'uko yagarutse ku byiza by'uruganda rwa Kevlar.
Iminsi mike nyuma y’iyi nkuru, Kevlar yamenye ibyayo. Yakiriye telefoni nyinshi n’ubutumwa bw’abakiriya bashimira ku mikorere myiza y’uruganda. Byatumye uruganda rwe rurushaho kwamamara no kubona abakiriya bashya. Kevlar yaranezerewe cyane kubera iyi mpinduka nziza mu bucuruzi bwe.
Kevlar yifuje kuvugana na Scovis ngo amushimire ku bw'iyi nkuru nziza no ku byo yakoze byo kwikosora. Yaramuhamagaye kuri telefone.
Kevlar ati: "Scovis, ni Kevlar. Ndashaka kukubwira ko nasomye inkuru yawe kandi ndagushimira cyane. Iyi nkuru yawe yatumye uruganda rwacu rurushaho kwamamara kandi rubona abakiriya benshi. Warakoze cyane ku bw’iyi mpinduka."
Scovis, yumva amarangamutima ya Kevlar, yasubije agira ati: "Kevlar, ndagushimira nawe ku mahirwe wampaye yo kwikosora. Nakoze amakosa menshi, ariko ubu numva ndi mu nzira nziza yo kwerekana ko nahindutse. Nifuza gukomeza kuba umuntu mwiza kandi w'inyangamugayo."
Kevlar ati: "Nishimiye kumva ibyo, Sco. Biragaragara ko wiyemeje guhinduka. Nizeye ko tuzakomeza kugirana umubano mwiza kandi uhamye."
Scovis yishimiye kumva ko Kevlar yamubabariye kandi yishimiye ibyo yakoze. Iyi mpinduka yamuhaye icyizere gishya kandi imwereka ko igihe cyose umuntu ashobora guhinduka akagaragaza ko ari umuntu mwiza.
Scovis ati: "urakoze, Kevlar. Ndifuza gukomeza kuba umuntu mwiza kandi nshobora gukora byinshi byo kwerekana ko nashikamye mu ndangagaciro nziza."
Kevlar yasoje ibiganiro, yishimiye kubona ko Scovis yafashe inzira nziza. Urukundo n'ubwubahane byari byongeye kuzura hagati yabo, kandi byose byari bishingiye ku kwemera kwikosora no ku bwubahirane.
.
.
Kevlar akimara kuvugana na Scovis, yatekereje byinshi ku myitwarire ya Scovis mu minsi yashize. Yabonaga ko hari impinduka nziza kandi yishimiye kubona ko uruganda rwabo rwongeye kuzamuka ku isoko. Icyakora, yari agifite ikibazo ku buryo Scovis yagerageje kumushakaho urukundo.
Scovis, mu gihe gito nyuma y'ikiganiro na Kevlar, yahuye n'igitekerezo cy'indi nkuru yashakaga kwandika. Yashakaga kwerekana uburyo urukundo rwabaye igisubizo mu bihe bikomeye. Yafashe icyemezo cyo kwandika inkuru ishimishije y'urukundo rw'agatangaza rwa Emera na Kevlar.
Yanditse inkuru yerekana uburyo urukundo rwa Emera na Kevlar rwavutse, ingorane bahuye nazo, n'uburyo urukundo rwabo rwakomeje kuba igihamya cy'ukuri n'ubudakemwa. Yagarutse ku buryo baje guhura bwa mbere, uko bakomeje kwiyubaka mu rukundo, n'uburyo bagiye bafashanya mu bihe bikomeye.
Iyi nkuru yashyizwe hanze mu kinyamakuru cya Scovis, ikurura abakunzi benshi. Abantu benshi bashimishijwe n'urukundo rwabo, baravugaga, bagasangira ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, ndetse bakanatanga ibitekerezo bishima uburyo urukundo rwabo ruteye.
Iyi nkuru y'urukundo ntibyatinze kugera kwa Kevlar. Yarayishimiye cyane kubona uburyo inkuru yabo yagaragajwe neza kandi byatumaga abakunzi b'urukundo babakuraho isomo. Icyakora, Kevlar ntiyabashije kwirinda gutekereza cyane ku kuba Scovis yaba akunda cyane Emera cyangwa we ubwe.
Kevlar yaganiriye na Emera kuri iyo nkuru.
Kevlar ati: "Emera, wasomye inkuru Scovis yanditse? Ni inkuru nziza cyane, kandi byatumye abantu benshi bakomeza kutwibazaho."
Emera ati: "Yego, narayisomye. Nari nzi ko Scovis afite impano yo kwandika, ariko sinari nzi ko azandika inkuru iduhesha ishema gutya."
Kevlar ati: "Ariko se, Emera, ntibigutera kwibaza impamvu Scovis akomeza kwiyegereza mu buzima bwacu? Ntekereza ko ashobora kuba afite impamvu zitari nziza."
Emera yamusubije agira ati: "Kevlar, wenda ni ukuri. Ariko twizere ko impamvu ze ari nziza. Ikindi, twagombye kwishimira ko yagaragaje urukundo rwacu mu buryo bwiza."
Kevlar yahise asubiza, ati: "Nibyo, ariko sinabura kugira amakenga. Tuzareba uko ibintu bigenda."
Kevlar yatekereje cyane kuri icyo kibazo, abona ko agomba kugumana umutima ushishoza. Icyakora, yishimiye uburyo urukundo rwabo rwashimwe kandi rwerekana ko rushobora guhangana n'ibihe bikomeye.
.
.
Kevlar amaze kubona ko uruganda rwabo rwongeye kuzamuka neza ndetse rukagarurira icyizere abakiriya, yafashe icyemezo cyo gukemura ikibazo cy’amafaranga y’imisoro uruganda rwahoze ari urwa se, rwaregwaga. Kevlar yateguye amafaranga yose yaregwaga, ajya kwishyura ku rwego rushinzwe imisoro n’amahoro. Amaze kwishyura ayo mafaranga, yahise ajya ku gereza aho se na papa Scovis bari bafungiye, kugira ngo barekurwe. Kevlar ageze kuri gereza, yahise abwira abashinzwe umutekano ko yaje gufunguza abantu babiri bari bafungiye aho, kubera ikibazo cy’imisoro. Amaze kwerekana inyemezabwishyu, abashinzwe umutekano bahise barekura se wa Kevlar na papa Scovis. Kevlar yishimye cyane kubona ko se na papa Scovis bafunguwe.
Se wa Kevlar n'ubwo yari yarafunzwe, yishimiye kubona umuhungu we amugarura mu buzima busanzwe.
Papa Kevlar ati: "Kevlar, ndashimira cyane uko witwaye muri ibi bihe bikomeye. Warakoze cyane."
Kevlar ati: "Papa, ibyo byose nabikoze kubera urukundo rw'umuryango wacu. Tugomba gukora ibishoboka byose ngo dukomeze kuba hamwe kandi dukomeze kubaka uruganda rwacu."
Papa Scovis nawe yishimiye kubona ko ikibazo cy'imisoro kirangiye, agahita afungurwa.
Papa Scovis ati: "Kevlar, warakoze cyane. Waranzwe n'ubuntu no gufasha. Ndabizi uzahora ari intwari."
.
.
Scovis yamenye amakuru ko se yarekuwe, biramushimisha cyane. yahise ataha yihuse kugira ngo, abashe kuvugana nawe dore ko yaramukumbuye. Ari munzira ataha, Samu Yahise amuhamagare ku telephone Ati:" Umeze ute Sco? wabonye se ko narekuye papa wawe kubera Urukundo nkukunda? ndagukunda Sco, nshatse rero kubikwereka nkurekurira papa wawe, basi birakwereka ko nkukunda cyane..............
.................
..................... loading episode...12
.
Samu aho Niyaba ashaka guprofita ibyabaye? Scovis arizera ko ariwe wabikoze? yasabye imbabazi, yaba se yahisemo kureka Kevlar akikundira Emera neza? twizere ko atagiharanira urukundo rwe? ni aha dusubikiye Igice cy'uyu munsi ntuzacikwe n'ikurikira.
.
|:::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::::::::|
Comments