logo

NEW TALENTS

Stories Group
UMURONGO W'UBUZIMA

UMURONGO W'UBUZIMA

FREE
S01
▶ Start Reading
5.0
📝Story Preview

.Mu gitabo k'ibyahishuwe , cyangwa se Ibyahishuriwe Yohani bitewe na bibiriya ukoresha, hari mo umurongo ugira uti:" “Jyewe Yesu ntumye marayika wanjye guhamiriza mwebwe ibyo ku bw'amatorero. Ni jye Gishyitsi cya Dawidi n'umwuzukuruza we, kandi ni jye Nyenyeri yaka yo mu ruturuturu.”Kubakoresha bibiliya nagatifu haravuga ngo:" Jyewe Yezu, nohereje umumalayika wanjye kugira ngo ababwire ubu buhamya bugenewe za Kiliziya. Ndi inkomoko y’umuryango wa Dawudi; inyenyeri yakirana mu rukerera.»Byanditswe mu byahishuwe 22;16.Iyi Nkuru rero yiswe UMURONGO W'UBUZIMA hari impamvu yiswe uku. Ntuzacikwe rero ndabizi uzakuramo byinshi..Inkuru yanditswe na Navio kki dabble le, mbahaye ikaze ...Dutangiriye kuri kaminuza imwe ikomeye mu gihugu, ni kaminuza yigisha ibijyanye n'ubuvuzi, SAINT THERÈSE MEDICAL INSTITUTE ( STMI). Ni kaminuza ihuriraho ingeri z'abanyeshuri batandukanye mu mande zose z'igihugu. Ni muri salle nini cyane, ahateraniye abanyeshuri 40 bafite ibikapu byabo ubona ko bashobora kuba biteguye urugendo.Bicaye aho muri Salle arinako baganira ubonako rwose bishimiye kuba bateranye ahari. Bari aho, bakiri kuganira haje umusaza witwa Dr. Mulisa, niwe muyobozi wiyo kaminuza azwiho kugira amahane n'igitsure. Akaba kandi azwiho ko ari umugabo wize ubupadiri bikarangira abwanze. Yaje imbere yabo bose bahita baceceka, Dr. Mulisa ati:" mwese nababwira ni félicitation kuko musoje amasomo yanyu, mwahabwaga yubuvuzi aha muri STMI. Kubwibyo rero ikigo kikaba cyabahebye urugendo shuri , aho mugiye gutemberezwa ahantu heza, hagomba kubigisha byinshi bijyanjye nibyo mwize. Mugiye guhaguruka, muzagaruka nyuma y'iminsi itatu. Bivuze ngo mazarara aho mugiye muharire munahigire byinshi. Kubwibyo ntimugenda mwenyine. Prof. Baragashya Samuel niwe muyobozi mujyana nawe, ndetse na Dr. Nyiramahoro Solange. Abanyeshuri bacyumva abarimu bagiye kujyana barishimye, umukobwa umwe w'uburanga witwa Vanessa , arasakuza cyane ati:" baduhaye Prof Samuel wize Théologie we."Bose barasetse, Dr Mulisa we arakomeza ati:" kandi nanone murajyana na Animateri na Animatirise banyu. Nibo bazakomeza kubitaho uko bikwiye nkuko babikoraga. Sibyo kandi gusa, muzajyana na Muganga Dr. Iranzi. Niwe ushobora kubaha ubuvuzi kugize indwara itunguranye. "Vanessa yongeye gusakuza ati:" baduhaye intanga gusa we."Bose barasetse gusa harimo abandi bahise bamureba nabi.Ntibyatinze bahise basohoka , bajya gupakira imizigo muri bus nini igomba kubatwara, arinako bagenda baganira.Kuruhande rumwe hari abakobwa babiri, basa nkabatuje cyane kandi bigaragara ko bacisha macye kandi bakundana kuko bari gufashanya. Umwe bamwita Olive undi akitwa Stella.Olive ati:" ariko buriya Vanessa azamenya ko yakuze ryari?"Stella ati:" va kumusazi. Uriya yakavuwe rwose kuko ararwaye."Olive ati:" umuntu udatinya Dr. Mulisa we! Wumvaga ukuntu amuvugiramo ajajwa?"Stella ati:" Ahubwo se ko numva wamwibagiwe. Uribuka igihe aserereza Animatirise?"Olive ati:" azabona ari iRwanda. Gusa ariko nubwo tugiye muri uru rugendo Shuri ndumva nabyiyumvamo."Stella ati:" sha nanjye ni ubwambere ngo giye gukora urugendo shuri kuva navuka, urumva ndibubishobore?Olive ati:" ntabwo uri wenyine, turi kumwe. Ahubwo se uracyeka turarukorera hehe?"Stella ati:" naba nkubeshye. Bavuze ko ari ibanga, kandi ko ahantu tugiye kujya ari twe bambere bagiye kujyayo. Ngo ni ahantu bubatse vuba kandi heza."Olive ati:" nitugera yo uze kureka twifotoze, agafoto kurwibutso. Dore dushobora kuba tutazongera guhura twambaye uniforms."Stella ati:" Animatirise arabikunda ntakuntu nubundi twazavayo tudafashe agafoto karusange."Olive ati:" navugaga akacu babili. Buriya njye ntabwo nifuza kujya mu ifoto imwe nabariya bakire ngo b'inyarugenge baba biyemera ngobafite amafaranga. Simbakunda pe."Stella ati:" ngo nabo ikigali da, cyakora bagira ubwibone. Olive ati:" reka tujye mu modoka ni tugerayo ndashaka ko tuza kurara kugitanda kimwe kandi ko tuzajya tuba turi kumwe "Stella ati:" cya...

📚 Episodes (10)

Loading...
📢 Kwamamaza

Ibihe...

🎬
S01 EP01
UMURONGO W'UBUZIMA Ep01
🎬
S01 EP02
UMURONGO W'UBUZIMA Ep02
🎬
S01 EP03
UMURONGO W'UBUZIMA EP03
🎬
S01 EP04
UMURONGO W'UBUZIMA Ep04
🎬
S01 EP05
UMURONGO W'UBUZIMA Ep05
🎬
S01 EP06
UMURONGO W'UBUZIMA Ep06
🎬
S01 EP07
UMURONGO W'UBUZIMA Ep07
🎬
S01 EP08
UMURONGO W'UBUZIMA Ep08
🎬
S01 EP09
UMURONGO W'UBUZIMA Ep09
🎬
S01 EP10
UMURONGO W'UBUZIMA Ep10

Story Info: UMURONGO W'UBUZIMA | S01 | 10 episodes

Author: NewtalentsG | Published: 8/7/2025

Rating: 5.0 ⭐ | Type: Free