logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMURONGO W'UBUZIMA Ep09

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


.
Duheruka Yvonne ahwereye ubudakanguka, nyuma yuko ababwiye yuko hari imirongo ibiri bagomba guhiga. Ese arakanguka bayihige cyangwa?
.
Dutangiriye mu masaha yijoro asatira yamasaha bakiniraho umukino, ntibyatinze buri tsinda ryari rikomeje guhiga umurongo muri bibiliya ngo urimo impamvu abakire n'abakene hari gupfa cyane abahungu mugihe mu itsinda ry'abatindi hapfa abakobwa cyane. Bafite guhiga imirongo yo muri bibiriya isobanura izo mpamvu, twibuke nibayibura benshi muri bo bagomba kwicwa.
.
Abakire bari bicaye hamwe, igitabo cya bibiliya kiri hagati yabo, buri wese akurikiranye amagambo, ariko amaso yabo yuzuyemo ubwoba.

Vanessa ati:
“Ariko se koko iyi bibiliya turaza kuyibona mo impamvu abahungu bacu barimo gupfa cyane?”

Lynda amureba mu maso, ati:
“Wowe ntushidikanye. Byanga bikunda ntacyakuraho ko twese tuzapfa kugeza Yvonne atubwiye iriya mirongo ibiri."

Vanessa ati:" none wizeye ko kariya gatindi ibyo kavuga aribyo?"

Lynda ati:" Urumva se Yvonne aririmba ibyo atazi? Ariko ikibazo, noneho ko yasinziriye nk’uwapfuye, tuzamenya dute iyo mirongo?”

.

Ku ruhande rw’abakene, Aline yari aguye agacuho. yasomaga bibiliya mu ijwi riranguruye buri murongo ahura nawo, ariko nta gisobanuro gihamye abona. Felex we yaramwitegereje aramubwira:
“Ntabwo twabona imirongo gutya. Tugomba gufata igihe tukajya twumva neza icyihishe inyuma y’ijambo ryaburi murongo, ntabwo ari ukugenda dusoma gusa, cyangwa niba hari uwaba azi aho twabona izo mpamvu yatubwira”

Rose nawe akomeza ati:
“Ariko ntabwo twakwibagirwa amagambo ya Yvonne. Yavuze ngo hari imirongo ibiri yegeranye. Icyo gishobora kuba ari ikimenyetso cyuko dushobora kuva aha tugataha.”

.

Mu itsinda ry’abatindi, Olive yahoraga yitegereza aho Yvonne aryamye. Kandi yumvaga umutima we uri kugongana mu gituza, asa nk’aho hari ikintu kimubwira ko iyo mirongo Yvonne yavugaga iriyo igomba gutuma basohoka muri iyo nyubako.'

Isaac yaramubajije ati:
“Ko uri kumureba cyane, uratekereza iki?”

Olive ati:
“Ndumva nk’aho afite ibanga rikomeye. Urumva uburyo yahisemo kuvuga amagambo asa? ‘Kuzuuu, kuzuuuu…’ Ntabwo ibyo bisanzwe,   Ariko nimba akiri muzima, araza gukanguka atubwire. Dore ari kubira icyokere.”

.

Aho bicaye mu bayobozi, Prof Samuel na Dr Solange nabo bari bamerewe nabi. Samuel yafashe bibiliya arayitegereza cyane, amaso ye yuzura amarira, Ahita abwira abandi asakuza ati:"
“Reka mbabwire, Bibiliya irimo ibanga. Hari aho igaragaza ko abahungu bazahitanwa n’ubugome bwabo, n’aho abakobwa bagahitanwa n’ubuharike cyangwa ubushukanyi. Ariko se koko ibyo nibyo bigomba kutubera ibisobanuro kumpamvu turi gusabwa?”

Vanessa ati:" nihe se hari umurongo muri bibiriya havuga ko abahungu bazahitanwa nubugome bwabo?"

Prof Samuel ati: ntaho ariko muri Luka 6:24 havuga kubatunzi cyangwa kubakire, ngo:"
Ariko muzabona ishyano mwa batunzi mwe, Kuko mumaze kugubwa neza."

Vanessa ati:" ubuse twavuga ko abahungu bacu bari gupfa kubera ko baguwe neza?"

Lynda ati:" ntabwo aribyo nonese Abakene bo abahungu nibari gupfa, ubwo se bo barazira iki?"

Kuruhunde, Olive we yitegereje Yvonne mu mutima ati:" ibyiringiro byacu biri kuri Yvonne naza akatubwira iyo mirongo ibiri yegeranye araza kuturokora. None yanze gukanguka."

Kumbe Yvonne we ari kuvuga, aho aryamye, yatangiye kurota,

Mu nzozi ze, yari ahagaze mu ishyamba ryijimye. Umuyaga mwinshi uhuha, amajwi asa nay’abantu barira amuzengurutse. hashize akanya, imbere ye hagaragara urusengero rushaje. Mu rusengero yongera kubonamo cyagitabo kinini.

Ijwi riramubwira riti:
“Umurongo w’ubuzima uhera ku ijambo ‘kuzuka’.”

Yvonne ahindukiza amaso ye mu gitabo, abona imirongo ibiri yegeranye:

“Abapfuye bazazuka babarirwe mu bazima.”
“N’abariho bazahindurwa mu maso y’Uwiteka.”

Akimara kubisoma, igitabo kirafunga, umuyaga uramuhirika, ashiduka ava mu nzozi.

.

Aho mu cyumba, Olive yari akimufashe ukuboko. Yvonne ahumeka cyane, amaso afunguka gahoro gahoro, avuga n’ijwi ririmo intege nke, ati:

“Imirongo ni ibiri... ni iyerekeye kuzuka no guhindurwa. Niyo mpamvu turi gupfa nitutayibona."

Bose barikanze,  bati:
“Ariko se iyo mirongo iri he muri bibiliya?”

Yvonne ahita asubiza ati:
“Muri 1 Abakorinto 15:52-53. Mushakisheyo... nimuhasoma mushobora kubona imirongo.

.

Amatsinda yose yahise yihutira gufungura muri uwo murongo. Vanessa yari ahagaze mu bakire, ahita asoma ku ijwi riranguruye ati:"

1 Abakorinto 15:52

mu kanya gato, ndetse mu kanya nk'ako guhumbya, ubwo impanda y'imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora natwe duhindurwe."

Prof Samuel ati:" iyo siyo mirongo dukeneye. Mwibuke bwambere yakangutse atangira kuvuga ngo kuzuuu, rero urumva ntaho ihuriye niyo."

Vanessa ati:" nonese wowe urumva ari iyihe?"

Prof Samuel ati:" ntabwo ndigutekereza neza pe."

Ako kanya bakiri muri ibyo. Ijwi riti amasaha yumukino arageze umukino uratangiye. Buri tsinda rigiye kutubwira impamvu yatumye bamwe muri bo bapfa cyane kuruta abandi bitarenze umunota umwe."

Tayari umunota watangiye kwibara, ijwi riti, abakire mutubwire impamvu abahungu muri mwe aribo bari gupfa cyane."

Bose bahise barebana umunota ushira ntawe uvuze. Ijwi riti:" abakire baratsinzwe, abakene kuki mwe abahungu aribo bari gupfa cyane muri mwe?"

Nabo baraceceka habura usubiza. Ijwi riti:" abakene nabo baratsinzwe, Abatindi mwe kuki abakobwa aribo bari gupfa cyane mu itsinda ryanyu? Mwifashishe umurongo wo muri bibiliya?"

Umunota watangiye kwibara, olive ati:" itangiriro 19, 26.

Isaha yahise irekera kubara, Olive we arakomeza ati:"
Itangiriro 19:26 haravuga ngo

Ariko muka Loti arakebuka, areba inyuma amukurikiye, ahinduka inkingi y'umunyu. Aha rero byashoka ko abakobwa bagenzi bacu, bayobye, bagasubira mubitaribyo byabujijwe, bishobora kuba ariyo mpamvu bishwe cyane.'

Isaha yo yahise ikomeza kubara nyuma yuko umunota urangiye, Ijwi riti:" Abatindi baratsinze. Ariko abandi kuko batsinzwe bagiye guhanwa.'

Ijwi rirakomeza riti:" dr Solange, Animateri na Animatirise barishwe nkigihano cyo gutsindwa. Rose na Aline bo mu itsinda ry'abakene barishwe kubera gutsindwa. Devine na Belle bo mu itsinda ry'abakire nabo barishwe kubera gutsindwa. Abasigaye félicitation mugiye gukomeza umukino.  Musabwe gushaka umurongo W'ubuzima mbere yuko undi mukino uza kuko muraza gutsindwa hagapfa itsinda ryose. Abasigaye mujye kuryama ni ahejo."
.
.
Aho ijwi ryahise riceceka, mu cyumba cyose hahise haba umwijima uremereye. Amashusho y’abishwe yahise asohorwa n’urumuri rwatse rutitira ku rukuta, abandi bose basigaye bagwa mu gahinda gakomeye. Imitima yabo yari yuzuye ubwoba n’agahinda ko kubona incuti zabo zishwe nk’aho ntacyo zimaze.

Olive, yafashe kumutima aravuga ati:
“Bavandimwe, mwese murashaka gupfa. Mureke kuryama tubireke dutekereze kukiza kudukura aha."

Yvonne wari ukiri ku gitanda, nubwo yari ananiwe cyane, akomeza kugerageza kuvuga mu ijwi rituruka kure ati:
“Umurongo w’ubuzima… si umurongo w’umwe gusa. Ni ikimenyetso kiri buhe ubuzima buri wese uri aha. Ibyo naronse byagaragazaga kuzuka no guhindurwa. Ariko ntabwo ndikubasha kwibuka iyo mirongo."

Vanessa yahise amubaza ati:"
“Ese hari icyo waba wibuka?"

Yvonne yahise asubiza mu gahinda ati:
“Nabonye amagambo ahuza impanda ebyiri, kuzuka, no guhindurwa. Uwo murongo ushobora kuba urimo igisubizo cyacu. Ariko ahari si uwo nababwiye wo muba korinto, kuko iyo nabonye yari ibiri yegeranye."

Flex ati:" ariko mube muretse, harya niyatangiye ashaka nko kuvuga ngo kuzuka?"
Bose barikiriza

Flex  wo mu batindi, ati: hari Umurongo nibutse waba utangira uko.
muri Yohana 11:25-26:

****Yesu aramubwira ati “Ni jye kuzuka n'ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho,
kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose. Mbese wizeye ibyo?”****

Yvonne ati:" niyo nabonye."
.
IRAKOMEZA
.
Ese baba babonye Umurongo wubuzima?
Ntuzacikwe. Nyamuneka dukunde gusoma bibiliya harigihe byazaturokora.

Comments