
.
Mu cyumba cyari cyazuye umwijima, ubushyuhe bwari bwinshi cyane. Flex yari amaze gusoma ijambo ryavugaga Yesu ati:
**“Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho. Kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose. Mbese wizeye ibyo?” (Yohana 11:25-26).**
Ako kanya, ijwi ryari rimaze igihe ribabwira byinshi bakora, ryavugiye mu mimitima y’abo, rirarangurura, mu nkuta hose homvikana gukubira kwinkuba, Ijwi riti:"
Kandi iti “Birarangiye. Ni jye Alufa na Omega, itangiriro n'iherezo. Ufite inyota nzamuhera ubuntu kunywa ku isoko y'amazi y'ubugingo. **(Ibyahishuwe 21:6)**
Ako kanya hahise humvikana injyana y’amajwi asa n’indirimbo z’abaririmbyi benshi ariko batagaragara.
bose bahise bikanga. barikanze, amaso yabo areba hirya no hino, ariko ntibabona aho ayo majwi aturutse. Urumuri rutangira gucengera mu mfuruka z’icyumba, rwirukana umwijima wari mu cyumba cyose ibyari ijoro, biba amanywa yihangu.
Vanessa yahise asuka amarira, ariko agenda ayahanagura buboro buhoro, ati:
“Mbega byiza! Mbega amagambo akiza umutima! Nonese koko ibi nibyo twari dukumbuye kumva kuva kera. Ahari nari narahobye. Sinzi mpamvu mise numba nyeye mu mutima”
Lynda yegera Vanessa, umutima we wuzuye ubwoba n’ibyishimo icyarimwe:
Ati:
“Mbega igitangaza. Ndumva amagambo y’iyi mirongo ahinduye umutima wanjye. Twashakaga ibisobanuro mu bushishozi bwacu, mu busobanuro bwacu bw’abantu, ariko twibagiwe ko ubuzima bushingiye ku kwizera. Kuki tutajyaga dusoma ijambo ry'Imana?”
Ku ruhande rw’abandi, Prof. Samuel wari umaze igihe kinini cyose ari mu gahinda, asoma Bibiliya adahwema kuyisuzuma, yahise azahurwa n’aya magambo. Amarira yamusimbutse mu maso, afata Bibiliya akubitaho ikiganza, avuga mu ijwi rirenga, ati:"
“Mbese ubu ni byo koko? Ni byo. Ni byo! Dore isomo ry’ukuri twagombaga kubona: Kristo ni we Kuzuka n’Ubugingo. Ubuzima bwacu bwose bwari mu mukino nk’uyu, kugirango tumenye ko nta kindi kizadukiza uretse kwizera Kristo?.”
Ijwi riti:"
Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n'ukuri n'ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.**(Yohana 14:6)**
Vanessa ati:"
“Ariko se, kuki twari twararetse imitima yacu ko ikomeza gukinirwa mu mwijima wicura burindi? Twaretse ubwibone bwacu, tukumva ko ubutunzi bw'umwuka cyangwa ubumenyi ari byo bizaducungura?"
Prof. Samuel:
“Nibyo. Ariko Imana idusaba ikintu kimwe gusa: kwizera. Uwizera, naho yaba yarapfuye, azabaho. Ni amagambo atanga icyizere, kandi yadukijije”
.
.
mu batindi, Olive yari akimufashe ukuboko kwa Yvonne. Yari akiri ku gitanda, ariko amaso ye yatangiye gucya gahoro gahoro, amaraso atangira gutembera mu mubiri we neza. Yvonne ahumeka mu ijwi ririmo intege nke ariko ririmo imbaraga z’ukuri:
Ati:
“Umurongo… niwo twari dukeneye. Uwo niwo uduhaye ubugingo nyakuri. Byose byari bihishe mu magambo y’ukuri ngo ‘Ni jye kuzuka n’ubugingo.’ Nibyo byari inzozi zanjye… iyo mirongo ibiri nahoraga numva mu mutima wanjye ko byanga byakunda ariyo izadukiza. kuzuka no guhindurwa nkuko nabirose birangiye biturokoye."
Olive yahise asuka amarira, amuhobera, ati:
“Mbega ukuri gusesuye! Mbega igisubizo gikiza imitima. Yvonne, wowe wakomeje kutubwira ko ariyo yukuri komo, nubwo twaguciraga urubanza, ntabwo twiziraga ko amagambo yawe ariyo yadukiza. Nyine twabikoze koko ntakundi twari kugira. None ni wowe ukijije ubuzima bwacu."
Flex, yari yicaye mu nguni, akubita igitabo hasi, avuga mu ijwi rikomeye
Ati:"
“njye guhera uyu munsi giye kujya nsoma bibiliya kugeza pfuye. Nanyuma yubuzima niba byemewe nzayisoma iteka ryose. Sinyikeneye kongera kubaho mu buhumyi."
.
.
Ako kanya, ijwi ryavugaga rikanga imitima, rimwe ryabakinishaga umukino ryongera kumvikana, ariko noneho ryahindutse rituje, riryoheye amatwi riti:"
“Murakoze kubahora imitima yanyu ku Murongo w’Ubuzima. Mwatsinze umukino. Abapfuye bari ikimenyetso cy’uko ubuzima butari muri Kristo ari urupfu ruhoraho. Ariko mwabonye igisubizo: Yesu ni we kuzuka n’ubugingo. Nimugende, mubere abandi urugero mubatoze kubaha no kumvira Yesu/Yezu, bamwakire nkumwami numukiza. Nkuko murokotse bizabera abandi ubuhamya ko niyo haba iki, uwizera Yesu wese azarikorwa.”
Imiryango minini yi nyubako yahise ifunguka, urumuri rwinshi rwinjira mu nzu bongera guhumeka umwuka wo hanze. Abari aho basigaye bose barasohoka, buri wese afite amarira, ariko ari amarira y’ibyishimo birenze.
.
.
Bageze hanze, basanga bahagaze ahari ishyamba ryiza ry’amashami y’icyatsi, inyenyeri zirabagirana hejuru. Umwuka mwiza, ubahuha mu maso.
Vanessa ahobera Lynda avuga mu ijwi ryuzuye amarira ati:"
“Twari twaribeshye cyane. Twashakaga ibisobanuro byubuzima mu bundi buryo, twumvaga ko kugira amafaranga aribyo bitanga ubuzima, ariko icyizere nyacyo cyari muri uyu murongo umwe gusa: Yesu. Niwe buzima”
Lynda:
“Yego. Kandi uyu murongo niwo uzahora mu mitima yacu: Ni jye kuzuka n’ubugingo…”
Prof. Samuel yongeye guhagarara imbere yabo bose, ababwira ijambo ati:"
“Bavandimwe, isomo ry’uyu mukino ririgaragaza. Umutunzi cyangwa umukene, umuhungu cyangwa umukobwa, bose ni bamwe imbere y’Imana. Uwizera Kristo, ntazapfa iteka ryose. Ibi bitwigisha ko dukwiye guhora dufite kwizera, kuko ni bwo buzima nyakuri.”
.
.
Yvonne, nubwo yari ananiwe, ahagarara imbere yabo bose, avuga ati:
“Bavandimwe, Umurongo w’Ubuzima si inkuru gusa, si umukino gusa, ahubwo ni ukuri. Dukomeze guha agaciro Ijambo ry’Imana, turyige, turikunde, kuko ari bwo buzima bwacu nyakuri. Dore isomo twahawe uyu munsi: Ubuzima bwacu bwose bushingiye ku kwizera Yesu Kristo, kuko ari we Kuzuka n’Ubugingo.”
.
.
Bose bahise bapfukama, barasenga, amarira y’ibyishimo yuzura mu maso yabo. Urumuri rukomeza kwiyongera, ubuzima bushya butangira kubinjira mu mitima.
Ku maso ya buri wese, hari icyizere gishya: batashye basobanukiwe ko nta buzima udafite Kristo.
.
Yutuze kuruhande rumwe hari umumama wakubitaga urugi, arinako ahamagara Yvonne kumbe Yvonne waruryamye yashigukiye hejuru yabize icyuya umubiri wose, ahita akingura,
Mama Yvonne ati:" wa mwana we wari waneye ubwoba. Uziko maze amasaha abiri nkuhamagara ngo ukingure nari nagizengo wapfuye? Narinangiye gutabaza ngo baze bice urugi byakugendekeye gute?"
Yvonne yahise yumva ko yarimo arota, ati:" mama naguze iyerekwa."
Mama Yvonne ati:" Irihe yerekwa?"
Yvonne atangira kumubwira uko byagenze ati:" twari muri sale yo kwishuri, turi gutegura urugendo shuri, nuko.......
Abaye ushaka kumenya uko byagenze mwiyerekwa rye, wakongera gutangira iyi Nkuru kuva kuri episode ya mbere....
.
IHEREZO......
.
👉 Isomo ry’inkuru:
Umurongo w’Ubuzima ni uguhitamo kwizera Kristo, ari we Kuzuka n’Ubugingo.
Abatunzi n’abakene, abahungu n’abakobwa bose bafite agaciro kimwe imbere y’Imana.
Iyo tutari muri Kristo, tuba turi mu rupfu ruhoraho, ariko uwizera Yesu afite ubugingo buhoraho iteka.
Ijambo ry'Imana ryakatubereye ifunguro dufungura buri munsi, ese wowe waba ufite icyo uzi ku ijambo ry'Imana cyakurokora???
Naha dusoreje iyi Nkuru, ndashima wowe twatangiranye, kandi ndashimira nawe wayisangije abandi, muhoze amaso kuri new talents stories group, ibyiza biri imbere. Dusubire muzindi Nkuru ndabakunda cyane. Ese hari icyo igusigiye? Tubwire muri comments.
Comments