logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMURONGO W'UBUZIMA Ep08

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Duheruka Lynda ariwe ugezwe ho ngo afate igikombe cye. Ese aranywa amazi, cyangwa aranywa uburozi?
.
Bose baratuje, bitegereza Lynda warimo azamura igikombe, yegereza umunwa, nawe atangira gusoma kubyarimo ubwoba ari bwose. Imitima yabo yateraga ubutitsa, bakanura ubudahumbya. Lynda we arangije kunywa, igikombe yagishyize hasi, yikora kunda, hashije akanya azamura amaboko yombi asakuza yishimye ati:" na mazi we!!"

Bose baririhukije, Prof Samuel ahita ahaguruka ati:" mutibagirwa ko hasigaye bane muri twe, bagomba gupfa. Rero mureke mbereke. Ibi biraturinda ubwoba, kandi biragize ibyo turimo. Mureke tugendere rimwe gusa dukurikiranye uko amatsinda yacu ari, abakire barajya imbere, abakene bakurikire, abatindi baheruke. Twembi turatora ibikombe byacu. Hanyuma tunywere rimwe. Upfa apfe ukira akire, ariko byibura turaza kuba tugabanyije ubwoba."

Koko babitekerejeho bumva nibyo, bareba ku isaha babona hasigaye umunota umwe mu itatu bari bahawe. Bahise bahaguruka bihuse kandi bakurikiranye nkuko babwiwe buri wese afata igikombe cye, ubundi bashyira kumunwa rimwe baranywa. Baragije kunywa basubiza ibikombe hasi batangira kurebana ngo barebe upfa uwariwe."


Ako kanya Elie yahise yikubita hasi arakumbagurika amaraso atangira kuva mu mazuru no mukanwa ako kanya ahita abura.

Bose ubwoba sasa dore ngo burabuzura buri wese atangira gufata kumutwe ngo yumve ko akiri muzima, arinako areba muri bagenzi be.

Uwo mwanya muburyo butunguranye,
Jeanni wo mu tsinda ryabatindi nawe yahise yikubita hasi, Obed nawe wo mu itsinda rye nawe agwa hasi,  Derrick nawe biba uko bose amaraso ava mukanwa uwo mwanya barabura.

Prof Samuel arira ati:" birarangiye, nitwe dusigaye turi bazima birabaye.

Uwo mwanya ijwi ryahise riza riti:" abasigaye mwese mwagize bimwe mwita amahirwe, muratsinze musubiye mu mukino wacu nyirizina w'umurongo W'ubuzima.

Abasigaye mu itsinda ry'abakene ni:  Dusabe, Rose, Aline, Diane, Josiane, 
Pascal, Alice na Sylvestre. Bose hamwe akaba ari 8, hanyuma abasigaye mu itsinda ry'abakire ni:  Vanessa, Kevin, Lynda, Belle na Divine. Bose akaba ari 5. Mugihe abasigaye mu itsinda ry'abatindi, ni:  Poul, Flex, Joseph,  Rashel, Isaac na Olive, ndetse na Yvonne umuyobozi waturutse mwiri tsinda. Bivuze ngo bose ni 7. Ubwo mwese hamwe musigaye muri 20. Wongeyeho abayobozi banyu. Uyu munsi mugomba kurara mumenya impamvu muri mwe, abari gupfa cyane ari abahungu mu istinda ry'abakire nabakene. Ndetse n'impamvu mu batindi hari gupfa cyane abakobwa kuruta abahungu. Izo mpamvu zombi zirava muri bibiriya, bivuze ngo mugiye kwemererwa gusoma bibiliya kugeza kumugoroba , umukino uri bukurikiraho buri tsinda riraza kwifashisha imirongo yo muri bibiriya zanyu ritubwira impamvu abahungu cyangwa abakobwa aribo bari gupfa cyane. Mugiye kwinjira mururiya muryango, imikino yibihano mwakinaga urarangiye musubiye mu mukino usanzwe w'umurongo W'ubuzima aho utsinda ari uwabonye umurongo ukenewe uwo munsi."

Olive yahise avuga ati:" ariko se uyu mukino uzarangira bigenze bite?"

Ijwi riti:" hari umurongo nyine W'ubuzima uri muri bibiriya, ugiye umwe muri mwe cyangwa bamwe muri mwe bazawubona, bakabasha kuwutangaza nibwo umukino uzarangira. Buri munsi mugiye guhabwa amahirwe buri mbere yumukino mugi mutangaza umurongo W'ubuzima mwabonye ariko niba atari wo umukino ntuzarangira vuba niba ariwo uzarangira. Ariko ntibizakuraho gukina umukino uteganyijwe uwo munsi kugeza mu menye Umurongo wubuzima. "

Prof Samuel ati:" nonese uwuyu munsi uraza gukinwa ute?"


Ijwi riti:" itsinda riri buze kubona impamvu bamwe muri bo aribo bari gupfa cyane riraba ritsinze, ariko iriza kubura impamvu umwe muri bo aricwa, hapfe numuyobozi umwe mu itsinda ryabayobozi. Ikindi kandi abwo amatsinda yombi natsindwa, Animatrice Caline , Animateri, na Dr Solange baraza gupfa bose, ariko nihaboneka rimwe ritsinda rirarokora umwe muri bo, nihatsinda abiri hararokoka babiri, yose ntatsinda, ntanumwe nyine uri bwicwe."

Ntibyatinze binjiye mucyumba gishya bagomba gukiniramo umukino ukurikiye, buri tsinda ryicara ukwaryo, babumbura bibiliya zabo, batangira guhiga impamvu yatumye bamwe muri bo aribo bicwa cyane.

Ese barazibona izo mpamvu?

Yvonne we sasa, kubumbura bibiliya kwe we ntiyabikoze, Ahubwo yitegereje icyumba barimo, cyari icyumba gisize irangi ryera ry'umweru hose, haba hasi cyangwa hejuru, yitegereje neza abona umuryango gusa utapfa kubonwa nuwari we wese wari hirya usa nkukinguye. Yahise ahaguruka na bibiliya ye, agenda gacye acunga ko ntawe umubona, yinjira mwicyo cyumba, umuryango uhita wifunga.
.
.
Kuruhande, Prof Samuel we, yatangiye kwibaza koko impamvu yatumye abahungu aribo bapfa cyane mu matsinda yabakene naba kire, kandi akibaza impamvu yatumye abakobwa aribo bicwa cyane mu itsinda ryabatindi, bimubera ihurizo. Ariko nyine ntiya yahagarara gutekereza. Yitegereje amatsinda yombi, abona bahugiye muri bibiliya cyane, buri tsinda ryose riri gushaka impamvu iri gutuma bamwe muri bo aribo bicwa cyane, gusa agaruye  amaso mu bayobozi, aho bicaye, abura Yvonne.
.
Kumbe Yvonne we aho yinjiye , yatunguwe no gusanga hari ameza ariho igitabo kinini, cyane gusa gisa nkigishaje, igitabo cyatumukaga umwotsi aho kiri hari ibitumuka bimeze nkivu. Yaratambutse gacye gacye yegera ameza, ajyana ikiganza gacye gacye akora ku gitabo, akigikoraho kirafunguka havamo ijwi rimubwira riti:" uriteguye???"
.
Kumbe ahari amatsinda yombi, Prof Samuel yatangiye kubabaza niba babonye Yvonne agenda, bose birabacanga batangira kandi kwibaza aho yaba yagiye,

Olive ati:" nonese nawe yaba apfuye?"

Alice ati:" nonese yapfa ijwi ntiribivuge?

Olive ati:" nonese ko twinjiranye aha yaba arihe?"

Prof Samuel ati:" mwe mukomeze muhige imirongo ndaje ndebe ko nabona aho yagiye."

We yahise atangira kugenda impande zibikuta areba ko haba hari umuryango, agize gutya aba abonye umuryango imbere ye,  ahita agenda awusatira.

Vanessa we mu itsinda ryabakire,yararimo amureba, ati:" ariko muba mubona Prof Samuel nakariya gatindi ngo ni Yvonne hatari ibintu baduhisha?"

Belle ati:" nanjye mba mbona ntazi. Ubundi se ubu Prof Samuel ko nubundi yize theology buriya siwe wateguye uyu mukino?"

Lynda ati:" nanjye ayo macyenga ufite nanjye ndayagite. Bisa nkaho ibiba aba abizi, none umva ukuntu aza atwibarishwa ho ngo Yvonne arihe?"


Vanessa yakomeje kwitegereza , Prof Samuel abona akinguye umuryango, arinjiye, nawe ati:" murabizi, munkurikire tujye kureba uriya mu ryango Prof Samuel yinjiye mo."

Bose bahise bahaguruka bagenda bihuse, amatsinda yombi arabibona nabo baza babakurikiye, kwinjira mu cyumba bose bahita bikanga.


Batunguwe no gusanga Prof Samuel ahagaze hejuru ya Yvonne wari uryamye hasi ameze nkuwapfuye, nawe amaso yendaga kumuvamo, yari yakanuye gusa yabuze icyo akora, Olive yahise aca bugufi, atangira kumunyeganyeza, ariko Yvonne ntakome, yateze ugutwi kumazuru, yumva Yvonne arahumeka, ati:" aracyahumeka."

Bahise bamuterura bamugarura mu cyumba bari mo, ako kanya bakiva muri cya cyumba umuryango uhita wifunga urabura.

Bose batangiye kujujura, ati:" bundi yageze hariya gute, abandi bati:" bundi se abaye iki?"
Prof Samuel yaramwitegereje abona arimo aragerageza gufungura amaso, atangira kumuhamagara, undi ako kanya Ashigukira hejuru nubwoba yahagira, ati:" aha turi turi hejuru yirimbi."

Bose batunguwe bati:" ngo iki?"
Yvonne ati: igitabo kirihe?"

Prof Samuel ati:" ikihe gitabo?

Yvonne ati:" igitabo gicumba umwotsi?"

Bose bati ntacyo twabonye,  Yvonne ati:" twese turaza gupfa ni tutabona imirongo ibiri yegeranye harimo uvuga ngo ninjye kuzuuu, kuzuuu, kuzuuu..."

Yavugaga agenda asunzira birangira afunze amaso yongeye kuryama hasi.

Olive ati:" Yvonne tubwire wenda twarokoko. Yvonne kanguka utubwire."

Bose bakomeje kumuhamagara ariko nyine ntibyakunda kuko we yahise asinzira.
.
IRAKOMEZA 
.
Ese ari bukanguke ababwire iyo mirongo yegeranye bayishake umukino urangire batahe?
Cyangwa ntabwo ari bukanguke?
Ntuzacikwe.

Comments