logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMURONGO W'UBUZIMA Ep07

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Duheruka umukino uhinduye isura ni mugihe abice byumubiri byari bimaze kwimbana uko amatsinda yose ari. Umukino twasize kandi utangiye. Ese barawutsinda? Twibuke babahaye iminota 30."
.
.
James yarumiwe, yatangiye kubona ko bigoye rwose gutsinda uyu mukino, yari yashakuje, ariko abo yabwiraga ntibumvaga kuko amatwi yabo yari yapfuye,  Abatindi nabo babashaga kureba babonaga James gusa ari kurira. Nabo batangiye kurira bakigarura amaso ku isaha, imitima yabo yakubiswe nubwoba neza birabashobera, bakibona ko hasigaye iminota 10 kuyo bahawe yose. Agahinda karabishe ntacyo bafite cyo gukora. Abakire babashaga kugenda nabo bari babuze iyo bajya neza neza bahagaze ntacyo bakora. Muri bo bari bameze nkabari mu icuraburindi neza neza bameze nkabacubiye mu mazi. Abakene nabo gukoresha amaboko ntacyo byari bimaze kuko ntibarebanga ngo wenda barabona ahari igikapu naho bakijyana ngo wenda bahuze bagisunike.

Ese baratsinda uyu mukino igikapu bakigeze ahari itsinda ryabayobozi babo nabo bashoboye kuvuga gusa batumva?

Uko urushinge rwisaha rutera, nibyo James yatangiye kwiyumvira nyuma yuko no kurira byanze. Atangira kubara mu mumutima, uko urushinge rutera. Ati: rimwe, akongera kabiri, neza yabuze icyo akora. 

Prof Samuel uri mu itsinda ryabayobozi rishoboye kuvuga gusa, yarashakuje ati:" James wowe unyumva mwarangije?"

James kumwumva agarura amaso aramureba, aramwihorera. We yari yanasaraye, kubera gusakuza, ariko ikibazo ntibamwumvaga.

Prof Samuel ati:" ndabizi wenda ushobora kuba unyikirije, ariko igisubizo umpaye ni oya. Ese urabona tutari bupfe?"

James arisekera ati:" Ahubwo se wowe uracyari ho?"

Yavugaga nkuwongorera kuko yari yasaraye atagishoboye kurangurura cyane.

Bagiye kumva bumva ingingo zabo zibaye nzima. Bose barareba abatarebaga, mbega buri umwe asubira kuba muzima.  Bahise birukanyira ahari igikapu, ngo bagiterure bagitware. Ijwi riti:" iminota mwahawe yarangiye. Umukino mwawutsinzwe. Ntatsinda narimwe ryakoze inshingano zagombaga gukorwa. Kubwibyo rero, amatsinda yombi,mwese mugiye guhanwa, muri buri tsinda harapfamo abantu bane."

Bose agahinda n'ubwoba byarivanze, haboneka umutuzo utari usanzwe,  buri wese yatangiye kureba mugenzi we, mu mitima buri wese afite ubwoba ko ari we ugiye gupfa."


Ijwi riti:" James arapfuye."

Bose guhindukira babona aho James yarari huzuye amaraso gusa ntamuntu uhari."
Ubwoba sasa dore ngo burikuba.

Ijwi ryo riti: Tracy, Kelly, Thierry nabo bari mwitsinda ry'abakire kimwe na James nabo barapfuye."

Bose guhindukiza amaso ngo barebe aho bari babona amaraso hasi gusa.

Dore ubwoba sasa ngo baragwirirana."

Ijwi ryo rirakomeza riti:"  Cloude, Sandrine, Yves na Patrick bari mwitsinda ryabakene nabo barishwe."

Dore sasa ngo barabagaruraho amaso babona andi maraso hasi.

Ubwoba buba bwinshi, Prof Samuel kwihangana biranga arasakuza ati:" basi twese twice, niba koko ukorera mu kuri. Twembi twakoze amakosa tuyakora kimwe rero twese twice."

Ijwi riti:" muri buri tsinda harapfamo bane nkuko byavuze. Ntacyo twenda guhinduraho."

Prof Samuel ati:" bundi se mugamije iki?'

Ijwi riramwihorera, Ahubwo riti: Alphonse, Claudine, Poul na Stella nabo bari mu itsinda ry'abakene nabo barishwe."

Dore sasa ngo abaje ari mirongo ine, harasigara 25. Ubwoba bwari bwose, ntanumwe uvugisha undi.

Ijwi riti:" amasaha yo kuryama arageze mujye kuryama muruhuke turasubira mugitondo."

Bose bahise birukira aho barara, buri wese muburiri bwe, baripfukirana, buri wese arira ukwe.
.
.

Mu gicuku cy’ijoro, icyumba cyose cyari cyuzuye amarira, imiborogo n’amaraso basigiwe n’abishwe. Buri wese yaryamye mu buriri bwe ariko umutima we wuzuye ubwoba n’akaduruvayo. Ntawaryamye neza, bamwe bariraga bucece abandi bareba mu gisenge batabona, ubwoba ari bwose.

Mu gitondo cya kare, ijwi ryongera kugaruka riti:

“Mukanguke, dore umunsi mushya utangiye neza. Uyu munsi niwo ugiye kwerekana niba koko mwiteguye gusubira mu mukino wacu usanzwe. Kubwikosa mwakoze ejo, musuzugura, uyumunsi batanu muri mwe,nabo baraza gupfa, hanyuma abasigara, muraza gusubira mu mukino usanzwe. Nongere mbibutse ko buri kosa muzajya mukora, rizajya ribashyira mu mikino ikomeye, izajya ituma bamwe muri mwe bicwa."

Bose dore ngo barabyuka, amaso yuzuye ubwoba, imitima ikubita nk’ingoma zababandi.

Ijwi rirakomeza riti:
“Hari ameza ari imbere yanyu. Kuri ayo meza hari ibikombe 25 bijyanye n’umubare wanyu mwe musigaye wongeyeho Yvonne umuyobozi wanyu nawe araza gukina. Muri ibyo bikombe, hari 5 byuzuye uburozi, 20 bikaba byuzuye amazi asanzwe. Buri wese agomba kunywa igikombe kimwe gusa. Nta we ushobora kugufata ibikombe 2, Cyangwa ngo yange kunywa icye. Unywa uburozi arapfa ako kanya, unywa amazi yubugingo, niwe uri buhite asubira mu murongo w’ubuzima.”

Ibyo babyumvise bose bahuriza ku gutuza, amarira arisuka, bamwe batangira gusenga mu mitima yabo.

Olive wari mu batindi arasakuza ati:
“Ese koko ibi ni ibigeragezo cyangwa ni ukwishimira amaraso yacu? Kuki turi kugerwaho n’ibintu nk’ibi bibi?”

Vanessa ati:" uyu munsi ni uwagatatu twagombaga kumaraha, rero mureke twitahire, iminsi twagombaga kuhamara yarangiye."

Ariko ijwi rirakomeza rityaye riti:
Ibyo ntawe ubyitayeho. Muzava aha ariko umukino urangiye, kandi si mwese ni abazawutsinda"

Vanessa ati:" bundi se uyu mukino uzarangira bigenze bite? Ari uko twese dushize?"

Ijwi riti:" uyu mukino abazawutsinda ni abazabasha kubona umurongo W'ubuzima uri muri bibiriya zanyu mwahawe."

Vanessa ati:" uwo murongo se ni uwuhe, ngo tuwuhige wenda ko twawubona?"

Ijwi riramwihorera Ahubwo riti:" Mugiye kunywa amazi, ari mu igikombe cya buri wese. Uburyo bwo gutsinda ni bimwe mwita amahirwe. Abakire barabanza, hakurikiraho abakene, abatindi, barakina nyuma. Bivuze ngo, hazajya habanza umukire, hakurikireho umukene, umutindi nawe akurikireho byogere bitangire.  Yvonne umuyobozi wanyu arakina nyuma yanyu mwese. umuyobozi wanyu mushya mukuru muri uyu mukino ni Prof Samuel.”

Bose barikanze. Prof Samuel yitsa umutima, avuga mu ijwi ryuzuye agahinda ati:
“Bavandimwe, iyi si intambara yacu. Ni ikigeragezo kitugoye twese, ariko reka twemere icyo batubwiye. Ahari mu kubyihanganira dushobora kubona amahoro cyangwa itsinzi. Nanjye sinakifuje kubabera umuyobozi, ariko sinabyanga kuko byashyira ubuzima bwanyu makaga.”

Bose barabyutse bagenda begera ameza. Ibikombe byose byarasaga, nta wari kubasha gutandukanya icyuzuye amazi n’icyuzuye uburozi.

Vanessa niwe wahagurutse mbere, afata igikombe arinywera, bose bamwitegereza… hashira iminota mike, arambura amaboko, araseka bucece ati:
“Ni amazi we! Ntabwo pfuye?”

Bamwe barishima. Ariko nyuma ye, hahise hahaguruka Gatera nawe aratambuka nubwoba bwinshi atitira afata igikombe, arakitegereza ubundi agira ubwoba agisubiza hasi arabanza arahindukira areba bagenzi be, ubwoba ari bwose afata ikindi, ashyira kumunywa aranywa,, bose baratuza baramureba nawe atereka igikombe hasi ,,,mu kanya gato nkako guhubya amaraso yamuvuye mu kanwa, agwa hasi arakumbagurika ahita apfa ako kanya ahita abura."

Bose bahise bahinda umushyitsi, induru baziha umunwa.

Ijwi rirongera riti:
“Ntimwibagirwe, ni buri wese uri bukine. Ntaho mwabicikira kuko ni ikosa ryanyu. Mukomeze mukine ahubwo tutarabifata nkagasuzuguro."
.
.

Induru yari ikiri mu matwi ya bose, Amaraso ya Gatera abari imbere.  Bose barebana mu maso, buri wese atangira kwibaza niba atari we ukurikiyeho.

Ijwi ryongera kuvuga rikakaye riti:
“mufite gukomeza uyu mukino, cyangwa mwese mwicwe."


Vanessa, wari umaze guhirwa akanywa amazi, yari yiyicariye kuruhande, ati:
“sha mukine mureke imiteto mudatuma nanjye niyicirwa."

Prof Samuel, watembaga amarira ku matama, agerageza kwihagararaho, aravuga ati:
“Twibuke ko buri wese afite igikombe cye.  Umugabane wacu ni ukwihanganira ikigeragezo. Icyo tugomba kwitaho ni ukumenya ko tugomba kuba umwe n’ubwo buri wese agenda anywa wenyine. Ariko tugomba kubikora. Rero mureke nyine twemere dukine hasigaye bane bagomba gupfa, rero mureke twemere dukine, abasigara wenda turaza kuva aha amahoro. Bikore nkubikorera mugenzi wawe ngo we azave aha amahoro. ”

Akimara kuvuga atyo, Poul wari mu batindi, niwe wahise ahaguruka, afata igikombe arebana na bagenzi be, aravuga ati:
“Ngaho reka pfe mbere yanyu. Niba ngize amahirwe ndakira, niba apfuye, muzamenya ko nabakundaga. Ndambiwe kubaho mu gahinda ko gutegereza ngo bizarangira ryari .”

Yanyweye vuba, ahagarara iminota ibiri, bose baramwitegereza, yongera kwicara mu mwanya we. Aseka gahoro ati:
“Ni amazi burya! Hhh.”

Bose bahise barebana, Ijwi ryo riti:" mugire vuba mu minota 3 mube murangije."

Hari hasubiyeho ikiciro cyabakire, uwahise uhaguruka ni Lynda yaratambutse n'ubwoba bwinshi, yitegereza igikombe, bidatinze afata kimwe yihuse ashyira kumunwa.
.
IRAKOMEZA 
.
Arakinyoye, ese na mazi, cyangwa ni uburozi? Baracyari mugihano. Ese bane basigaye gupfa ni bande?"
Utazacikwa n'ikurikira.

Comments