Loading verse...
.
Duheruka ijwi rigiye kugira icyo rivuga mugihe abandi bo bari mo basigana kuwo bagomba gutora. Ese ryaba rigiye kuvuga iki?
.
Bose baratuje imitima irasimbuka. Muri bo bari bafite ubwoba. Ijwi ryo ryahise rivuga riti:" umwanya mwahawe ngo mutore, warangiye. Ninde mwatoye nka duwaye?"
Bose bararebanye umutima utangira gusimbuka.
Ijwi riti:" ndasubiramo ninde mwatoye?"
Bose bararuca bararumira.
Ijwi riti: muri Yohana 8:24 haravuga ngo
Ni cyo gitumye mbabwira yuko muzapfana ibyaha byanyu, kuko mutizera ko ndi We, muzapfana ibyaha byanyu.”
Bose ntibasobanukirwa nayo magambo, bararebana.
Prof Samuel arasakuza ati:" munyumve neza. Ijwi ibyo ribabwiye, ribabwiye ko mugiye gupfa kubera icyaha mwakoze. Mwizere ko ibyo bavuga byose biba ari ukuri. Mwakabaye mwatoye. Mwese rero mugiye kubihanirwa."
Olive ati:" none dukore iki se ko abahungu bose babyanze?"
Ijwi ryo riragaruka, riti:" kuba mutatoye simbarenganya, ni uko mutazi agaciro kumuyobozi ubayobora. Kubwibyo mwakoze umukino mwari bukine urahinduwe. Mugiye gukina undi ugomba kubigisha ko umuyobozi ari igenzi. Mwese musubire hamwe. Muve mu matsinda mwarimo mwicare hamwe."
Sasa dore ngo birabacanga. Niki kigamijwe? Basubiye hamwe, bicara hamwe. Ubwoba bwari bwose, ntanumwe wavugishaga undi.
Ijwi riti:" uyu mukino mugiye gukina ni umukino ukomeye kuruta uwo mwari bukine. Dushingiye kuri uyu murongo uri mu Rwandiko rwa 1 rwa Samweli igice cya 15 umurongo wa 23 havuga ngo:
Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka, na we yanze ko uba ku ngoma." Bivuze iki rero kwigomeka kwanyu, no kwanga kumva ibyo mbabwira mogomba kubona ingaruka. Ntabwo ndi bwongere kubahatira gutora umuyobozi nimwe mugomba kubyibwiriza. "
Bose barushijeho kugira ubwoba, ijwi riti:"
1 Abakorinto 12:4
Icyakora hariho impano z'uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe."
Kubera iyo mpamvu buri wese muri mwe agiye guhabwa impano imwe gusa.
Abari Abatindi muhawe impano yo kureba gusa, ntimpuri buze kumva kandi ntimuri bukoreshe amaboko yanyu. Ikindi ntimuri bubashe kugenda ikindi ntimuri bubashe kumva murareba gusa. Mugihe abari abakene murakoresha amaboko yanyu gusa. Ntakindi gice cyumubiri wanyu kiri bukore uretse amaboko gusa. Abakire, mwe murabasha kugenda gusa ntimuri bubashe kuvuga, kumva cyangwa kureba. Ndetse ntibiri bukunde ko mukoresha amaboko yanyu.
Abari abayobozi banyu bo, barashobora kuvuga gusa ntakindi bari bubashe gukora.
Uko amatsinda yanyu ari niko biri wese aba afite inshingano ze."
Bose byarabacanze.
Olive ati:" nonese ubwo uwo mukino umeze ute?"
Prof Samuel ati:" ariko , hari ikintu yavuze. Hariya yasomye mu bakorento yavuze ngo Icyakora hariho impano z'uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe. Bivuze ngo tugiye guhabwa impano ariko duhuzwe numuyobozi umwe ugomba kudufasha. Nubwo ntazi ngo tugiye gukora iki, ariko dukeneye umuyobozi bitaba ibyo turicwa twese."
Vanessa ati:" ariko njye muri kunsetsa. Ninde wambuza kureba cyangwa gukoresha amaboko yanjye. Ibyo ni ukubeshya."
Belle ati:" ariko se wa mugani ibindi bice birabuzwa niki gukora?"
Devine ati:" njyewe ibi bintu sindi kubasha kubisobanukirwa.'
Mugenzi wo mu tsinda ryabatindi ati :" bundi se uwo muyobozi we ntaba atari kureba biradufasha iki?"
Prof Samuel ati:" ariko se mbabaze uwishe bagenzi banyu atabakoze ho, urumva kuba yabuza igice cyumubiri wawe gukora byamunanira?"
Koko bumva nibyo umuntu wabashije kwica bagenzi babo, kubumba bibiriya kuburyo itongera kubumbuka, ntabwo yananirwa ibyo.
James ati:" nonese umugani wa Mugenzi, nshimye ko ibyo uvuze ari ukuri ariko se uwo muyobozi we ibice bye ntibitabasha gukora aradufasha iki?"
Prof Samuel ati:' byanga byakunda uwo muyobozi ibice bye byose bishobora kuza kuba bikora ntawamenya. Ariko twe reka tumushake tuze kureba."
James yumvise ko ibice bye bishobora kuza gukora byose, ati:" reka ntacyo njye mbabere umuyobozi."
Bose bahise bamureba,
Vanessa ati:" reka reka. Wowe ntabwo wambera umuyobozi ngo numve nekanye."
James ati:" ntawundi muri bubone nubundi wemera kutubera umuyobozi nubundi. Uretse njye mbona ko bikwiye "
Prof Samuel ati:" nonese niba mutemera james nindi wundi utubera umuyobozi?"
Bararebanye habura undi, James ati:" ubwo ninjye muyobozi wanyu rero."
Ntibyatinze ijwi ryongeye riragaruka riti:" nubu ntimurahona umuyobozi?"
James ati;" ninjye muyobozi."
Ijwi riti;" niba mwatoye James ntakibazo rwose. Ubwo mwamubonyemo ubushobozi. Rero wowe muyobozi nturi bubashe kugenda, cyakora urareba, uravuga, kandi urumva, ariko amaboko namaguru ntibiri bukore.
James ati:" bundi se turakora iki?"
Ijwi riti ibyaha bigenda kumurongo. Mubanze musubire mu matsinda yanyu wowe james ugume aho wicaye.'
Abatindi basigaye, aribo Alphonse, Claudine, Poul, Stella, Obed, Kagabo, Flex, Jeanne, Joseph, Rashel, Isaac na Olive bahise bajya hamwe.
Abakene nabo basigaye, aribo, Dusabe, Cloude, Rose, Gatera, Yves, Sandrine, Aline, Patrick, Diane, Elie, Josiane, Pascal, Alice na Sylvestre nabo bajya hamwe.
Abakire basigaye, nabo bajya hamwe aribo, Tracy, Vanessa, Thierry, Kerry, Hirwa, Lynda, Belle, Devine na Derrick.
James we asigara aho, Prof Samuel, Dr Solange, Animateri na Caline Animatirise ndetse na Yvonne bari mubayobozi nabo bagiye ukwabo.
Buri tsinda rimaze kujya ukwaryo, ijwi riti:" Umukino rero mugiye gukina....."
Hagati ya matsinda yombi, haguye ikintu kimeze nkigikapu ariko gisa nkikiremereye.
Ijwi ryo rirakomereza riti:" iki gikapu nicyo muri buterure, kirimo ibiro 140 , urumva ko kugirango mugiterure birasaba ko muba muri benshi. Ni mumara kugiterura muragitwara mugitereke hariya abayobozi banyu bicaye. Muragenda muca hagati ya ziriya ntebe, murumva ko bitari buzi kuborohera. Ariko niyo mpamvu mwatoye umuyobozi. Nibibananira, itsinda ryose ryananiwe gukoresha impano bahawe riricwa ryose, ndetse James umuyobozi mwatoye nawe aze kwicwa ndetse na Dr Solange."
Bose bikanze mo, ubwoba bwuzura imitima yabo, bitatinze,
Abakene bose aho bari, amaso yabo yahise ahuma, amatwi araziba ntibogera kumva cyangwa ngo barebe, amaguru yabo yahise aremara ntibongera no guhagarara, uretse amaboko yonyine yakoraga.
Abakire nabo, nabo byabaye nkuko basigarana amaguru gusa akora, ntibari bakibasha kureba, kumva, cyangwa gukoresha amaboko.
Abatindi bo, bararebaga gusa ntakindi bakora. Itsinda ryabayobozi naryo ryicaye hamwe gusa rishoboye kuvuga gusa.
James umuyobozi wabo we, nawe kugenda cyanga huhagarara ntibyari bumushobokere, uretse kuvuga kumva , kureba byonyine.
Ese barabasha gukora ibyo bababwiye,
Bombi byarabashobeye, amaso asuka amarira kumatama yombi hatemba imivu Yamarira.
Bongeye kuba bazima ibice byombi birakora barareba barumva, baragenda , mbega bongera gukoresha ibice byose neza.
Amarira yari menshi, bamwe bararize abandi barumirwa ariko imitima yabo yuzuye ubwoba. Bose bahise bareba igikapu cyari hagati yabo nk’ikigeragezo gikomeye bahuye nacyo.
Ijwi ryongera kuvuga riti:
“ uko mwari mubaye mukanya, niko mugiye gukina uyu mukino mumeze. Noneho mugiye kwerekwa niba koko umuyobozi wanyu afite ubushobozi bwo kubahuza. Buri tsinda rigomba gukoresha impano ryahawe, ariko nta tsinda rishobora gutsinda ridahuza n’andi. Ibi bigomba gukorwa mu gihe cy’iminota 30 gusa. Nimurenza iyo minota, mwese mwananiwe gukoresha Imano zanyu muricwa.”
Bose bahumetse cyane, imitima irasimbuka.
James ahagurutse mu ijwi rituje ariko ryumvikana ati: Bavandimwe, iyo mbimenya sinari kwemera kuba umuyobozi wanyu. Sinzi ngo ndakora iki? Ariko munyumve mwese neza. N’ubwo buri wese yahawe igice kimwe gusa gishoboye gukora, dukeneye gukorera hamwe. Abakene mufite amaboko, abakire mufite amaguru, abatindi mufite amaso yo kureba, abayobozi dufite amajwi yo gukoresha tubayobora. Niba twese dukoresheje ibyo dufite, dushobora kubikora."
Prof Samuel aramwunganira ati:
“Nibyo James avuze ukuri. Nk’uko ijwi ryasubiyemo mu 1 Abakorinto 12, umubiri ugizwe n’ibice byinshi ariko ukaba umwe. Mubice bigize umubiri ntagikora cyonyine buri kimwe gikenera ikindi. Rero namwe mukeneye kubihuriza hamwe kugirango mubashe guterura kiriya gikapu."
Olive wari mu batindi aravuga ati:
“ yego rwose pe, ibyo muvuga nibyo. Ariko se ko bamwe muri twe bareba gusa, abandi bakagenda gusa, abandi bagakoresha amaboko gusa biramara iki ko muza kutubwira ibyo dukora tutabyumva kuko ntanumwe wumva muri twe?"
Ese wamugani, n
Byarabacanze, imitima yuzura ubwoba.
Stella arira ati:" twese turaza gupfa ntakabuza kuko iki gikapu ntabwo cyagera hariya imbere tumeze nkuko twari tumeze mukanya. Abakoresha amaboko, nibo bari guterura, ariko ntibareba, ntibanumva ngo wenda muraza kubabwira ko bahageze. Abareba nabo bari kugitwara, ntibaterura ntibagenda, ntibanumva, kimwe nabagenda, nibaterura nibumva, cyangwa ngo barebe aho bajya. Murumva ibi bintu biribushoboke?"
Abakene byarabacanze,
Sandrine ati:
“ntabwo twabishora rata koko.'
Vanessa wo mu bakire avuga nkuri mugahinda kenshi ati:
“Natwe amaguru yacu ntacyo yamara tudafite amaboko n’amaso ndetse ntituza kuba tunumva. None biragenda bite?'
Ijwi ryongeye riravuga riti:
“James, ni wowe muyobozi. Ni wowe batoye ugomba kubafasha. Rero mbere yuko umukino utangira gira icyo ubabwira.
James ahumeka cyane aravuga ati:
“Abatindi, nimwe mureba nubwo mutumva mujye mundeba, wenda mwaza mugenda mukururuka hasi,
Abakeni ni mwe mufite amaboko ako,,,,
Atari yaragiza kuvuga tayari bongeye gupfa ibice byimibiri yabo buri wese asigarana impano yahawe.
Tayali iminota itangira kwibara.
.
IRAKOMEZA
.
Ese koko bazabasha kugeza igikapu aho abayobozi bicaye mu gihe cyagenwe, cyangwa se hazabaho ikindi kigeragezo gikomeye kurusha iki?
Reka dusubire mu gice gikurikira.
Comments
Login to comment.
No comments yet.