logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMURONGO W'UBUZIMA Ep05

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


.
Duheruka abakire bahanwe kuko banze guhiga umurongo muri bibiliya byatumye Eric wari duaye, Didier wabakiniye na Sum wari umuyobozi wabo bishwe. Ese mama Abatindi bo barawubonye? Abakene se uwo babonye niwo?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Bose ubwoba bwarabishe, bihindira mu nguni, baregerana cyane. Imitima yatereraga mu ry'inani, amaso bayakanuye. Uwo mwanya Ijwi riti:" ntabwo mwemerewe kwivanga. Buri tsinda rijye ukwaryo. Ndasubiramo niba mudashaka guhanwa buri tsinda rijye ukwaryo."

Bose bahise bivangura, imitima yabo yari yuzuye ubwoba.

Bamaze kwivangura, ijwi riti:"  reka dukomeze turebe uko abandi bakinnye umukino. Abakire bamaze guhanirwa amakosa bakoze. Reka turebe abakene.

Elie mwe mwabonye uwuhe murongo?

Elie nubwoba bwinshi, ati:" twa, twa bo,, twabonye muri Yohani 17:2."

Ijwi riti reka turebe ko ibyo wavuze aribyo.

Bose bahise bafunga umwuka ,  ijwi ryo riti, Abakene,, bakwiye guhebwa. Ariko nyine twari turi gusuzuma ntabwo bahebwa. Batsinze bishime.

Bahise bahoberana bagarura ikizere. Bashima Patrick kuko ariwe watumye batsinda. Gusa ariko hari hasigaye Abatindi. Ikibazo ese bo bahabonye, cyangwa barahanwa?"

Ijwi ntiryatinze riti:" tugeze mu itsinda ryabatindi. Joseph mwebwe mwabonye he?"

Joseph ati:" mu Ibyakozwe n'Intumwa 13:46

Nuko Pawulo na Barinaba bavuga nta cyo bishisha, bati «Byari ngombwa ko ari mwe mubanza gushyikirizwa ijambo ry’Imana! None ubwo muryamaganye, mukabona ko mwebwe ubwanyu mudakwiye ***UBUGINGO BUHORAHO**, ngaho rero twisangiye abanyamahanga.

Ijwi riti:" namwe mwatsinze, Abatsinze rero yaba itsinda ry'abakene niry'abatindi, mwembi muhebwe gusohoka hanze mukaba muriyo iminota 20. Murajyana nabayobozi banyu bose. Naho abakire kuko batsinzwe barasigara aha. Ubu mwemerewe gusohoka kugeza iyo minota iragiye. Ndasubiramo abakire ntabwo barimo."

Imiryango yahise yikingura Prof Samuel na Dr Solange nibo babaye abambere mu gusohoka, abandi nabo bagenda bakurikiraho. Abakire basigaye imbere ubwoba bwari bwose.

James ati:" mwana mureke natwe dusohoke ntituze kongera kwinjira."

Tracy ari kurira ati:" wowe ntacyo uzongera kubwira ngo byemere, yewe sinzongera no kugutega amatwi. Dore utumye na Duaye apfa kandi ari wowe watubujije kwihigira Umurongo wo muri bibiliya."

James ati:" ndumva warakaye ngo ni uko sherie wawe apfuye, ariko sinjye wamwishe."

Tracy ati:" si wowe se watubujije kwishakira Umurongo?"

James ati;" niwarufite igitabo cyawe se iyo uwuhiga? Cyangwa ko numva wababajwe na Eric niwe wenyine wapfuye?"

Tracy ati:" nubundi wamwangaga, ntakabuza wabikoze ubishaka."

James ati:" we unyitondeho sinjye wamugize Duaye."

Tracy yahise areba abandi ati:" rata kuko we ntamukunzi afite niyo mpamvu yabikoze ."

Bose bati:" niyo mpamvu rata ubwo yari yarafuhiye Eric.'

James ati:" Tracy arabeshya."

Tracy ati;" ni wowe wabikoze none uri kutwoshya ngo dusohoke natwe dupfe."

Vanessa yahise avuga cyane ati;" ariko muri abasazi? Muramushinja ngo niwe ubishe, ni mwari kumwe aha? Mwigize mubona hari ukuboko kwe abakoza ho? Cyangwa kuki mwe mwabyemeye?'

James ati:" yego rata, bigize babona hari umuntu nkoraho?

Bose barababaye, Tracy ahita yigendera, nabandi bagenda bakurikira James asigarana na Vanessa.

Vanessa ati:" wagakwiye kungurira akantu dore ndakuvugiye."

James ati:"  bundi se bari kugira iki?"

Vanessa ati:" eeh ni uko uvuze? Buretse uzamenya ububi bw'uwabuze uwo akunda."

James ati:" nibagaswekere njye se ko ntawe mfite mbaye iki?"

Vanessa ati:" narinzi ko uri umujama, none ndumva ntakigenda cyawe. Uko uri ntiwagakwiye kubiziza cyangwa kubyagira abandi, kuko ibyakubayeho ntaruhare babigize mo."

James ati:" ahh, ibyo wana ntabirenze."
.
.
Kubasohotse hanze,  batunguwe n'ubwiza bwaho. Ubu sitani bwiza, amashyamba meza arimo ibiti byiza gusa babonyeko bari kumusozi hajuru kandi bumaze kugoroba, bagira ubwoba bwo kwinjira mu ishyamba, iminota bari bahawe yarashize, bahita bagaruka munzu mu imbere Imiryango irongera irifunga.

Ntibyatinze, bahise nubundi bajya mu matsinda yabo, ubona ko akantu kubwoba kari kakibarimo.

Gatera yegereye Dusabe dore ko bawubanye batangira kuganira.

Gatera ati;" ahari ubu abakire banza bize kutongera gucyeresa ibintu."

Dusabe ati:" byashoboka, ariko turetse ibyo abapfuye ni bagenzi bacu."

Gatera ati:" aha hantu ninde uhari cyangwa niki kiri kwica abantu? Bundi se iyo bamaze kwicwa bajya he?"

Dusabe ati:" nkurikije ukuntu nabonye hanze, aha hantu ntabandi bantu bahaba. Ahubwo uriya utuvugisha aba arihe?"

Gatera yitegereje ibikuta byose, ati:" noneho igitangaje, ntamicro ihari, kandi niba wumvise , ijwi rituvugisha risa nkirituri hejuru."

Dusabe ati:'  ese wamugani ko mbona na  micro zihari ubwo atubwira arihe?'

Uwo mwanya, Rose umukobwa uvuga macye ndetse ugendana agakayi n'ikaramu, yahise abacaho, Dusabe aramwitegereza, ahita amuhamagara.

Rose yarahagaze ntiyavuga, Dusabe aramwegera, ati:"  ko nakunze kubona ukunda kwandika aha uri kwandika iki?"

Rose atuje ati:" ahubwo se niki kiri aha kidakwiye kwandikwa?"

Dusabe ati:" nonese nkubu ko abantu bari gupfa nibyo uri kwandika?"

Rose ati:" ntabwo ibyo aribyo nakwandika nyine njye mba mfite ibyo mbona nandika. Kandi umbabarire niba ari ibyo bitumye umagarika."

Yamubwiye uko ahita yigendera, Gatera nawe wahise yegera Dusabe, ati:" mwavuganaga iki se?"

Dusabe yitsa umutima ati:" Rose ni umuntu ukunda kuba ari kwandika, ariko sinzi ngo aba ari kwandika iki."

Gatera ati:" buriya ntikibuze kandi afite impamvu."

Kumbe bakiri kuganira, bumvise ijwi rya Vanessa wasakuzaga ati:" Prof Samuel, ko wize Theology kuki utatubwira aho tubisanga ibyo batubwiye?"

Prof Samuel ntiyigize avuga, yaramwihoreye.

Vanessa we arakomeza ati:"  wize bibiliya ndetse niyobokamana muri rusange, none kubera iki utatubwira? Cyangwa ni wowe wateguye uyu mukino wo kutwica?"

Prof Samuel ati:" uvuze neza koko nize bibiliya, rero reka nkubwire ibi. Imigani 16:21 haravuga ngo

Ufite umutima w'ubwenge azitwa umunyamakenga, Kandi ururimi ruryoshya amagambo rwungura kwiga."

Vanessa ati:" nimwunva ko azi bibiliya, niwe wateguye uyu mukino."

Prof Samuel ati:" ntabwo ari njye nkuko uri kubivuga, kuko sinjye wandikishije iyo bibiliya "

Vanessa ati:" nonese kuki utatubwira kandi uba uzi aho biba byanditse?"

Prof Samuel ati:" ntabwo nanjye imirongo yose ingana 31,102 iri muri bibiliya, nayifata mu mutwe wanjye. Ntabwo ubwo bushobozi mbufite nkumuntu."

Vanessa ati:" nimwunva ko ayizi yose we? Azi nimirongo yose iri muri bibiliya uko ingana , sinzi impamvu ntakintu muri kumva mo."

Uwo mwanya bakiri muri ibyo, Ijwi ryaragarutse riti:"  harabura amasaha macye ngo mukine undi mukino. Rero ntabwo mwaza gukina nta Duaye mufite, cyangwa abandi baza kubakinira nabayobozi banyu muri uwo mukino. Eric Duaye wahanwe, mwari mwaramuhawe, kuri iyi nshuro muratora noneho. Ndetse mutore nabaza kubakinira ndetse nabaza kubayobora mu mwanya wuwo mukino. Mutore rero amasaha aze kugera mwarangije. Ntimutubahiriza ibyo mbabwiye muraza guhanwa."

Bose bahise bajya mu matsinda yabo,

Animatrice Câline ati:" mureke dufatanya, twese ingaruka zitugeraho kimwe."

Vanessa ati:" wowe se kandi uratubwira ibiki?"

Caline ati:" ucunge  amagambo yawe Vanne, umenyeko ndi umuyobozi wawe."

Olive ati:" rata twibwirire uko tubigenza."

Caline ati:" nimujya gushyiraho Duaye, mutore umuntu usobanutse. Nyine wawundi ushobora kubavuganira, kandi wigirira ikizere. Ikindi wicisha bugufi, uha agaciro ikintu cyose, ndumva ariwe mukeneye muri ibi bihe turimo."

Barabyumvise buri tsinda rijya ukwaryo ngo ritange umukandida.

Mubatindi,

Olive ati:" rero tubanze Duaye, kuko niwe ukenewe cyane. Ubwo ni umuhungu."

Abahungu bose bahise bahakanira rimwe bati;" reka reka ntawe ushaka gupfa."

Mubakene nabo batangiye guhiga umukandida.

Dusabe ati:" Yves reka nubundi tube ari wowe dutanga kumwanya wa Duaye."

Yves ati:" reka reka reka. Ahubwo no kubayobora muhige undi mushyiraho."

Dusabe ati:" nonese turashyiraho nde?"

Yves ati:" njye ntabwo nicishisha bugufi, ntanubwo nshobora kubavuganira , mushake undi ubishoboye.'

Mubakire,

Vanessa yaje hagati yabo, ati;" twe nawe tugomba gutanga, Eric wapfuye yari uwacu. Tureke Abakene baze kumutanga nubundi bo ntamuyobozi baratanga mu bakuru.

Bose bakomeje kwitana bamwana , bumva ijwi rigira riti.....
.
IRAKOMEZA
.
Rigira riti ngo iki?
Ese aho ko mbona Duaye babyanga ubwo ubakinira bwo baramubona?
Ntuzacikwe.


Comments

NewtalentsG: Muge musiga ibitekerezo