Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka abanyeshuri bamaze gutora mo ubakinira ngo umukino bagiye gukina. Ese ni bwoko ki?
.
Reka dukomeze.
.
Habayeho gutuza bose, ntanumwe ukoma. Buri wese aho ari mu itsinda rye, yarategereje kumva uwo mukino ugiye gukinwa. Ubwoba bwari bwose, imitima isimbagurika. Abo bari batoye ngo bakinire bagenzi babo, barimo bacunganwa kujisho, nkabagiye kwiruka ngo batanguranwe kugera ahantu.
Ijwi rite:" ndacyeka amategeko n'amabwiriza mwabisobanukiwe. Ubu tugiye gutangira umukino wa mbere. Mwembi mwatowe, ndetse n'amatsinda yanyu mugiye gufashanya. Itsinda rizajya rifasha umukandida waryo kugirango ritsinde, biremewe. Ubu mwamaze gutanga uri bubakinire. Igikurikiyeho mbere yuko dutangira, buri tsinda ritore umuyobozi waryo. Mufite umunota umwe kuba musoje.
Buri itsinda ryahise rirebana, mu batindi batangira kwibaza uwo bashyiraho ngo ababere umuyobozi.
Felex ati:" dushyireho nde?
Olive ati:" ntabwo bigoye twashyiraho uwo tubonye wese mfakuba gusa ibyiyumvamo. Ninka shefu wa karase."
Stella ati:" reka tugushyireho."
Obed ati:" nanjye aho turi kumwe rata, reka dushyireho Olive ninawe mumasera turi kumwe azajya atwigisha bibiliya.
Umusore ufite igikomere mu mutwe wiswe Isaac ati:" nanjye ndumva twatora olive."
Felex ati:" reka tureke gutinda ahubwo. Olive ni wowe ugiye kutubera umuyobozi."
Olive ati:" icyambere ni uko munoye mumbonamo ikizere, ahasigaye tuzajya dufashanya."
Kuruhande mu bakene, naho bari gutora.
Sandrine ati:" reka mbereke dutore tugendeye ku muntu ushobora kuba yatwigisha bibiliya.
Dusabe ati:" aho ukopeye abatindi, ngo ubwo batoye mansera ngo natwe dutore umeze nkawe.
Gatera ati:" ntacyo ariko niba byadufasha.
Rose ati:" rero mureke dushyireho Dusabe nubundi akunda gusenga."
Dusabe ati:" njye ntabwo numva nababera umuyobozi. Ntanubwo numva nabishobora.
Yves ati:" mureke mbe arinjye ubayobora."
Dusabe ati:" rata niba ubishaka tuyobore."
Cloude ati:" ubwo twanabirangije."
Kuruhande abakire bo ntibiriwe batora, nubundi nkuko bisanzwe baba bafite uwo bemera, bahise bamutora ntawundi ni,
Rugira Sum, umusore w'ubwirasi bwinshi.
Ntibyatinze ijwi ryaragarutse, riti:" umunota mwahawe warangiye reka rero dutangire umukino. Abatowe ngo bakine umukino bigere imbere yamatsinda yabo.
Joseph yahagaze imbere yabatindi, Elie imbere yabakene, Didier imbere yabakire.
Ijwi riti:" mwese mufata bibiliya zanyu neza. Mufite iminota 10 ngo mube murangije. Muri bibiriya yera harimo imirongo irenga 71 mugihe muri bibiliya ntagatifu harimo imirongo irenga 31, yose harimo ijambo UBUGINGO BUHORAHO. mugiye guhiga byibura umurongo umwe muri bibiriya zanyu urimo iryo jambo bundi utubwire uwariwe. Mufite iminota 10.
Bose bahise barebana , bagiramo ubwoba. Ibaze kuguhereza igitabo nka bibiliya irimo imirongo ibihumbi n'ibihumbi ivuga ibitandukanye, ngo uhigemo umurongo umwe uvuga kubugingo buhoraho? Bararebanye, bose bitegereza bibiliya bafite, babura imbaraga zibumbura bibiliya cyangwa ngo hagire urangira abandi. Ese wowe uri gusoma iyi nkuru awaguha iki kizami wagitsinda?
Uwo mwanya Abatindi bishyize hamwe,
Olive ati:" nidukomeza gutuza, turaba dushyira mu kaga Joseph.*
Stella ati:" nonese dukore iki?"
Olive ati:" buri wese nabumbure bibiliya ye turebeko twabona uwo murongo.
Marie ati:' nonese muri twe nawigize wenda akubitana naryo kera wenda atubwire igitabo tube ariho duhigira?
Isaac ati:" ibyo wamugani byadufasha aho kwirukanka muri bibiliya yose.
Rashel ati:" njye mureke nekereze neza.
Olive ati:" ibyo ntacyo byadufasha. Ahubwo biratuma iminota twahawe idushiriraho."
Stella ati:" ariko, cyera nigize kumva abantu baganira, ngo Yesu yasezeranyije abigishwa be ubugingo buhoraho."
Isaac ati:" ibyo wumvanye abandi se urumva bidufasha iki?"
Stella ati:" nyine duhigire mwaho."
Marie ati:" sha ubwo koko urumva hari icyo bitadufasha?"
Olive yaratekereje ati:" kirahari."
Bose bahise bavugira rimwe bati:" iki se?"
Olive ati:" ibitabo bivuga ibijyanye na Yezu neza ni bine. Matayo, Luka, mariko na Yohani. Mureke tube ariho duhigira. "
Isaac ati:" wamugani byadufasha."
Olive yahise areba ku isaha ati:" dufite iminota 4 isigaye. Twese tugabane ibyo bitabo dusome twihuse, utanga undi kuribona aratubwira."
Ntibyatinze bahise bagabana, ubundi babumbura bibiliya batangira guhiga.
.
Hirya mu bakire bo ntakibazo bifitiye.
Vanessa ati:" umva mbabwire, ntabwo twazenguruka urutabo rungana rutya, ngo duhigemo ijambo rimwe."
James ati:" njye uko rungana rwanyitereye n'ubwoba."
Belle ati:" bundi se tutarihize byagenda gute?"
Devine ati:" ariko mwibikeresa, mwumvise ko bavuze ko ntitutawubona uwo twatoye ngo adukinire ndetse n'umuyobozi wacu bicwa?"
James ati:" barabica se babicishije iki? Ubuse bariya barimu twazanye na Eric watowe ngo nka Duaye na kariya gatindi ngo ni Yvonne nibo baraza bakabica? Cyangwa iriya bwa ivugira muri micro niyo iza ikabica? Ahubwo inaje twaba tubonye amahirwe yo kukambara."
Vanessa ati:" ewana, mureke rero tubyihorere. Reba nkukunu bariya ba titi bahereye kare bazenguruka muri bibiriya none bakaba ntacyo barabona. None natwe ngo tubyirukemo?"
Belle ati:" ahubwo se ukuntu bahabuze kandi ngo bari kumwe na mansera ngo wihaye Imana?"
Bose bahise baseka wabonaga ko ntacyo bibabwiye."
Kuruhande, mu itsinda ry'abakene ryo, baheze muri bibiriya bari guhiga higa byakomeye, arinako bacunga isaha.
Patrick yitegereje isaha, ati:" rero ntabwo ibi turimo hari icyo byadufasha."
Bose bahise barekera gusoma bareba ku isaha, barumirwa. Hari hasigaye amasegonda.
Elie ati:" ndabiginze mwihagarara kureba sinshaka gupfa."
Dusabe ati:'" umwanya usigaye ni muto."
Patrick ati:" ariko ba uretse."
Gatera ati:" iki?"
Patrick ati:" hari ahantu nibutse na bisomye,."
Boss bahise bavugira rimwe bati:" hehe?"
Patrick ati :" ni muri Yohani 17;2."
Dusabe yahise abumbura bibiliya byihuse, kuhagera arahasoma ati:" Yohana 17:2
nk'uko wamuhaye ubutware ku bantu bose, kugira ngo abo wamuhaye bose abahe ubugingo buhoraho."
Bahise biruhutsa, maze babibwira Elie ugomba kubakinira. Iminota nayo yarimaze gushira.
Mubakire ntakibazo bafite, mu bakene nabo barabibonye. Naho mubatindi nabo ntibakiri kureba muri bibiliya kuko zahise zifunga.
Ikibazo dufite ese nabo bahabonye? Bose bahise batuza, baraceceka ntihagira ukoma.
Umutima waburi muntu warimo utera. Hashize akanya ntawe ukoma, nyuma
Abakire batangira kuvuga.
James ati:" sinababwiye ko ibi ntakintu bimaze?"
Vanessa ati:" wamugani se ko twumva wawundi wadusakurizaga ntakintu ari kuvuga?
Mubatindi, Stella ati:" nonese koko ntakintu kibaye?'
Olive ati:" reka turebe."
Stella ati:" isaha yahagaze none ntakintu bari kuvuga?"
Olive ati:" ariko bibiliya zihise zibumba none ntanubwo ziri kwemera ko umuntu azirambura?"
Bakomeje kwibaza ibijya mbere, uwo mwanya ubuduha bujyaho.
Ijwi riti:" umukino mwakinaga urarangiye. Nyuma yo kubaha umwanya ngo mubwire abakinnyi mwahisemo aho mwabonye umurongo, tugiye kureba ko mwese mwahabonye.
Mubakire umukinnyi Didier natubwire aho babonye umurongo.'
Didier ati:" ntaho twigize duhiga."
Ijwi riti:" munyumvire. Itsinda ry'abakire ngo ntabwo ryahize umurongo? Ubwo bagiye guhanwa kubera ko bishe amabwiriza. Banze gukina kubushacye. Umuyobozi w'itsinda n'umukinnyi batoye, ndetse na Duaye Eric kuko akomoka mu itsinda ry'abakire, bagiye guhanwa. Itsinda ry'abakire niryo ritumye Duaye ahanwa kuko nawe atabakebuye kandi banganya ubushobozi. Barahanwe rero.'
Bose bahise bareba abo batatu bavuzwe, babona barahagaze ntakibazo bafite. Uwo mwanya, bose icyarimwe uko bavuzwe bahise begerana , batangira kubara babarira rimwe,bageze kuri gatatu, imitwe yabo ihita iturika ubwonko burasandara.
Abaraho bose bahise bihindira hamwe bavuza induru ubwoba bubuzuramo.
.
IRAKOMEZA
.
Hehe!!! Karabaye, abakire babikinishije none kababayeho, ndacyeka babonye isomo. Abakene bo bahabonye, Abatindi se mama baba bahabonye? Turi murugendo shuri. Ntuzayicikwe na épisode ikurikira.
Comments