Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka muri Episode y'ubushize, abanyeshuri bahawe amasegonda 35 ngo babe bamaze kugera aho barara. Ese noneho barabyubahiriza?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Dutangiriye muri Hostel aho abakobwa barara, bose barahageze, ndetse bose bamaze kugera kubitanda byabo. Bose bafite ubwoba, igihunga ni cyose.
Vanessa ati:" aha hantu ntitwakabaye twarahaje. "
Olive ati:" wikwirenganya Vane, ikosa si ryacu. Kuko iyo batubwira uko hameze tukabyumva, ntitwari buhaze."
Stella ati:" ariko se ibi byose yaba ibyo kudushyira mu byiciro, kwambara imyenda idasa bimaze iki?"
Olive ati:" sinzi pe, ntacyo turamenya. Ariko da, twishime wenda ko umunsi umwe uvuyeho hasigaye iminsi 2 muri 3 tugomba kumara aha."
Stella ati:' Imana idufashe iminsi wenda ishire.
Olive ati:" njye ndizera."
Stella ati:" harya ngo uri umumasera?"
Olive ati:" yego niyeguriye Imana."
Stella ati:" ujye natwe udusengera. Gusa ariko ndibaza bundi amatsinda baduciyemo agamije iki mu byukuri?"
Olive ati:" ntakibaho kidafite impamvu."
Stella ati:" ibyo tubyihorere, ahubwo reka nkubaze kuki wahisemo kwiha Imana? Neza ubu warabyemeye ntuzigera uryamana n'umugabo?"
Olive ati:' buri wese agira icyemezo afata mu buzima, kandi agifata bitewe n'impamvu ye. Kubikubwira ntabwo wabyumva. Gusa bigirira umumaro no kuba geze aha ni Yezu wagiriye impuhwe n'ibambe. Harya wowe usengera he?"
Stella ati:" ntakubeshye, sinigize mbona umwanya wo kujya munsengero."
Olive araseka ati:" ntabwo imibiri ari iyacu ngo twigenge. Ibiremwa byose bigira uko bihimbaza uwabiremye, rero si wowe ukwiye kuvamo ngo wigomeke. Imana irihangana, ariko nanone irahana."
Stella ati:" wenda mfite amahirwe ko undi hafi uzagenda ubwiriza gacye gacye."
Olive ati:' nituva aha, wenda umunsi umwe uzaze tujyane gusenga."
Stella ati:" uzajyana no muri chapel se?"
Olive ati:" champel ntawe uhejwe yo. Rwose uzaze tuzajyana yo.'
.
Kuruhande nanone ahari Vanessa nabandi bakobwa, bari kuganira.
Vanessa ati:" cyakora banyiri aha bazi ubwenge. Nigute bamenye ubushobozi bwaho dukomoka, bakamenya ko dufitemo abatindi."
Abandi bahise baseka,
Tracy ati:" njye ariko nubundi jya mbangamirwa ni uko Abatindi cyangwa abakene bambara, imyambarire yabo iranjena."
Lynda ati:" Imana rero yabadukijije."
Vanessa ati:" ese mubona ukuntu baterwa imfunwe nabo baribo? Nibajya bisanzura, ndetse no kubabona ubwabo bavugana biragoye."
Lynda ati:" ariko uziko aribyo we, jya nibaza impamvu bahora bajunjamye, ahari niyo mpamvu batanabyibuha."
Tracy ati:" Ahubwo se kubera iki bose uba usanga ari udukara? Sindabona umutindi winzobe. Uba usanga ari babi, rimwe na rimwe banuka, ntibanakwigurira nagaparufe.
Vanessa ati:" rimwe na rimwe uba usanga bigize utumalayika, ngo tugira urukundo , ngo bagira imico myiza ra."
Tracy ati:" umutima waba mwiza ute kandi umubiri unuka? Ntango ibyo bintu bishoboka. Uzafata akajerekani gasa nabi nurangiza usuke mo amata ngo maze uvuge ngo ni meza araryoshye. Uko umuntu asa inyuma ni nako asa ku mutima."
Lynda ati:' ariko se bundi ibi bintu bigamije iki?
Vanessa ati:" nanjye sinzi pe, nubu ndi kwibaza aho muganga yagiye nyuma yuko apfuye."
Lynda ati:" harya ngo yazize amakosa yacu? Uriya muntu uba utubwira ibyo dukora ameze nkuba uri kutureba, kandi aha hose naraharebye ntakamera zihari."
Vanessa yagiye kuvuga, ahita abireka bisa nkaho hari icyo yarari kubona. Yatungiye abandi urutoki, babona umuntu uri kugenda acanye agatoroshi kamurika imbere ye gusa ugenda ava aho bari. Bakoze ku matara yanga kwaka. Bidatinze bumvishe ubuduha buryana mumatwi buri wess ahita ajya mubiri bwe aritwikira, ahita asinzira."
.
.
Mugitondo cya kare, bose babyutse, bambaye imyenda yamabara baraye bababwiye. Yari imyenda ya siporo isa nkamabara baraye bababwiye.
Abari mu itsinda ry'abakire bambaye imyenda y'umweru gusa kandi yererana. Mugihe abayobozi bo bambaye imyenda y'imihondo, Abatindi bambaye y'imikara, hanyuma abakene bambaye ubururu.
Bose bateraniye muri salle, ako kanya bumva ijwi ribabwira riti :" imyenda mwambaye ntibyemewe kuyikuramo, kandi ntimugomba kwivaga. Buri uko muri mu matsinda atandukanye, niko mugiye kujya muba buri gihe. Buri tsinda rigomba kuba riri ukwaryo, ubirengaho azahamwa muburyo bukomeye.
Bose bahise bivangura buri tsinda rijya ukwaryo.
Uwo mwanya hahise haza amakarito imbere yabo amakarito aripfundura bose kureba babona haribo ibitabo bya bibiliya.
Bakibaza impamvu ijwi riti:" buri wese muri mwe agiye gutambuka afate igitabo cya bibiliya, hari bibiliya nagatifu na bibiliya yera, buri wese afate iyo ashaka."
Eric wo mu itsinda ry'abakire ati:" nonese abatabishaka? Mbega badashaka gufata izo bibiliya ?"
Ijwi riti:" buri wese agomba kuba afite bibiliya kandi utayitora arahanwa bikomeye. Ikindi buri muntu agomba kuzajya aba afite Bibiliya ye aho azaba ari hose, uzayishyira hasi azahanwa mu buryo bukomeye. Ariko nubwo buri wese azajya ahorana bibiliya ye, ntawemerewe kuyibumbura cyangwa kuyisoma mo icyaricyo cyose atabiherewe uburenganzira. Uzabirengaho azahanwa. Mufite iminota 2 ngo mwese mube mwamaze gufata bibiliya."
Iminota ibiri yatangiye kwibara, buri wese agenda afata Bibiliya ashaka bose bararangira, amakarito arongera arabura.
Ijwi riragaruka riti:" mukoze neza cyane. Nimukomeza kwitwara neza mwese nawe uri buhanwe.'
Vanessa ati:" kuki duhawe izi bibiliya?"
Ijwi riti:" murakaze neza Mu mu kino w'umurongo W'ubuzima. "
Bose bacyumva ko ari umukino, baratangara cyane.
Ijwi riti:" uyu mukino rero ufite amategeko. Itegeko ry'ambere ni uko ugomba gukurikiza no kubahiriza ibyo ubwiwe 100% , utabyubahiriza ugahanwa.
Icyakabiri. Uyu mukino muzajya muwukinira mu matsinda murimo ariko hakina umwe umwe muri buri tsinda. Hagomba kuzasigara itsinda rimwe ariryo ritsinze.
Vanessa ati:" atsindwa se bizajya bigenda gute?"
Ijwi riti:" umukinnyi utsinze azajya ahabwa ubuzima, ariko utsinzwe azajya yicwa."
Bose bacyumva ko harimo ibintu byokwicwa bikanga mo.
Ijwi riti:" muzajya muhabwa iminota 10 yo kuwukina mwese hanyuma mutore ugomba kubakinira bundi umukino utangire. Buri wese akine iminota nishira ataratsinda azajya atuma uwo mukinnyi yicwa, kandi hicwe n'umukuru wiryo tsinda. Muzajya mubifashwa mo nabayobozi banyu. Hanyuma kandi uwanze gukina nawe azajya yicwa.
Kandi muri uyu mukino, ntawemerewe kwaga mu genzi we cyagwa se kurwana. Ntanuwemerewe kujya mu itsinda ritari irye atabiherewe uburenganzira.
Itegeko rya gatandatu, buri munyeshuri uri mu mukino ategetswe kubahiriza amategeko 10 avugwa muri bibiriya.
Iyo umukino w'umunsi urangiye abakinnyi bajya kuryama bagategereza undi mukino.
Umukino ukinwa saa tanu na 50 zijoro ukarangira saa 12 Am.
Andi masaba abanyeshuri bakora ibyo bashaka.
Ntamunyeshuri wemererwa gusohoka iyi nzu murimo ubirenzeho aricwa.
Hari igihe kigera mugahabwa umwanya wo kwiga bibiriya iminota 10. Icyo gihe nibwo muba mwemerewe kubumbura bibiliya zanyu mutari mu mukino ikindi gihe cyose ntibyemewe, utazabyubahiriza azajya yicwa."
Olive we wari watoye bibiliya nagatifu, yahise abaza ati:" nonese uwo mukino ni uwuhe?"
Ijwi riti:' muzajya mukurikiza ibyo mu bwiwe. Ahubwo buri tsinda rijye ukwaryo ritore umukinnyi umwe umwe ugiye kubakinira ubu, hanyuma mubabwire ba duayen na Duaye banyu. Muhawe amasegonda 30 kuba mwamaze gutanga ubakinira.
Amatsinda yose bahise barebana bihuse cyane, buri tsinda ritanga ubakinira.
Abakire batanze Didier umusore baziho kukunda ibintu byimikino, Abakene , batanze Elie nawe ujya ubabwira Amakuru yimikino ariko akaba aba yumva yakwitangira abandi. Abatindi batanze Joseph baziho ko yanga ishuri kuko ngo yahoraga agarurwa na leta we yavuyemo.
Abo batowe bahagaze imbere ya bose nkibisanzwe buri wese afite bibiliya ye aho ari.
Uwo mwanya Ijwi riti:" nkuko mwabibwiwe, uyu mukino uzajya ukinwa mu ijoro saa tanu na 50 kugeza sa sita. Ariko ubu tugiye gukina igice cya mbere cyawo ubu kumanwa kugirango tubereke uburyo uzajya ukinwa mo nuko bizajya bigenda kubatsinzwe nabatsinze. Saa tanu na 50 zijoro mufite igice cya kabiri cyawo. Ibi rero mu byitegereze cyane ko ugiye gukinwa nabo mwihitiyemo. Tudatinze rero, umukino wambere, n'u......
.
IRAKOMEZA
.
Ese ni uwuhe?
Barawukina bate?
Kuki bahawe bibiliya?
Ni aha dusubikiye ntuzacikwe.
Comments