logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMURONGO W'UBUZIMA Ep02

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Ubwo duheruka, twasize ijwi ribwira abanyeshuri ko bagomba kuzimya no gutanga telephone zabo mu minota itarenze 10. Ese barazitanga?
.
Inkuru ya Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Abanyeshuri bose bahise barebana, Prof Samuel ahagarara imbere yabo ati:" dufite iminota ine kuba dutanze telephone zacu."

Vanessa ati:" namwe se muri mo?"

Prof Samuel ati:" yego amabwiriza yahawe buri wese uri muri iyi nyubako. Rero kuko tutazi ikigenderewe nuri kutubwira ibi, mubitekerezeho neza. Kubwanjye ndumva twazitanga zikabikwa.'

Vanessa ati:" mwe muzitange Iphone yanjye ntayo mbaha."

Thierry ati:" ariko se wa mugani mfate phone yanjye naguze $350 nyibahe? Mwaracanzwe ahubwo. Twize mutazitwaka, none aho mutuzaniye murugendo shuri ngo tuzibahe? Twaje kuruhuka ntitwaje gufungwa."

Vanessa ati:" bundi rata ni wowe wanjye, phone twaziguze biduhenze, ngo zigire icyo zidufasha, nonese nituzibaha, turaza kurya amafoto gute? Turaza kuvugana n'imiryango yacu gute? Dufite inshuti zacu ndetse bamwe bafite abakunzi babo , bashaka kubareba uko bambaye uyu munsi."

Prof Samuel ati:" nari nababwiye ngo mubitekerezeho, sinabahwiye ngo munonganye. Amabwiriza twayaherewe hamwe icyo mwanzura twembi tugomba kucyanzura nyine .'

Kuruhande, Dusabe na Gatera nabo batangiye kubiganira ho,

Dusabe ati:" ariko nubundi, njye telephone ntakintu narimo nyikoresha rero kuzitanga ndumva ntacyo byaba bibwiye. Wenda ni ibyakanya gato baraza kuzidusubiza."

Gatera ati:" reka twe tuzitange."

Kurundi ruhande,  Olive na Stella nabo barimo barabyigaho,

Olive ati:" Stella, reka tuzitange nubundi ntacyo zari zimaze, twaje aha kuruhura mu mutwe ntabwo twaje aha ngo duserere n'abayobozi.'

Stella ati:" erega nabo sibo kuko nabo bagomba kuzitanga."

Olive ati:" reka tureke rero kugendera kukigare cyabana babakire tuzitange. Nubundi karasharamye zacu ntacyo zari kudufasha."

Stella ati:" tuzitange."

Kumbi kurundi ruhande, hari agatsinda kabana 6 bafite amatelephone ahenze cyane, bazifashe munoki, barimo barabiganira ho nabo. Abo ni,  umukobwa Tracy,  Umurisa Belle,  na Nishimwe Lynda. Ndetse nabahungu,  Habimana Derrick,  Ishimwe James, na Rugira Sum.

Derrick ati:" ntabwo natanga téléphone yanjye, ndayikoresha."

Sum ati:" harya ngo uri gushaka guhackinga Newtalents ukajya usoma inkuru kubuntu?"

Derrick ati:" cyane kandi geze kure, rero gutanga telephone yanjye ntanamashine nazanye ni ikosa rikomeye ntakora."

James ati:" mureke tubyumvikaneho nyine."

Tracy ati:" ariko uko turi gutinda dore hasigaye umunota umwe.

Lynda ati:" ntituzitange wana, kandi ubwo njye namaze kwanzura."

Belle ati:" nanjye ibyo Lynda  avuze nibyo gomba gukurikiza.

Derrick ati: ntituzitange."

Prof Samuel ati:" mwanzuye iki ko iminota ishize?"

Dusabe ati:" njye ndumva twazitanga prof."

Bose bahise baseka,

Vanessa ati:" nubundi ntacyo yari bukumarire. Gatushi kweri?"


Lynda ati:" ntabwo tugomba kuzitanga twese reka duhuze umugambi."

Derrick ati:" prof telephone zacu turi kuzikoresha , rero kuzitanga ntabwo twabikora.

Dr. Solange ati:" reka twese tubihurire ho ntituzitange."

Bakire muri ibyo ijwi riragaruka riti:" iminota mwahawe yarangiye. Reka turebe ko mwubahirije amabwiriza. Ntanumwe wakoze ibyo twababwiye? Kubera iyo mpamvu mugiye guhanwa. Ntabwo ari yamanota ya conduite tubakuraho cyangwa ngo tubasibize mu isomo cyangwa ngo tubirukane. Oya,, buri kosa aha riba rifite igihano kubabyanze. Igihano cyambere telephone nubundi murazamburwa ariko ntimuzazisubizwa."

Vanessa yahise aturika araseka, ati:" ninde se wanyambura Iphone yanjye?"

Akivuga ubyo telephone yahise imwikura mu noki yijyana imbere yabo ihita iturika."

Bose bikanze mo ,  Nizabandi nabo bose biba uko ziraturika zose zirashira.

Vanessa ati:" phone yanjye murayishe?'

Uwo mwanya ijwi riti:" ibihano ntibirarangira. Kubera amakosa mwakoze tugiye kubambura umuntu wari kuzabagirira umumaro. Yari kuzabitangira akajya abafasha kubagize ibibazo, ariko amakosa mwakoze biragaragara ko mutumvira. Ntimwarezwe rero ingaruka zanyu zigomba kugaragarira kuri Dr. Iranzi wari kujya abavura mwarwaye. Nimwe mutumye bimubaho.  Nimwe bagome mutumye yicwa."

Bose bahise bahindukira bahanga amaso Dr Iranzi muganga bazanye babona arahagaze ntakibazo afite."

Baraseka kuko bumvaga ijwi riri kubeshya, ako kanya bakiri guseka Dr Iranzi yahise aturika umutwe amaraso arasandara."

Bose bahise bagira ubwoba baragwirirana umwe yikinga inyuma yundi, igihe bakibaza ibibaye, umurambo wa Dr Iranzi uburirwa irengero. 

Bagize ubwoba bamwe barasakuza abandi bagenda biruka ngo basohoke inyubako, basanga imiryango irafunze burundu ntikinguka.


Ijwi riti:"  ntimwemerewe gusohoka ntaburenganzira muhawe. Ndasubiramo ntimwemerewe gusohoka. "

Vanessa watangiye afite urusaku, mu marira menshi ati:" mureke twitahire ntitugikeneye urugendo shuri."

Ijwi riti:" ahari sinababwiye amabwiriza. Mu mbabarire nakabaye nayababwiye kare. Ariko reka mbabwire macye andi muzagenda muyamenya. Ibwiriza ry'ambere, ugomba kubaha no gukurikiza ibyo tubabwira,ubirenga ho azajya ahanwa mu buryo bukomeye.
Ibwiriza rya kabiri,  kubaha no kumvira ni umuco dutoza, ugaragaza agasuzuguro cyangwa indi mico tutazi nawe azajya ahanwa. Ntawemere kandi kuva hamwe ajya ahandi atemerewe uruhushya. "

Vanessa ati:" none se bundi murashaka ngo dukore iki?"

Ijwi riti:" abana biki kinyejana ndabakunda cyane. Muba bato mu myaka ariko mu bwonko mukuze cyane gusumba abasekuruza. Ubajije neza. Ariko nyine murakora ibyo mu bwiwe gusa nicyo tubashaka ho.  Mugiye kujya muri salle, hamwe mwahuriye bwa mbere hanyuma ni mugerayo muraza kubwirwa icyo mukora."

Kubera ubwoba bari bafite, bose bahise birukanka bagana muri Salle. Bakihagera bahise bicara ntawe uvugusha undi. Yewe yaba Prof Samuel na Dr. Solange nabo ubwoba bwari bwose. Animateri na Animatirise bo bari bashobewe. Kubona umutwe w'umuntu uturika ntakintu kimukozeho we? Yarangiza akabura? Barahabutse cyene.

Ntibyatinze ijwi ryongeye kugaruka, riti:" murabona Imashini ibari imbere, mugiye guhaguruka umwe umwe agende nagera imbere yayo aravuga izina rye irahita imuha ikarita yanditseho inyuguti, hanyuma iyo karita urayigumana ubundi muraza kumenyeshwa ibikurikira.

Prof Samuel yahise yihuta cyane, niwe warufite ubwoba kurusha abandi , aragenda avuga izina rye mashine isohora urupapuro abona rwanditseho inyuguti ya X.

Dr Solange nawe aragenda hasohoka X. Animateri na Animatirise nabo baragenda bose bahabwa X. 

Vanessa niwe wakurikiye we ahabwa B.

Dusabe nawe arakurikira we ahabwa A.

Undi munyeshuri tutaramenya izina yageze imbere ya mashine ati: nitwa Rugamba Joseph."

Imashini iti ukomoka he?

Joseph ati:  mu karere ka Gicumbi."

Imashini iba ihise isohora urupapuro arebye abona handitseho inyuguti ya C.

Bose bagiye bajya imbere hanyuma bararagiza .

Ijwi riti:" byiza noneho mubaye abana beza.  Ubu rero igikurikiyeho muhawe iminota ibiri ngo abahuje inyuguti bishyire hamwe.  Buri nyuguti abayitoye murajya hamwe. Ntawemerewe kujya ahatari inyuguti yahisemo. Twatangiye.


Bahise bahamagarana, bose bagenda bajya ukwabo. Bitunguranye cyane Stella na Olive. Bisanze hamwe.

Stella ati:" uziko babikoze bagendeye ahari kugaciro katelephone twari dufite?"

Olive yaritegereje, areba amatsinda yombi, nyuma ati:" birajya gusa nibyo uvuze, gusa ariko ndabona bagendeye Ahubwo kuri yamatsinda n'ubundi twagiraga ku ishuri y'abakire n'abakene."

Stella ati:" uziko aribyo? Ariko se kubera iki bariya twabaga turi kumwe bagiye hariya?"

Ubwo yamubazaga atunga agatoki mubahawe  inyuguti ya C. 

Olive ati:" sinzi ubwo ariko baraza kudusobanurira.

Stella yagaruye amaso kubatoye X abona ni abarimu babo na Animatirise na Animateri ndetse nabanyeshuri 2 umuhungu n'umukobwa.

Stella ati:" none se ko,  Yvonne na Eric bari hariya hamwe nabarimu?"

Olive ati:" sinzi reka dutegereze."

Bidatinze ijwi ryahise rigaruka riti:" mwakoze kubahiriza igihe. Ni mukomeza gutya ntacyo turi bupfe.  Nkuko mubibona muri hamwe nkuko mwagiye mutora bitandukanye. Izo nyuguti zirabashyira mu byiciro bitatu. Hari ikiciro cy'abana bakomoka mu miryango ikize kandi ikomeye aribo bahawe inyuguti ya B abo n'ikiciro cyabakire. Hakaba kandi abahawe inyuguti ya A abo rero ni abana bakomoka mu miryango ikinnye ariko atari cyane abo ni ikiciro cyabakene. Hari kandi abahawe inyuguti ya C, abo ni abanta bakomoka mu miryango ikinnye cyane nyuma yabandi abo rero bari mukiciro cyabatindi.

Abakire bahise basakuza banaseka bati;  nabatindi nyakujya we!!"

Ijwi ryo riti:" hari kandi abahawe inyuguti ya X, abo ni abayobozi banyu, abanyeshuri barimo nibo babahagarariye mubuyobozi. Aribo Eric ukomoka mu muryango wabakire, na Yvonne ukomoka mubatindi. Uko mumeze mumatsinda mugiye kujya muhabwa imyenda itendukanye, buri tsinda rizajya ryambara ibara ryabo. Abakire bazajya bambara umweru, abakene bambare ubururu,  Abatindi bambare umukara, hanyuma abayobozi banyu bambare umuhondo. Ibyo birarangiye, muhawe amasegonda 35 kuba mugeze aho murara. Muzajya murara bisanzwe igihe ntamabwiriza yandi murahabwa. Amasegonda 35 mwahawe atangiye kubarwa."
.
IRAKOMEZA 
.
Ngaho re? Bashyizwe mu byiciro, ibi bigamije iki? Ngo baje murugendo shuri,   
Ahaaa! Tuzaba tureba? Bahawe amasegonda 35 ngo babe bageze aho barara ese barahagerera igihe?
Ntuzacikwe n'ikurikira.

Comments

NewtalentsG: Muge mutanga ibitekerezo.