logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMURONGO W'UBUZIMA Ep01

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Mu gitabo k'ibyahishuwe , cyangwa se Ibyahishuriwe Yohani bitewe na bibiriya ukoresha, hari mo umurongo ugira uti:" 
 “Jyewe Yesu ntumye marayika wanjye guhamiriza mwebwe ibyo ku bw'amatorero. Ni jye Gishyitsi cya Dawidi n'umwuzukuruza we, kandi ni jye Nyenyeri yaka yo mu ruturuturu.”

Kubakoresha bibiliya nagatifu haravuga ngo:"

 Jyewe Yezu, nohereje umumalayika wanjye kugira ngo ababwire ubu buhamya bugenewe za Kiliziya. Ndi inkomoko y’umuryango wa Dawudi; inyenyeri yakirana mu rukerera.»

Byanditswe mu byahishuwe 22;16.

Iyi Nkuru rero yiswe UMURONGO W'UBUZIMA hari impamvu yiswe uku. Ntuzacikwe rero ndabizi uzakuramo byinshi.
.
Inkuru yanditswe na Navio kki dabble le, mbahaye ikaze .
.
.
Dutangiriye kuri kaminuza imwe ikomeye mu gihugu, ni kaminuza yigisha ibijyanye n'ubuvuzi,  SAINT THERÈSE MEDICAL INSTITUTE ( STMI).  Ni kaminuza ihuriraho ingeri z'abanyeshuri batandukanye mu mande zose z'igihugu.  Ni muri salle nini cyane, ahateraniye abanyeshuri 40 bafite ibikapu byabo ubona ko bashobora kuba biteguye urugendo.

Bicaye aho muri Salle arinako baganira ubonako rwose bishimiye kuba bateranye ahari. Bari aho,  bakiri kuganira haje umusaza witwa Dr. Mulisa, niwe muyobozi wiyo kaminuza azwiho kugira amahane n'igitsure. Akaba kandi azwiho ko ari umugabo wize ubupadiri bikarangira abwanze. Yaje imbere yabo bose bahita baceceka, Dr. Mulisa ati:" mwese nababwira ni félicitation kuko musoje amasomo yanyu, mwahabwaga yubuvuzi aha muri STMI. Kubwibyo rero ikigo kikaba cyabahebye urugendo shuri , aho mugiye gutemberezwa ahantu heza, hagomba kubigisha byinshi bijyanjye nibyo mwize. Mugiye guhaguruka, muzagaruka nyuma y'iminsi itatu. Bivuze ngo mazarara aho mugiye muharire munahigire byinshi.  Kubwibyo ntimugenda mwenyine. 
Prof. Baragashya Samuel niwe muyobozi mujyana nawe, ndetse na Dr. Nyiramahoro Solange. 

Abanyeshuri bacyumva abarimu bagiye kujyana barishimye,  umukobwa umwe w'uburanga witwa Vanessa , arasakuza cyane ati:" baduhaye Prof Samuel wize Théologie we."

Bose barasetse,  Dr Mulisa we arakomeza ati:" kandi nanone murajyana na Animateri na Animatirise banyu. Nibo bazakomeza kubitaho uko bikwiye nkuko babikoraga. Sibyo kandi gusa, muzajyana na Muganga Dr. Iranzi. Niwe ushobora kubaha ubuvuzi kugize indwara itunguranye. "

Vanessa yongeye gusakuza ati:" baduhaye intanga gusa we."

Bose barasetse gusa harimo abandi bahise bamureba nabi.


Ntibyatinze bahise basohoka , bajya gupakira imizigo muri bus nini igomba kubatwara, arinako bagenda baganira.

Kuruhande rumwe hari abakobwa babiri, basa nkabatuje cyane kandi bigaragara ko bacisha macye kandi bakundana kuko bari gufashanya. Umwe bamwita Olive undi akitwa Stella.

Olive ati:" ariko buriya Vanessa azamenya ko yakuze ryari?"

Stella ati:" va kumusazi. Uriya yakavuwe rwose kuko ararwaye."

Olive ati:" umuntu udatinya Dr. Mulisa we! Wumvaga ukuntu amuvugiramo ajajwa?"

Stella ati:" Ahubwo se ko numva wamwibagiwe. Uribuka igihe aserereza Animatirise?"

Olive ati:" azabona ari iRwanda. Gusa ariko nubwo tugiye muri uru rugendo Shuri ndumva nabyiyumvamo."

Stella ati:" sha nanjye ni ubwambere ngo giye gukora urugendo shuri kuva navuka, urumva ndibubishobore?

Olive ati:" ntabwo uri wenyine, turi kumwe. Ahubwo se uracyeka turarukorera hehe?"

Stella ati:" naba nkubeshye. Bavuze ko ari ibanga, kandi ko ahantu tugiye kujya ari twe bambere bagiye kujyayo. Ngo ni ahantu bubatse vuba kandi heza."

Olive ati:" nitugera yo uze kureka twifotoze, agafoto kurwibutso. Dore dushobora kuba tutazongera guhura twambaye uniforms."

Stella ati:"  Animatirise arabikunda ntakuntu nubundi twazavayo tudafashe agafoto karusange."

Olive ati:" navugaga akacu babili. Buriya njye ntabwo nifuza kujya mu ifoto imwe nabariya bakire ngo b'inyarugenge baba biyemera ngobafite amafaranga. Simbakunda pe."

Stella ati:" ngo nabo ikigali da, cyakora bagira ubwibone. 

Olive ati:" reka tujye mu modoka ni tugerayo ndashaka ko tuza kurara kugitanda kimwe kandi ko tuzajya tuba turi kumwe "

Stella ati:" cyane rwose Imana yaba yandindaga kongera kuvugana naba ngo ni abakire, wenda iminsi tugiye kumara hariya igashira."

Olive ati:" irahari kandi nayo irabazi, izabidufa humpura.

Ntibyatinze, bose buriye bus nini, nayo bidatinze irahaguruka itangira kugenda.

Abanyeshuri bo uko bicaranye bagiye baganira, abandi nabo basakuza abandi basinzira, abandi barangariye muri téléphone. Vanessa we nubusazi bwe arahaguruka ati:" uyu munsi mumfate nka duayen wanyu.  Ninjye master plan."

Umusore witwa Thierry ati:" yego rata. Ubwo nanjye ndaba Duaye."

Vanessa ati:" ariko ndaba nkuri hejuru."

Thierry ati:" hari ikibazo se, nawe urabizi ariko ko aho waba uri hose umwami ahora ari umwami."

Umukobwa bari bicaranye witwa Aline ati:" Sherie wamwihoreye ko ari umusazi tukiganirira?"

Thierry ati:" reka musaze."

Aline ati:" mwihorere udatuma abangamira n'abandi. Ahubwo byaruta basi tugasinzira."

Kurundi ruhande na none muyindi nebe hari undi muhungu n'umukobwa bari kugenda bakina amakarita, arinako baganira. Ni umukobwa wiswe Dusabe n'umusore wiswe Gatera.

Gatera ati:" ndakurongoye da."

Dusabe ahita aseka ati:" iyo niyo mpamvu nanga gukina amakarita, imvugo mukoresha ziba zisekeje."

Gatera yahise amutungura aramusoma, nyuma Dusabe ahita acyenguza hirya no Hino ngo arebe ko hari umubonye, Gatera arabibona, ati:" ese utinya abantu?"

Dusabe ati:"  Ahubwo se ubitinyutse ute?"

Gatera ati:" ndagukunda Dusa, ndetse ndacyeka si ubwambere mbikubwiye. Urabizi kuva mu wambere nakomeje kujya mbikubwira. Ese ntabwo ubyizera?"

Yahise arakara ati:" ngaho basi bwira niba  bitakunda, ndeke kuvuna nokoshya umutima wanjye. Maze igihe kinini mvunika, ndetse n'amajoro minshi ntasinzira. Makanira wenda mbimenye naruhuka."

Dusabe ati:" nonese kandi ko uhise urakara? "

Gatera yikije umutima ati:" ndagukunda Dusa, bigeze aho ntashobora kwihangana pe."

Dusabe ati:" yego ariko nanjye ndagukunda."

Gatera yarikanze ati:" ngo??..... Mbabarira usubiremo neza numve ntabwo numvaga."

Dusabe yamurebye mu maso, atuje ati:" nanjye ndagukunda."

Gatera kwihangana byaranze, birangira ahise amuhobera, ati:" ubwiye ikintu kiza narinkumbuye kumva mu buzima bwanjye. Ni ibyagaciro gukundwa nawe mwamikazi mwiza."
.
Nibyatinze nyuma yamasaha 6, Bus yarahagaze, bisanga bageze kunyubako yubatse ahantu ha honyine,  ni ahantu heza hazengurutse ubusitani, gusa hejuru yumusozi. Ni ahantu heza harabagirana, habegerana kandi hahumura neza. Bapakuriye ibikapu byabo maze binjira mu nyubako nziza irabagirana, wegera imiryango ikikingura. Bahise binjira muri salle nini irimo intebe nziza, Prof. Samuel aza imbere yabo ati:" aha niho tugiye kumara iminsi itatu gusa, ni heza mwemerewe kuhatembera cyangwa kuhazenguruka rwose mukaba muryoshya. Hanyuma ariko mugiye kugenda mubanze murebe aho murara, abakobwa ukwabo , n'abahungu ukwabo, munarebe aho mugiye kujya mufatira amafunguro ndetse naho muzajya mwongera na Laboratoire aho tugiye kujya twigira. Nyuma yo kubona ahantu hose turongera duhurire aha musomerwe amabwiriza agomba kugurikizwa igihe turi aha. Iryambere ni uko ntakintu ntakimwe mugomba kwagiza."

Bakiri aho, akivuga uko mu ma micro yaho hejuru humvikanye ijwi rigira riti:" icyakabiri ni ngobwa ko mwubahiriza cyangwa mwumvire ibyo twe tubabwira. Ikintu cyose hantu gikorwa mu minota, ntawemerewe gusohoka tutamuhaye uburenganzira,  téléphone zanyu mukanya nyuma yiminota 30 mugomba kuzizimya. Ubusanya n'amabwiriza tubahaye araza guhanwa byihanukiriye. Murasabwa kwitonda no kuba abana beza. Muhawe iminota 45 yo kuba mwamaze kubika ibikoresho byanyu no kureba ahantu hose mushaka.'

Ijwi rikivuga uko iminota itangira kwibara babyumva.

Byarabatunguye, bihuse Animateri atwara abahungu kubereka aho bagomba kujya barara, na Animatirise nawe biba uko.

Vanessa yahise yegera Animatirise ati:  Carine tubwire ijwi twumvise ni iryande?"

Animatirise banza ariwe Carine ati:" urambaza se ni tuzanye muri bus imwe."

Vanessa ati:" ariko uncubije nabi. Kuba twazanye se bivuze ko twese tuje aha bwambere?"

Carine ati:"  wigize uhaza se?"

Vanessa ati:" oya, ariko wowe ntakuntu bari kutuguha ngo utuzane utahazi."

Carine ati:" uko uhabona n'uko uhumva niko nanjye biri kugenda. Ikindi witonde ,  umenyeko uri mukuru, witwararike unyubahe."

Vanessa yahise aseka ati:" nkubahe?? Yego rata.

Sasa nibyatinze bakomeje kugenda bifotora amafoto atandukanye dore ko ahantu bari bari hari heza cyane hatangaje, bakomeje kugenda batembera inyubako,  uwo mwanya bakiri gutembera, bongera kumva ijwi ribabwira riti:" iminota 30 yarangiye muzimye amatelephone yanyu. Ikindi kandi muyakusanyirize hamwe mugomba kuyatanga bakayababikira hamwe mu cyumba F304."

Vanessa nkuhora wigirira akavuyo arasakuza ati:" kubera iki se mudusabye ko tugomba kuzimya téléphone zacu? Ngo tuzibahe muzibike? Ni izacu ntazo tubaha."

Ijwi riti:" mwategetswe ntabwo mwasabwe. Mugomba kubyubahiriza kuko mu minota 10 uba atarayitanga arahanwa kandi kuburyo bibabera isomo. Mwibuke uko nababwiye. Mugomba kubahiriza amabwiriza tubaha bitaba ibyo uyarenga ho arahanwa kuburyo bukomeye. Kandi ntagitekerezo cyangwa inyunganizi twabasabye. Mu minota 10 mube mwamaze kuziha abayobozi banyu.
.
IRAKOMEZA 
.
singaho bibaye itegeko?
Iryo jwi ni iryande?
Bari murugendo shuri mu byibuke?
Telephone se barazitanga?
Yiswe Umurongo W'ubuzima ntuzacikwe n'ikurikira.

📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments