
.Inkuru yacu tuyitangiriye mu myaka yakera cyane 1714. Dutangiriye ahari umugabo wambaye imyenda yibitambaro isaneza, uri kugenda yikinga kumazu bisa nkaho ahari yarimo yihisha. Umugabo uko yakagiye, yerebye imbere yikinze kunzu, abona ntabantu bahari, maze ahita agaruka inyuma yiruka, kumbe inyuma yari ahasize undi mugabo, numugore ndetse n'abana 3 ubonako bakiri bato, uwo mugabo abageze iruhande arunama ati:" nyiricyubahiro imbere hariya ntabarinzi bahari.'Uwo mugabo ati:" Kama, wambereye imfura uko ushoboye. Rwose ndagushimira kuba wakoze ibishoboka byose ngo undinde. Wakoze inshingano zawe neza. Ariko reka turekeraho."Umugabo wiswe Kamana ati:" nyiricyubahiro n'inshingano zanjye kukurinda. Rero wivugango turekeraho, kuko urabizi neza nuramuka uhagaze twese turaza kwicwa.'Umugabo yahindukiriye abana n'umugore bombi barimo barira, nyuma yongera kureba kamana ati:" nubundi nituramuka tugumye hamwe gutya ntakabuza twembi turaza kwicwa. Kamana rero reka nkwereke ikintu cyanyuma ugiye kunkorera. "Kamana ati:" nyiricyubahiro se icyo kintu n'iki?'Umugabo yafashe umwana umwe wumuhungu, ati:" akira umuhungu wanjye, mugende ukoreshe ibishoboka byose umurinde. Umujyane umugeze kumusozi wa Karaba, nuhagera udutegereze niho turi buhurire."Kamana ati:" nyiricyubahiro!"Umugabo ati:" fata inkota yawe ugende Kamana."Umwana yaramuhaye atangira kurira cyane ati:' papa,,"Umugabo ati:" Jamari genda jyana na Kamana, turahurira kumusozi hejuru.'Kamana yahise afata umwana arahindukira atari yagenda ati:" nyiricyubahiro wirinde. Kandi sinagenda ntakubwiye ko wambereye umwami mwiza mugihe cyose waruri kungoma."Umugabo ati:" genda Kamana, ibyo bireke."Kamana na Jamari bahise bagenda, hanyuma umugabo ahindukirira umugore ati:" namwe muhaguruke mugende."Umugore nawe yahise ahaguruka afata umwana muto w'umukobwa warurimo, ati:" Tugende Kamari."Umwana muto w'umukobwa wiswe Kamaliza, yarebye se maze atangira kurira ati:" ntabwo nshaka kugusiga papa."Ise ati:" mwana wanjye ndagukunda, kandi nanjye ndaza nyuma yanyu, umvira mama wawe.'Kamaliza yahise amuhobera ari kurira, mama we amufata akaboko aramukurura.Umugabo asigarana nundi mwana w'umuhungu, batari bagenda ariko umugabo ati:" madamu, mbere yuko ugenda sinabura kukubwira ko wambereye umwamikazi wigikundiro. Ndagushimira kuba waremeye kubana nanjye ukabyarira abana beza nkaba, mugende mugereyo amahoro. Ntimutongera kumbona muzajye mwibuka ko mbakunda."Akimara kuvuga ayo magambo, umwamikazi yahise asuka amarira menshi. Yashakaga gusubira inyuma akagumana n'umugabo we, ariko yari azi neza ko igihe cyo kugumana cyari cyarangiye.Ati:" Nyagasani, ntidushobora kugusiga wenyine."Umwami amufata ku rutugu ati:" Niba unkunda, genda. Uzarinde abana. Nicyo kintu cya nyuma ngusabye."Umwamikazi areba umwana bari kumwe ati:" Kamali , sezera kuri so."Umwana wari ufite imyaka nk'itandatu yegera se amuhobera cyane ari kurira.Ati:" Papa, ntabwo nshaka kugenda ngusize."Umwami yumvise umutima ushengutse, ariko ntiyigeze abigaragaza.Ati:" Uri intwari yanjye. "Ahita ahindukirira umwana w'umuhungu bari basigaranye ati:" James ni wowe pfura yanjye, nagutoje kurwana nubwo ntabikoze neza uko bikwiye, jyana na Nyoko na mushiki wawe. Icyo gusaba ni ukurinda nyoko na mushiki wawe nkinshingano zawe guhera uyu munsi."James ahanagura amarira maze aramwunamira.Umwamikazi n'abana bahita berekeza mu mwijima, bagenda bihuta kugeza baburiwe irengero.Umwami asigara wenyine.Yahagaze akanya gato areba aho umuryango we urengeye. Mu maso he hagaragaraga agahinda kenshi, ariko kandi harimo ubutwari no kwikomeza.Yakuye mu gituza agatabo gato kari gakozwe mu ruhu rw'inyamaswa. Akareba akanya gato, hanyuma arakabumbatira.Ati:" Niba amaraso yanjye ari yo agomba gutemba kugira ngo abana bacu bakomeze kubaho, bibe bityo."Muri ako kanya humvikanye amajwi y'abasirikare."Ni hano yihishe!""Ntabacike!"Umwami yahise aterura inkota ye ndende ayifata neza.Hashize akanya gato abasirikare barenga makumyabiri baturuka mu mpande zose baramukikiza.Umukuru wabo amu...
Ibihe...