Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Unwami Karinga asabye ko bafata Jamari bakamumuzanira ari muzima kuko ngo afite ibyo ashaka kumubaza. Nyamara twasize Kamana avuga ko ntawe umukoraho akiri muzima. Twasize kandi James na mushiki we Kamariza hari umusaza wabahishe mu buvumo yitwa Ruganzu ngo wari inshuti na se wabo. Ese koko arabarokora?
.
Dutangiriye kuri Kamana na Jamari bari bakirimo kwiruka, bageze imbere barahagarara, Jamari ati:" ko uhagaze."
Kamana ati:" ntawe ukiri kudukurikira."
Jamari ati:" nonese aha turi nihe?"
Kamana yarebye imbere abona bageze mu mugi, ati:" ibi nibiki koko!"
Jamari ati:" ibiki?"
Kamana ati:" twagarutse mu murwa mukuru wubwami."
Jamari ati:" nonese tugiye gusubira ibwami?"
Jamari yarebye kuruhande abona ahantu habanitse imyenda itandukanye aho mugiturage, ati:" oya ahubwo gwino nkwereke. Tugize amahirwe tugeze ahacururizwa imyenda."
Bahise begera aho bacururiza imyenda bakuramo iyo bari bambaye bayisiga ibintu bisa nkamaraso hanyuma bambara indi mishya, indi bayijugunya mu ishyamba."
Jamari ati:" nonese tugiye kujya he? Tugiye kureba iwacu?"
Kamana ati:" oya, tugiye kuba turi aha turajya mu mugi mugitondo."
.
.
Kuruhande, Ruganzu yavuye mu buvumo James na Kamaliza baramukurikira bageze hanze Ruganzu arahagarara gusa abateye umugongo."
James ati:" ko uhagaze se?"
Ruganzu ntiyasibiza.
James ati:" twigendere tujye aho uri kuvuga wenda hatubera heza cyane twahabona amahoro."
Ruganzu yahise akuramo inkota arahindukira arayibatuka ati:" mugomba gupfa mwese. Ntamuntu numwe ufitanye isano na Kazer ugomba kubaho.'
James yikangamo ahita ashyira gashiki ke inyuma ye, ati:" nawe se uri muruhande rwa Karinga?"
Ruganzu ati:" ni uko ugiye gupfa, ariko mba nkugiriye inama yo kutazongera kwizera umuntu wese ubonye. Giyi kubica mwese.'
James yahise ahindura isura nawe afata inkota ye ati:" ni koko uvugishije ukuri, sinakabaye nakwizeye. Ariko nawe wakoze ikosa ryo kwiyizera. Wagiriye neza wanyijije abantu benshi bari kugirira nabi ntabwo wowe wagirira nabi uri umwe."
Ruganzu yabyumvishemo ku musuzugura, ahita amwataka James nawe nubwo yari umwana ariko se yari yaramwigishije kwirwanaho, ka Kamariza ko katangiye kurira, kipfutse.
James yakomeje kwirwanaho, ariko Ruganzu yamurushaga kurwana, yatangiye kumukomeretsa kunugu, no kumaguru, undi atangira gucika intege."
Ruganzu ati:' ubu papa wawe yizeye Kamana amuha murumuna wawe, nyamara ntazi ko Kamana ari muruhande rwacu. Giye kubica nawe aho bari aramwica.'
James yarushijeho kurakara arira ati:" mwembi muri abagome.'
Yahise afata inkota ye ayitera umujugujugu, yinjira Ruganzu munda Ruganzu agwa hasi apfukamye, James ahita afata gashiki ke bahita binaga mu mazi yoga agenda.
.
.
James amaze gusimbukana na mushiki we mu ruzi, amazi yabajyanye kure cyane.
Kamaliza yari afite ubwoba bwinshi.
Ati:" Musaza, turi burokoke?"
James yari yakomeretse ku kuguru no ku kuboko, ariko akomeza koga.
Ati:" Ntacyo uba. Nzakurinda uko byagenda kose."
Amazi yabajyanye kure y'aho Ruganzu yari.
Nyuma y'igihe kinini, bageze ku nkombe.
James yahise ashyira Kamaliza hasi.
Bombi bari bananiwe cyane.
Kamaliza ati:" Ndashonje."
James yahise abura ikintu amusubiza, yubika umutwe.
Kuko na we yari amaze ijoro ryose atari yarya.
Yahise amwicaza munsi y'igiti.
Ati:" Guma hano. Reka ndebe niba nabona icyo kurya."
.
.
Kurundi ruhande...
Ruganzu yari aryamye hasi amaraso menshi ari kumuvamo.
Uwari kumubona yari gutekereza ko yapfuye.
Ariko nyuma y'akanya gato, amaso ye yarakamutse.
Yafashe inda ye yari yakomeretse.
Ati:" kiriya cyana kimeze nka se koko."
Muri uwo mwanya humvikanye amajwi y'amafarasi.
Abasirikare ba Karinga bari bageze aho.
Babonye Ruganzu bakuramo inkota.
Umwe muri bo ati:" Nimumwice."
Ariko Ruganzu yahise akuramo ikimenyetso yari yambaye mu ijosi.
Abasirikare bakibonye bahita bapfukama.
Ati:" Nyagasani Ruganzu!"
Umukuru wabo arunama.
Ati:" Tubabarire ntitwari twakumenye."
Ruganzu arahaguruka buhoro.
Ati:" James na mushiki we bancitse."
Umukuru w'abasirikare ati:" Turabakurikira?"
Ruganzu aramwenyura.
Ati:" Oya. Nimubareke njye ubwanjye nzabyikorera."
.
Mu murwa mukuru...
Kamana na Jamari bari binjiye mu mugi rwihishwa.
Bari bambaye imyenda isanzwe ku buryo nta muntu wari kubamenya.
Jamari ati:" Kuki twagarutse hano kandi bashaka kutwica?"
Kamana areba impande zose.
Ati:" Hari umuntu ngomba kubona."
Bahise binjira mu nzu ishaje yari ku ruhande rw'umugi.
Bagezemo, umukecuru wari wicaye imbere y'umuriro arahaguruka.
Akimara kubona Jamari, amarira yahise amuzenga mu maso.
Ati:" Mbega! Ni koko yarabikoze."
Kamana arunama.
Ati:" Umwami yapfuye."
Umukecuru arahita aceceka.
Hashize akanya, arapfukama.
Ati:" Ruhukira mu mahoro, Kazar."
Jamari ati:" Kama uyu ni nde?"
Kamana amusubiza ati:" Ni Nyirabukeye. Ni we warinze amabanga y'umuryango wanyu imyaka myinshi."
Jamari arumirwa.
Ati:" Ayahe mabanga?"
Nyirabukeye amureba mu maso.
Ati:" Hari impamvu Karinga ashaka kukubona uri muzima."
Jamari ati:" Impamvu ni iyihe?"
Umukecuru aceceka gato.
Ati:" Kuko ari wowe ufite urufunguzo rw'ibanga ashaka."
Jamari aratangara.
Ati:" Njyewe?"
Kamana na Nyirabukeye barebana.
Nk'aho hari ikintu bari bazi badashaka kumubwira.
.
Muri icyo gihe...
Mu ngoro y'ubwami.
Karinga yari yicaye ku ntebe y'ubwami.
Karegeya yinjira yihuta.
Ati:" Nyagasani, umwamikazi yapfuye."
Karinga ati:" Abana se?"
Karegeya ahita yubika umutwe.
Ati:" Ntabwo turabafata."
Karinga ahaguruka arakaye cyane.
Ati:" Ntimwashoboye gufata n'abana?"
Karegeya ati:" Twabakurikiranye ariko baracika."
Karinga ahita akubita inkota ku ntebe.
Ati:" Nimudafata abo bana, ntakintu tuba tugeze ho!"
Muri uwo mwanya, wa muntu wari wambaye umwambaro wirabura yongeye kwinjira.
Ati:" Nyagasani, hari amakuru mashya."
Karinga ati:" Vuga."
Uwo muntu arunama.
Ati:" Twamenye aho Kamana ari."
Amaso ya Karinga arahumbya.
Ati:" Ari he?"
Uwo muntu ati:" Ari mu murwa mukuru."
Karinga aseka buhoro.
Ati:" Amaherezo imbeba yisubije mu mutego."
.
Mu nzu ya Nyirabukeye...
Mu gihe Jamari yari asinziriye, Nyirabukeye yahamagaye Kamana hanze.
Ati:" Mbwira ukuri. Wamubwiye?"
Kamana ahita ahindura isura.
Ati:" Oya."
Nyirabukeye ati:" Ariko igihe kirageze."
Kamana areba aho Jamari aryamye.
Ati:" Ntabwo yiteguye kumenya ko..."
Mbere yuko arangiza, urugi rw'inzu rwahise rusandara.
"BUM!"
Abasirikare benshi binjira biruka.
Ijwi rya Karegeya rihita ryumvikana.
Ati:" Ntimugire uwo mureka ngo acike!"
Kamana ahita afata inkota ye.
Nyirabukeye asunika Jamari.
Ati:" Iruka mwana!"
Jamari akangutse atunguwe.
Ati:" Habaye iki?"
Kamana amureba,
Ati:" Iruka! Uyu munsi ni bwo uraza kumenya uwo uri we koko. Iruka kandi ntuhagarare.
.
IRAKOMEZA...
.
Ese ni irihe banga Jamari ataramenya?
Ese Kamana arabasha kongera kurokoka Karegeya?
Bundi se ko Ruganzu yavuze ko ari muruhande rwabo kubera iki abwiye Jamari kwiruka?
Ese James na Kamaliza bazongera guhura na Jamari?
Ruganzu se koko akorera Karinga cyangwa hari undi mugambi afite?
Dusubire mu gice cya 4.
.
Comments