logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMURAGE W'AMARASO S01 Ep 4

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Duheruka abasirikare ba Karinga bagose inzu ya Nyirabukeye, Kamana ategeka Jamari guhunga amubwira ko uwo munsi ari bwo aza kumenya uwo ari we koko. Hagati aho James na Kamaliza bari bamaze kurokoka uruzi, naho Ruganzu wari wakomeretse yari yanze ko abasirikare babakurikirana. Ese byaje kugenda gute?
.

Jamari yari akiri mu rujijo.

Ati: "Ariko se ndajya he?"

Kamana ahita amusunika yerekeza ku rugi rw'inyuma.

Ati: "Nta mwanya wo kugusobanurira uhari. Iruka!"

Nyirabukeye akuramo agasanduku gato kari gahishe munsi y'igitanda.

Agaha Jamari.

Ati: "Ntuzigere ugafungura kugeza igihe uzumva waragize imbaraga. Genda wamwana we natwe tutaza guhindura intekerezo zacu."

Jamari yakira ako gasanduku ariko atabyumva neza ibyo bari kumubwira, 

Ati: "Ariko..."

Ijambo rye ryarangiye yumvise urusaku rw'inkota hanze.

Kamana yari yamaze kwambikana na Karegeya ningabo ze yarazanye.

Inkota zabo zarasakuzaga cyane.

Karegeya araseka.

Ati: "Kamana! Urumva koko ko ushobora kuntsinda?"

Kamana ntiyasubiza.

Yahise amusatira amutera inkota yihuse.

Karegeya ayikinga nawe yihuse, asubiza inyuma Kamana.

Abasirikare na bo bahita binjira ari benshi.

Nyirabukeye ahita afata inkota ishaje yari imanitse ku rukuta.

Ati: "Nubwo mubona ndi umukecuru, ntabwo kutsinda biri buborohere.

Yahise akubita umusirikare wari ugiye gufata Jamari.

Jamari abonye ibyo byose, amarira amuzenga mu maso.

Ati: "Sinshaka kubasiga!"

Kamana arangara gato amureba.

Ati: "Niba ushaka ko urupfu rw'umubyeyi bawe rugira icyo rumara, iruka!"

Jamari ahita yiruka.

.

Mu ishyamba...

James yari yamaze kubona imbuto n'amazi.
Agarutse aho yasize Kamaliza, asanga hatuje bidasanzwe.

Ati: "Kamaliza?"

Nta gisubizo yabonye.

Yongera guhamagara ati: "Kamaliza!"

Yahise abona uturenge tw'ibirenge twerekeza mu ishyamba.

N'udutonyanga  tw'amaraso duke aho twagiye tugwa,

Umutima we urakubita cyane.

Ati: "Oya... oya!"

Afata inkota ye atangira gukurikira ibyo birenge.

.

Hagati aho...
Kamaliza yari yafashwe n'umukobwa mwiza.

Uwo mukobwa ntiyari yamuboshye.

Ahubwo yari amuteruye.

Kamaliza ararira.

Ati: "Nshaka musaza wanjye, ntabwo twagenda twenyine."

Uwo mugore amuhanagura amarira.

Ati: "Humura mwana. Sinje kukugirira nabi. Kandi ntitwakomeza gutegereza musaza wawe kuko tutazi igihe yazira. Iri shyamba ryuzuyemo inyamaswa za kurya."

Kamaliza aramureba.

Ati: "Uri nde?"

Uwo mugore aramwenyura.

Ati: "Nitwa... Mutoni."
.
.
Mu murwa mukuru...

Jamari yakomeje kwiruka mu tuyira duto.
Yumvaga induru y'abasirikare inyuma ye.
Ageze mu isangano ry'inzira enye arahagarara.

Ati: "Noneho ndanyura he?"

Muri uwo mwanya yumvise ijwi rimubwira buhoro.

Ati: "Uri kujya he?"

Yahindukiye buhoro,  atungurwa no kubona umusore wari wambaye umwambaro wirabura, isura ye ipfutse. Wicaye ku ifarasi.

Jamari asubira inyuma, yahishe ka ka box yahawe na Nyirabukeye, 

Ati: "Uri umwe mu bantu Karinga yatumye?"

Uwo musore yitegereje Jamari abona afite ubwoba, ati:" ese ko ufite ubwoba wa mwana we?"

Jamari ati:" niba akubwiye ngo uze umfate unyice, ntabwo biza kukorohera."
Umusore araseka, nyuma Ati: "Iyo mba ndi ukugirira nabi uba wamaze gupfa."

Jamari yaramwitegereje nyuma ati:" ndakwiginze niba utari kumwe nuriya mwicanyi, mfasha ujyane batanyica."

Umusore yabitekerejeho, akiri aho yumva imirindi yamafarasi yiruka cyane,  yihuse yahise afata Jamari ukuboko.

Bombi bicara kubifarasi bafata umuhanda umwe muri iyo ine baragenda.

Mu kanya gato, abasirikare bahise bahagera barareba babura ubuhitamo inzira.
.
.

Mu nzu ya Nyirabukeye...

Kamana yari amaze gukomeretswa ku rutugu.

Ariko na Karegeya yari yakomeretse ku itama.

Karegeya ararakara.

Ati: "Uyu munsi ndakwica."

Kamana aseka buhoro.

Ati: "Ntabwo ari njye ufite ubwoba."

Yahise afata itabaza ryari ku rukuta ararikurura.

Inzu yose itangira gusenyuka.

Karegeya aratangara.

Ati: "Ibi ni ibiki?"

Nyirabukeye aramwenyura.

Ati: "Aya mabanga yubatswe imyaka myinshi."

Amabuye manini atangira kugwa.

Abasirikare barahunga.

Kamana na Nyirabukeye binjira mu mwobo wari munsi y'inzu.

Mu kanya gato, inzu yose iba irasenyutse.

Karegeya ahagaze hanze, areba ivumbi ryuzuye mu kirere.

Ati: "Ntimwashobora kucika ubuziraherezo, nzabafata."

.

Mu ngoro...

Karinga yari yicaye acecetse.

Ruganzu yinjira ntawe umubujije.

Karinga aramureba.

Ati: "Numvise ko wananiwe gufata abana bakagucika!"

Ruganzu arunama.

Ati: "Nzabagarura ariko."

Karinga amwitegereza igihe kinini.

Ati: "Nakwizeye n'umutima wanjye wose kurusha abantu banjye bose."

Ruganzu yubika umutwe.

Ati: " N'ubundi sinzagutenguha."
.
Yahise asohoka,
Ariko akimara gusohoka mu cyumba, yahise aseka buhoro Maze yivugisha buhoro mu mutima ati:

"Abantu bose batekereza ko mbakorera... nyamara nta n'umwe uzi uwo nkorera."
.
.
Sasa James we yakomeje gukurikira ahiga mushiki we Kamariza arinako arira ahanagara, kumbe uko yagakomeje kugenda, yisanze ageze mu mugi rwa gati. Mugutungurwa kwinshi, yabonye ahantu hazengurutse abantu benshi, agenda gacye gacye abegera, mugutungurwa yabonye aho se amanitse bamucuye igihanga kimanitse ukwacyo. Yahise aturika ararira, ariko anijijisha ngo hatagira umuntu umubona. Yarahindukiye atera umugongo aho hahagaze abantu, aho umurambo wase umanitse,

Mu mutima ati:" data urupfu wapfuye, abakwishe bazarwishyura inshuro igihumbi uhereye none. Nzakora ibishoboka byose, buri gice cyabo cyumubiri nyimanike ukwacyo paka ubwami bwose."

Arangije arahindukira yongera kwitegereza aho umurambo wa se umanitse, numujinya mwinshi arekurira inkota hasi ariruka.
.
.
Tuze kurundi ruhandi ni nyuma yimyaka 10 ibyo bibaye ni mu mugi urimo abantu benshi batandukanye, bari gukora ubucuruzi bwibintu bitandukanye.

Umujyi wa Kigarama wari warahindutse cyane.
Aho wasangaga amazu y'ibyondo, ubu hari hubatswe amazu manini y'amabuye. Isoko ryari ryuzuye abantu, bamwe bacuruza imyenda, abandi ibiribwa, abandi amatungo. Abana bakinaga mu mihanda hirya no hino, abasirikare ba Karinga na bo bazengurukaga buri hantu, buri wese aterwa ubwoba no kuvuga ibitagenda neza ku ngoma ye.

Nyamara nubwo umujyi wasaga n'uwateye imbere, imitima y'abaturage yari yuzuyemo intimba.

Inkuru y'umuryango w'umwami wishwe imyaka icumi yari itaribagirana.

.

Mu mpande z'isoko...

Hari umusore wari uhagaze imbere y'ameza yuzuye ibyuma n'inkota.

Yari muremure, afite ibitugu bigari, amaso atyaye n'inkovu nto ku musaya w'ibumoso.

Abantu bamwitaga..."Karinda."

Umukiriya yegera ameza.

Ati:

"Nkeneye inkota ikomeye."

Karinda ayimuha atuje.

Ati:

"Niba ushaka kwica umuntu, iyi ntizagutererana. Niba kandi ushaka kwirwanaho, izakurinda."

Umugabo aramwishyura aragenda.

Karinda asigara yitegereza abantu banyuranamo.

Mu mutima we ati:

"Abantu ntibajya bahinduka."

.

Mu yindi mfuruka y'umujyi...
Umusore wari wambaye umwambaro woroshye yinjiye mu kabari.

Abagabo babiri bahise bahagarara.

Umwe ati:

"Nguyu wa musore twavugaga."

Undi araseka.

Ati:

"Numvise ko atsinda umuntu wese urwanye na we. Ese koko uri irwanyi sha?"

Uwo musore ntiyabasubije.
Yateye intambwe yegera ameza.

Ati:

"Ndashaka akazi."

Nyir'akabari aramureba.

Ati:

"Aha dukeneye abarinda abacuruzi babakiriya baza bakarara aha. Ariko ubanza ukiri muto utabishobora."

Uwo musore ashyira inkota ye ku meza.

Ati:

"Niba hari ushidikanya, naze duhangane."

Abari aho bose baraseka.

Hashize akanya gato, umugabo munini cyane arahaguruka.

Ati:

"Reka nkwereke uko abagabo barwana."

Mu kanya nk'ako guhumbya...
Yasatiriye uwo musore.
Ariko mbere y'uko amukoraho...
Yisanze aryamye hasi, inkota ye iri ku ijosi.
Abari aho bose baraceceka.

Uwo musore asubiza inkota mu rwubati.

Ati:

"Ndashaka akazi?"

Nyir'akabari amureba atunguwe.

Ati:

"Uhereye uyu munsi urakabonye sha."

Uwo musore arahaguruka arahagarara.

Nyiri akabari ati:" bakwita nde?"

Umusore ati:" ujye unyita Murenzi.'

Abantu batangira kongorerana. Bati: 

"Uriya ninde ko azi kurwana we?"
.
.
Mu nzu iri  musozi...
Umukobwa mwiza yari yicaye imbere y'idirishya, afite igitabo kinini mu ntoki ari gusoma

Mutoni yinjira amusekera.

Ati:

"Ugiye kumara umunsi wose usoma we?"

Uwo mukobwa aramwenyura.

Ati:

"Ibitabo ni byo binyigisha ibyo abantu bahishe."

Mutoni aramwegera.

Ati:

"Hari igihe kizagera ukamenya ukuri kose ahari ushaka kumenya."

Uwo mukobwa afunga igitabo.

Ati:

"Muto... imyaka yose ishize ndakibaza ikintu kimwe."

Mutoni aramureba.

Ati:

"Ikihe?"

Ati:

"Musaza wanjye James... ese yaba akiriho? Jamari se we yaba yarapfuye?"

Mutoni ntiyasubiza, ahubwo Yahise afata ukuboko kwe.

Ati:

"Niba wowe ukiri muzima nyuma y'iyo myaka yose, kuki nabo  bataba bakiriho?"

Amaso ya Kamariza yuzura amarira.
Ariko bwa mbere nyuma y'imyaka myinshi...
Yongeye kugira icyizere.

.
.

Mu ngoro ya Karinga...

Karinga yari amaze gusazaho gato.
Ariko ubugome bwe bwari bwarikubye inshuro nyinshi.
Ako kanya, Karegeya arinjira.

Ati:

"Nyagasani..."

Karinga ntiyarebye uvuga, ahubwo yahise agira 

Ati:

"Wa mwana... mwaba mwaramubonye?"

Karegeya ahita apfukama.

Ati:

"Oya."

Karinga afata igikombe arakimena, 

Ati:

"Imyaka icumi yose! Mubeshya ko igihugu cyose mukizi kandi ko mukiyobora, ariko mwananiwe gushaka umwana umwe?"

Mu cyumba hose hahise  hatuza.

Hashize akanya...

Karinga arongera avuga buhoro. Ati: "Ndamwumva."

Karegeya aratungurwa Ati: "Nyagasani?"

Ati: "Bariya bana mbumva hafi yanjye aho ndi hose."
.
.

Muri uwo mwanya nyine...
Karinda yahise afunga iduka rye.
Hanyuma ajya imbere byasaga nkaho ahari aba mwaho. Yahise afata ibiceri byamafaranga yari yakoreye, arayakusanya, akiri aho abona aka box iruhande rwayo. Neza neza gasa nka kamwe Jamari yahawe na Nyirabukeye.
 Agahingura ivumbi, mu mutima ahita yibuka amagambo yabwiwe na Nyirabukeye cyera ati:

"Ntuzigere ugafungura kugeza igihe uzumva waragize imbaraga."

Ahumeka cyane, asa nkuwiruhutsa,  Ati:

"Ndakeka ko igihe kigeze noneho."

Yinjiza urufunguzo ruto rwari ku ruhande rwako.

Agafungura gahoro gahoro...

Mu kanya gato, amaso ye ahita ahinduka.

Ati:

"Ibi... ntibishoboka!"

Agakuramo umwenda ushaje wari uzingiyemo ikarita y'ibanga y'ubwami, hamwe n'impeta yariho ikimenyetso cy'umuryango wa cyami wari warazimye.

Munsi yabyo hari urwandiko rwanditswe n'intoki,

Jamari cyangwa se Karinda atangira kurusoma...

Mu murongo wa mbere handitse ngo:

"Niba uri gusoma uru rwandiko, ......
.
.
BIRACYAZA...
.
Ese rwanditseho iki? 
Jamari na Kamaliza barakuze, James se we yarakuze?
Ese bazongera bahure. Ntuzacikwe Inkuru irakomeza.

Comments