Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Jamari amaze gufungura agasanduku yari amaze imyaka icumi abitse. Yasanzemo ikarita y'ibanga y'ubwami, impeta y'umuryango wa cyami n'urwandiko rwatangiraga ruti: "Niba uri gusoma uru rwandiko..." Ese rwari rwanditseho iki?
.
Mu gutangira episode yacu, Dutangiriye ku musozi muremure ahibereye Mutoni na Kamaliza yareze warimo arasa. Mutoni yamuhagaze iruhande aramwitegereza, Kamaliza we afata umuheto n'umwambi arekura umwambi wambere ahamya neza mu gipimo, afata uwakabiri nawo awurekurira mugipimo, afata nuwagatatu. Atarawurekura,
Mutoni ati:" umaze kumenya kurasa neza."
Kamariza arahindukira aramureba, ahita arekura umwambi umuca hejuru yumutwe ufata mu giti cyari inyuma ya Mutoni, nyuma ati:" kurasa neza no kurwanisha inkota sibyo nyeneye ubu."
Mutoni ati:" urumva ukeneye iki?"
Kamariza ati:" nyeneye kumenya uko basaza banjye bameze. Niba se bakiriho, cyangwa barapfuye."
Mutoni ati:" umaze kuzuza imyaka 15 byanga byakunda umaze kumenya byinshi, ndetse nahantu henshi. Icyo dukwiye gukora ubu noneho dukwiye gushaka aho uba uri hakomeye hazagufasha gushakisha basaza bawe, utuje kandi ufite umutekano."
Kamariza ati:" ese koko uracyeka byamfasha?"
Mutoni ati:" nuramuka ubonye akazi ibwami, ubwabyo uzaba ubonye numutekano usesuye kuko uzaba ukora mubaguhiga. Namaze gutegura byose, amafaranga azakenerwa, ndetse numwambaro uzagenda wambaye. Uzagenda witwa Feza, umurinzi wawe niwe tugiye kureba ubu. Ugomba gutsinda ikizami, kugirango ubone kariya kazi. Kuba uri muto, ntibikuraho ko ufite ubwenge."
Kamariza ati:" gusa ndagushimira kubyo unkorera kandi wakoze byose."
Mutoni ati:" genda wambare uze tugende kureba umurinzi wawe ibindi ubyihorere."
.
.
Kurundi ruhande, Jamari we yabumbuye urwandiko atangira kurusoma neza atuje, ati:" Niba uri gusoma uru rwandiko, ..mwana wanjye umaze gukura. Kandi nizeye ko ugifite bwa bwenge wanyerekaga ndimbere yawe ndi kugufasha gusubiramo amasomo, mwana wanjye waruzi ubwenge. Ubu ubonye urwandiko bivuze ko mwana wanjye njye ntakiri iruhande rwawe. Ingoma y'ubwami ureba iriho, ni umurage wawe. Ugomba gukora ibishoboka byose ukicara kubwami ukaba umwami w'ubwami nahugujwe. Iyo mpeta ubona ni impeta njye papa wawe nambaraga. N'impeta y'ubwami buri mwami wese agomba kuba yambaye. N'impeta ibisekuruza byagiye bihanahana kugeza ubu nawe ikugeze mubiganza. Impamvu guhaye ikarita y'ubwami hari ahantu hitwa inzoka itambitse ibwami,habitse amabanga ukeneye ngo ubohoze ingoma yawe, umurage wawe. Mwana wanjye ndagukunda gusa uzite kubavandimwe bawe. Yari papa wawe ugukunda."
Yagiye gusoza gusoma urwandiko, yatangiye gushoka amarira kumatama ye.
Mu mutima we ati:" data nzakora ibishoboka byose ngarure ingoma yawe kandi nzaba umwami wubu bwami."
Amaze kuvuga atyo, afata impeta arayambara arayitegereza ako kanya akiri aho yumva ukomanga, yihuse akuramo impeta arayihisha yihanagura amarira, nyuma ati:" injira."
Hinjiye umukobwa mwiza, akimubona Jamari ati:" Mute kuki uje aha?"
Mutesi ati:" nje kukureba nkuzaniye za mbuto wambwiye."
Jamari ati:" nonese ko nakubwiye ko ugomba kuzizana ukajya uzicuruza narakubwiye ngo uzazizane aha?"
Mutesi ati:" Karinda icyo ntabwo aricyo kinzanye. Nzanywe no kukubwira ko aha hanze hari abasirikare ba Karinga bari kukubaririza."
Jamari yikanze ati:" Abasirikare? Baranshakira iki se?"
Mutesi ati:" ntabwo mbizi gusa bafite ifoto yawe bari kugenda bagushakisha."
Jamari ati:" okey ntakibazo ubwo baraza kumbona "
Mutesi ati:" nonese ntabwo ugiye guhunga?"
Jamari ati:" ntamuntu nishe ntanicyaha nakoze cyatuma munga."
Mutesi ati:" ese kuba warujuje imyaka ma kumyabiri nibiri urumva aribyo byaguha ikizere bikakumara ubwoba?'
Jamari ati:" ntacyo bangira wana, wasanga baje kutsaba ngo mbashakire inkota nziza."
Mutesi ati:" bundi se ko utari umucuzi, izo nkota uzikurahe?"
.
.
Kurundi ruhande, Mutoni na Kamariza baje muri kakabari tuzi, binjiramo nyiri kabari aza kubakira, abageze iruhande arunama akora kubirenge bya Mutoni, ati:" mabuje noneho niki gitumye mugenderera?"
Mutoni ati:" Wikwiregagiza Kayira, ndashaka wamurinzi wabwiraga."
Kayiranga ati:" eeh, mabuja, arahari kandi ni rwanyi ikomeye cyane. Sinzi niba muri ubu bwami hari uwamutsinda."
Mutoni ati:" wikabiriza udahari, banza umuzane."
Kayiranga yahise ahamagara ati:" Murenzi? We Murenzi?"
Uwo mwanya wa musore wacu uheruka kujya kuhaka akazi, ahita aza amugeze imbere arahagarara ntiyavuga."
Kayiranga ati:" ubaha bamabuja."
Murenzi ati:" naje ariko."
Mutoni aramwitegereza, atuje ati:" musore ugiye kurinda umukobwa wanjye. Urumva uzabibasha."
Murenzi akuramo inkota arayimwereka ati:" kuba njye mfite inkota yanjye byose ntacyanyitambika.'
Mutoni ati:" ntabwo uzongera guhebwa nuyu mugabo ninjye uzajya uguhemba, nzajya nkugaburira, ikindi igihe umwana wanjye akeneye kujya ahantu muzajya mujyana."
Murenzi ati:" ntakibazo."
Mutoni ati:" yitwa Feza ujye umucunga atekane kuburyo ikimubaho cyose no guhubya kwa maso ye, uzajya uba uzi inshuro yahumbije. "
Murenzi ati:" nzabikora."
Mutoni yahise afata amafaranga ahereza Kamariza ati:" sawa rero itegure urugendo rujya ibwami. Uzajyana nawe."
.
.
Tugarutse kuri Karinda cyangwa Jamari wacu, Mutesi yaramazw kumubaza ahantu yaba akura inkota kuko ngo atazi gucura.
Undi yaramwitegereje, nyuma ati:" ariko se ko mbona utarashira isoni?"
Mutesi ahita yisetsa ati:" njye we se, narazishize wana."
Jamari ati:" ubu wowe wansoma.?"
Mutesi yahise amureba atunguwe, aramwitegereza, ahuta asohoka yiruka. Bisa nkaho hari ukuntu yiyumvano Karinda we. Jamari we yahise yiruhutsa, mu mutima ati:" nanga icyo kibazo pe! Wenda ubu uramara iminsi utongeye kukimbaza."
Yahise asubira kureba impeta ye,akiyikuramo, Mutesi aba yinjiye asakuza ati:" ngaho baraje?"
Undi igihe akibaza ibi baye, aho ari hahise huzura abasirikare bafite amacumu maremare ni myambi ni miheto mu mugongo. Undi ahita abika impeta vuba vuba.
.
.
Kurundi ruhande Kamariza na Murenzi bari kumafarasi, bagana ibwami ari nako baganira.
Kamariza ati:" mama se niyakubwiye uko nitwa, nitwa Feza ujye uba ariko unyita.'
Murenzi ati:" nanjye ni ryarindi."
Kamariza ati:" Harya ngo ni Murenzi, ariko ubanza ukunda kwihagararaho."
Murenzi ati:" Kubera?"
Kamariza ati:" uburyo usubizamo, rwose bitera munda ukubajije."
Murenzi ati:" ibyo nibyiza ubwo bizajya bituma utamaza."
Bari bageze kumarembo y'ubwami, ahantu heza cyane harinzwe harimo hinjiramo urubyiruko rutandukanye, nabo bava kuma farasi, bagenda bagera amarembo bagezweho, umusirikare wakoraga ku irembo, ati:" nimero zanyu.'
Kamariza yakuyemo ikarita aramwereka, undi ahita aca bugufi ati:" mutubabarire. Tubahaye ikaze ibwami, kandi tubifurije amahirwe yo gutsinda ibizami mugiye mo. Munkurikire mbereke aho muba muri musiga n'amafarasi yanyu."
Umusirikare yahise ajya imbere, Kamariza ahita yongorera Murenzi ati:" ese we kubera iki ahise anyubaha, ni ukubera mweretse iyi karita?"
Murenzi ati:" ahari, ntawamenya."
Kamariza ahita arakara ati:" ahhe!! Nawe ndakurambiwe. Bundi tuzajya tujyana gute utabasha no kunganiriza? Kubana nawe birutwa no kwibana?"
.
.
Kurundi ruhande, Jamari we, abasirikare bamuhagaze imbere, ubwoba buramwuzura abutewe ni uko bamurebaga cyane. Umwe muribo ati:" niwowe Karinda umucuzi wibyuma bikoneye ino?"
Jamari atitira ati:" ni, ni, ninjye."
Umusirikare ati:" uri umunyamahirwe wa mugabo we."
Jamari ati:" gute?"
Umusirikare ati:" nyagasani umwami aragushaka ibwami ngo umucurire imyenda imurinda. Itegure vuba tugende."
Karinda yahise aceceka.
Mu maso he harahinduka.
Mu mutima ati:" Ibwami?"
Aho yari amaze imyaka myinshi avuye.
Aho izina rye ryashoboraga kumugeza k'urupfu.
Yarebye abo basirikare bari bamuzengurutse, maze umutima we utangira gutera cyane.
Mu mutima ati:
"Ni iki kibyihishe inyuma? Ese koko baje kubera ubuhanga bwanjye bwo gucura, cyangwa hari uwamenye uwo ndi we?"
Ako kanya ukuboko kwe kujya ahantu yari yahishe impeta y'ubwami.
Yibuka amagambo ya se yari amaze gusoma, ati:
"..Impamvu guhaye ikarita y'ubwami hari ahantu hitwa inzoka itambitse ibwami,habitse amabanga ukeneye ngo ubohoze ingoma yawe..."
Karinda yahise ahisha Impeta ni karita neza,
Umwe mu basirikare ati:
"Ni iki utegereje? Igihe kirageze cyo kujya ibwami."
Karinda aceceka akanya gato, areba inzu yari amazemo imyaka myinshi.
Aho yari yarihishe.
Arongera areba ya sanduku yari amaze gufungura.
Hanyuma avuga buhoro ati,:
"Nditeguye tugende."
.
IRAKOMEZA
.
Kubera iki Karegeya ashatse ko Karinda cyangwa Jamari ajya ibwami kumukorera imyenda yibyuma?
Ese nibyaba ari agatego?
Kamariza na Murenzi binjiye ibwami, ikizami baje gukora se azagitsinda? Ubundi se ni iki ki? Dukomeze....
Comments