Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka Jamari ari kubaza Poul ibibazo bitandukanye ashaka kumenya byimbitse ahantu bita inzoka itambitse. Kandi twasize abaminisitiri bavuga ko hari ibintu bagiye gutangira. Ese ibyo nibiki? Jamari se we aramenya aho ashaka kumenya?
.
Mugutangira, dutangiriye ibwami imbere yumwami n'Igikomangoma cye tutaramenya ngo kitwa gute, barimo baganira.
Baringa ati:" mwana wanjye hari ahantu nshaka ko ujya "
Igikomangoma giti:" aho hantu ni he?"
Baringa ati:' urabizi ko ibyo ndi gukora byose ndi kubikorera wowe kugira ngo uzasigarane ubu bwami ufite umutekano. Rero kugeza ubu sinavuga ko ufite umutekano kugeza nubu ntarabona abana buwahoze ari umwami. Igihe bataragaragara, mwana wanjye ubu bwami ntiwabuyobora utekanye."
Igikomangoma giti:" nonese papa aho ushaka kunuma hafite aho hahuriye nabo bana?"
Baringa ati:" Jack mwana wanjye umaze gukura. Cyane rwose bifite aho bihuriye. Kandi ndashaka ko wowe ubwawe ari wowe ubyinjira mo ukabikora kubwawe ukarinda icyubahiro cyawe."
Jack ati:" data mbwira ibishoboka byose nzabikora ariko mbashe kurinda no gusigasira icyubahiro cy'umuryango wacu."
Baringa yahise ahaguruka nuko atangira kumubwira.
.
.
Kurundi ruhande, Jamari yaramaze kubaza Poul ibibazo bitandukanye, yaragitegereje ko Poul amusubiza.
Pul amaze kumva uburyo Jamari amubajije ibibazo byinshi, yamurebye akanya gato, bundi araseka.
Ati: “None se Karinda, kuki ushishikajwe n’aho hantu cyane gutyo?”
Jamari yahise akomeza guhanga amaso Poul, ati: “Sinzi impamvu, ariko kuva nakumva abantu bahavuga numva hari ikintu gihambaye gihishe aho. None se niba ari ahantu hasanzwe, kuki abantu bahavuga mu ibanga akenshi bihishe?”
Poul yahise aceceka amasegonda make arashira,
Jamari yakomeje gucura icyuma yari afashe, ariko amaso ye yose yari kuri Poul.
Ati: “Mbwira.”
Poul aramwitegereza, avuga buhoro asa nkumwongorera, ati: “Karinda, hari ibintu umuntu ukiza ibwami atagomba kumenya.”
Jamari aramwenyura, ati: “None se niba ntagomba kubimenya, kuki umbwiye ko habaho?”
Poul yahise amureba nabi ati: “Ntukankinishe.”
Jamari araceceka.
Poul arongera ati: “Ahantu bita Inzoka Itambitse ni hamwe mu hantu harinzwe cyane muri ubu bwami. Nta muntu uhagera uko yiboneye. Hari abasirikare bahahora, kandi n’abenshi mu basirikare bakuru ntibazi neza ibihabera.”
Jamari ati: “None se mubyukuri hari iki kidasanzwe gituma baharinda uko?”
Poul ati: “Sinzi nanjye.”
Jamari yahise ahagarika ibyo yarimo acura, ati: “Ntushobora kumbwira ko utabizi. Wigerageza kumisha nubundi wambwiye.”
Poul ati: " mubyukuri rero, nta muntu wampa uburenganzira bwo kuhagera naswe kumenya ibihari.”
Jamari yongera gufata icyuma ati: “None se kuki bahita Inzoka Itambitse?”
Poul ntiyamusubiza.
Jamari yongera kumureba, Poul ati: “Wowe ibyo bireke, wicurire ibyuma.”
Jamari aseka gusa amwenyura ati: “Ni byo.”
Akomeza gucura.
Ariko mu mutima we yaravugaga ati:
“Uko bagerageza kunyima amakuru yaho, ni ko ndushaho gushaka kuyamenya cyane. Kuba abwiye ko habaho ibyo birahagije, uko haba harinzwe kose ngomba kugerayo nkareba icyo papa yasinze abitse yo.”
.
.
Tugarutse imbere ya Baringa numuhungu we Jack, yaramaze kumubwira ibyo yashakaga kumutama, bakira aho baganira hahise hinjira umusirikare arunama ati:" nyiricyubahiro, ibizami kumpande zombi birarangiye. Ndetse nabatsinze twamaze kubamenyesha. Gusa ariko twagize ikibazo."
Baringa ati:" ikibazo kimeze gute?"
Umusirikare ati:" hari umusore wirwanyi ikomeye koko yishe wa mugabo. None uwo musore nawe yanze kwinjira mugisirikare kandi yari yiyandikishije."
Baringa ati:" ari hehe?"
Umusirikare ati:" bagiye kumuzana aha nyagasani.'
Baringa araseka ati:" Jack urahita umwipimaho turebe ko wamenye kurwana."
Jack ati:" ntakibazo data."
Baringa amaze kuvuga ko Jack agomba kwipima kuri Murenzi, Jack yahise ahaguruka aho yari yicaye.
Yari amaze igihe kinini yumva se amubwira ko agomba kuba umuyobozi ukomeye, akamenya kurwana, akamenya kuyobora ingabo ndetse no kurinda ubwami.
Jack aramureba ati: “Data, nditeguye.”
Baringa aramwenyura, ati: “Ni byiza. Ariko ndashaka ko wibuka ikintu kimwe.”
Jack ati: “Ikihe?”
Baringa ati: “Ntumufate nk’umuntu usanzwe.”
Jack yahise amureba atunguwe, ati: “Kubera iki se data?”
Baringa ati: “Umuntu ushobora gutsinda wa murwanyi mwabonye, uyu munsi, kandi akabikora adafite ubwoba, aba afite icyo abandi badafite.”
Jack ati: “Ndabyumva.”
Baringa ati: “Ariko ikizamini cyawe si ukumutsinda gusa.”
Jack aramureba, ati: “Ni iki kindi ushaka ko nkora data?”
Baringa ati: “Ndashaka kureba uko uzitwara imbere y’umuntu utazi imbaraga ze, kandi umwanzi wawe. Iyo ugiye kurwana n'umwanzi wawe, byanga byakunda ugomba kwirinda ko yakwica. Urumva nawe ugomba kumwica mbere yo kukwica.”
Jack arunama, ati: “Ntabwo nkutenguha data.”
Muri ako kanya, umuryango warafungutse.
Abasirikare babiri binjirana na Murenzi. Murenzi ahagarara hagati mu cyumba, atuje ntagihunga, amaso ayahanga Baringa mugihe abandi bari bamaze kunama kare.
Umusirikare ati: “Nyiricyubahiro, uyu ni wa musore.”
Baringa ati: “Mutureke hano twenyine.”
Abasirikare barasohoka, Murenzi akomeza guhagarara atuje.
Jack aramwitegereza. Murenzi na we aramureba.
Jack ati: “Ni wowe watsinze wa murwanyi wacu?”
Murenzi ati: “Yego.”
Jack ati: “None se kuki wanze kuba umusirikare?”
Murenzi ati: “Ni icyemezo cyanjye, cyavuye mubushake bwanjye.”
Jack aramwenyura, ati: “Biratangaje kubona umuntu uza gukora ikizami cyo kuba umusirikare, agakora neza kurusha abandi, nyuma akavuga ko atabishaka. Waruje gusuzuma ubushobozi bwabasirikare bacu?"
Murenzi ntiyamusubiza.
Jack aramwegera, ati: “Njye ndi Jack.”
Murenzi aramureba, ati: “Nabimenye.”
Jack aratungurwa, ati: “Wamenye ibiki?”
Murenzi ati:“Witwa Jack ukaba Igikomangoma cyubu bwami.”
Jack araseka, ati:“None se wowe ntuzi ko ugomba kunyubaha?”
Murenzi ati: “Ndakubaha ariko.”
Jack ati: “Ariko ntabwo wapfukamye, yewe ntiwunamye ukigera aha.”
Murenzi ati: “Sinigeze mbwirwa ko ngomba kubikora rero ntabwo nari bubyibwire.”
Jack yahise ahindura isura, Karegeya we yari akiri inyuma yabo, acecetse.
Jack aravuga ati:“Noneho reka turebe niba koko uri indwanyi nk’uko babivuga.”
Murenzi ati: “Ntabwo nshaka kongera kurwana.”
Jack ati: “Ntacyo bitwaye. Njye ndabishaka.”
Baringa ati: “Jack.”
Jack arahagarara.
Baringa ati: “Wibuke ibyo nakubwiye.”
Jack arunama, ati: “Yego data.”
Yahise asohoka.
Murenzi asigara areba Baringa.
Ati:“Nyiricyubahiro, kuki mwampamagaye aha?”
Baringa ati: “Ugiye kubimenya humpura.”
Murenzi ati:" mbwira umwana wawe ko ntashaka kurwana. Kuko namatiriza ndamwica."
Baringa ati:" ariko sha, ntanubwo uzi uwo muri kuvugana? Aha uri ibwami njye muri kuvugana ndi umwami wikirenga wubu bwami."
Murenzi araseka ati:" nanjye nitwa Murenzi njye muri kuvugana ninjye ufite uburenganzira bwo gufatira umwanzuro ubuzima n'imbaraga byanjye. Rero icyo nkubwira ndakomeje sinshaka kurwana numwana wawe kuko namatiriza ndamwica."
Baringa ati:" ndumva wifitiye ikizere kandi uratangaje musore. Uburyo udatinya cyangwa ngo ugire ubwoba bigaragaza ko wavamo umusirikare mwiza."
Murenzi yahise ahindukira amutera umugongo ibintu bitabaho, ati:" njye rero sinshaka kuba Umusirikare kuko ntize kuba ibwa iyoborwa na bashebuja."
.
.
Kurundi ruhande, Minisitiri Grave hari ahantu yazaga, bisa nkaho ari ahantu hadapfa kuza ubonetse wese ibwami. Akihagera, yahise akomeza yinjira mu muryango waruhagazeho abasirikare babiri bafite amacumu maremare ariho agatambaro gatukura, bambaye imyenda yimikara. Mukuhinjira, yahise asanga minisitiri Rurangwa yaramutegereje amuha ikaze ubundi aricara.
Rurangwa ati:" urakoze kuzira igihe."
Grave ati:" ubu noneho twatangira ahubwo duhere kuki?"
Rurangwa ati:" ubu noneho nicyo gihe cyo kujya Kureba Kamana tukamukura aho afungiye kuko azi byinshi kubana bumwami Kazar. Niyo twabona umwana umwe we ndabizi Kazar yarazi ubwenge ashobora kuba yarabasigiye igitabo cyumuragwa w'ingoma."
Grave ati:" ibyo byo ndumva byaba ari sawa. Gusa nanone biradusaba kwirinda kuko kugeza ubu, twibuke ko Baringa nawe yabitse abajenerari be babiri babizerwa kuri we, Karegeya na Ruganzu."
Rurangwa ati: wigira ikibazo terwa ubwoba na Karegeya, Ruganzu we buriya ari muruhande rwacu. Ahubwo nawe nyuma yo kubona Kamana nawe tuzashaka uko tumugarura ibwami kugira ngo umugambi wacu wo guhirika Baringa tuwugereho."
Grave ati:" njye nditeguye igisigaye ni uguhaguruka tukagenda. Kuko ndambiwe ingoma ya Baringa itsindagira Rubanda rugufi."
.
.
Kuruhande na none aho ibwami, Murenzi wacu akimara gutera umugongo umwami Baringa, inkota yahise imugera ku ijosi, kureba abona ni Jack.
Murenzi ati:" nakubwiye ngo wishaka kumpatiriza kuko sinshaka kurwana nawe."
Jack ati:" njye wansuzugura nka kwihorera ariko sinakureka usuzuguye data. Giye kuguca umutwe."
Murenzi yazamuye akaboko yitonze afata inkota ya Jack, atuje ati: sawa. Niba wumva ushaka kurwana nanjye reka turwane kandi kugeza umwe muri twe apfuye."
Jack yarasetse ubundi afata inkota ye yitonze ayizamura hejuru ayimanura yihuse agiye kumutema...
IRAKOMEZA
.
Ese bararwana?
Jack se arumva ari bubashe gutsinda Murenzi?
Rurangwa na Grave kuki bagiye kuzana Kamana? Bundi se arihe?
Ntuzacikwe.
Comments