logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMURAGE W'AMARASO S01 Ep 6

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMURAGE W'AMARASO S01 Ep 6

.
Duheruka Jamari ingabo zibwami zije kumufata ngo zimujyane ibwami gucurira Karengeya imyenda yibyuma. Kandi twasize Kamariza wari urinzwe na Murenzi binjiye ibwami ngo ajye gukora ibizami. Ese byagenze gute?
.
Umuryango w’inzu wari umaze gufungwa.
Karinda yari amaze kwicara ku ifarasi hagati y’abasirikare babiri, buri wese afite icumu mu ntoki. Undi musirikare yari imbere yabo ayobora ifarasi mu inzira igana ibwami.
Yageragezaga gutuza, ariko umutima we wo ntiwemeraga gutuza. Buri ntambwe ifarasi yateraga, ni ko ibitekerezo bye byagendaga bimugarura mu myaka icumi yari amaze yihishe. Imyaka atigeze atekereza ko izina Jamari ryongera kuvugwa n’umuntu w'ibwami.

Yashyize ikiganza mu mufuka w’umwenda yari yambaye, ahasanga ikarita n’impeta yari amaze gusomaho ukuri gukomeye kurusha ibyo yigeze gutekereza.

“Inzoka itambitse...”

Ayo magambo yakomeje kumuzenguruka mu mutwe.
Yarebye kure, ibwami hagaragaraga hejuru y’umusozi, iminara yabwo igaragara neza uko barushagaho kugenda bahegera. Umunsi ava ibwami bahunga yari yarasize inyuma ubuzima bwe bwose bwaho. Ntakizere yagiraga cyo kuzahasubira. Ubu,  yari asubiyeyo, ariko atagarutse nk’umwana w’umwami, ahubwo agarutse nk’umucuzi.
Nibura ni byo abo basirikare batekerezaga.


Umwe mu basirikare mubari bamwegereye yaramurebye.
Ati:
“Karinda.”

Jamari yahise ahindukira, ati: “Yego?”

Umusirikare: “Wigeze ujya ibwami na rimwe?”


Umutima we wahise uhagarara akanya gato.
Ariko ahita yihagararaho, ati: “Ndibuka ko nkiri muto nigeze kuhanyura tugenda, nabonaga ari ahantu hagatangaza cyane.”

Umusirikare aramwitegereza, nyuma ati: “Ni hehe mwajyaga igihe mwahanyuraga?”

Jamari ahita amwenyura buhoro, “Sinibuka neza. Nari nkiri umwana.”

Umusirikare ntiyongeye kubaza.
Ariko Jamari we yari amaze kumenya ikintu kimwe.

Bakomeje urugendo, bagenda baganira, bazamuka imisozi berekeza ibwami. Ari Jamari yakomezaga kwibaza igitumye umwami Karegeye utajya ugera mu baturage, amutumijeho ngo amucurire umwambaro w'imyuma. Uko gukomeza kwibaza byinshi, byatangiye gutuma agiramo akantu kakoba.

Niko guhita abaza umusirikare baganiraga, ati:" buriya se niki giteye Nyagasani umwami guhitamo njye ngo mucurire umwambaro w'ibyuma?"

Umusirikare: '" Amakuru aragenda, ibwami twamenye ko ari wowe, uri gucuruza inkota zikomeye ino."

Jamari: " cyangwa hari urugamba yenda kujyamo?"

Umusirikare ati:" njye ndi muto cyane kuburyo ayo makuru ntayamenya cyakora niba aribyo, wowe araza kubikubwira nkugiye kumukorera umwambaro uzajya umurinda."


Kurundi ruhande, Kamariza na Murenzi bari bageze mu nyubako nini yari igenewe kwakirirwamo urubyiruko rwari rwaje gukora ibizamini. Kamariza yamanutse ku ifarasi, ahita areba hirya no hino, hari urubyiruko rwinshi. Bamwe bari bafite inkota, abandi bari bafite imiheto ndetse nabandi batari bafite na kimwe.

Hari abari bavuye mu miryango ikomeye, bambaye imyambaro ihenze, ndetse nabari bambaye imyambaro isanzwe. 

Kamariza yarebye Murenzi, Ati: “None se ni aba bose tugiye guhangana?”

Murenzi aramusubiza ati: “Birasa n’ibyo.”

Kamariza: “Ariko bo,  bose basa n’abafite uburambe kuko urabona ko bifitiye ikizere.”

Murenzi:  “Nawe ufite ubwawe.”

Kamariza:  “Ubwanjye ni ubuhe?”

Murenzi aramureba, ati: “Ubwenge bwo kuvuga cyane.”

Kamariza aramwitegereza, ati: “ Sha uri umuntu udasetsa namba pe.”

Murenzi akomeza kugenda, ati: “Sinzi n’icyo nabikoraho ariko hagati aho.”

Kamariza aramukurikira, aceceka akanya, hanyuma aramwongorera, ati: “Ndacyari kwibaza impamvu mama yaguhaye akazi ko kundinda.”

Murenzi avuga atamureba ati: “Kuko ndi mwiza.”

Kamariza ahita aseka, ati: “Ubu se koko nkawe, ni ubwambere mbonye umuhungu wirata ko ari mwiza. Ubwo bwiza bwawe se,,,"

Murenzi aramureba, ati: “Wowe se ntiwigeze ubona ko ndi mwiza?”

Kamariza yahise aceceka.
Murenzi akomeza kugenda, ati: “Ni yo mpamvu utagomba kumbaza byinshi.”

Kamariza ahita arakara, ati: “Nanone urongeye!”

Murenzi ati:" iki se?"

Kamariza ati:" njye sinzi impamvu rwose ari wowe bampaye, bundi ubwo wowe uzi kurwana?


Bahise bagezwa ahantu hari umurongo muremure w’abari baje gukora ikizamini. Umugabo wambaye imyambaro y’abasirikare ahagarara imbere yabo ati: “Abaje gukora ikizamini cy'abashinzwe abinjira n'abasohoka,  mujye ku murongo w’ibumoso.”

Abandi barahindukira. Arakomeza ati: “Abaje gukora ikizamini cy’abasirikare, iburyo.”

Abantu batangira gutandukana.
Kamariza areba Murenzi, ati: “Njye  harya ndajya he?”

Murenzi aramureba, ati: “Ujye aho bagutegetse.”

Kamariza “Ariko sinzi aho njya pe, bundi uwakwigira mu gisirikare?”

Murenzi ahita areba umwe mu basirikare, wari hafi yabo, ati: “ Uyu ni Feza. Yaje gukora ikizamini cyabashinzwe abinjira n'abasohoka. Mu mwereke aho ajya.”

Umusirikare areba Kamariza, ahita areba ikarita yari afite.
Ati: “Feza, jya ku murongo w’ibumoso.”

Kamariza aragenda, Murenzi ahita amukurikira.
Umusirikare aramuhagarika, ati: “Wowe uri umurinzi we harya?”

Murenzi: “Yego ninjye umurinze.”

Umusirikare ati:  “wowe tegerereza hanze. Abakora ikizamini ntibemerewe kugira ababarinda mu kizamini bagiyemo. Tegerereza aha arahagusanga.”

Murenzi yahise areba Kamariza, ati: “Genda kandi ugabanye ubugoryi.”

Kamariza ahita amureba nabi, ati: “Ndeka. Ahubwo wowe ndi nkawe nareka ubugoryi nkakora ikizami cyabasirikare."

Kamariza yahise yinjira, Murenzi we asigara aho atekereza kuri ayo magambo, 

Umusirikare bari kumwe ati:" ese wamugani wakwikoreye ikizami nawe."

Murenzi yabitekerejeho, nyuma ati:" najya aho bagikorera gute?"

Umusirikare ati:" Biroroshye jya kuri bariya biburyo dore bo barakinjira nibarasoza."

Murenzi yabitekerejeho, birangira nawe agiye yinjira mu murongo mubandi.

Yahagaze kumurongo, inyuma yabandi, maze birangira nawe agezweho, baramwandika, nyuma umusirikare waruri kwandika ara mwitegereza, abona we ntiyateruye ibyuma nkabandi bari mo biyandikisha. Niko guhita amubaza ati:" koko urashaka kuba umusirikare?"

Murenzi ati:" yego."

Umusirikare ati:" uri kwiyumva ukumva uzabishobora? Ibi ni ibintu bisaba imbaraga, kandi nyinshi. Kuba ukomeye, muburyo bwose, ndetse no kuba byibura uzi kurwanisha inkota byibanze. Urumva ibyo mvuze ubyujuje?"

Murenzi asekamo ati:" ahari nshobora kuba byujuje cyangwa ntabyujuje nanjye ndabimenyera mu isuzuma muza kunkoresha."

Umusirikare ati:" wowe ndumva unsekeje pe. Ngaho subura inyuma utegereze."

Murenzi yahise ahindukira arigendera, gusa umusirikare mukuru waruhagaze kuruhande, yari yamubonye. Niko guhita agenda amwegera, ati:" nyihanganira gato musore."

Murenzi yahise ahagarara ntaguhindukira cyangwa kuvuga, ahubwo aratuza.

Umusirikare mukuru yaramwegereye, nyuma ati:" mbonye nawe wiyandikishije mubasuzumwa ngo binjire igisirikare, ariko inyama zumubiri wawe zirasa nizoroheje cyane munsi yabo muje gukorana ibizami."

Murenzi ati:" muri abatoza beza, ni mumitamo muzanoza nanjye gere kukigero nkicyabandi."

Yahise yigendera umusirikare mukuru asigara amwitegereza.
.
.
Kuruhande, Kamariza we yari yageze aho bakorera ikizami, buri wese yicaye mu ntebe na meza ye, nta numwe wegeranye nundi. Umusirikare wari uhari ati:" Mugiye gukora iki kizami, utsinda arakomeza mu kindi,utsindwa arataha."

Babahaye imapuro n'ikaramu, batangira ibizami.

Kamariza yamaze kwandika imyirondoro ye, bundi atangira gusoma ibibazo.

Ikibazo cyambere cyagiraga kiti:" “Ni iki umukozi ushinzwe abinjira n’abasohoka agomba gukora, igihe abonye umuntu ushaka kwinjirana ibintu bibujijwe mu bwami?”

Kamariza aratekereza, ati: “Ndumva nasubiza ngo namufata.”
Arandika.

Ikibazo cya kabiri. “Ni iki wakora igihe umuntu akweretse impapuro zisa nizanyazo ariko ukaza gusanga ari impimbano?”
Kamariza arongera arandika.

Ikibazo cya gatatu, nacyo aragisoma arongera arandika.

Yarebye kuruhande, hari umusore waruri kumwitegereza, bahuza amaso, Kamariza ahita amwongorera ati:" urabona bimeze bite se?"

Umusore ati:" ita kukizami cyawe ibyange ubireke."

Kamariza aramwihorera, akomeza kwisomera ibibazo bye ari nako asubiza.
.
.
Kurundi ruhande, Jamari yageze ibwami, barinjira akomeza kugenda ahitegereza, arinako, agenda yibuka kera ahakinira, amasoye atangira kuzenga mo amarira, icyo atari azi ni uko mushiki we Kamariza nawe yari aho ibwami.

Bakomeje kugenda umusirikare umwe mubari bamuzanye aramwitegereza ati:" bite ko mbona udatuje?"

Jamari ati:" ntacyo uretse ko hari nkibintu biba bindenze. Njye mucuzi waho mucyaro, ubu koko ninjye ugiye kubonana n'umwami?"

Umusirikare ati:" wibitindaho utaza kubikuramo ikibazo, ayo ni amahirwe, rero ugomba kubikoraho neza witonze ugashaka ubwenge buhakugumisha. Nuzi ko ubwiza bwumukobwa bumugeza ibwami ariko ubwenge bwe bukaba ariko bugena igihe azamara yo? Ubwo nawe icyo gukora urakizi."

Jamari yarahagaze aratekereza, hashize akanya barakomeza. Bageze kumuryango, umusirikare umwe ati:" nyiricyubahiro nyagasani, Karinda umucuzi ageze aha ibwami."

Ijwi rya Karegeya rivugira imbere riti:" mwinjire.'
.
.
Kurundi ruhande, Murenzi aho yari, mubakora ibizami byabashaka kujya mu gisirikare, wamusirikare mukuru yahagaze imbere yabo, ati:" buri wese muri mwe, yicare. Tugiye guhamagara amazina yanyu, aha hari Abasirikare muri buhangane ubwo natwe turaba tukubona tuguhe amanota.'
Bagiye bahamagara buri umwe akajya imbere agahangana n'umusirikare barwana, gutyo gutyo, birangira Murenzi wacu agezweho."

Yageze imbere, bamuha umusirikare wijeya byahatari ufite inkota ndende cyane. Umusirikare mukuru abasaba gutangira, ijeya ryacu riratema Murenzi arakwepa, rirongera riratema Murenzi arakwepa, Ijeya rirarakara, Murenzi arabibona ritangira kugenda ritema nibibaraga byinshi, Murenzi agenda akwepa gusa, inkota ye ntiyari yayikuye mu mugongo, niho yarikiri.

Ijeya rikomeza gutema Murenzi araricunga rigiye kumutema yarifashe akaboko, mu minota micye habaye ho gutaka, bose bashiduka ijeya riri hasi.

Murenzi ati:" ntabwo wemeye se?"

Ijeya ryahagurutse rifata kurutugu, riti:" uri rwande wowe?"

Murenzi yaramweyuye ahite yigendera.

Wamusirikare Mukuru yaratunguwe cyane, ahita ahamagara Murenzi amwereka umuryango waho agomba kwinjira.

Murenzi kwinjira, umuryango warifunze, imbere hari umwijima atabasha kureba imbere, uwo mwanya yumva uvuga ati:" ufite ubwoba se?"

Murenzi ahita akuramo inkota mu mugongo, Ijwi riti:". Werekanye ko uzi kurwana, kurusha n'umwarimu uzabigisha, ubu rero,bakuzanye aha ngo turwane kugeza upfuye cyangwa njye pfuye. Maze imyaka myinshi nifuza guhura ni rwanyi nkawe.'

Murenzi ati:" shyiraho urumuri rero dutangire."

Umusirikare yamaze umwanya acecetse, mukanya gato cyane urumuri rujyaho, Murenzi kureba imbere ye yahise yikanga, amaso ye arahinduka, ati:" ntibishoboka."

Umugabo wari umuhagaze imbere ati:" ahubwo se ugeze aha gute?"

Murenzi ati:' ni wowe nzi!"

Umugabo ati:" ninjye."

IRAKOMEZA 

uwo ninde?
Ese baba baziranye?
Ikizami se aragitsinda? Kamariza se we bimeze bite?
Jamari agiye guhura na Karegeya wishe se, ese we aramushakira ubuhoro. Ntuzacikwe.

Comments

Gugu: Byiza cyn ariko murangize inkuru zitarangiye.mrc
Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.