logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMURAGE W'AMARASO S01 Ep 1

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Inkuru yacu tuyitangiriye mu myaka yakera cyane 1714. Dutangiriye ahari umugabo wambaye imyenda yibitambaro isaneza, uri kugenda yikinga kumazu bisa nkaho ahari yarimo yihisha. Umugabo uko yakagiye, yerebye imbere yikinze kunzu, abona ntabantu bahari, maze ahita agaruka inyuma yiruka, kumbe inyuma yari ahasize undi mugabo, numugore ndetse n'abana 3 ubonako bakiri bato, uwo mugabo abageze iruhande arunama ati:" nyiricyubahiro imbere hariya ntabarinzi bahari.'

Uwo mugabo ati:" Kama, wambereye imfura uko ushoboye. Rwose ndagushimira kuba wakoze ibishoboka byose ngo undinde. Wakoze inshingano zawe neza. Ariko reka turekeraho."

Umugabo wiswe Kamana ati:" nyiricyubahiro n'inshingano zanjye kukurinda. Rero wivugango turekeraho, kuko urabizi neza nuramuka uhagaze twese turaza kwicwa.'

Umugabo yahindukiriye abana n'umugore bombi barimo barira, nyuma yongera kureba kamana ati:" nubundi nituramuka tugumye hamwe gutya ntakabuza twembi turaza kwicwa. Kamana rero reka nkwereke ikintu cyanyuma ugiye kunkorera. "

Kamana ati:" nyiricyubahiro se icyo kintu n'iki?'

Umugabo yafashe umwana umwe wumuhungu, ati:" akira umuhungu wanjye, mugende ukoreshe ibishoboka byose umurinde. Umujyane umugeze kumusozi wa Karaba, nuhagera udutegereze niho turi buhurire."

Kamana ati:" nyiricyubahiro!"

Umugabo ati:" fata inkota yawe ugende Kamana."

Umwana yaramuhaye atangira kurira cyane ati:' papa,,"

Umugabo ati:" Jamari genda jyana na Kamana, turahurira kumusozi hejuru.'

Kamana yahise afata umwana arahindukira atari yagenda ati:" nyiricyubahiro wirinde. Kandi sinagenda ntakubwiye ko wambereye umwami mwiza mugihe cyose waruri kungoma."

Umugabo ati:" genda Kamana, ibyo bireke."

Kamana na Jamari bahise bagenda, hanyuma umugabo ahindukirira umugore ati:" namwe muhaguruke mugende."

Umugore nawe yahise ahaguruka afata umwana muto w'umukobwa warurimo, ati:" Tugende Kamari."

Umwana muto w'umukobwa wiswe Kamaliza, yarebye se maze atangira kurira ati:" ntabwo nshaka kugusiga papa."

Ise ati:" mwana wanjye ndagukunda, kandi nanjye ndaza nyuma yanyu, umvira mama wawe.'

Kamaliza yahise amuhobera ari kurira, mama we amufata akaboko aramukurura.

Umugabo asigarana nundi mwana w'umuhungu, batari bagenda ariko umugabo ati:" madamu, mbere yuko ugenda sinabura kukubwira ko wambereye umwamikazi wigikundiro. Ndagushimira kuba waremeye kubana nanjye ukabyarira abana beza nkaba, mugende mugereyo amahoro. Ntimutongera kumbona muzajye mwibuka ko mbakunda."

Akimara kuvuga ayo magambo, umwamikazi yahise asuka amarira menshi. Yashakaga gusubira inyuma akagumana n'umugabo we, ariko yari azi neza ko igihe cyo kugumana cyari cyarangiye.

Ati:" Nyagasani, ntidushobora kugusiga wenyine."

Umwami amufata ku rutugu ati:" Niba unkunda, genda. Uzarinde abana. Nicyo kintu cya nyuma ngusabye."

Umwamikazi areba umwana bari kumwe ati:" Kamali , sezera kuri so."

Umwana wari ufite imyaka nk'itandatu yegera se amuhobera cyane ari kurira.

Ati:" Papa, ntabwo nshaka kugenda ngusize."

Umwami yumvise umutima ushengutse, ariko ntiyigeze abigaragaza.

Ati:" Uri intwari yanjye. "

Ahita ahindukirira umwana w'umuhungu bari basigaranye ati:" James ni wowe pfura yanjye, nagutoje kurwana nubwo ntabikoze neza uko bikwiye, jyana na Nyoko na mushiki wawe. Icyo gusaba ni ukurinda nyoko na mushiki wawe nkinshingano zawe guhera uyu munsi."

James ahanagura amarira maze aramwunamira.

Umwamikazi n'abana bahita berekeza mu mwijima, bagenda bihuta kugeza baburiwe irengero.

Umwami asigara wenyine.

Yahagaze akanya gato areba aho umuryango we urengeye. Mu maso he hagaragaraga agahinda kenshi, ariko kandi harimo ubutwari no kwikomeza.

Yakuye mu gituza agatabo gato kari gakozwe mu ruhu rw'inyamaswa. Akareba akanya gato, hanyuma arakabumbatira.

Ati:" Niba amaraso yanjye ari yo agomba gutemba kugira ngo abana bacu bakomeze kubaho, bibe bityo."

Muri ako kanya humvikanye amajwi y'abasirikare.

"Ni hano yihishe!"

"Ntabacike!"

Umwami yahise aterura inkota ye ndende ayifata neza.

Hashize akanya gato abasirikare barenga makumyabiri baturuka mu mpande zose baramukikiza.

Umukuru wabo amureba aseka ati:" Noneho ingoma yawe irarangiye, Mwami Kazar."

Umwami Kazar nawe aramwenyura.

Ati:" Uribeshya. Ingoma ntirarangira igihe umurage wanjye ukiriho."

Umukuru w'abasirikare ahita ategeka ati:" Mumufate!"

Abasirikare bane bahise bamusatirira icyarimwe.

Ariko mbere yuko bamugeraho, umwami yazengurukishije inkota ye n'imbaraga nyinshi.

"Fwaa!"

Abasirikare babiri bahita bagwa hasi.

Abandi basubira inyuma batunguwe.

Umukuru wabo ararakara ati:" Mumwice!"

Intambara ikaze ihita itangira.

Nubwo yari umwe, Umwami Kazar yarwanaga nk'intare yakomeretse. Buri musirikare wamwegeraga yisangaga ahuye n'urupfu.

Ariko uko iminota yagendaga ishira, umubare munini w'abanzi watangiye kumunaniza.

Amaherezo umwe mu basirikare yamuteye icumu mu rubavu.

Undi amukomeretsa ku rutugu.

Amaraso atangira gutemba.

Umwami apfukama gato, ariko ntiyarekura inkota ye.

Muri ako kanya, umugabo wari wambaye umwambaro wirabura ava hagati y'abasirikare.

Abandi bose bahise bamukorera inzira.

Yegera umwami buhoro buhoro.

Ati:" Mbega iherezo ribabaje ry'umwami wari ukomeye cyane. Umwami kweri wabaye igihangajye atinywa n'amahanga apfa gutyo? Wari indwanyi ikomeye, nizere ko utari bubyemere. "

Umwami Kazar amureba neza, amenya uwo ari we.

Amaso ye ahita ahinduka umutuku w'uburakari.

Ati:" Wowe!... Nari nzi ko ari wowe wateguye ubu bugambanyi bwose na mbere, Baringa we!"

Baringa araseka.

Ati:" Yego. Kandi uyu munsi ni wo munsi ubwami bwawe bupfiriyeho burundu."

Umwami Kazar afata agatabo kari mu gituza ke arakazamura.

Ati:" Ushobora kunyica, ariko ntuzigera ubona ibanga riri muri aka gatabo."

Baringa ahita ahindura isura.

Ati:" Mufate ako gatabo!"

Ariko mbere yuko hari umugeraho, Umwami Kazar yahise atera agatabo mu muriro wari hafi aho.

Abantu bose baratungurwa.

Baringa arasakuza ati:" Oyaaa!"

Agatabo gatangira gushya gahoro gahoro.

Umwami Kazar aramwenyura.

Ati:" Ibyo ushaka ntuzigera ubibona..."

Hashize akanya gato, umwe mu basirikare amutera icumu rimunyura mu gituza.

Umwami Kazar areba ikirere bwa nyuma.

Mu bitekerezo bye habonekamo amashusho ya Jamari, James na Kamaliza ndetse n'umugore we.

Ati:" Bana banjye... muzabaho... Kandi maraso yanjye ameneka kuri ubu butaka, ikifuza cyayo cyuko mugomba kubuyobora, muzayobore ubu bwami kandi muyahorere."

Amaso ye ahita yipfuka buhoro.

Umwami Kazar aba apfuye atyo.

Baringa ahagarara aho areba umurambo we, ariko mu mutima we harimo ubwoba.

Koko, nubwo yari amaze kwica umwami, yari azi neza ko hari ikintu kimwe gikomeye atari yabonye. Ntiyari yabona umurage w'ingoma igikomangoma kikamba.
.
.

Kurundi ruhande ahantu kure cyane, Kamana yari amaze kugera ku musozi wa Karaba ari kumwe na Jamari, gusa ntibari bamenya ko umwami papa Jamari amaze gutanga. Bicaye aho hejuri ku musozi bategereza abandi. Bari mu masaha y'ijoro.

Jamari ati:" ese murugo baradusanga aha?"

Kamari ati:" nyagasani ni indwanyi, ntamusirikare nuyu numwe wa mutsinda, mu kanya baratugeraho."

Jamari ati:" bundi se kubera iki bashaka kutwica?"

Kamari ati:" humpura ntawe uri bugukoreho, ndaza kukurinda."

Kumbe icyo batari bazi,  umwami Kazar ni uko yari yamaze gupfa, ndetse abamwishe bari bamaze kumubamba kumusaraba bamaze no kuwushinga mu mugi rwagati."

Karinga wari uyoboye abamwishe, aho yarahagaze ibyishimo byari byose, mu mutima ari kwivugisha ati:" Karinga ugiye kuba umwami, isi yose ijye ikunamira."

Akiri aho umusirikare ahari mubakomeye bahafi ye, yaramwegereye ati:" nyagasani, ubu tuvugana umugore n'abana be twabonye aho barengeye."

Karinga ati:" mugende mubice, mu nzanire imitwe yabo hano."

Umusirikare ati:" yego nyagasani."

Karinga ati:" umva Karegeya, mubice mbisubiyemo kugirango unyumwe neza. Mubice imitwe yabo muyinzanire nabo imitwe yabo nyibambe aha iruhande rwumurambo wa se wabo. Ibihimba byabo mu bibambe mu mashyamba."

Karegeya ati:" biraba uko ubishaka nyagasani."

Karinga ati:' genda."
.
.
Kumbe abo avuga ngo babice, bakomeje kugenda ariko koko bari bakurikiwe nabasirikare benshi kandi bari kumafarasi.

Bahise bahagarara James ati:" mama sinongera kwiruka.'
Mama we ati:" mwana wanjye ngwino tugende batakwica."

James ati:" data yabwiye ko ngomba kubarinda mwembi. Fata mushiki wanjye mugende ndasigara aha mbarwanya."

Mama we ati:" mwama wanjye ni benshi bakwica. Gwino duhunge."

James ati:" oya mama, mwe ahubwo mugende."

Mama we yarebye inyuma abona abasirikare benshi benda kubagera ho maze apfukama imbere yumuhungu we, ati:" mwana wanjye dore baraje. Reka nkusabe ikintu kimwe."

James ati:" ikihe mama."

Mama we arira ati:" fata Kamariza muhunge mugende.   Ufite ejo hazaza heza ho kuzazungura ingoma ya so. Genda umurinde, mwana wanjye umucikishe.'

James ati:" oya mama ntabwo nagusiga."

Mama we ati:" binkorere kandi ubikorere papa wawe.'

Yamaze kuvuga gutyo James aratuza atangira kurira.
Mama we yahise yiyambura akanigi yari yambaye mu izosi ka zahabu akambika Kamariza arangije ati:' mugende bana banjye. Mugende kandi mutareba inyuma. Kandi bana banjye muzakundane."

Amaze kubabwira atyo, James yahise afata gashiki ke, agaheka mu mugongo, batangira kwiruka, bakirenga mu ishyamba, abasirikare benshi bahise bazenguruka nyina.
.
IRAKOMEZA 
.
Ese baramwica?
Abandi bo bararokoka?
Bundi se kuki bashaka kwicwa?
Karinga ni muntu ki ushaka ubwami gutya?
Dusubire mu ikurikira. Ubu ni buri munsi.

Comments