logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMURAGE W'AMARASO S01 Ep 2

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Duheruka Karinga amaze kwica umwami Kazer ndetse twasize umwamikazi nawe amaze kuzengurukwa ningabo nyinshi zari ziyobowe na Karegeya. Gusa twasize abana bo barimo baracika ndetse Jamari yari yajyanye na Kamari umurinzi wari uwase. Ese bararokoka?
.
Abasirikare bamaze kuzenguruka umwamikazi, bose bari bitwaje amacumu n'inkota.
Umwamikazi ntiyigeze agaragaza ubwoba.
Yahagaze yemye areba umukuru wabo Karegeya.

Ati:" Ndabona Karinga yohereje imbwa ze."

Karegeya ararakara ati:" Ceceka! Ntabwo ukiri umwamikazi."

Umwamikazi aramuseka.

Ati:" Umwami nyakuri yapfuye ari intwari. Naho mwebwe muzahora muri abagambanyi. Muri ibwa zitumwa gusa."

Karegeya ahita akuramo inkota.

Ati:" Mumwice!"

Abasirikare bane bahise bamusatira.

Ariko mbere yuko bamugeraho, umwamikazi yahise akuramo akuma gato yari yahishe mu mwambaro we.

Akinjiza mu gituza cy'umwe mu basirikare.

Undi amukubita urushyi rw'inkota mu rutugu.

Amaraso ahita ataruka.

Nubwo yakomeretse, yakomeje kurwana.
Yari azi neza ko abana be bagomba kubona umwanya wo guhunga.
Mu ishyamba, James yari akomeje kwiruka ahetse Kamaliza.

Kamaliza yariraga afite ikiniga.

Ati:" Musaza wanjye, mama ari he?"

James yumvise umutima umenetse.

Ati:" Mama ari inyuma yacu humpura. Tuzongera kumubona."

Nyamara mu mutima we yari azi ko ashobora kuba atazongera kumubona ukundi.

Bakomeje kwiruka kugeza bageze ku ruzi runini.

James ahagarara ahumeka cyane.

Ati:" Nonese kandi mana yanjye turambuka dute?"

Muri ako kanya bumva ijwi ry'umuntu.

Ati:" Nimuhagarare aho."

James ahita afata inkota nto yari yarahahwe na se.

Yitegura kurwana.

Mu biti havamo umusaza ugeze mu zabukuru.

Yari yambaye uruhu rw'inyamaswa kandi afite inkoni ndende.

Ati:" Ntimutinye. Nari inshuti ya so si ndi umuntu mubi."

James atunguwe.

Ati:" Wari uziranye na data?"

Umusaza arunama.

Ati:" Nari umwe mu bajyanama be ba hafi. Nitwa Ruganzu."

James ntiyari azi niba ukwiye kumwizera.

Ruganzu aramureba.

Ati:" Umwami Kazar yapfuye, si byo?"

James nubwo atabibonye, amarira yahise amuzenga mu maso.

Ati:" Sinzi uko byagenze, ariko ndabizi ko tutazongera kumubona."

Ruganzu ahita aceceka akanya.

Ati:" Byari byaranditswe."

James aratangara.

Ati:" Bishatse kuvuga iki?"

Ruganzu areba hirya mu ishyamba.

Ati:" Hari ibanga ry'umuryango wawe rituma Karinga ashaka kubica mwese."

James ati:" Ni irihe banga?"

Ruganzu ati:" Si igihe cyo kubikubwira. Mbere yabyose  ngomba kubarokora."

Muri uwo mwanya humvikana amajwi y'amafarasi.

Abasirikare bari babakurikiye.

Ruganzu ati:" Nimunkurikire!"

Bahita binjira mu buvumo bwari bwihishe inyuma y'isumo.

Mu gihe bo bihishaga, kure aho Karegeya yari amaze gutera icumu umwamikazi.

Yari aryamye hasi amaraso menshi amuvamo.

Karegeya yegera umurambo we ngo awurebe neza.

Ariko atungurwa no kubona umwamikazi agifite umwuka.

Umwamikazi amureba amwenyura.

Ati:" Mumbwire Karinga ko amaraso ya Kazar atazashira."

Karegeya ati:" Urasaze ariko' mwese ndabiyicira ni noki zanjye."

Umwamikazi ati:" Umwana umwe gusa wanjye  narokoka... Karinga azarimburwa ndabyizeye."

Akimara kubivuga, ahita yitaba Imana.

Karegeya yumva ikintu kidasanzwe kimunyuze mu mubiri.
Kuko nubwo yari umusirikare ukomeye, ayo magambo yamuteye ubwoba.

Ati:" Mushakishe abo bana! Mushakishirize hose!"

Abasirikare bahita basakara mu mashyamba yose.

Naho kure mu murwa mukuru, Karinga yari amaze kwicara ku ntebe y'ubwami.

Yari yambaye ikamba ryahoze ari urya Kazar.

Ariko igihe yari agiye kurishyira ku mutwe, umukecuru wari ugeze mu zabukuru cyane yahise yinjira mu cyumba aho yarari.

Abantu bose baratungurwa.

Karinga ati:" mumureke aze."

Uwo mukecuru amureba mu maso.

Ati:" Ushobora kwiba ingoma, ariko ntushobora kwiba amaraso ayigenewe."

Karinga arahaguruka.

Ati:" Ushatse kuvuga iki musenzi wanjye?"

Uwo mukecuru aramwenyura.

Ati:" Umuragwa nyakuri aracyariho. Abakurambere barabibwiye"

Ibyo yavuze byatumye Karinga ahinduka isura.
Kuko yari azi neza ko niba hari n'umwe mu bana ba Kazar ukiri muzima, ingoma ye yose  yaragiye kuyobora yaba  iri mu kaga.
.
Karinga amaze kumva amagambo y'uwo mukecuru, yaramwitegereje igihe kirekire nta jambo avuga.

Mu cyumba hose habaye ituze rikomeye.

Amaherezo Karinga araseka cyane.

Ati:" Mukecu, urashaje cyane pe. Ibyo uvuga ni imigani y'abana."

Umukecuru nawe ntiyatinye.

Ati:" Nshobora gusaza, ariko ukuri ntigusaza."

Karinga yahise arakara.

Ati:" Mumufate mumujugunye hanze!"

Abasirikare babiri bahise bamusatira.

Ariko mbere yuko bamufata, umukecuru yongeye kuvuga ati:

"Uwo urimo guhiga uyu munsi, ni we uzagusenya ejo."

Ibyo byatumye Karinga ahita aceceka.

Nubwo atashakaga kubyemera, ayo magambo yamukoze ku mutima.

Umukecuru amaze gusohorwa, Karinga yahise ahamagara Karegeya.

Ati:" Karegeya yaje ra?"

Umwe mu basirikare arunama.

Ati:" Nyagasani, aracyari mu mashyamba aracyashakisha abana ba Kazar."

Karinga ati:" Mumubwire ko ntashaka ibisobanuro. Ndashaka imitwe yabo gusa."
.
.

Kurundi ruhande...

Mu buvumo bwari inyuma y'isumo, James yari yicaye hafi ya mushiki we Kamaliza.
Ruganzu yari ahagaze ku muryango w'ubwo buvumo areba hanze.

James ati:" Ruganzu, kuki Karinga yanga data gutya?"

Ruganzu aceceka akanya gato.

Ati:" Kuko atari ubwami gusa yashakaga."

James ati:" None yashakaga iki?"

Ruganzu arahindukira aramureba.

Ati:" Hari ibanga ryabitswe n'abasokuruza banyu imyaka myinshi. Ibanga rijyanye n'umurage nyakuri w'amaraso."

James arumirwa.

Ati:" Umurage w'amaraso?"

Ruganzu arunama.

Ati:" Kera cyane, abakurambere banyu bararahiriye ko ingoma itazigera iyoborwa n'udakomoka ku maraso y'umuryango wa nyu. Ni yo mpamvu Karinga adashobora gutuza igihe mukiriho."

Kamaliza warimo yumviriza ahita abaza.

Ati:" Nonese azadushaka gutya kugeza ryari?"

Ruganzu aramureba amwenyura gahoro.

Ati:" Kugeza igihe azaba azi neza ko mwapfuye mwese."

Ibyo byatumye Kamaliza ahita afata ukuboko kwa musaza we.
.

Mu rundi ruhande...
Kamana na Jamari bari bakiri ku musozi wa Karaba.
Hari hashize amasaha menshi bategereje.

Jamari yari yatangiye guhangayika.

Ati:" Kama, kuki bataza?"

Kamana ntiyasubije ako kanya.

Yarebye ikirere, abona inkongi z'umuriro kure cyane mu murwa mukuru.

Umutima we wahise uhinda umushyitsi.

Mu mutima ati:

"Nyagasani Kazar... byagenze bite ko mutaza?"

Muri uwo mwanya humvikanye amajwi y'amafarasi.

Kamana ahita asimbuka.
Afata umuheto we.

Jamari ati:" Ni papa?"

Kamana ahita areba neza.
Mu mwijima habonekamo abasirikare benshi.
Ntabwo bari abo gutabara.
Bari abo kwica yahise abimenya

Kamana yahise afata Jamari ukuboko.

Ati:" iruka! Nturebe inyuma!"

Jamari ati:" Ariko se..."

Kamana ati:" Iruka!"

Bombi bahita binjira mu ishyamba.

Abasirikare bababonye.

Umwe arasakuza ati:

"Ngabo! Ngabo!"

Amacumu ahita atangira kubagurukaho.

Kamana asunika Jamari hasi.

Icumu rimwe rimunyura iruhande.

Ariko irindi rimufata mu kaboko.

Amaraso ahita ataruka

Jamari ati:" Kama!"

Kamana nubwo yari yakomeretse, yahise ahaguruka.

Ati:" Ntabwo bagufata nkiri muzima."

Yahise akuramo umuheto.
Arasa umwambi wa mbere.
Umusirikare umwe ahita agwa hasi.
Undi mwambi ukurikiraho ugonga undi.
Abasirikare bahita bahagarara gato batunguwe.
Kuko bari babonye ko Kamana atari umurinzi usanzwe.
.

Mu murwa mukuru...

Mu gicuku cyo muri iryo joro, Karinga yari aryamye.

Ariko ntiyashoboraga gusinzira.

Yahoraga yibuka amagambo ya wa mukecuru.

"Umuragwa nyakuri aracyariho..."

Mu gihe yarimo abitekerezaho, humvikanye umuntu ukomanga ku rugi.

Ati:" Injira."

Umuntu wari wambaye umwambaro wirabura yinjiye bucece.

Arunama.

Ati:" Nyagasani, dufite amakuru mashya."

Karinga ahita ahaguruka.

Ati:" Ayahe?"

Uwo muntu aramusubiza ati:

"Twabonye ikimenyetso ko umwe mu bana ba Kazar atari mu mashyamba. Hari uwamuhungishije ku musozi wa Karaba."

Amaso ya Karinga yahise arabagirana.

Ati:" Uwo mwana ni nde?"

Uwo muntu aceceka gato.

Ati:

"Birashoboka ko ari Jamari."

Karinga ahita afata inkota ye.

Ati:" Niba ari Jamari koko, mumushakishe. Mumunzanire ari muzima."

Uwo muntu aratangara.

Ati:" ari muzima?"

Karinga aramureba.

Ati:" Yego... kuko hari ibyo ngomba kumubaza ho mbere yo kumwica."
.

IRAKOMEZA... .

Ese ni ayahe mabanga Karinga ashaka kuri Jamari?
Ese Kamana azabasha kurokokana na Jamari?
Ese James na Kamaliza bazongera guhura na murumuna wabo?
Dusubire.

Comments