Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Duheruka hari umugabo Murenzi yarabonye ubwo yari mu isuzuma ryo kuba umusirikare w'ibwami agatungurwa. Kandi twasize Kamariza wagiye ibwami yiyita Feza nawe arimo arasoza ibizami bye. Ese baratsinda?"
.
Dutangiriye ibwami nubundi imbere ya Baringa, Jamari wacu cyangwa Karinda wacu, yari ageze imbere yumwami, wari wamutumije ho, ngo amukorere imyambaro yibyuma izajya imurinda.
Jamari yarinjiye ahita apfukama hasi arunama. Atuje ati:" nyiricyubahiro, nari nitabye kubwubutumire bwanyu."
Baringa ati:" ni wowe Karinda?'
Jamari ati:" yego nyiricyubahiro."
Baringa atuje ati:" namenye amakuru ava hariya iwanyu, avuga ko ari wowe Mucuzi wambere ucura inkota zikomeye."
Jamari atuje ati:" nyiricyubahiro nibyo ntabwo mwibeshye."
Baringa yahise ava aho yarahagaze aza kwicara, ati:" ndashaka rero ko unkorera imyambaro yibyuma. Ndashaka imyambaro ikwije umubiri wose. Kuburyo itapfumurwa n'imyambi, ubugi bw'inkota se cyangwa icumu. "
Jamari ati:" nonese nyiricyubahiro hari urugamba mwenda kujyaho?"
Baringa ati:" icyo ugombwa wowe ni ugucura iyo myambaro, hari ikindi wumva wenda kumenya kirenze ibyo nakubwiye?"
Jamari yahise ashinga umutwe hasi yihuse ati:" nyiricyubahiro ntimundakarire nangirango numve ko byihutirwa."
Baringa ati:" birihuturwa kuburyo ntutabikora vuba ngo birangire uzacibwa igihanga."
Jamari yahise yikangamo, nyuma ati:" nyagasani ndagerageza birangire vuba."
Baringa ati:" ngaho bagende bakwereke aho ukorera imirimo yawe, baguhe nibikoresho byose uri bukenere uhite utangira."
Jamari yarikirije ahita ahaguruka agenda kinyumanyuma arinda arenga hasigara umusirikare bari kumwe."
Baringa ati:" Poul."
Umusirikare ati:" Karame kungoma nyiricyubahiro."
Baringa ati:" ndashaka ugende umucunge, umutekano we nkushyize mubiganza byawe. Umuhe ibyo aribukenere byose kugeza icyo gikorwa kirangiye."
Poul ati:" yego nyagasani."
Baringa ati:" ikindi ugende ubwire umuhungu wanjye aze aha ndamushaka. Hari ahantu nshaka kumutuma kandi hihutirwa."
Poul ati:" yego nyagasani."
Kumbe uko barimo baganira Jamari yari ageze hanze gato yumuryango, yahise yumvako Baringa afite umuhungu, ahita yibaza mu mutima ati:" uwo ashobora kuba ariwe gikomangoma kizamusimbura. Reka mbanze menye ngo niki kibitse aho hantu bita inzoka itambitse."
.
.
Kurundi ruhande aho ibwami, hari abagabo batatu bari kuganira, bitewe nuburyo bambaye imyenda isa byanga byakunda bombi bakora ikintu kimwe.
Umwe muri bo yahise atangira ati:" Umwami bisa nkaho hari ikintu runaka ari kuduhisha. Kugeza ubu dufite amakuru avuga ko yashatse umucuzi ukomeye ngo amucurire umwambaro w'ibyuma azajya yambara. Ubwo mwe murumva ari iyihe mpamvu yaba ashaka iyo myambaro."
Undi agwa mukantu ati:" nonese Rura, ushaka kutubwira ko, yaba ari gupanga intambara tutazi?'
Rurangwa ati:" icyo nanjye nicyo gitumye mbazana aha ngo tubikurikirane. Ibaze abaye ari gupanga intambara njye minisitiri w'ingabo ntabizi?"
Undi ati:" ahubwo se ni gute njye Minisitiri w'ububanye n'amahanga naba ntabizi?"
Undi wari mo abatega amatwi ati:" Ariko Feya nawe urasetsa. Urumva ibintu minisitiri w'ingabo atazi wowe ushinzwe ububanyinamahanga ubwo ni wowe wabimenya?"
Feya ati:" nonese Gra, wowe mukwe we urabizi?"
Grave ati:" ndaza kubaza umukobwa wanjye numve ko ibyo bintu abizi neza."
Rurangwa ati:" nyamara Mushaka mwareka tugakora wamupangu wo kubohora abaturange b'ubwami bwacu. Kuko Nyagasani ntabwo ababera mwiza."
Grave ati:" ubuse nitwaba twihuse ra, bundi se afite cyagitabo abami bose bayobora ubu bwami basigamo ikimenyetso."
Rurangwa ati:" ariko wamugani uziko twaheze iyo mubidafite umumaro n'ubunyanga bwe tukibagirwa kumubaza. Dukwiye gushyiraho inama yigitaranganya mu nteko tumubaze."
.
.
Reka tuze kurundi ruhande aho ibwami na none, abasore barimo bakora ibizami ngo binjizwe mugisirikare aho ibwami, hari uwari wabemeje kurwana hanyuma bamwohereza mu cyumba kindi aho yagombaga guhangana nindi ngabo yabo. Murenzi. Bose bari aho bamutegereje, bahanze amaso kumuryango. Nyuma yumwanya utari muto, bagiye kubona babona inkota ijungunwe hanze, kureba neza umusirikare ari kanga.
Ahita yegera mugenzi we ati:" nyakubahwa, iyi nkota si yaya rwannyi twashyize hariya?"
Umusirikare wundi ati:" uyu musore ushobora kuba ari indwanyi ikomeye cyane. Reka turebe ko ariwe usohoka."
Sasa kurundi ruhande muri uwo Muryango, Murenzi wacu yasohotse yemye, yuzuye amaraso kumyenda, numujinya mwinshi cyane, anatuje ati:" Mugende mufate umurambo wanjyu."
Barikanze bose birukira muri iyo nzu kureba koko basanga wa mugabo Murenzi yabonye agatangara ndetse bakanaganira nkabaziranye ari hasi yapfuye."
Umukuru wabo basirikare yirakanze ati:" uyu musore ni muntu ki ubashije nguhangana ni iyi ndwanyi yari yaratunaniye?"
Umusirikare wundi ati:" nyakubahwa aya ni amahirwe Nyagasani abonye umurinzi ukomeye."
Undi ati:" ceceka aho. Urumva wafata kavantara, ukamuha kurinda umwami?'
Umusirikare ati:' ariko ni indwanyi bivuze ko ntawundi wamurwanya muri ubu bwami."
Undi ati:" genda utange report kwa Generari, ibindi ubyihorere"
Ntibyatinze bose bahise basohoka, umusirikare mukuru yegera Murenzi ati:" musore, ibizami byawe wowe urabitsinze ubu wemerewe kwinjira mu gisirikare."
Murenzi ati:" ntabyo nshaka."
.
.
Kurundi ruhandi ahari kubera ibindi bizami, Umusirikare yahamagaye abatsinze tayari Feza nako Kamariza wacu nawe yiyumvamo. Yarishimye bidatinze yirukira ku muryango ajya gusohoka, umusirikare aramuhagarika, ati:" ugende uziko guhera ejo uzatangira imirimo yawe muri Ministère ishinzwe abinjira nabasohoka mu nshingano zayo."
Kamariza ati:" ntakibazo njye nditeguye."
Yahise asohoka yiruka kureba aho Murenzi ahagaze agenda yiruka aramuhobera ati:" ndatsinze dutahe jye kubibwira mama."
Murenzi aramusunika amwikuraho ati:" ariko wagiye ugenda gacye! Reba nkubwo uriyanduje ngo urashaka gutaha."
Kamariza yaramwitegereje ati:" bundi se ko mbona wuzuye amaraso byagenze gute.'
Akiri aho yahise yumva umusirikare inyuma ye abaza Murenzi ati:" kubera iki se udashaka kuba umusirikare kandi wemeye gukora ibizami?"
Murenzi yamaze umwanya atekereza, nyuma ati:" kuko nibutse ko ndi Umurinzi wuyu mwana. Kuba ibwami adahari ntacyo byamarira."
Kamariza ati:" nanjye natsinze ndetse guhera ejo nzaba ndi gukora aha ibwami."
Umusirikare we ati:" twe ntabwo tuba turi aha dukina wa musore we. Kuba wakoze ikizami, ibwo wari wemeye kuhaguma. Uwo mwana uvuga bitewe nibyo agiye kujya akora ntaburinzi yemerewe. Rero ugomba kuba Umusirikare byanga byakunda. Ahubwo ngwino tujyane imbere ya nyiricyubahiro."
.
.
Sasa mu rukari ibwami abaminisitiri bose ndetse nabandi bafite inshingano zitandukanye baje imbere yintebe yumwami, gusa umwami yicaye ahantu hasa na hihishe gusa imbere ye hicaye umusore ubanza ari umuhungu we.
Uwo Musore ati:" ntiki gitumye muza imbere yintebe yumwami igitaranganya mwihuta?"
Ruragwa kumbe nawe yarahari, yahise yegera imbere arunama atuje ati:" nyiricyubahiro. Twakiriye Amakuru ko mwazanye umucuzi ibwami ngo abacurire umwambaro w'ibyuma nyamara twe nka Ministère y'ingabo tutazi impamvu yiyo myambaro."
Umwana w'umwami ataravuga, Feya ati:" nyagasani natwe nkabashinzwe ububanyi n'amahanga ntabwo tuzi impamvu yiyo myambaro."
.
Umwana w'umwami ati:" data ari gutegura urugendo rukomeye rwo gutembera mu biturage byo hirya no hino akareba uko abaturange b'ubwami ayoboye babayeho. Rero iyo myambaro ni ubwirinzi bwe ndumva bitakabaye impamvu yatuma muteranira hano.'
Rurangwa yarabyumvise abita mugutwi, nyuma ati:" nyagasani hari Amakuru twabanje kumva ko mugiye kohereza ingabo mubwami bwo mumajyepfo twacyetse ko mwaba muri gutegura intambara nabwo."
Umwana w'umwami ati:" intambara nkawe Minisitiri w'ingabo utazi, ubwo iyo ntambara yaba iriho? Mugende mujye mu mirimo yanyu ntabyenda gucika mutabizi."
Bose bikirije icyarimwe bundi barasohoka. Sasa bageze hanze, Ruragwa, Feya na Grave bahise begerana,
Rurangwa ati:" ibyo igikomangoma gisobanuye, ntabwo binkoze kumutima. Ndabona noneho tugomba gutangira gahunda yacu."
Grave ati:" aya ni amahirwe tubonye urumva ko umwami afite nurugendo rujya hanze. Dutangire imirimo yacu."
.
.
Sasa kurundi ruhande nanone aho ibwami, Jamari wacu bari bamugejeje ho ibikoresho byose ndetse yari yatangiye imirimo yo gucura dore ko yari yumvise ko gutinda kwe bishobora gutuma yicwa.
Aho yarimo acurira yari kumwe na Poul wa musirikare bamushinje.
Jamari ati:" nigize kumva abantu bavuga ko aha ibwami hari ahantu bita inzoka itambitse koko aho hantu habaho?"
Poul ati:" wabyumvise he se?"
Jamari ati:" nabyumvanye abacuruzi. Nahise numva aho hantu hatangaje cyane numva gize amatsiko yo kumenya niba habaho."
Poul ati:" habaho ntabwo babeshye "
Jamar yahise ashingukira Hejuru ati:" habaho? Ni hehe? Haba iki? Ese baraharinda?
IRAKOMEZA
Ibibazo bibaye byinshi, ese byose arabimusubiza?
Murenzi we yatsinze ikizami ariko ntashaka kuba Umusirikare?
Rurangwa na bagenzi be bari gupanga iki ko numvise ngo bagiye gutangira?
Ntuzacikwe n'ikurikira.
Comments