logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMURAGE W'AMARASO S01 Ep 9

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMURAGE W'AMARASO S01 Ep 9

.
Duheruka Jack yiyemeje kurwana na Murenzi. Twasize yamufatiyeho inkota, igihe Murenzi yangaga kuba Umusirikare wabo. Ese koko bararwana?
.
Jack niwe dutangiranye, yamanuye inkota, maze Inkota ye, yahise imanuka yihuta yerekeza kuri Murenzi. Murenzi ntiyigeze asubira inyuma. Mu kanya gato cyane, yahise azamura ukuboko kwe afata ukuboko kwa Jack kwari gufashe inkota, ayihindurira ku ruhande. Inkota inyura hafi y’umubiri we, yikubita hasi. Jack yahise asubira inyuma intambwe ebyiri, maze yongera kuyitora.

Murenzi aramureba ati: "Ubu koko urashaka kunyica?”
Jack ati: “Ni byo ngambiriye kandi ndabigera ho.”
Murenzi yahise amwenyura, ati: “Noneho ndabona utari umwana usanzwe, ahubwo uri umwana ushaka kunezeza se.”

Jack yahise yongera kumusatira. Inkota ye yazamukaga ikamanuka inshuro nyinshi, ariko Murenzi akomeza kuyihunga, rimwe agasubira inyuma, ubundi akayerekeza ku ruhande.
Baringa yari ahagaze kure abareba, ntiyavugaga.
Ariko mu maso he hagaragaraga ko ibyo yabonaga bitari ibyo yari yiteze.

Jack yakomeje kurwana, ariko uko iminota yashiraga, ni ko yarushagaho kurakara.

Ati: “Rekera ho guhunga! Ntandwanyi ihunga nguma hamwe niba uri indwanyi duhangane.”

Murenzi ati: “uracyari umwana, ntabwo umwana ahangana nabantu bakuru.”

Jack yahise arakara amutumga inkota ati:" winyita umwana dore turangana."

Murenzi ati:" ahari. Ariko kurwana nawe ntabwo ari ngombwa ko nkura inkota yanjye mu rwubati. Cyakora nzajya nkucyinga."

Jack ati: “Uranyinga?”

Murenzi ati: “Yego.”

Jack yahise arakarira cyane, afata inkota ayifashe n'amaboko yombi, ayizamura hejuru, Murenzi ahita ahagarara ategereza icyo agiye gukora. Jack yahise ayimanura, ashaka kumuca umutwe, Murenzi ahita yegama ku ruhande, afata ukuboko kwa Jack, aragukomeza, maze amukurura hasi yitonze, Jack ahita agwa hasi.

Inkota imuva mu kuboko igwa hasi, Murenzi ayifata mbere y'uko Jack ayigeraho. Yahise ayitera kure, Jack abyuka vuba cyane, yitegereza Murenzi afite uburakari Ati: “Nsubiza inkota yanjye!”

Murenzi ati: “Ntuyikeneye. Ukeneye kubanza ukiga uko bayifata.”

Jack ati: “Wowe ntiwanyigisha uretse kuninya.”

Yahise amusatira nta nkota afite, Murenzi na we ntiyigeze ahunga. Jack agerageza kumukubita, Murenzi akamunaniza, aramufata amushyira hasi, Jack agerageza kubyuka.
Murenzi aramubuza, ati: “Birahagije rekera.”

Jack ati: “Ndacyashoboye kurwana ntabwo wamagarika.”

Murenzi ati: “Ariko ntabwo nshaka kukugirira nabi.”

Jack yahise areba se.
Baringa yari akiri aho, acecetse,

Jack ati:“Data...”

Baringa ati: “Haguruka urekere aho.”

Jack abyuka buhoro.
Baringa yitegereza Murenzi igihe kirekire, ati: “Ndumva ubu namenye impamvu wanze kuba umusirikare.”

Murenzi ntiyamusubiza.

Baringa ati: “Ufite ubushobozi bwo gutsinda abantu benshi, ariko ntiwifuza gukorera umwami.”

Murenzi ati: “Ni byo.”

Baringa aramwenyura, ati: “Ariko hari ikibazo kimwe gusa.”

Murenzi ati: “Ikihe?”

Baringa ati: “Umuntu ufite imbaraga nk'izawe, iyo avuze ko adashaka gukorera umwami, umwami atangira kwibaza uwo azakorera wundi.”

Murenzi yahise amureba cyane, ati:“Njye nta muntu nkorera ukomeye nkorera rubanda rugufi.”

Baringa ati: “Ubu ni ko ubivuga.”

Murenzi araceceka.

Baringa ahindukirira Jack, ati: “Jack, sohoka.”

Jack ati: “Data?”

Baringa ati: “Nakubwiye ngo sohoka.”

Jack arunama, arasohoka, umuryango urafungwa, Murenzi na Baringa basigara bonyine.

Baringa ahita avuga ati: “Murenzi, hari impamvu bakuzanye hano.”

Murenzi ati: “Ni iyihe?”
Baringa ati: “Ndashaka kukubaza ikibazo kimwe gusa.”

Murenzi aramureba.

Baringa ati: “Wigeze wumva izina Kazar?”

Murenzi yahise ahagarara nk'utunguwe, amaso ye arahinduka.

Baringa ahita abibona, ati: “Ndabona umuzi sibyo?"

Murenzi aceceka akanya, ati: “Ni nde wakubwiye ko nzi iryo zina se?”
Baringa ati: “Ni wowe ugomba kunsubiza.”
Murenzi ahita ahindura umutwe.
Muri ako kanya, ibitekerezo byinshi byahise bimuzamo.
Kazar. 

Murenzi avuga buhoro atuje ati: “Sinzi uwo uri kubwira, ahubwo se yaba arindi ndwanyi ufite wifuza ko rwana nayo?”

Baringa aramwenyura, ati: “Uri kubeshya. Niba atari so ni so wanyu. Kuko uburyo urwana, uburyo uteye, nuburyo uvuga ni Kazar neza. mbwiza ukuri waba uri umuhungu we?”

Murenzi yaracecetse ntiyongeye kuvuga. Ahubwo yahise ajya kure mubutekerezo.
.
.
Kurundi ruhande, Rurangwa na Grave bari bamaze kuva aho bari bicaye, bombi bari kumwe n'abasirikare bake babarinda, bagenda banyura mu nzira y'ibanga yari hafi y'inyubako z'ibwami.

Grave ati: “Kamana turamusanga he?”

Rurangwa ati: “Ahantu hibanga hamwe muri gereza zaha ibwami. nta muntu wo mu ngabo za Baringa  uhazi uretse twe, ndetse na Ruganzu na Karegeya. Yewe n'umwami ubwe nawe ntaho azi. Icyo azi ni raporo yahawe na Ruganzu ivuga ko yamwishe atagihumeka.”

Grave ati: “Ese ubundi  uriyizeye neza ko akiriho?”

Rurangwa aramureba, ati: “Kamana ntabwo ari umuntu wapfa gutyo. Yari umwe mu bantu ba hafi ba Kazar. Niwe warukuriye abarinzi be. Niwe murinzi mukuru wamurindaga. Hari ibyo azi byashobora guhindura byose.”

Grave ati: “Ariko se kuki bundi Ruganzu atamwishe?”

Rurangwa araceceka, nyuma y'akanya ati: “Kuko hari ikintu Ruganzu nawe yamupangiraga. Ruganzu bundi niwabona uruhande aherereyeho. Rero nawe hari ikintu runaka yapagiraga kamana."

Grave ati: “Ikihe?”

Rurangwa ati: “Kamana ntabwo yari afite amakuru gusa, ahubwo yarazi neza ahantu abana ba Kazar bari.”

Grave aramureba.
Rurangwa akomeza ati:“Kandi byanga byakunda afite ikintu Kazar yasigiye umwe mubana be wagombaga. Kumusimbura.'

Grave ati: “Ni iki?”

Rurangwa ati: “Sinzi neza. Ariko Kamana yavuze ko icyo kintu ari cyo kizagaragaza umuragwa nyakuri w'ingoma.”

Grave yahise ahagarara, ati: “None se niba ibyo ari ukuri, bivuze ko abana ba Kazar bakiriho?”

Rurangwa ati: “Ni cyo tugomba kumenya.”

Grave ati: “nonese niba Baringa abimenye mbere yacu?”

Rurangwa aramwenyura ati: “Ni yo mpamvu tugomba kubanza kubona Kamana.”

Bakomeza kugenda, ako kanya imbere yabo haturitse umuja yiruka, araza arabegera gusa arebye Rurangwa abona ari kumwe na Grave, nyuma ati:" data buja hari ikintu nshaka kukumbwira."

Ruragwa yaramwitegereje abona koko afite ikintu kandi kitari gito ashaka kumumbwira, ahita ahindukirira Grave, ati:" wowe waba ugiye ndaza kukureba dukomeze gahunda yacu."

Grave ati:" sawa, reka jye kureba umwamikazi."

Grave yaragiye hamwe nabarinzi be, bararenga, hanyuma Rurangwa ambwira umuja wari ufite ikintu ashaka kumumbwira ati:" ngaho mbwira.'

Umuja ati:" databuja, ibwami haje umusore utangaje ndetse uwo musore yarwanye na Jack aramutsinda ubu ari guterana amagambo n'umwami ndetse ntanubwo ari kumwubaha. Gusa igitangaje umwami ari kumubaza ibyerekeye Kazar."

Rurangwa yarabyumvise ibitekerezo bijya kure ntagutinda ahita ajya imbere agenda yihuse cyane,  yerekeza iyibwami.
.
.
Kurundi ruhande Grave yaje imbere yumwamikazi kandi umukobwa we baricara basuka utwo kunywa, batangira kuganira.

Grave ati:" uyu munsi natunguwe no kumva Rurangwa ambwira ko Kamana akiriho."

Umwamikazi yahise yikanga ati:" Kamana aracyariho?"

Grave ati:" yego. Kandi igitangaje ni uko umwami atabizi. Ikindi ukwiye kumenya Ruragwa arashaka kugarura abana ba Kazar aha ibwami akagambanira umugabo wawe, ndetse numuhungu wawe Jack."

Umwamikazi ati:" nonese kuki wowe uri kwivaga nabo data?"

Grave ati:" nonese urumva ibyo nzi naba mbizi mbaye nabarimo? Ngomba kubereka ko mbashyigikiye ndetse ko nifuza ko umwami avaho, ndetse ko nifuza ko Jack ataba umwami. Kugira ngo mbakuremo amakuru."

Umwamikazi ati:" gusa ube uretse kubibwira umwami kugira ngo tuzabimubwire izo mbeba za Kazar zaramenyekanye tuzicire rimwe umwana wanjye Jack azabe umwami yisanzuye."

Grave ati:" ibyo uvuga nibyo gusa nanone ukwiye kugirira ubwoba Jack utaraba indwanyi kukigero kiza. Ubwe ntiyashobora no kwirinda. Rero ukwiye kumugirira ubwoba."

Umwamikazi ati:" wigira ikibazo data kumwuzukuru wawe nabiganiriyeho n'umwami kandi agiye kubishakira igisubizo."
.
.
Kurundi ruhande ahari Jamari wacu imyambaro yibyuma yasoje kuyicura ndetse aranayigera, Poul nawe yarakiri iruhande rwe.

Jamari ati:" inkota yawe iratyaye?'

Poul ati:" cyane."

Jamari ati:" ugiye kunemagura mumbaraga zawe dusuzume iyi myenda."

Poul ati:" ariko uri injiji? Hanyuma se niba idakomeye nkakwica cyangwa nkagukomeretsa umwami ndamubwira ngo iki?"

Jamari ati:" nonese turayisuzuma gute?"

Poul yahise amwereka kadahumeka ikoze mu byatsi ati:" yambike kiriya kintu tube aricyo dusuzumira ho."

Jamari yahise abikora atangira kuyambika icyo kintu mu mwanya muto batangira gusuzuma. Barasheho imyambi ikajya itaruka ikagwa hasi, batemeshaho inkota, igahita ivunika.

Jamari yarishimye, nyuma ati:" tujye kumwereka umwami."

Poul ati:" numvise ufite amatsiko yo kumenya aho Inzoka itambitse haherereye, none urashaka kujya imbere yumwami utarahamenya? Ubwose ahise akwica waba ukihamenye? Hari Abasirikare bari buze aha baje gutwara imyambi abo ubakurikire barajya aho ushaka kumenya bundi uhamenye. Gusa nibakubona barakwica ikindi ejo nibwo tuzajya kwereka umwami iyi myambaro ube wavuyeyo.'

Jamari yarabyumvise ahita amwenyuramo.
.
.
Kurundi ruhande Rurangwa yahise yinjira aho umwami akorera, akigera imbere akubita amaso Murenzi uwo mwanya ahita atangira kumubonamo Kazar. Umutima we watangiye gutera cyane, avuga buhoro yivugisha ati:" niwe muhungu wipfura wa Kazar.
.
IRAKOMEZA 
.
Ese koko yaba ariwe? Abaye ariwe byagenda gute?
Jamari bamubwiye uburyo ari bugere mu inzoka itambitse ese koko arahagera? Ntuzacikwe.
📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.