
📖 Total Episodes: 12
Episodes 1 - 10
EPISODE 01 Dutangira dute rero? Dutangiranye agakuru kumusore kati"Amazina yanjye nitwa Chris , Nkiri muto nabuze ababyeyi bombi nkurira muri orphernant , Mfite imyaka 8 naje kugurishwa mvanwa aho nabaga njanwa mukigo cyayoborwaga n'itsinda ry'abaherwe ryitwaga KING . Iryo tsinda ryari riyobowe n'umugabo utazwi ariko bivugwa ko yaba yaravuye kuyundi mubumbe utandukanye n'iyi si. King ryari rirushanijwe na NEW WORLD ariko byose bifite umugambi wo guhindura isi. Aho nahatorejwe byinshi bijanye n'ubwicanyi bwindenga kamere no kugira umutima ugumye utagira impuhwe. Inkuru ikomeza kuvugwa, Iti"nakoreye king imyaka myishi ariko ubu ndi umwanzi ukomeye wa king nyuma yaho banyakiye uwo umukobwa nakundaga kurusha ibindi ariwe ANGE. Ushobora gutangara wumvise nkubwiye uwo nakundaga kuko abicanyi batajya bakunda ariko Ange we naramukunda birenze. Umubiri wanjye watewe imiti myishi kuburyo amagara imana yampaye yahindutse ngasigara ndi ikidapfa cyiswe n'indwara ndetse ntanasaza,mbese n'utewe amaraso yanjye akaba yazabaho iteka!!" Arakomeza ati"nanjye sinzi icyo bankoreye kuko umubiri wanjye utandukanye nuw'abandi batandukanye kuko hari nkumuntu urwaye ingwara idakira aterwa amaraso yanjye ubundi agasa n'uvutse bushya . Ariko nubwo mfite ibyo,abenshi banyumva n'imbaraga mfite bumva ko nakaretse byose nkitegura kubaho ubudapfa ariko njye ubwanjye ndashaka kuzahorera umukunzi ndetse mbashe no kunagarura isi uko Imana iyishaka. Ushobora kwibaza uburyo nzabasha kurwanya abigaruriye isi ndi umwe ariko mfite abantu batatu bamfasha, Hari uwitwa ALICIA akaba ari umukobwa w'umugabo utazwi ,uwo nawe akaba ari nawe witwa umwami w'isi, Si uwo gusa hari undi wabashije guterwa amaraso yanjye tukaba tugendana aho ndi hose akaba n'umujyanama wanjye. Hejuru yabo mfite Padiri " Arakomeza ati"mvuka mama yahise apfa ndetse na nyuma y'imisi mike data yakoze impanuka ariko uwambwiye ibyo byose yambwiye ko bose bapfuye kubera njye kuko nari naravutse ugutandukanye n'abandi mvuka umutima uri iburyo mugihe abandi bavuka uri ibumoso .Ibyafatwaga nkumwaku mumuryango" Nkiri muto nakundaga gusoma ibitabo ubwo nabaga ntari kwitoza, Muri Byinshi nasomye nakunzemo icyasobanura ibyikoranabuhanga ubwo abantu Bashatse kubyikubira byose, Ikoranabuhanga ryaragwiriye rituma isi(abantu)baganza ibindi biremwa byose maze bigarurira ubutware basumba ibindi biremwa" Umusore akomeje kutwiganira ati" hejuru yibyo itsinda king na #new_wold Byakomeje kumpiga ,king rishaka kundangiza kubw'imiti n'amabanga yaryo narinzi naho new world inshakisha ukwayo kuko naho nari narahabaye ariko nanga gukurikiza amabwiriza yayo. Arakomeza ati"aka kanya bisa nkaho aho kwihisha habuze kuko king irahabona hose. Ariko reka mbanyuriremo muri make uko byatangiye" Inkuru ya nyayo itangirira kumusore n'umukobwa bicaye murugo rumwe. Umukobwa"chr ndakeka utazongera kujya kuri kariya kazi kabi" Umusore"humura chr ntabwo nzasubirayo " Umukobwa"nsezeranya!" Umusore"ndagusezeranya" Umukobwa yarishimye amuha na kabizu! Umusore"noneho wakwemera ko tubana?" Umukobwa"ntakibazo!" Bakiri muribyo hari uwabarogoye mugukomanga umukobwa ajya gukingura... Kumbe Kurundi ruhande kuyindi nyubako hari abagabo 3 barimo gupanga imipangu itari myiza na gato. Umukuru ati"ibintu bimeze neza?" Abandi bati"yego boss!" Boss"hatagira ikimenyetso nakimwe kihagaragara kandi ajyane na kiriya gikobwa!" Tugaruke kubikundaniye... Umukobwa yagarutse indani azanye box Umusore"ibyo ni ibiki bagugaye?" Umukobwa "ni ibitabo nari natumijeho" Umusore yitegereje igikarato uburyo gifunzemo agira amatsiko yokubona ukizanye ahita asohoka ageze hanze yasanze yagiye yiruka amushaka... Bidatinze yaramurabutswe ,mukumubona asubira inyuma yiruka agenda Asakuza ati " Ange sohoka !!" Gusa yari yamazekugera kure. Yaje asatira inyubako gusa atari yahagera Ange aturuka munzu gusa inzu yahise ishwanyuka umukobwa aturika umusore abona ndetse nawe umuriro wakuzeho bivuze ngo ntabwo byari ibitabu ahubwo cyari igisasu !! Tuze muri station ya polisi.... Hari umukobw...
Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.
Ibihe...