logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE NEW WORLD OF 2050 S01E03

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 3


Episode 2 yarangiye Ciara abuza Alicia kujya kujya gufata Chris amubwira ko ari buhure n'ibyago.

Ese hari kuki?

Dukomeze..


Dutangiriye kuri Chris,Uko yagafashe imyenda yahoraga yambara(iy'umweru na mask y'umutuku) agiye kwica abandi yaje imbere y'umuriro ati"Ange mukundwa uruhuke mumahoro kandi nkuko nagusezeranije sinzongera kuba umwicanzi habe n'agato gusa nsigaje kuguhorera ubundi nkabihagarika nkiberaho ubuzima washakaga ko mbamo"

Akimara kuvuga ayo magambo yafashe yamyenda ajugunya mumucanwa irasha.

Imaze gusha ati"Ubu ngiye kuba undi muntu,uwuzi wese ko yagize uruhare murupfu rwa Ange antegereze ndaje "


Tuze kurundi ruhande,

Boss Nicolas hari aho arimo kwinjira  agezemo ahasanga undi mugabo yicaye aduteye imigongo,

Nicolas"nyakubahwa umukobwa wawe akomeje kwivanga mukazi"

Umugabo"gute?"

Nicolas"akomeje kutwigaho kandi vyazana imyaku hamwe yabona amakuru ahagije"

Umugabo"ibyo bindekere ndamenya uko ndamuhagarika ,wowe komeza akazi kawe "

Nicolas"Sawa nyakubahwa "


Chris we uko yamaze gutwika imyambaro yakoreshaga mubwicanyi munzira yahubiranye na Alicia amutunze imbunda,

Alicia"chris amaboko kumutwe!"

Chris"wamukobwa uri gukina mubikomeye,uramutse umfashe byaba ngombwa ko undinda kuko waba unkeneyeho amakuru ariko byaba imyaku kuri wowe kuko wahirwa na 

byakuzanira urupfu"

Alicia ati "ibyo simbyitayeho wowe manika cyangwa  nkurase"

Chris aramwegera arangije amuha amuhereza amaboko undi ashiraho amapingu,barangije burira imodoka baragenda! !.


Munzira bagenda Alicia yakiye call biba ngombwa ko aparika akaja hanze kwitaba.

Ari  hanze yagiye kure y'imodoka ati"Urinde ko urinze kunsaba kujya kire y'imodoka ngo ubone kumpa amakuru ?"

Uko yakagiye hanze yitaba imodoka ye yahise ishwanyuka kandi Chris yarakirimo.

Alicia mukubibona yarikanze mpaka na phone iramucika amenya ko ibyo umusore yarimo amubwira ko bikaze ikirego ariho kiramurenze !!

                          ***

Barakwereka nyuma y'umwaka Chris apfuye hari gari ya mwuka(Train) irimo kugenda.

Indani muriyo harimo umusore arimo aganira n'umukecuru,

Umusore"mama wambwira uko nakitwara?"

Umukecuru"mwana wanjye rero,

Mubuzima gutwara ibintu gake bikugeza kuri byinshi kuko iteka ukora icyo watekereje neza.

Kandi iyo ukora ibyo watekereje neza ugera kucyo ushaka"

Umusore"ndi mushya muri uyu mugi kandi sinzi uko nzitwara ndetse sinzi n'imico yaho.Nyogoku wangira iyihe nama?"

Umukecuru ati"uzamenye kubana n'abandi,umenye gucisha make,wubahe abakuruta Kandi ucishe make"

Umusore"ndakumva nyogokuru nzakurikiza inama umpaye "

Nyuma y'umwanya utari muremure train yageze aho yajyaga wamusore afasha mukecuru kururuka aramusezera  ,aca ukwe gusa  abajura baba bamubonye Umwe amuturuka inyuma amwambura bag ye ahita yiruka nawe aramwomeka.



Hagataho Alicia nawe turamubona mumodoka imwe nziza arimo yicaye ndetse inyuma n'imbere hari imodoka zigenda zimurinze turabonamo abasore bambaye costume z'umukara,bigaragara ko byaje gucamo akabona agafaranga !

Wamusore we abajura bibye Yarabakurikiye biha umuhanda,

Bariruka umwanya muremure biza kurangira abarara bageze kumodoka zitwaye Alicia biba ngombwa ko bahagarara kandi bakubika imitwe.

Umusore Nawe yaboneyeho kubafata gusa we ntiyunama ubona ko yari mushya mumugi !!

Yabatse Bag ye anabakubita amashyi nabo baratuza ntibavuga na kimwe bivuze ngo Alicia arubahwa cyane kuburyo n'abajura ubwabo bamubona bakubika imitwe kugira arengane.



Tuze kuri boss Nicolas,

Hari undi mukire baganiraga,

Nicolas"umuzigo urahari gusa jye nshaka amafaranga"

Undi"amafaranga si ikibazo wowe nyereka umuzigo"

Nicolas"Ngaho nkurikira"

Nicolas  ajya imbere kumwereka undi nawe arakurikira!


Wamusore mushya mumugi abarinzi ba Alicia baramufashe bamuzana imbere ye si ukumuhana ye bivayo!!

Alicia ava mumodoka ati "wowe kuki udashaka kunama?"

Umusore"mumbabarire jye ndi mushya mumugi"

Alicia"mumureke ariko nejo uzajye umenya ko aho uzambona hose ugomba kunama"

Umusore"murakoze !!"

Umusore basunikiye hirya biciraho basubira mumodoka barigendera.

Mukugenda umusore yarahagurutse yitegereza umukobwa uko agenda at"Ibyo uyu mugi nzabibasha koko ?"


Nicolas we yaje kwereka umukire umuzigo.

Kumbe si uwundi muzigo zari intwaro.

Umugabo"ndabona atacyo zibaye. Ziratwara angahe?"

Nicolas"miliyoni n'igice mumadorari"

Umukire ati"si ikibazo"

Amafaranga baramuhereza nabo bapakira intwaro.

Amamodoka yabo akimara kugenda Nicolas yahise afata phone agira aho ahamagara!


Wamusore mushya we akomeje kuzenguka umugi,

Yarazengutse arangije agira restaurant yinjiramo gufata icyo yajya. 

Bidatinze bamuhaye ingaburo yatumyeho ,akozeho 2 abari muri restaurent barasohowe umusore yanga gusohoka akomeza kurya.

Nyira restaurent aramusatira"musore ugomba gusohoka kuko umwana w' #umuntu atazwi arahageze"

Umusore"Niba aje se nge bindebaho iki ko ndigufata ibyo niyishurira ?"

Nyiri restaurant"Musore winkomereza ibintu haguruka"

Umusore ati"Uku niko mwakira abageni iwanyu ?"

Arahaguruka afata ibyo bamuhaye byose akusaniriza kwisahani imwe ati"Nizere ko ntari bwishure ariko"

Ahita ahindukira 😳 ....LOADING EPISODE 4

.

Uwo Mwana w'umuntu utazwi we ninde?

Duhurire muri Episode 4 Kuko story nibwo ikiri gutangira.




Comments