logo

NEW TALENTS

Stories Group

THE NEW WORLD OF 2050 S01E04

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Episode 4

Episode 03 yarangiye hari uwinjiye Mukarestaurent umusore mushya yari yinjiyemo gufungura.

Yari nde?

Turakomeje...


Umusore ahindukiye yahuje amaso nawa mukobwa Alicia (Bivuze ngo niwe mukobwa w'umuntu utazwi).

Umusore yibutse imigeri bamukubise kare  ahita yubika umutwe !!

Alicia yitegereza umusore ukuntu afite isahani yuzuyeho indya zivangavanze amwenyuramo arangije aramwegera ati"Musore icara dusangire"

Umusore ati"jyewe?"

Alicia"Yego ni wowe"

Umusore"Ko mperuka uri intarabwa mumaso!"

Alicia"Wowe ubiherewe uburenganzira icara"

Umusore aratuza bicara kumeza amwe gusa umusore ntakindi ari gutekereza usibye imigeri yakubiswe!

Hakuno munzira boss uvuye kugura intwaro na Nicolas  yaratatswe ,yicirwa abarinzi bose ariko kubw'amahirwe we n'umupagasi mukuru baracika n'intwaro zijyanwa


Tugaruke muri restaurent,

Alicia yabajije "musore witwa nde?"

Umusore"nitwa Chris"

Alicia yarikanze kumva iryo zina cyane ko imbere y'umwaka umwe hati uwapfuye yitwa iryo zina"nibyo koko? wigeze uba muri uyu mugi?"

Chris"oya nibwo bwambere nahagera.

Kuki umbajije ko nigeze mpaba?"

Alicia"ntacyo nuko nashakaga kumenyana nawe birenzeho.

Jye nahoze ndi umupolisi kandi wakoraga akazi ke neza gusa byaje guhinduka mbaye uwo abantu batemerewe kureba kwisura nubwo jye ntabyishimiye"

Chris ati"noneho ndabonekewe kuba ngize amahirwe yo kukureba kwisura"

Alicia ati"niko nabivuga gusa nanjye nishimiye kuvugana nawe kuko abandi bose bantinya.

Mbwira wowe uturukahe?"

Chris"navukiye ndetse nkurira mucyaro cya Keito. Ntamubyeyi numwe ngira arinayo mpamvu naje inaha mumugi gushakisha ubuzima.Ese wowe ko ndeba byaciyemo wampa akazi ?"


Twigarukire kuri Nicolas aho afite aho yinjiye nkuko yahoraga ahinjira mugihe gishize,

Nanone yahasanze umugabo wicaye aduteye umugongo.

Nicolas ati"byose byagenze neza gusa Nino yacitse"

Umugabo"ntabwo twamureka Shaka Dark abirangize"

Nicolas ati"yego nyakuganza"

Bigaragara ko nubwo Nicolas asa naho ariwe boss wa KING ariko nawe afite umukuriye aha Rapport.


Nino nawe akimara kwicirwa ingabo akanamburwa intwaro yari yiguriye yaje kuri Billy(mumwibuke muri ep1).

Nino ati"Nicolas akomeje kwangiza KING(mwibuke muri Ep 1 itsinda Alicia yizeho akiri umupolisi)"

Billy ati"uremeza ko ariwe wakugambaniye?"

Nino ati "ndabizi neza,none niba ariwe twaziguze kandi nawe uzi neza uko dukora ibintu byacu biba ari ibanga rikomeye"

Billy ati"genda kandi wicunge ndaza kubyigaho neza nzaguha feedback "

Nino arasohoka!!


Alicia nawe yaje gusezerana na Chris(mwibuke nuwapfuye niko yitwaga) umwe kugira umwe wese ajye ukwe gusa Alicia amuhereza agapapuro kariho contact ati"uzandondere ejo nguhe igisubizo"

Chris ati"sawa ntakibazo nzabikora kuko ndashaka akazi cyane !"

Alicia asohoka Restaurant yurira imodoka convoy ye irakurikira umusore nawe yikomereza ukwe.


Hakuna kuri Nino ataha hari indi modoka yamwitambitse mumuhanda havamo abagabo 4!! Gusa uko bamwitambitse na chris yari aho hafi yigendera nkinzererezi.

Nino yavuye mumodoka nabo bavamo,

Nino"murashaka iki?"

Abagabo ntakugusubiza bahita bamwataka batangira kumuhondagura!!

Chris aho ari yaribajije ati"ngomba kumutabara bitari ibyo baraza kumwica.

Ariko se mbiretse nkigendera naba iki ko ntanazi ibyo bari gupfa ?oya ariko nibwo buryo bwiza bwo kugera kucyanzanye"

Ahita ahaguruka ajya gutabara Nino!!


Kuki avuze ko aribwo buryo bwiza?

Haracari kare wowe icyo usabwa ni ugukirikirana witonze Udacikwa na Episode nimwe.


Alicia nawe yageze iwabo,

Ni urugo rwiza cyane !!

Agezemo yasanze na mama we muri sallon,

Mama"uragarutse mukobwa wanjye?"

Alicia mubitwenge "yego mama"

Mama"bite se kombona uyu musi utandukanye?"

Alicia"Mama uyu musi nagize amahirwe akomeye"

Mama"amahirwe ?Ubwo nayahe ko byose ubifite?"

Alicia"Nyine wowe ntiwabyumva gusa kuri nge ni ikintu gikomeye"

Mama"mwana wa ,reka gukomeza kunyicisha amatsiko.Mbwira rwose"

Alicia "Mama ,kunshuro yambere nahuye n'umuhungu nishimira"

Mama"ameze ate ubwo ko abandi bose wabanze ?"

Atari yasubiza Papa we yarinjiye bahita baceceka !!


Chris we amereye nabi abasore batatse Nino.

Yarabahonze na se guhonda,mubuhanga kandi yihuse kuko n'imirwanire ye irerrkana ko ari umuhanga mukurwana.

Ageze kuwanyuma yafunze igipfunsi ngo amurangize ahita yibuka ijwi ry'umwana w'umukobwa rimubwira ati"nsezeranya ko utazigera wongera kwica"

Humvikana n'iry'umusore ati"ndagusezeranya"

(gusa ndagira wibuke neza muri ep 1 abigeze kuvuga ayo magambo ,Niwamukobwa Ange waturikanwe n'igisasu ndetse nawamuhungu waturikira mumodoka kandi nawe yitwaga Chris na nuyu tubona yitwa Chris gusa Isura ziratandukanye).

Arangije kubyibuka yahise amureka nabo bava hasi binjira mumodoka bariruka.

Nino aregera ati"urakoze kuntabara musore"

Chris"ntacyo bitwaye ahubwo wicunge ndagiye"

Nino"ugiye he?"

Chris"ndatashe"

Nino amuhereza adress ati"nuronka akanya uzansange aho tuganire"

Umusore arigendera gusa aronse Adress zibiri.


Twigarukire kuri wamukobwa Alicia(mwibuke yahoze ari umupolisi) iwabo,

Alicia"oncle ndambiwe kwitwa umwana w'umuntu utazwi  ntanazi na data"

Kumbe umugabo wari winjiye ntiyari se ahubwo yari musaza wanyina,

Bao"biragara ko umukeneye ariko nanubu ntiwari wakura kuburyo wamumenya "

Alicia"mama nawe uncle ,ndambiwe guhora nitwa umwana.Ubu n'imyaka mfite yose sindakura ?cyangwa mushaka nzakwize imyaka 1000 kugira nkure ?

Niba mutamumbwiye ntana bodyguards nkeneye kuko nigeze kuba umupolisi nakwirinda"

Ahita yivumbura asohoka yiruka arira!!

Uncle na mama we basigara aho,

Mama"koko umwana aravuga ukuri .

Erega maye amaze no gukumahara"

Uncle Bao"nibyo ariko ntiyari yatahura ico kubaho bikuvunye bimaze,

Tugomba kumureka mpaka amenye uwariwe"

Hanze Alicia uko yagasohotse yivumbuye ageze hanze yakubiswe igipfunsi arasinzira ahita anajyanwa ndetse n'abarinzi turabona bakubiswe bari hasi!!.....LOADING EPISODE 6

.

Ninde utwaye umukobwa?

Se w'umukobwa we ninde?

Umusore chris we ahuriyehe n'uwapfuye story nibwo ikiri mbisi.


Comments